Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abana bacu ni umurage w’agaciro kenshi

Abana bacu ni umurage w’agaciro kenshi

Abana bacu ni umurage w’agaciro kenshi

“Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, imbuto z’inda ni zo ngororano atanga.”​—ZABURI 127:3.

1. Uruhinja rwa mbere rwabayeho rute?

NIMUCYO dutekereze ku gitangaza Yehova Imana yatumye gishoboka bitewe n’uburyo yaremye umugabo n’umugore ba mbere. Buri wese muri bo, yaba umugabo ari we Adamu, n’umugore we Eva, yatanze agace ko mu mubiri we, twombi dukurira mu nda ya Eva tuvamo umuntu mushya ushyitse, ari rwo ruhinja rwa mbere (Itangiriro 4:1). Kugeza ubu, gusama no kubyara biracyadutangaza.

2. Kuki umuntu ashobora kuvuga ko ibibera mu nda y’umugore utwite ari igitangaza?

2 Iyo umugabo abonanye n’umugore we, intangangore ihura n’intangangabo bikabyara urusoro. Mu gihe cy’iminsi igera kuri 270, urwo rusoro rukurira mu nda y’umugore rukavamo umwana ugizwe n’ingirabuzima fatizo zibarirwa muri za miriyari nyinshi cyane. Urwo rusoro ruba rufite porogaramu irimo ibyo rukeneye byose kugira ngo ruzakore amoko atandukanye y’ingirabuzima fatizo asaga 200. Izo ngirabuzima fatizo zihambaye cyane zikurikiza iyo porogaramu ihebuje kandi irenze kure ubwenge bw’abantu, zigenda zigabanyamo izindi zikurikije gahunda ikwiriye, zikavamo umuntu muzima.

3. Kuki abantu benshi bashyira mu gaciro bemera ko Imana ari yo Nyir’ukurema umuntu mushya?

3 None se, utekereza ko ari nde mu by’ukuri utuma umwana abaho? Nta wundi utari uwatangije ubuzima. Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “mumenye yuko Uwiteka ari we Mana, ni we waturemye” (Zaburi 100:3). Babyeyi, muzi neza ko kuba mwarabashije kwibaruka umwana mutabikesha ubushobozi bwihariye mwaba mufite. Imana yonyine, yo ifite ubwenge butarondoreka, ni yo ishobora gukora icyo gitangaza cyo kurema umuntu mushya. Mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi ishize, abantu bashyira mu gaciro bagiye bemera ko Umuremyi Mukuru ari we utuma umwana akurira mu nda ya nyina. Mbese nawe ni uko ubibona?—Zaburi 139:13-16.

4. Ni irihe kosa abantu bakora, ridashobora na rimwe kugerekwa kuri Yehova?

4 Ariko se, Yehova yaba ari Umuremyi utagira ibyiyumvo wahaye gusa umugabo n’umugore ubushobozi bwo kororoka bakabyara abana? Hari abantu batagira ibyiyumvo, ariko nta na rimwe Yehova ajya amera atyo (Zaburi 78:38-40). Muri Zaburi ya 127:3, Bibiliya igira iti “dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, imbuto z’inda ni zo ngororano atanga.” Reka noneho dusuzume icyo umwandu ari cyo n’icyo ugaragaza.

Abana ni umurage bakaba n’ingororano

5. Kuki abana ari umurage?

5 Umurage ni nk’impano. Akenshi ababyeyi biyuha akuya bashaka umwandu cyangwa umurage bazasigira abana babo. Uwo murage ushobora kuba amafaranga, isambu cyangwa ikindi kintu cy’agaciro kenshi. Umurage uwo ari wo wose ugaragaza urukundo ababyeyi bafitiye abana babo. Bibiliya ivuga ko abana ari umurage Imana yahaye ababyeyi. Ni impano Imana yabahaye kubera ko ibakunda. None se niba uri umubyeyi, uratekereza ko ibyo ukora bigaragaza ko ufata abana bawe bakiri bato nk’impano Umuremyi w’ijuru n’isi yakubikije?

