Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Babyeyi, murinde umurage wanyu w’agaciro kenshi

Babyeyi, murinde umurage wanyu w’agaciro kenshi

Babyeyi, murinde umurage wanyu w’agaciro kenshi

‘Ubwenge ni ubwugamo. Burinda ubugingo bw’ubufite.’​—Umubwiriza 7:12.

1. Kuki ababyeyi bagombye kubona ko abana babo ari impano?

ABABYEYI babyara umuntu mushya usa na bo kandi ufite kamere nk’iyabo. Bibiliya ivuga ko abo bana ari “umwandu uturuka ku Uwiteka” (Zaburi 127:3). Kubera ko Yehova ari we Nyir’ugutanga ubuzima, mu by’ukuri aba abikije ababyeyi umutungo we (Zaburi 36:10). Babyeyi, mufata mute iyo mpano y’agaciro ituruka ku Mana?

2. Igihe Manowa yamenyaga ko umugore we yari agiye kubyara yabyifashemo ate?

2 Nta gushidikanya, ababyeyi bagombye kwicisha bugufi kandi bagashimira ku bw’iyo mpano. Ubu hashize imyaka isaga 3.000 Umwisirayeli witwaga Manowa abyitabiriye atyo, igihe umugore we yabwirwaga na marayika ko yari agiye kubyara umwana. Akimara kumva iyo nkuru nziza, Manowa yarasenze ati “Nyagasani, ndakwinginze ngo uwo muntu w’Imana wadutumyeho yongere agaruke muri twe, atwigishe uko tuzagenza uwo mwana uzavuka” (Abacamanza 13:8). Babyeyi, ni irihe somo mushobora kuvana ku rugero rwa Manowa?

Impamvu ubufasha buva ku Mana bukenewe muri iki gihe

3. Kuki muri iki gihe ari bwo ababyeyi bakeneye mu buryo bwihariye ko Imana ibafasha mu kurera abana?

3 Ubu ni bwo ababyeyi bakeneye ko Yehova abafasha kurera abana babo kurusha mbere hose. Impamvu ni iyihe? Satani n’abamarayika be birukanywe mu ijuru bajugunywa ku isi. Bibiliya itanga umuburo ugira uti “naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito” (Ibyahishuwe 12:7-9, 12). Bibiliya isobanura ko Satani ameze “nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera” (1 Petero 5:8). Ubusanzwe intare zikunze kwibasira inyamaswa zifite intege nke, cyane cyane izikiri ntoya. Bityo rero, bihuje n’ubwenge ko ababyeyi b’Abakristo bashakira ubuyobozi kuri Yehova kugira ngo babone uko barinda abana babo. Babyeyi, mushyiraho imihati ingana iki kugira ngo murinde abana banyu?

4. (a) Ababyeyi baramutse bamenye ko hari intare iri mu gace batuyemo babyifatamo bate? (b) Abana bakeneye iki kugira ngo birinde?

4 Uramutse umenye ko hari intare iri mu gace k’iwanyu, mu by’ukuri icyaba kiguhangayikishije mbere y’ibindi byose ni ukurinda abana bawe. Satani ni inyamaswa y’inkazi. Aba ashaka kuyobya ubwoko bw’Imana kugira ngo atume budakomeza kwemerwa na yo (Yobu 2:1-7; 1 Yohana 5:19). Abana ni bo bibasirwa mu buryo bworoshye. Abana bagomba kumenya Yehova kandi bakamwumvira kugira ngo batagwa mu mitego ya Satani. Ni ngombwa ko bagira ubumenyi kuri Bibiliya. Yesu yagize ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Ikindi nanone, abakiri bato baba bakeneye kugira ubwenge, ni ukuvuga ubushobozi bwo gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa ibyo biga. Babyeyi, mugomba gucengeza ukuri mu mitima y’abana banyu, kubera ko “ubwenge burinda ubugingo bw’ubufite” (Umubwiriza 7:12). Ibyo mwabigeraho mute?

5. (a) Umubyeyi yacengeza ate ubwenge mu bana be? (b) Igitabo cy’Imigani gisobanura gite agaciro ubwenge bufite?

