Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yesu Kristo agira izihe ngaruka ku mibereho yawe?

Yesu Kristo agira izihe ngaruka ku mibereho yawe?

Yesu Kristo agira izihe ngaruka ku mibereho yawe?

DUKURIKIJE ibyo twabonye mu ngingo ibanziriza iyi, ese hari uwashidikanya ko inyigisho za Yesu zagize ingaruka zikomeye ku isi hose? Noneho rero ikibazo twagombye kwibaza ni iki: “jye ubwanjye, inyigisho za Yesu zingiraho izihe ngaruka?”

Inyigisho za Yesu zikubiyemo ibintu byinshi. Amasomo y’ingirakamaro zitanga ashobora kugira ingaruka ku mibereho yawe yose. Nimucyo twibande ku nyigisho za Yesu zirebana no gushyira ibintu by’ingenzi mu mwanya wa mbere mu mibereho, kwitoza kugirana imishyikirano n’Imana, kugirana n’abandi imishyikirano myiza, gukemura ibibazo no kwirinda kugira urugomo.

Shyira ibintu by’ingenzi mu mwanya wa mbere mu mibereho yawe

Mu isi yo muri iki gihe, usanga ibintu byose ari jugujugu ku buryo bidutwara igihe n’imbaraga byinshi, ugasanga akenshi tutabona akanya ko kwita ku by’umwuka. Reka turebe urugero rw’umusore w’imyaka 20 turi bwite Jerry. N’ubwo Jerry yakundaga kuganira ku bintu byo mu buryo bw’umwuka kandi agaha agaciro gakomeye ibyo yigaga, yaritotombye ati “simbona umwanya uhagije nagenera ibyo biganiro byo mu buryo bw’umwuka. Nkora iminsi itandatu mu cyumweru. Ku Cyumweru ni wo munsi wonyine ngira wo kuruhuka. Iyo maze gukora ibyo ngomba gukora, mba naniwe rwose.” Niba nawe ujya uhura n’imimerere nk’iyo igoranye, ushobora kungukirwa n’ibyo Yesu yigishije mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi.

Yesu yabwiye imbaga y’abantu yari yateraniye kumutega amatwi ati “ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ‘tuzambara iki?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro? Nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane? . . . Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘tuzambara iki?’ Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa” (Matayo 6:25-33). Ni irihe somo dukura muri ibyo?

Yesu ntiyumvikanishaga ko tugomba kwirengagiza ibyo dukeneye mu buryo bw’umubiri n’ibyo abagize imiryango yacu bakeneye. Bibiliya igira iti “ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera” (1 Timoteyo 5:8). Icyakora, Yesu yasezeranyije ko nidushyira ibintu by’ingenzi mu mwanya wa mbere, kandi iby’umwuka bikaza kuri uwo mwanya, Imana izakora ibishoboka byose ngo n’ibindi dukeneye tubibone. Isomo tubona hano ni ukumenya gushyira ibintu by’ingenzi mu mwanya wa mbere. Gukurikiza iyo nama bituma tugira ibyishimo kubera ko ‘abagira ibyishimo ari abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.’—Matayo 5:3, NW.

Itoze kugirana imishyikirano n’Imana

Abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka bazi ko ari ngombwa kwitoza kugirana imishyikirano n’Imana. Ni gute tugirana imishyikirano myiza n’umuntu? Ese ntitugerageza kumumenya neza? Tuba tugomba gufata igihe cyo kumwigaho tukamenya uko abona ibintu, uko yitwara, ubushobozi bwe, ibyo yagezeho, ibyo akunda n’ibyo yanga. Ibyo ni na ko bimeze iyo dushaka kugirana imishyikirano n’Imana. Ubumenyi nyakuri ku biyerekeyeho ni ngombwa. Igihe Yesu yasengaga Imana asabira abigishwa be, yagize ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Ni koko, kwitoza kugirana ubucuti n’Imana bisaba ko tuyimenya. Isoko imwe rukumbi y’ubwo bumenyi ni Bibiliya, ari yo Jambo ry’Imana ryahumetswe (2 Timoteyo 3:16). Tugomba gushyiraho igihe cyo kwiga Ibyanditswe.

