Ntitukibaho ku bwacu
Ntitukibaho ku bwacu
“[Kristo] yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo.”—2 ABAKORINTO 5:15.
1, 2. Ni irihe tegeko ryo mu Byanditswe ryatumye abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere banesha ubwikunde?
RYARI ryo joro rya nyuma Yesu yari agiye kumara ku isi. Mu masaha make gusa, yari agiye gutanga ubuzima bwe ku bw’abari kuzamwizera bose. Muri iryo joro, Yesu yabwiye intumwa ze z’indahemuka ibintu byinshi by’ingenzi. Kimwe muri byo ni itegeko yabahaye rirebana n’umuco wari kuzaba ikimenyetso kiranga ko ari abigishwa be. Yaravuze ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yohana 13:34, 35.
2 Abakristo b’ukuri bagomba kugaragarizanya urukundo rurangwa no kwigomwa kandi bagashyira imbere icyatuma bagenzi babo bahuje ukwizera barushaho kumererwa neza. Ntibagombye ndetse no gushidikanya kuba ‘bapfira incuti zabo’ (Yohana 15:13). Abakristo ba mbere bakiriye bate iryo tegeko rishya? Umwanditsi wo mu kinyejana cya kabiri witwa Tertullien, yanditse mu gitabo cye kizwi cyane ibyo bamwe bavugaga ku Bakristo, bagira bati “nimurebe ukuntu bakundana; ukuntu buri wese muri bo aba yiteguye no gupfira mugenzi we.”—Apology.
3, 4. (a) Kuki twagombye kurwanya ubwikunde? (b) Ni iki tugiye gusuzuma muri iyi ngingo?
3 Natwe tugomba ‘kwakirana ibituremerera, kugira ngo abe ari ko dusohoza amategeko ya Kristo’ (Abagalatiya 6:2). Ariko kandi, ubwikunde ni imwe mu nzitizi zikomeye zitubuza kumvira amategeko ya Kristo no ‘gukundisha Uwiteka Imana yacu umutima wacu wose, n’ubugingo bwacu bwose, n’ubwenge bwacu bwose, ndetse no gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda’ (Matayo 22:37-39). Kubera ko tudatunganye, usanga dukunze kuba abantu bikunda. Nanone kandi, hari imihangayiko yo mu buzima bwa buri munsi, umwuka wo kurushanwa ugaragara ku mashuri no mu kazi, hamwe n’intambara turwana dushaka iby’ibanze dukenera mu buzima. Ibyo byose rero bituma intege nke twavukanye zo kubogamira ku bwikunde ziyongera. Uko kubogamira ku bwikunde ntikugenda kugabanuka. Intumwa Pawulo yatanze umuburo uvuga ko “mu minsi y’imperuka . . . abantu bazaba bikunda.”—2 Timoteyo 3:1, 2.
4 Igihe Yesu yari hafi yo kurangiza umurimo we hano ku isi, yeretse abigishwa be intambwe eshatu bashoboraga gutera zabafasha kurwanya ubwikunde. Izo ntambwe ni izihe, kandi se ni gute dushobora kungukirwa n’izo nama yabahaye?
Umuti w’ingirakamaro
5. Igihe Yesu yabwirizaga mu majyaruguru ya Galilaya, ni iki yahishuriye abigishwa be, kandi se kuki ibyo byabatunguye kandi bikabababaza?
5 Yesu yabwirizaga hafi y’i Kayisariya ya Filipi, mu majyaruguru ya Galilaya. Aho hari ahantu nyaburanga hatuje kandi haberanye no kwishimisha kurusha uko hari haberanye no kuhigishiriza ibyo kwiyanga. Igihe bari aho hantu ariko, Yesu yatangiye guhishurira abigishwa be ko “akwiriye kujya i Yerusalemu, akababazwa uburyo bwinshi n’abakuru n’abatambyi bakuru n’abanditsi, akicwa, akazazurwa ku munsi wa gatatu” (Matayo 16:21). Ibyo bintu Yesu yahishuriye abigishwa be bishobora kuba byarabatunguye kandi bikabababaza, kubera ko kugeza icyo gihe bari bacyiteze ko Umuyobozi wabo azimika Ubwami bwe ku isi.—Luka 19:11; Ibyakozwe 1:6.