6. Imana yari ifite uwuhe mugambi igihe yahaga abantu ubushobozi bwo kubyara?

6 Yehova yatanze iyo mpano afite umugambi w’uko isi yaturwa n’abari kuzakomoka kuri Adamu na Eva (Itangiriro 1:27, 28; Yesaya 45:18). Yehova ntiyaremye buri muntu wese nk’uko yaremye za miriyoni z’abamarayika (Zaburi 104:4; Ibyahishuwe 4:11). Ahubwo Imana yahisemo kurema abantu bafite ubushobozi bwo kubyara abana basa na bo. Mbega inshingano ihebuje umugabo n’umugore bafite yo kubyara umuntu mushya no kumwitaho! Babyeyi, mbese mujya mushimira Yehova kuba yarabahaye ubushobozi bwo kugira uwo murage w’agaciro kenshi?

Tuvane isomo ku rugero rwa Yesu

7. Mu buryo butandukanye n’ibyo ababyeyi bamwe bakora, ni gute Yesu yagaragaje ko yita ku ‘bantu’ kandi akabagirira impuhwe?

7 Ikibabaje ni uko ababyeyi bose batabona ko abana babo ari ingororano. Abenshi ntibagirira abana babo impuhwe. Abo babyeyi ntibigana uko Yehova cyangwa Umwana we bafata abana (Zaburi 27:10; Yesaya 49:15). Mu buryo bunyuranye n’ubwo, reka turebe uko Yesu we yafataga abana. Ndetse na mbere y’uko Yesu aza ku isi, ni ukuvuga igihe yari mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga, Bibiliya ivuga ko ‘ibinezeza bye byari ukubana n’abantu’ (Imigani 8:31). Yakunze abantu cyane ku buryo yemeye gutanga ubuzima bwe ho incungu kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka.—Matayo 20:28; Yohana 10:18.

8. Ni mu buhe buryo Yesu yahaye ababyeyi urugero rwiza?

8 Igihe Yesu yari ku isi, yasigiye ababyeyi urugero rwiza mu buryo bwihariye. Reka turebe uko yabigenzaga. Yageneraga abana igihe, kabone n’iyo yabaga ahuze cyane kandi ananiwe. Yabitegereje igihe bakiniraga mu isoko, maze igihe yigishaga atanga urugero ashingiye ku byo yabonye bakora (Matayo 11:16, 17). Igihe yajyaga i Yerusalemu bwa nyuma, yari azi ko yari agiye kuhababarizwa no kuhicirwa. Bityo igihe abantu bazanaga abana bato ngo bamurebe, abigishwa ba Yesu bagerageje kwirukana abo bana, wenda bagira ngo batamwongerera imibabaro. Nyamara, Yesu yacyashye abigishwa be. Mu kugaragaza ko ‘yanezezwaga’ n’abana bato, yagize ati “mureke abana bato bansange, ntimubabuze.”—Mariko 10:13, 14.

9. Kuki ibyo dukora byagombye kuba ari byo by’ingenzi kuruta ibyo tuvuga?

9 Dushobora kuvana isomo ku rugero rwa Yesu. Tubyifatamo dute iyo abana bato batwegereye, ndetse no mu gihe tuba duhugiye mu bindi? Mbese tubigenza nk’uko Yesu yabigenzaga? Icyo abana baba bakeneye mu buryo bwihariye ku babyeyi babo, ni cyo Yesu yabahaga, ni ukuvuga igihe no kubitaho. Ni koko, kubwira umwana uti “ndagukunda mwana wanjye,” ni ngombwa rwose. Icyakora, tugomba kuzirikana ko ibikorwa biruta amagambo. Urukundo mukunda abana banyu ntirugaragarira gusa mu byo mubabwira, ahubwo runagaragarira cyane cyane mu byo mubakorera. Ruzagaragazwa n’igihe mubagenera ndetse n’ukuntu mubitaho. N’ubwo wakora ibyo byose ariko, ushobora kudahita ugira icyo ugeraho kigaragara nk’uko wari ubyiteze. Bisaba kwihangana. Turamutse twiganye uburyo Yesu yabanaga n’abigishwa be, bishobora kutwigisha kwihangana.