Ariko kandi, ubumenyi bwonyine ntibuhagije. Muri iryo sengesho, Yesu yaravuze ati “[abigishwa banjye] bitondeye ijambo ryawe” (Yohana 17:6). Ntitugomba kugira ubumenyi bwonyine, ahubwo nanone tugomba gukora ibihuje na bwo. Hari ubundi buryo se bwatuma tuba incuti z’Imana? Mu by’ukuri se, dushobora kwitega ko ubucuti dufitanye n’umuntu bwakwiyongera turamutse dukoze ibinyuranye n’ibitekerezo n’amahame bye? Ubwo rero, uko Imana ibona ibintu n’amahame yayo ni byo bigomba kutuyobora mu mibereho yacu yose. Reka turebe ukuntu amahame abiri muri yo ashobora gushyirwa mu bikorwa mu mishyikirano tugirana n’abandi.

Girana imishyikirano myiza n’abandi

Igihe kimwe, Yesu yabaze inkuru ngufi agira ngo yigishe isomo ry’ingirakamaro ku bihereranye n’imishyikirano abantu bagirana. Yavuze ibihereranye n’umwami washakaga kubarana n’abagaragu be umubare w’ibyo yababikije. Ariko umwe muri bo, yari arimo uwo mwami umwenda munini atari kuzabona uburyo bwo kwishyura. Uwo mwami ategeka ko bagurisha umugore n’abana b’uwo mugaragu kugira ngo umwenda wishyurwe. Uwarimo umwenda yikubita hasi aringinga ati “nyihanganira nzakwishyura byose.” Umwami agize impuhwe amusonera uwo mwenda. Ariko uwo mugaragu avuye ku mwami abona umugaragu mugenzi we wari umurimo amafaranga make, amusaba kumwishyura. Ariko uwo mugaragu mugenzi we aramwinginga ngo amugirire imbabazi, wa mugaragu wa mbere amushyirisha muri gereza kugeza igihe yari kuzamwishyurira amafaranga yose yari amurimo. Umwami amaze kumva ibyabaye, yararakaye. Yaramubajije ati “nawe ntiwari ukwiriye kubabarira mugenzi wawe nk’uko nakubabariye?” Nuko ashyira uwo mugaragu utagira imbabazi muri gereza kugeza igihe azamarira kwishyura umwenda wose. Kugira ngo Yesu abigishe isomo rikubiye muri iyo nkuru yarababwiye ati “na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye ku mutima.”—Matayo 18:23-35.

Tugira amakosa menshi kubera ko turi abantu badatunganye. Kubera ko ducumura ku Mana, nta na rimwe dushobora kuyishyura uwo mwenda munini tuyirimo. Icyo twakora gusa ni ugusaba ko yatubabarira. Kandi Yehova Imana yiteguye kutubabarira ibicumuro byacu byose, igihe natwe tuzaba twababariye abavandimwe bacu ibyaha baducumuyeho. Mbega isomo ry’ingirakamaro! Yesu yigishije abigishwa be gusenga bagira bati “uduharire imyenda yacu, nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu.”—Matayo 6:12.

Kemura ibibazo ubihereye mu mizi

Yesu yari inzobere mu gusobanukirwa kamere muntu. Inama yatangaga ku bihereranye no gukemura ibibazo, yari iyo kubihera mu mizi. Reba izi ngero ebyiri zikurikira.

Yesu yaravuze ati ‘mwumvise ko aba kera babwiwe ngo “ntukice, uwica akwiriye guhanwa n’abacamanza. Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese [ukomeza] kurakarira mwene se akwiriye guhanwa n’abacamanza” ’ (Matayo 5:21, 22). Aha Yesu yagaragaje ko ikibazo atari ukwica ubwabyo, ahubwo ko umuzi w’ikibazo uri mu mutima w’umwicanyi. Umuzi w’icyo kibazo ni ibitekerezo biba byaragiye bikurira mu mutima w’uwo mwicanyi. Iyaba abantu batemeraga ko inzika n’uburakari bishinga imizi mu mitima yabo, ntibakongeye gukora ibikorwa by’urugomo bagambiriye. Iyo iyo nyigisho iza gushyirwa mu bikorwa, amaraso menshi ntaba yaramenetse.

Reba ukuntu Yesu yageze ku muzi w’ikindi kibazo gituma abantu bagira agahinda kenshi. Yabwiye imbaga y’abantu ati ‘mwumvise ko byavuzwe ngo “ntugasambane.” Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese [ukomeza] kureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we. Ijisho ryawe ry’iburyo nirigushuka rikakugusha, urinogore urite kure’ (Matayo 5:27-29). Yesu yigishije ko ikibazo kirenze kure gusambana ubwabyo. Ikibazo ni ibiba byabanjirije icyo gikorwa, ni ukuvuga irari ry’ubwiyandarike. Umuntu aramutse atemeye ko ibyifuzo bibi bishinga imizi muri we, ‘akabinogora’ mu bwenge bwe, aba yatsinze ikibazo cy’ubwiyandarike yashoboraga guhura na cyo.

“Subiza inkota yawe mu rwubati rwayo”

Mu ijoro bagambaniyemo Yesu kandi bakamufata, umwe mu bigishwa be yakuye inkota kugira ngo amurwanirire. Yesu yaramutegetse ati “subiza inkota yawe mu rwubati rwayo, kuko abatwara inkota bose bazicwa n’inkota” (Matayo 26:52). Mu gitondo cyakurikiyeho, Yesu yabwiye Ponsiyo Pilato ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si, iyaba ubwami bwanjye bwari ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye ngo ntahabwa Abayuda, ariko noneho ubwami bwanjye si ubw’ino” (Yohana 18:36). Mbese ubona iyo nyigisho idahuje n’ubwenge?

Abakristo ba mbere bifataga bate ku nyigisho za Yesu zo kutitabaza urugomo? Hari igitabo kigira kiti “kubera ko izo [nyigisho za Yesu] zabuzanyaga uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gukoresha urugomo cyangwa gukomeretsa abandi, uko bigaragara zumvikanisha ko bidakwiriye kwifatanya mu ntambara . . . Abakristo ba mbere bakurikizaga ibyo Yesu yigishije kandi bari basobanukiwe ko izo nyigisho za Yesu zavugaga ko rwose bagombaga kugwa neza kandi bakirinda kwitabaza urugomo birwanaho. Babonaga ko idini ryabo ryarangwaga n’amahoro; bangaga cyane intambara kubera ko yamenaga amaraso” (The Early Christian Attitude to War). Mbega ukuntu amateka aba yarahindutse cyane iyo abantu bose bavuga ko ari Abakristo baza kuba barakurikije iyo nyigisho!

Ushobora kungukirwa n’ibyo Yesu yigishije byose

Inyigisho Yesu yigishije twabonye ni nziza, ziroroshye, kandi zifite imbaraga. Abantu bashobora kungukirwa no kuziga bakazimenya hamwe no kuzishyira mu bikorwa. *

Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu bazishimira kugufasha kubona ukuntu wakungukirwa n’inyigisho zirangwa n’ubwenge kurusha izindi zose undi muntu uwo ari we wese ashobora kuba yarigishije. Turagutumiye n’ibyishimo byinshi ngo uzashake Abahamya cyangwa ubandikire kuri aderesi iri ku ipaji ya 2 y’iyi gazeti.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 22 Niba ushaka ibisobanuro birambuye ku byo Yesu yigishije byose, reba igitabo Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose mu Bihe Byose, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

“So wo mu ijuru arabigaburira na byo”

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Inyigisho za Yesu zishobora kugira ingaruka nziza mu mibereho yawe