6. Kuki Yesu yacyashye Petero atajenjetse?
6 Petero yahise ‘yihererana [Yesu] atangira kumuhana ati “biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato.” ’ Yesu yamushubije iki? ‘Yarahindukiye abwira Petero ati “subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo utekereza iby’abantu.” ’ Mbega ukuntu babonaga ibintu mu buryo butandukanye cyane! Yesu yari yaremeye kugira imibereho irangwa no kwigomwa Imana yashakaga ko agira; kandi mu mezi make iyo mibereho yari kumugeza ku rupfu rwo ku giti cy’umubabaro. Petero yifuzaga ko Yesu yakwiberaho neza. Yaramubwiye ati “biragatsindwa,” cyangwa ngo ‘igirire impuhwe.’ Nta gushidikanya, Petero yari afite intego nziza. Ariko ibyo ntibyabujije Yesu kumucyaha kubera ko icyo gihe Petero yari yaretse Satani akamushuka. Petero ‘ntiyatekerezaga iby’Imana, ahubwo yetekerezaga iby’abantu.’—Matayo 16:22, 23.
7. Dukurikije ibyanditswe muri Matayo 16:24, ni iyihe nzira Yesu yabwiye abigishwa be kunyuramo?
7 Muri iki gihe, umuntu ashobora kumva amagambo nk’ayo Petero yabwiye Yesu. Akenshi isi ikunze gutera umuntu inkunga yo ‘kwigirira impuhwe’ cyangwa ‘kuba mu mibereho itamugoye na gato.’ Ku rundi ruhande, Yesu yatanze inama yo kugira imitekerereze itandukanye cyane n’iyo. Yabwiye abigishwa be ati “umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere igiti cye cy’umubabaro akomeze ankurikire” (Matayo 16:24, NW ). Hari inkoranyamagambo ya Bibiliya igira iti “ayo magambo nta bwo ari itumira ryari rigenewe abantu bataraba abigishwa, ahubwo kwari ugutumirira abari baramaze kwitabira itumira rya Kristo gutekereza ku cyo kuba umwigishwa bisobanura” (The New Interpreter’s Bible). Abigishwa ba Yesu bagomba gukurikiza izo ntambwe eshatu yasobanuye, nk’uko zanditse muri uwo murongo. Reka tugende dusuzuma buri ntambwe ukwayo.
8. Sobanura icyo kwiyanga bishatse kuvuga.
8 Mbere na mbere, tugomba kwiyanga. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kwiyanga’ ryumvikanisha kwanga kuyoborwa n’ibyifuzo birangwa n’ubwikunde cyangwa ibintu twumva bitunogeye. Kwiyanga si ukujya rimwe na rimwe twigomwa ibintu runaka byadushimishaga; nta n’ubwo ari ukwiyima ibintu byose cyangwa kugira imibereho yo kwibabaza. 1 Abakorinto 6:19, 20). Aho kuba abantu bikunda, intego y’ubuzima bwacu iba ari ugukorera Imana. Kwiyanga byumvikanisha kwiyemeza gukora ibyo Imana ishaka, n’ubwo ibyo byadusaba gukora ibinyuranye n’ibyo kamere yacu ibogamira ku cyaha iba ishaka. Tugaragaza ko twiyeguriye Imana nta kindi tuyibangikanyije na cyo iyo tuyiyeguriye tukabatizwa. Bityo, mu buzima bwacu bwose dukora uko dushoboye kugira ngo tubeho duhuje n’uko kwiyegurira Imana kwacu.
‘Ntitukiri abacu’ mu buryo bw’uko twemera kwegurira Yehova imibereho yacu yose hamwe n’ibiyikubiyemo byose (9. (a) Igihe Yesu yari ku isi, igiti cy’umubabaro cyashushanyaga iki? (b) Ni mu buhe buryo twikorera igiti cyacu cy’umubabaro?