Urukundo rwa Yesu no kwihangana kwe

10. Ni mu buhe buryo Yesu yigishije abigishwa be kwicisha bugufi, kandi se byagize izihe ngaruka mu mizo ya mbere?

10 Yesu yari azi neza ukuntu abigishwa be bahoraga bajya impaka zo kumenya umukuru muri bo. Umunsi umwe, igihe Yesu yari amaze kugera i Kaperinawumu ari kumwe n’abigishwa be, yarababajije ati “‘icyo mwahoze mugira impaka tukiri mu nzira ni iki?’ Baramwihorera, kuko mu nzira [bari] bahoze bajya impaka z’umukuru wabo uwo ari we.” Aho kugira ngo Yesu ahite abacyaha abakankamira, yabahaye urugero rufatika agamije kubigisha kwicisha bugufi (Mariko 9:33-37). Mbese urwo rugero rwaba rwaratumye agera ku byo yifuzaga kugeraho? Ntiyahise abigeraho. Hashize hafi amezi atandatu, Yakobo na Yohana binginze nyina bamusaba ngo ajye kubasabira Yesu kuzabaha imyanya y’icyubahiro mu Bwami bwe. Icyo gihe na bwo Yesu yongeye gukosora imitekerereze yabo yihanganye.—Matayo 20:20-28.

11. (a) Ni uwuhe mugenzo abigishwa ba Yesu batakoze bamaze kugera mu cyumba cyo hejuru bari kumwe na we? (b) Yesu yakoze iki, kandi se haba hari icyo imihati ye yagezeho icyo gihe?

11 Hashize igihe gito, Pasika yo mu mwaka wa 33 I.C. yarageze maze Yesu n’intumwa ze bahurira ahantu hiherereye kugira ngo bayizihize. Bageze mu cyumba cyo hejuru, nta n’umwe muri izo ntumwa 12 wigeze afata iya mbere ngo akore umugenzo wakorwaga wo koza abandi ibirenge byabaga byuzuye ivumbi. Uwo murimo usuzuguritse ubundi wakorwaga n’umugaragu cyangwa umugore wo mu rugo (1 Samweli 25:41; 1 Timoteyo 5:10). Mbega ukuntu bigomba kuba byarababaje Yesu igihe yiboneraga ko abigishwa be bari bagikomeza kurwanira imyanya y’icyubahiro! Ibyo byatumye Yesu yoza ibirenge bya buri wese muri bo kandi ahita abinginga cyane abasaba ko na bo bakurikiza urugero rwe rwo gukorera abandi (Yohana 13:4-17). Baba se barakurikije urwo rugero? Bibiliya ivuga ko nyuma yaho muri uwo mugoroba ‘habyutse impaka muri bo, ngo ni nde muri bo ukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru.’—Luka 22:24.

12. Ni gute ababyeyi bagombye kwigana Yesu mu mihati bashyiraho barera abana babo?

12 Babyeyi, ese iyo abana banyu batumviye inama mubagira, mujya mutekereza uko Yesu we yaba yarumvise ameze? Mwibuke ko Yesu atigeze azinukwa abigishwa be, n’ubwo batabangukirwaga no gukosora amakosa yabo. Ukwihangana kwe amaherezo kwaje kugira icyo kugeraho (1 Yohana 3:14, 18). Babyeyi, mwagombye kwigana urukundo rwa Yesu no kwihangana kwe, ntimwigere na rimwe munamuka mu mihati mushyiraho murera abana banyu.

13. Kuki umubyeyi atagombye kwirukana umwana amukankamira, mu gihe uwo mwana afite icyo ashaka kumubaza?

13 Abana bakeneye kumva ko ababyeyi babo babakunda kandi ko babitaho. Yesu yashakaga kumenya ibyo abigishwa be batekerezaga: ni yo mpamvu yabategaga amatwi igihe babaga bafite icyo bashaka kumubaza. Yajyaga ababaza icyo batekerezaga ku bintu bimwe na bimwe (Matayo 17:25-27). Koko rero, kwigisha neza bisaba ko umuntu atega amatwi yitonze kandi akita ku bandi abikuye ku mutima. Mu gihe umwana ashaka kugira icyo abaza, umubyeyi yagombye kwirinda akamenyero ko kumwirukana amukankamira ati “hoshi genda, ubwo ntubona ko mpuze!” Niba koko ahuze, ashobora kubwira umwana ko bari buganire ku kibazo cye nyuma, kandi koko akabyubahiriza. Muri ubwo buryo, umwana azumva ko umubyeyi we amwitayeho koko kandi kujya abwira umubyeyi we ibimuri ku mutima bizarushaho kumworohera.

14. Ni irihe somo ababyeyi bashobora kuvana kuri Yesu mu birebana no kugaragariza abana babo urukundo?

14 Mbese birakwiriye ko ababyeyi bagaragariza abana babo ko babakunda babakikira kandi bakabahobera? Nanone ababyeyi bashobora kuvana isomo kuri Yesu. Bibiliya igira iti “arabakikira, abaha umugisha abarambitseho ibiganza” (Mariko 10:16). Mutekereza ko abo bana bumvise bameze bate? Nta gushidikanya rwose ko bishimye cyane, bakumva barushijeho kumukunda! Babyeyi, niba koko mukundana n’abana banyu, bazarushaho kubumvira igihe muzaba mubakosora cyangwa mubigisha.

