Umunsi tugomba kwibuka
Umunsi tugomba kwibuka
UWO munsi ni uwuhe? Ni uw’urupfu rw’umuntu umaze imyaka hafi 2.000 apfuye. Uwo muntu yaravuze ati “ntanga ubugingo bwanjye ngo mbusubirane. Nta wubunyaka, ahubwo mbutanga ku bushake bwanjye” (Yohana 10:17, 18). Uwo muntu yari Yesu Kristo.
Yesu yategetse abigishwa be kujya bizihiza Urwibutso rw’urupfu rwe rwatubereye igitambo. Nanone kandi urwo rwibutso rwitwa “ifunguro ry’Umwami wacu” (1 Abakorinto 11:20). Abahamya ba Yehova n’incuti zabo bazizihiza urwo rwibutso Yesu yatangije rwo kwibuka urupfu rwe, ku wa Kane tariki ya 24 Werurwe 2005, izuba rirenze.
Disikuru ishingiye kuri Bibiliya izasobanura icyo umugati na divayi itukura bidasembuye bikoreshwa kuri uwo munsi bisobanura (Matayo 26:26-28). Iyo disikuru izanasubiza ibibazo nk’ibi: Abakristo bagombye kwizihiza urupfu rwa Kristo incuro zingahe? Ni bande bakwiriye kurya ku bigereranyo by’umugati na divayi? Ni bande bungukirwa n’urupfu rwa Yesu? Urwo rwibutso ruzafasha bose gusobanukirwa intego y’ubuzima bwa Yesu n’urupfu rwe.
Uzakiranwa ibyishimo byinshi mu Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Wabaza Abahamya ba Yehova bo mu gace utuyemo aho amateraniro azabera n’isaha azaberaho.