9 Intambwe ya kabiri tugomba gutera ni uko tugomba kwikorera igiti cyacu cy’umubabaro. Mu kinyejana cya mbere, igiti cy’umubabaro cyashushanyaga kubabazwa, gukozwa isoni no kwicwa. Ubusanzwe, abagizi ba nabi ni bo bonyine bicirwaga ku giti cy’umubabaro cyangwa imirambo yabo ikamanikwa ku giti. Yesu yakoresheje ayo magambo agaragaza ko kubera ko Umukristo atari uw’isi, agomba kuba yiteguye kwemera gutotezwa, gusuzugurwa ndetse no gupfa (Yohana 15:18-20). Amahame ya gikristo tugenderaho adutandukanya n’ab’isi, ku buryo isi ishobora ‘kudusebya’ (1 Petero 4:4). Ibyo bishobora kutubaho ku ishuri, aho dukora cyangwa ndetse no mu muryango (Luka 9:23). Icyakora, turemera tukihanganira ko isi idusuzugura kubera ko tutakibaho ku bwacu. Yesu yaravuze ati “namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru” (Matayo 5:11, 12). Kandi koko, kwemerwa n’Imana ni byo by’ingenzi cyane.
10. Gukomeza gukurikira Yesu bikubiyemo iki?
10 Icya gatatu, Yesu Kristo yavuze ko tugomba gukomeza kumukurikira. Dukurikije ibivugwa mu gitabo cyanditswe na W. E. Vine, ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “gukurikira” risobanura kuba mugenzi w’undi; “uwo mugendana mu nzira imwe” (An Expository Dictionary of New Testament Words). Muri 1 Yohana 2:6 hagira hati “kuko uvuga ko ahora [mu Mana] akwiriye na we kugenda nk’uko [Kristo] yagendaga.” Yesu yagendaga ate? Urukundo Yesu yakundaga Se wo mu ijuru n’urwo yakundaga abigishwa be rwatumaga atarangwa n’ubwikunde. Pawulo yanditse avuga ko “Kristo na we atinejeje” (Abaroma 15:3). Ndetse n’igihe yumvaga ananiwe kandi afite inzara, Yesu yashyiraga mu mwanya wa mbere ibyo abandi babaga bakeneye kurusha ibyo we yari akeneye (Mariko 6:31-34). Nanone kandi, Yesu yashyizeho imihati myinshi mu murimo wo kubwiriza no kwigisha Ubwami. Mbese ntitwagombye kumwigana tugira ishyaka mu gusohoza inshingano yaduhaye yo ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa, tubigisha kwitondera ibyo Yesu yatubwiye byose’ (Matayo 28:19, 20)? Mu byo yakoze byose, Kristo yadusigiye icyitegererezo kandi tugomba ‘kugera ikirenge mu cye.’—1 Petero 2:21.
11. Kuki ari iby’ingenzi ko twiyanga, tukikorera igiti cyacu cy’umubabaro kandi tugakomeza gukurikira Yesu Kristo?
11 Ni iby’ingenzi ko twiyanga, tukikorera igiti cyacu cy’umubabaro, kandi tugakomeza gukurikira uwatubereye icyitegererezo. Kubigenza dutyo bizatubera umuti urwanya ubwikunde, ari bwo nzitizi nyayo yo kugira urukundo rurangwa no kwigomwa. Byongeye kandi, Yesu yaravuze ati “ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona. Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe?”—Matayo 16:25, 26.
Ntidushobora gukeza abami babiri
12, 13. (a) Umusore w’umutware wasabye Yesu inama yari ahangayikishijwe n’iki? (b) Ni iyihe nama Yesu yamuhaye, kandi kuki?
12 Amezi make nyuma y’uko Yesu atsindagirije ko ari ngombwa ko abigishwa be biyanga, umutware w’umusore wari umutunzi yaje aho Yesu yari ari, nuko aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore cyiza ki ngo mpabwe ubugingo buhoraho?” Yesu yamubwiye ko agomba Matayo 19:16-21.