5 Mushobora gusomera abana banyu Ijambo ry’Imana, ndetse ahubwo mwagombye kubikora. Ariko kubafasha gukunda Yehova no kumwumvira byo bisaba ibirenze ibyo: bisaba ko na bo ubwabo baba basobanukiwe icyo bagomba gukora. Reka dufate urugero: umwana bashobora kumubwira ko mbere yo kwambukiranya umuhanda agomba kubanza kureba hirya no hino. Nyamara abana bamwe ntibabikozwa. Kubera iki? Baba batarasobanuriwe bihagije ingaruka zaterwa no kugongwa n’imodoka cyangwa ngo basobanurirwe mu buryo butuma bumva neza akaga ibyo byateza, kugira ngo “ubupfapfa” bwatuma bahura n’impanuka bubashiremo. Gucengeza ubwenge mu mwana bisaba igihe no kwihangana cyane. Ariko se, mbega ukuntu ubwenge ari ubw’agaciro kenshi! Bibiliya igira iti “inzira zabwo ni inzira z’ibinezeza, kandi imigendere yabwo yose ni iy’amahoro. Ababwakira bubabera igiti cy’ubugingo, kandi ubukomeza wese aba agira umugisha.”—Imigani 3:13-18; 22:15.

Inyigisho zituma bagira ubwenge

6. (a) Kuki incuro nyinshi abana bakora iby’ubupfapfa? (b) Ni iyihe ntambara bahanganye na yo?

6 Incuro nyinshi, abakiri bato bakora ibintu bibi atari ukubera ko batigishijwe, ahubwo ari ukubera ko inyigisho zitabageze ku mutima, ari wo muntu wabo w’imbere. Satani arwana intambara yo kwigarurira imitima y’abakiri bato. Amayeri akoresha ni ukubategeza isi y’abatubaha Imana. Nanone kandi, agerageza kuririra kuri kamere barazwe yo kubogamira ku cyaha kugira ngo abakoreshe ibintu bibi (Itangiriro 8:21; Zaburi 51:7). Ni ngombwa ko ababyeyi bamenya ko hari intambara nyayo Satani arwana kugira ngo yigarurire imitima y’abana babo.

7. Kuki bidahagije kubwira umwana ko ikintu iki n’iki ari kibi cyangwa cyiza?

7 Ababyeyi bakunze kubwira umwana ko ikintu runaka ari kibi cyangwa ko ari cyiza, bibwira yuko ubwo bamwigishije ihame mbwirizamuco runaka. Bashobora kubwira umwana ko ari bibi kubeshya, kwiba cyangwa kugirana imibonano mpuzabitsina n’umuntu batashyingiranywe. Icyakora, bisaba ko umwana aba afite impamvu ikomeye imushishikariza kumvira, atari ugupfa kubikora gusa ngo ni uko ababyeyi be babivuze. Iyo mpamvu ni amategeko ya Yehova. Umwana yagombye kumenya ko kumvira amategeko y’Imana ari yo nzira irangwa n’ubwenge.—Imigani 6:16-19; Abaheburayo 13:4.

8. Ni izihe nyigisho zishobora gufasha abana gukora ibintu mu buryo burangwa n’ubwenge?

8 Ukuntu isanzure ry’ikirere rihambaye, ubwinshi bw’ibinyabuzima, uko ibihe by’imyaka bigenda bisimburana, ibyo byose bishobora gufasha umwana ukiri muto gusobanukirwa ko hariho Umuremyi ufite ubwenge butarondoreka (Abaroma 1:20; Abaheburayo 3:4). Ikindi kandi, umwana yagombye kwigishwa ko Imana imukunda kandi ko yatanze Umwana wayo ho igitambo kugira ngo uwo mwana azabone ubuzima bw’iteka. Nanone yagombye kwigishwa ko ashobora gushimisha Imana yumvira ibyo ivuga. Ubwo noneho umwana aba ashobora guhitamo gukorera Yehova n’ubwo Satani yagerageza kumuca intege.—Imigani 22:6; 27:11; Yohana 3:16.

9. (a) Inyigisho zirokora ubuzima zisaba iki? (b) Ba se b’abana basabwa gukora iki, kandi se ibyo bikubiyemo iki?

9 Inyigisho zirinda umwana kandi zigatuma akora ibyiza zisaba igihe, ubwitonzi no kubyitegura mbere y’igihe. Bisaba ko ababyeyi bemera kuyoborwa n’Imana. Bibiliya igira iti ‘namwe ba se, murere abana banyu mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu’ (Abefeso 6:4). Ibyo bisobanura iki? Ijambo ry’umwimerere ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kubigisha,’ rishaka kuvuga “gushyira ibitekerezo mu.” Bityo rero, ubundi ba se b’abana ni bo bagirwa inama yo gushyira ibitekerezo bya Yehova mu bana babo. Nta gushidikanya ibyo bizabera abakiri bato uburinzi bukomeye. Iyo abana bacengejwemo ibitekerezo by’Imana, bibarinda gukora ibibi.