Igihe ababyeyi bagomba kumarana n’abana

15, 16. Ni ikihe gitekerezo cyo kurera abana cyakunzwe n’abantu benshi, kandi se ni iki gishobora kuba cyaratumye kibaho?

15 Hari bamwe bashidikanya niba mu by’ukuri abana baba bakeneye kumarana igihe kirekire n’ababyeyi babo babitaho mu buryo bwuje urukundo. Hari igitekerezo abantu bateje imbere mu birebana no kurera abana, bavuga ko umwana yagombye kugenerwa gusa igihe cy’indobanure aba akeneye kumarana n’ababyeyi be. Abagishyigikiye bavuga ko atari ngombwa ko abana bamarana igihe kirekire n’ababyeyi babo, ko icya ngombwa ari uko igihe bamarana kiba gikwiriye, cyatekerejweho neza kandi cyatoranyijwe neza mbere y’igihe. Ariko se, icyo gitekerezo ni cyiza koko? Abakizanye se baba barazirikanaga icyatuma abana bamererwa neza?

16 Hari umwanditsi waganiriye n’abana benshi wavuze ko icyo abana “bakeneye ku babyeyi babo kuruta ibindi byose, ari uko babagenera igihe kinini kurushaho kandi bakabitaho nta kindi bababangikanyije na cyo.” Mu buryo bwumvikana, hari umwarimu wo muri kaminuza wagize ati “icyo gitekerezo [igihe cy’indobanure] cyakomotse ku kuba ababyeyi barumvaga umutimanama ubacira urubanza. Abantu bishakiraga impamvu z’urwitwazo zo kujya bamarana igihe gito n’abana babo.” Ababyeyi bagombye kumarana igihe kingana iki n’abana babo?

17. Abana bakeneye iki ku babyeyi babo?

17 Nta cyo Bibiliya ibivugaho. Icyakora, ababyeyi b’Abisirayeli bari barahawe inama yo kuganira n’abana babo igihe bari kuba bari mu mazu yabo, bagenda, baryamye n’igihe bari kuba babyutse (Gutegeka 6:7). Ibyo bigaragaza neza ko buri munsi ababyeyi bagomba gushyikirana n’abana babo kandi bakabigisha.

18. Yesu yakoreshaga ate uburyo bwose yabaga abonye kugira ngo yigishe intumwa ze, kandi se ababyeyi bamwigiraho iki?

18 Yesu yatoje abigishwa be neza mu gihe yabaga asangira na bo, bafatanyije ingendo ndetse banidagadurira hamwe. Bityo yakoreshaga uburyo bwose yabaga abonye kugira ngo abigishe (Mariko 6:31, 32; Luka 8:1; 22:14). Mu buryo nk’ubwo, ababyeyi b’Abakristo bagombye kuba biteguye gukoresha uburyo bwose babonye, kugira ngo bashyireho igihe cyiza kandi gihoraho cyo gushyikirana n’abana babo no kubarera babigisha inzira za Yehova.

Icyo mwabigisha n’uko mwabikora

19. (a) Uretse kumarana igihe n’abana, ni iki kindi gikenewe? (b) Ababyeyi bakeneye iki mbere na mbere kugira ngo bigishe abana babo?

19 Kumarana n’abana igihe ndetse no kubigisha byonyine ntibihagije kugira ngo mubarere neza. Icy’ingenzi cyane ni ibyo mubigisha. Dore ukuntu Bibiliya itsindagiriza uko byagombye gukorwa. Igira iti “aya mategeko ngutegeka uyu munsi . . . Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe.” Ayo “mategeko” mugomba kwigisha abana ni ayahe? Nta gushidikanya ko akubiyemo amagambo yari yabanje kuvugwa, agira ati “ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” (Gutegeka 6:5-7). Yesu yavuze ko iryo ari ryo tegeko rikomeye kuruta andi mategeko y’Imana yose (Mariko 12:28-30). Ababyeyi bagomba mbere na mbere kwigisha abana babo ibihereranye na Yehova, babasobanurira impamvu ari we wenyine dukwiriye gukundisha ubugingo bwacu bwose kandi tukamwiyegurira.