‘kwitondera amategeko’ maze amusubiriramo amwe muri yo. Uwo musore yarashubije ati “ayo yose narayitondeye.” Uko bigaragara, uwo musore yavugishaga ukuri kandi yari yarakoze uko ashoboye kose kugira ngo yubahirize amategeko ya Mose. Ni yo mpamvu yabajije ati “none icyo nshigaje ni iki?” Mu kumusubiza, Yesu yamutumiye mu buryo budasanzwe, agira ati “nushaka kuba utunganye rwose [“indakemwa koko,” Inkuru Nziza ku Muntu Wese], genda ugurishe ibyo utunze maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.”—13 Yesu yabonye ko kugira ngo uwo musore akorere Yehova n’ubugingo bwe bwose, yagombaga kwikuraho ibyamurangazaga cyane mu buzima, ari byo butunzi. Umwigishwa wa Kristo nyawe ntashobora gukeza abami babiri. ‘Ntiyabasha gukorera Imana n’ubutunzi’ (Matayo 6:24). Aba akeneye kugira ‘ijisho rireba neza’ riba ryerekeje ku ntego zo mu buryo bw’umwuka (Matayo 6:22). Kwikuraho ibyo yari atunze maze akabiha abakene byari kuba ari igikorwa cyo kwigomwa. Kugira ngo amushumbushe ibyo bintu byose yari kuba yemeye kwigomwa, Yesu yahaye uwo musore w’umutware uburyo bwiza cyane bwo kwibikira ubutunzi mu ijuru. Ubwo butunzi bwari kuzamuhesha ubuzima bw’iteka kandi bwari no kumuhesha ibyiringiro byo kuzategekana na Kristo mu ijuru. Uwo musore ntiyari yiteguye kwiyanga. ‘Yagiye afite agahinda, kuko yari afite ubutunzi bwinshi’ (Matayo 19:22). Icyakora, mu buryo bunyuranye n’ubwo, abandi bigishwa ba Yesu bo barabyitabiriye.
14. Abagabo bane b’abarobyi babyitabiriye bate igihe Yesu yabatumiriraga kumukurikira?
14 Imyaka nk’ibiri mbere yaho, Yesu yari yaratumiye mu buryo nk’ubwo abagabo bane b’abarobyi ari bo Petero, Andereya, Yakobo na Yohana. Babiri muri bo yasanze baroba, abandi babiri barimo bapfundikanya inshundura zabo. Yesu yarababwiye ati “nimunkurikire nzabagire abarobyi b’abantu.” Amaherezo bose uko ari bane baretse ubwo burobyi bwabo maze bakurikira Yesu ubuzima bwabo bwose.—Matayo 4:18-22.
15. Ni mu buhe buryo Umuhamya wa Yehova umwe wo muri iki gihe yigomwe kugira ngo akurikire Yesu?
15 Hari Abakristo benshi muri iki gihe biganye urugero rw’abo barobyi bane aho kwigana urugero rwa wa musore w’umutware wari umutunzi. Bigomwe ubutunzi n’uburyo bari bafite bwo kuba ibyamamare muri iyi si kugira ngo bakorere Yehova. Uwitwa Deborah agira ati “igihe nari mfite imyaka 22, byabaye ngombwa ko mfata umwanzuro ukomeye. Nari maze amezi agera kuri atandatu niga Bibiliya kandi nifuzaga kwegurira ubuzima bwanjye Yehova, ariko umuryango wanjye warabirwanyije cyane. Bari bafite amafaranga abarirwa muri za miriyoni nyinshi cyane, kandi bumvaga ko kuba nari ngiye kuba Umuhamya byari kuzabakoza isoni. Bampaye amasaha 24 yo gutekereza ngafata umwanzuro ngahitamo kuba mu buzima bw’abaherwe cyangwa ngahitamo ukuri. Bambwiye ko nintaca imishyikirano iyo ari yo yose nari mfitanye n’Abahamya, ntari kuzigera mpabwa umurage mu muryango.
Yehova yamfashije gufata umwanzuro ukwiriye kandi yampaye imbaraga zo kuwukomeza. Imyaka 42 yakurikiyeho nayimaze mu murimo w’igihe cyose kandi sinigeze na rimwe nicuza. Kubera ko nanze kugira imibereho irangwa n’ubwikunde no kwinezeza, byatumye nca ukubiri n’ubuzima butagira intego kandi butarangwamo ibyishimo mbona mu bagize umuryango wacu. Jye n’umugabo wanjye twafashije abantu barenga ijana kumenya ukuri. Abo bana bo mu buryo bw’umwuka bamfitiye agaciro kanini cyane kurusha ubutunzi ubwo ari bwo bwose.” Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni bemeranya n’ibyo Deborah avuga. Nawe se ni uko ubibona?16. Ni mu buhe buryo dushobora kugaragaza ko tutakibaho ku bwacu?