Icyifuzo gituruka ku rukundo

10. Ni ikihe kintu cy’ingenzi ugomba kumenya kugira ngo ushobore kwigisha umwana wawe neza?

10 Icyakora, kugira ngo usohoze icyifuzo cyawe cyo kurera umwana wawe neza, urukundo ni rwo rugomba gutuma ushyiraho imihati. Gushyikirana neza ni cyo kintu cy’ingenzi. Jya utahura ibiba mu buzima bw’umwana wawe kandi umenye uko abibona. Numara kumugusha neza, mushishikarize kukubwira icyo atekereza ubigiranye amakenga. Rimwe na rimwe, ushobora kuzajya utangazwa n’ibyo akubwira. Ujye wirinda kurakara. Ahubwo mutege amatwi ushishikaye.

11. Ni mu buhe buryo umubyeyi ashobora gucengeza ibitekerezo by’Imana mu mwana?

11 Birashoboka ko waba warasomeye umwana wawe amategeko y’Imana ari muri Bibiliya abuzanya ubusambanyi, ndetse ukaba warabikoze incuro nyinshi (1 Abakorinto 6:18; Abefeso 5:5). Ibyo bishobora kuba byaratumye abana bawe basobanukirwa neza ibishimisha Yehova n’ibitamushimisha. Ariko kandi, gushyira ibitekerezo bya Yehova mu mwana bisaba ibirenze ibyo. Abana bakeneye gufashwa kugira ngo bamenye agaciro k’amategeko ya Yehova. Bakeneye kumvishwa ko ayo mategeko atunganye, ko ari ingirakamaro kandi ko kuyumvira ari byo bintu bikwiriye kandi bishimishije umuntu yakora. Umuntu ashobora kuvuga ko ‘washyize ibitekerezo by’Imana’ mu bana bawe ari uko gusa wabafashije gutekereza ushingiye ku Byanditswe kugira ngo bemere kubona ibintu nk’uko Imana ibibona.

12. Ni gute umubyeyi ashobora gufasha umwana gusobanukirwa neza ibihereranye n’imibonano mpuzabitsina?

12 Mu gihe muganira ku bihereranye n’ibitsina, ushobora kumubaza uti “mbese utekereza ko kumvira itegeko rya Yehova ryo kudakora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingiranwa bibuza umuntu ibyishimo?” Shishikariza umwana wawe gusobanura igisubizo cye. Nyuma yo kugenzura uburyo buhebuje Imana yateganyije bwo kubyara, ushobora kumubaza uti “mbese utekereza ko Imana yacu yuje urukundo yari gushyiraho amategeko yo kutubuza kwishimira ubuzima? Cyangwa se utekereza ko yayashyizeho kugira ngo atume twishima kandi aturinde?” (Zaburi 119:1, 2; Yesaya 48:17). Gerageza gutahura icyo umwana abitekerezaho. Noneho ushobora kumuha ingero z’ukuntu ubusambanyi bwateye abantu bamwe na bamwe intimba n’imihangayiko (2 Samweli 13:1-33). Nufasha umwana wawe gutekereza kugira ngo asobanukirwe uko Imana ibona ibintu kandi abyemere, uzaba uteye intambwe igaragara mu kumucengezamo ibitekerezo by’Imana. Ariko rero, hari ikindi kintu ushobora gukora.

13. Ni iki umwana agomba gusobanukirwa cyamushishikariza mu buryo bwihariye kumvira Yehova?

13 Mu buryo buhuje n’ubwenge, uretse kwigisha umwana wawe ingaruka zo kutumvira Yehova, uzanamusobanurira ko uburyo tubaho bugira ingaruka kuri Yehova. Wifashishije Bibiliya, ereka umwana ko dushobora guteza Yehova agahinda mu gihe tudakoze ibyo ashaka (Zaburi 78:41). Ushobora kumubaza uti “kuki utifuza kubabaza Yehova?” Hanyuma ukamusobanurira ko Satani umwanzi w’Imana avuga ko dukorera Yehova tutabitewe n’uko tumukunda ahubwo ko tubiterwa n’impamvu zishingiye ku bwikunde. Noneho musobanurire ko kuba Yobu yarakomeje gushikama byashimishije umutima w’Imana, bityo asubiza ikirego cy’ikinyoma cya Satani (Yobu 1:9-11; 27:5). Umwana wawe agomba gusobanukirwa ko imyifatire ye ishobora gushimisha Yehova cyangwa ikamubabaza (Imigani 27:11). Mushobora kwigisha abana banyu iri somo ndetse n’andi menshi y’ingenzi mwifashishije igitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe. *

Ingaruka nziza zo kwigisha umwana

14, 15. (a) Ni ayahe masomo yo mu gitabo Umwigisha yashishikaje abakiri bato? (b) Ni izihe ngaruka nziza mwabonye mu gihe mwakoreshaga icyo gitabo? (Reba nanone agasanduku kari ku ipaji ya 18-19.)

14 Umusaza wo muri Korowasi ujya asomera umwuzukuru we ufite imyaka irindwi igitabo Umwigisha, yanditse avuga ko uwo mwana yamubwiye ati “mama yari yampaye akazi ariko nanze kugakora. Hanyuma nibutse igice gifite umutwe uvuga ngo ‘Kumvira birakurinda,’ nuko ndagaruka mubwira ko noneho nemeye.” Hari umugabo n’umugore we bo muri leta ya Floride ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bavuze ibihereranye n’igice gifite umutwe uvuga ngo “Impamvu tugomba kwirinda kubeshya.” Baravuze bati “icyo gice kibaza ibibazo bitumirira abana kuvuga ibibari ku mutima kandi bakemera amakosa ubusanzwe batari kwemera.”

15 Igitabo Umwigisha gifite amashusho arenga 230, kandi kuri buri shusho cyangwa itsinda ry’amashusho haba hari ibisobanuro biyaherekeje. Hari umubyeyi washimiye agira ati “incuro nyinshi umwana wanjye w’umuhungu ajya ahanga amaso ku ishusho imwe akanga ko duhindura ipaji. Uretse no kuba ayo mashusho ari meza, yo ubwayo arigisha cyangwa agatuma abana babaza ibibazo. Ku birebana n’ishusho igaragaza umwana urebera televiziyo mu cyumba kirimo umwijima, umwana wanjye w’umuhungu yarambajije ati ‘mama, uriya mwana arakora iki?’ Abivuga mu ijwi rigaragaza ko yamenye ko ibyo uwo mwana yakoraga byari bibi.” Amagambo aherekeje iyo shusho agira ati “ni nde ushobora kubona ibintu byose dukora?”

Inyigisho z’ingenzi muri iki gihe

16. Ni ikihe kintu cy’ingenzi abana bagomba kwigishwa muri iki gihe, kandi se kuki?

16 Abana bakeneye kumenya imikoreshereze ikwiriye n’idakwiriye y’imyanya ndangagitsina yabo. Ariko rero, kuganira n’abana kuri iyo ngingo si ko buri gihe byoroha. Hari umwanditsi w’ikinyamakuru kimwe wavuze ko mu gihe yabyirukaga, gukoresha amagambo yerekeza ku bitsina kwari ugushira isoni. Yanditse ibihereranye n’uko azigisha abana be agira ati “bizansaba kunesha amasonisoni mfite.” Mu by’ukuri, iyo ababyeyi banze kuganira n’umwana wabo ibihereranye n’ibitsina babitewe no kugira amasonisoni, ntibimurinda. Abonona abana buririra kuri ubwo bujiji bwabo. Igitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe kivuga iby’iyo ngingo mu buryo bwiyubashye. Kubwira abana iby’ibitsina ntibituma bahinduka ibirara, ahubwo kutabibabwira ni byo bishobora kubahindura ibirara.

17. Ni gute igitabo Umwigisha gifasha ababyeyi kwigisha abana babo ibihereranye n’ibitsina?

17 Mu gice cya 10, ahavugwa iby’abamarayika babi baje ku isi bakabyara abana, hari ikibazo kibaza umwana kiti “waba uzi imibonano mpuzabitsina icyo ari cyo?” Icyo gitabo gitanga igisubizo cyoroshye kandi cyiyubashye. Hanyuma, igice cya 32 gisobanura uko abana bashobora kurindwa abashaka kubonona. Hari amabaruwa menshi ababyeyi banditse agaragaza ko iryo somo ari iry’ingenzi. Umubyeyi umwe yagize ati “mu cyumweru gishize igihe najyanaga umwana wanjye w’umuhungu witwa Javan kwa muganga w’abana umuvura, uwo muganga yambajije niba narigeze nganira n’uwo mwana ibihereranye n’imikoreshereze ikwiriye y’imyanya ndangagitsina. Yatangajwe cyane no kuba twari twaramaze kubiganiraho twifashishije igitabo cyacu gishya.”

18. Igitabo Umwigisha kivuga iki ku byo gusenga ibirango by’ibihugu?

18 Ikindi gice kivuga inkuru yo muri Bibiliya ivuga ibya ba basore batatu b’Abaheburayo, ari bo Saduraka, Meshaki na Abedenego, banze kunamira igishushanyo cyagereranyaga ubutegetsi bwa Babuloni (Daniyeli 3:1-30). Hari abadashobora kubona isano riri hagati yo gusuhuza ibendera no gusenga ibishushanyo, nk’uko igitabo Umwigisha kibivuga. Icyakora, dutekereze ku byo umwanditsi witwa Edward Gaffney yabwiye ikinyamakuru cyitwa U.S. Catholic. Igihe umukobwa we yavaga ku ishuri ku munsi wa mbere akamubwira ko bari bamwigishije “isengesho rishya,” yamusabye kurimusubiriramo. Gaffney yaravuze ati “uwo mwana yashyize ikiganza cye ku mutima, maze atangira kuvugana ishema ati ‘ndahiriye kutazahemukira ibendera . . . ’” Yakomeje agira ati “ako kanya, hari ikintu nahise nsobanukirwa. Abahamya ba Yehova babivuze ukuri. Nta washidikanya ko hari inyigisho yo gusenga igihugu yigishwa mu mashuri y’incuke, irenze kure cyane ibyo kuba indahemuka ku gihugu.”

Iyo mihati yose si imfabusa

19. Kwigisha abana bitanga izihe ngororano?

19 Koko rero, imihati yose mushyiraho mwigisha abana banyu si iy’ubusa. Hari umubyeyi w’i Kansas ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, wasutse amarira amaze kubona ibaruwa yandikiwe n’umuhungu we. Uwo muhungu yanditse agira ati “numva mfite imigisha kubera ko nahawe uburere bwatumye ntuza mu byiyumvo kandi mba umuntu ushyira mu gaciro. Wowe na Papa, muri abo gushimirwa rwose” (Imigani 31:28). Igitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe gishobora gufasha ababyeyi benshi cyane kwigisha abana babo kugira ngo barinde uwo murage w’agaciro kenshi.

20. Ni iki ababyeyi bagombye guhora bibuka, kandi se bizabagiraho izihe ngaruka?

20 Abana bacu bakeneye ko tubitaho buri gihe kandi tugashyiraho imihati. Ubwana bumara igihe gito. Mujye mukoresha uburyo bwose mubonye kugira ngo mube hamwe na bo kandi mubafashe. Ntimuzigera na rimwe mwicuza. Ibyo bizatuma babakunda. Mujye muhora mwibuka ko abana ari impano mwahawe n’Imana. Mbega ukuntu abana ari umurage w’agaciro kenshi (Zaburi 127:3-5)! Ku bw’ibyo, mubiteho nk’aho Imana izababaza ukuntu mwabareze, kandi koko izabibabaza!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 13 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Reba igice cya 40 gifite umutwe uvuga ngo “Icyo twakora kugira ngo dushimishe Imana.”

Ni gute wasubiza?

• Kuki muri iki gihe ababyeyi bakeneye kwita ku bana babo mu buryo bwihariye?

• Ni izihe nyigisho zituma umwana acengezwamo ubwenge?

• Ni ibihe bibazo by’ingenzi mwaganiraho n’abana banyu muri iki gihe?

• Ni mu buhe buryo igitabo Umwigisha cyafashije ababyeyi kwigisha abana babo?

[Ibibazo]

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 18 n’iya 19]

Igitabo kigenewe umuntu wese

Igitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe cyagenewe gufasha ababyeyi cyangwa abandi bantu bakuru gusomera abana inyigisho za Yesu Kristo no kuzisuzumira hamwe na bo. Icyakora, abantu bakuru basomye icyo gitabo na bo bagaragaje ko bishimiye babikuye ku mutima ibyo bamenye babikesheje kugisoma.

Hari umugabo wo muri Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wagize ati “igitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe kirashishikaje cyane, gikoresha imvugo yoroheje kandi gitera inkunga abantu bo mu kigero icyo ari cyo cyose, ndetse n’abafite imyaka 76 nkanjye. Ndabashimira cyane. Yari umuntu wakoreye Yehova kuva akiri muto.”

Hari umusomyi w’i Londres ho mu Bwongereza wagize ati “amashusho meza arimo agera ku mitima y’ababyeyi n’iy’abana. Ibibazo byo muri icyo gitabo hamwe n’ukuntu gikozwe, biratangaje cyane. Mbega ukuntu bishimishije kubona ukuntu ibibazo bikomeye byagiye bikemurwa mu bwitonzi, urugero nk’ikivugwa mu gice cya 32 kigira kiti ‘Uko Yehova yarinze Yesu’!” Yashoje agira ati “n’ubwo iki gitabo cyateguriwe mbere na mbere abana b’Abahamya ba Yehova, ndatekereza ko abarimu n’abandi bantu bazashimishwa cyane no kugitunga. Niteguye kuzajya ngikoresha mu mezi ari imbere no mu myaka izaza.”

Hari umugore wo muri Massachusetts ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wagize icyo avuga ku “mashusho yateguwe neza.” Yaranditse ati “n’ubwo icyo gitabo cyagenewe abana, naje kubona ko ingingo zikubiyemo zishobora kudufasha natwe abantu bakuru gutekereza ku mishyikirano dufitanye na Yehova.”

Umugore wo muri Maine ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaye agira ati “mbega igitabo cyiza cyane! Si icy’abana bato gusa, ahubwo ni icyacu twese abana b’Imana. Cyankoze ku mutima cyane kurusha uko nabikekaga kandi kirampumuriza, numva ngize amahoro. Numva mfitanye na Yehova imishyikirano ya bugufi, yambereye Umubyeyi. Yanyibagije imibabaro yose nari narahuye na yo mu gihe cy’imyaka myinshi kandi atuma nsobanukirwa neza umugambi we.” Yashoje agira ati “ndagira ngo rwose mbwire buri wese nti ‘uzagisome.’”

Umugore w’i Kyoto ho mu Buyapani yavuze ko igihe yasomeraga abuzukuru be icyo gitabo, bamubajije ibibazo nk’ibi bigira biti “‘uyu muhungu arakora iki? Kuki barimo gutuka aka gakobwa? Uyu mugore arakora iki? Kuki iyi ntare iri aha?’ Kitwigisha ibintu bidushishikaza cyane ku buryo ngikunda kurusha ibindi bitabo byose mfite mu bubiko.”

Umugabo w’i Calgary ho muri Kanada yavuze ko akimara kubona icyo gitabo yatangiye kugisomera umukobwa we w’imyaka itandatu n’umuhungu we w’imyaka icyenda. Yakomeje agira ati “abana banjye bahise babyitabira mu buryo butangaje. Bakurikiraga bitonze kandi bagasubiza ibibazo babikuye ku mutima. Na bo bumvaga ko icyo cyigisho kibareba, maze baboneraho uburyo bwo kuvuga ibibari ku mutima. Icyo gitabo gishya cyarabashishikaje cyane bigera ubwo umukobwa wanjye avuga ko yifuza kujya acyiga buri mugoroba.”

Uwo mugabo avuga uko byagenze igihe kimwe ubwo yari amaze kwigana n’umuhungu we, agira ati “namaranye n’umuhungu wanjye amasaha menshi tuganira ku bihereranye na Yehova hamwe n’imigambi ye. Yari afite ibibazo byinshi bishingiye ku bikubiye muri icyo gitabo. Amarira yanzenze mu maso igihe yambwiraga ati ‘uramuke,’ maze akambaza ati ‘papa, tuzongera tubiganireho se? Mfite ibibazo byinshi, kandi nifuza kumenya buri kintu cyose gihereranye na Yehova.’”

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Babyeyi, ni irihe somo mwavana kuri Manowa?

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Bana, ni irihe somo mwavana ku Baheburayo batatu?

[Amafoto yo ku ipaji ya 17]

Amashusho n’amagambo ayaherekeje biri mu gitabo “Umwigisha” ni ibikoresho bifite imbaraga mu kwigisha

Ni iki Ananiya abeshya Petero?

Ni nde ushobora kubona ibintu byose dukora?