20. Ni iki Imana yari yarategetse ababyeyi bo mu gihe cya kera kwigisha abana babo?

20 Icyakora, ayo “mategeko” ababyeyi basabwa kwigisha abana babo, akubiyemo ibirenze ibyo gukunda Imana n’ubugingo bwacu bwose. Mu Gutegeka kwa Kabiri igice cya 5, hagaragaza ko Mose yasubiyemo amategeko Imana yari yaranditse ku bisate by’amabuye, ari yo ya Mategeko Cumi. Ayo mategeko akubiyemo iryo kutabeshya, iryo kutiba, iryo kutica n’iryo kudasambana (Gutegeka 5:11-22). Ku bw’ibyo, ababyeyi bariho muri icyo gihe bumvise neza akamaro ko gucengeza mu bana babo amahame mbwirizamuco. Muri iki gihe, ababyeyi b’Abakristo bagomba guha abana babo uburere nk’ubwo kugira ngo babafashe kuzagira umutekano n’ibyishimo mu gihe kizaza.

21. Itegeko ryo ‘kugira umwete wo kwigisha’ abana ijambo ry’Imana ryasobanuraga iki?

21 Muzirikane ko ababyeyi bari barabwiwe uko bagombaga kwigisha abana babo ayo “mategeko.” Bibiliya igira iti “ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe.” Amagambo ngo ‘kugira umwete wo kwigisha’ akubiyemo igitekerezo cyo ‘kwigisha no gucengeza mu bwenge usubiramo kenshi; gutsindagiriza ikintu cyangwa se kucyandika mu bwenge.’ Mu by’ukuri, ni nk’aho Imana isaba ababyeyi gushyiraho gahunda nziza yo kwigisha abana babo Bibiliya, bagamije kubacengeza mu bwenge ibintu byo mu buryo bw’umwuka.

22. Ababyeyi b’Abisirayeli bari barabwiwe gukora iki kugira ngo bigishe abana babo, kandi se ibyo byasobanuraga iki?

22 Gahunda nk’iyo iba yatekerejweho mbere y’igihe isaba ko ababyeyi bashyiraho akabo. Bibiliya igira iti “[ayo “mategeko” y’Imana] uyahambire ku kuboko kwawe akubere ikimenyetso, uyashyire mu ruhanga rwawe hagati y’amaso yawe. Uyandike ku nkomanizo z’inzu yawe no ku byugarira byawe” (Gutegeka 6:8, 9). Ibyo ntibivuga ko ababyeyi bagombye kwandika ibi byo kwandika amategeko y’Imana ku nkomanizo no ku nzugi zabo, cyangwa kuyahambira ku maboko yabo, cyangwa se kuyashyira hagati y’amaso yabo. Ahubwo, igitekerezo cy’ingenzi gikubiyemo ni uko ababyeyi basabwa guhora bigisha abana inyigisho zituruka ku Mana. Kwigisha abana babo byagombye guhoraho ku buryo inyigisho ziva ku Mana zisa n’aho zihora imbere y’abana buri gihe.

23. Ni iki tuzasuzuma mu cyigisho cy’icyumweru gitaha?

23 Ni ibihe bintu by’ingenzi mu buryo bwihariye ababyeyi bagomba kwigisha abana babo? Kuki ari iby’ingenzi muri iki gihe ko abana bigishwa kandi bagatozwa kwirinda bo ubwabo? Ni ikihe gikoresho ubu gishobora kuboneka gifasha ababyeyi kwigisha abana babo neza? Ibi bibazo hamwe n’ibindi bihangayikishije ababyeyi benshi bizasuzumwa mu ngingo ikurikira.

Ni gute wasubiza?

• Kuki ababyeyi bagombye kubona ko abana babo bafite agaciro kenshi?

• Ni iki ababyeyi hamwe n’abandi bantu bashobora kwigira kuri Yesu?

• Ababyeyi bagombye kumarana n’abana igihe kingana iki?

• Abana bagombye kwigishwa iki, kandi se byagombye gukorwa bite?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Ni irihe somo ababyeyi bashobora kuvana ku buryo Yesu yigishaga?

Amafoto yo ku ipaji ya 11]

Ababyeyi b’Abisirayeli bagombaga kwigisha abana babo ryari, kandi se mu buhe buryo?

[Amafoto yo ku ipaji ya 12]

Ababyeyi bagombye gutuma inyigisho z’Imana zihora imbere y’abana babo