16 Icyifuzo Abahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi bari bafite cyo kutabaho ku bwabo, cyatumye baba abapayiniya cyangwa ababwiriza b’Ubwami b’igihe cyose. Abandi bari mu mimerere itabemerera gukora umurimo w’igihe cyose, bitoza kugira umwuka w’ubupayiniya kandi bagashyigikira uko bashoboye kose umurimo wo kubwiriza Ubwami. Ababyeyi na bo bagaragaza uwo mwuka iyo bemera gukoresha icyinshi mu gihe babona, bakanigomwa inyungu zabo kugira ngo bahe abana babo uburere bwo mu buryo bw’umwuka. Mu buryo runaka, twese dushobora kugaragaza ko dushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu buzima bwacu.—Matayo 6:33.
Duhatwa n’urukundo rwa nde?
17. Ni iki gituma twemera kwigomwa?
17 Kugaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa ntibyoroshye. Ariko tekereza ku kintu kidushishikariza kurugaragaza. Pawulo yaranditse ati “urukundo rwa Kristo ruraduhata, kuko twemejwe yuko nk’uko Umwe yapfiriye bose. . . . yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye akanabazukira” (2 Abakorinto 5:14, 15). Urukundo rwa Kristo ni rwo ruduhata rugatuma tutabaho ku bwacu. Kandi koko, iyo ni impamvu ikomeye idutera kubaho dutyo! Ese kuba Kristo yaradupfiriye, ntibituma twumva dufite inshingano yo kubaho ku bwe? N’ubundi kandi, gushimira ku bw’urukundo rwimbitse Imana na Kristo badukunze bituma twegurira Imana ubuzima bwacu maze tugahinduka abigishwa ba Kristo.—Yohana 3:16, 17; 1 Yohana 4:10, 11.
18. Kuki bikwiriye ko tugira imibereho irangwa no kwigomwa?
18 Mbese birakwiriye ko tutabaho ku bwacu? Wa mutware w’umusore wari umutunzi amaze kwanga itumira rya Kristo maze akigendera, Petero yabajije Yesu ati “dore twebwe ko twasize byose tukagukurikira, none se tuzamera dute?” (Matayo 19:27). Petero n’izindi ntumwa bari bariyanze koko. Ingororano yabo yari kuzaba iyihe? Mbere na mbere Yesu yabanje kubabwira iby’igikundiro bari kuzagira cyo gutegekana na we mu ijuru (Matayo 19:28). Nanone, yakomeje ababwira ibihereranye n’imigisha buri wese mu bigishwa be yari kuzagira. Yaravuze ati “ntawasize inzu, cyangwa bene se, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza, utazahabwa ibibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none . . . maze mu gihe kizaza akazahabwa ubugingo buhoraho” (Mariko 10:29, 30). Duhabwa ibiruta ibyo twigomwe. None se, ababyeyi, abana, abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka ntibaturutira ikintu cyose cy’agaciro twaba twarigomwe ku bw’inyungu z’Ubwami? Ubundi se, hagati ya Petero na wa mutware w’umusore wari umukire, ni nde wagize imibereho ihesha ingororano?
19. (a) Ibyishimo nyakuri bishingiye ku ki? (b) Ni iki tuzasuzuma mu ngingo ikurikira?
Matayo 20:28; Ibyakozwe 20:35). Iyo tutakibaho ku bwacu ahubwo tugakomeza gukurikira Kristo, muri iki gihe bituma tunyurwa mu buzima kandi tukagira ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka mu gihe kizaza. Birumvikana kandi ko iyo twiyanze tuba tubaye aba Yehova, bityo tugahinduka imbata z’Imana. Kuki ubwo bubata buhesha ingororano? Bigira izihe ngaruka ku myanzuro dufata mu buzima? Ibyo bibazo bizasuzumwa mu ngingo ikurikira.
19 Mu byo Yesu yavuze n’ibyo yakoze, yagaragaje ko ibyishimo umuntu abiheshwa no gutanga hamwe no gukorera abandi, atabiheshwa n’ubwikunde (Mbese uribuka?
• Kuki twagombye kurwanya kamere yacu ibogamira ku bwikunde?
• Kwiyanga, kwikorera igiti cyacu cy’umubabaro no gukomeza gukurikira Yesu bisobanura iki?
• Ni iki gituma tutakibaho ku bwacu?
• Kuki bikwiriye ko tugira imibereho irangwa no kwigomwa?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
“Biragatsindwa Mwami”!
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Ni iki cyabujije umutware wari umusore gukurikira Yesu?
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
Urukundo ni rwo ruhata Abahamya ba Yehova, rugatuma baba ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka