Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gushaka abantu bakwiriye bo mu cyaro cyo muri Ositaraliya

Gushaka abantu bakwiriye bo mu cyaro cyo muri Ositaraliya

Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru

Gushaka abantu bakwiriye bo mu cyaro cyo muri Ositaraliya

HARI hashize imyaka igera kuri 12 nta Muhamya ugera mu turere twitaruye two muri Ositaraliya rwagati. Ibyo byatumye Abahamya ba Yehova bo mu mujyi wa Darwin, ari na wo murwa mukuru w’igice cy’Amajyaruguru ya Ositaraliya bakora gahunda yo kubwiriza muri utwo duce. Bari kuhamara iminsi icyenda bashaka abantu bakwiriye.—Matayo 10:11.

Batangiye kwitegura hasigaye amezi 12 ngo bajyeyo, bashushanya amakarita y’ahantu hafite ubuso bw’ibirometero kare 800.000, hakaba hangana n’u Rwanda incuro zisaga 30. Kugira ngo wumve neza ukuntu ako gace kitaruye ari kanini cyane, zirikana ko agahanda ko mu rwuri ruciriritse kava ku irembo ryarwo kakagera ku nzu yubatsemo, kaba gafite uburebure bw’ibirometero bigera kuri 30. Nanone kandi, hari inzuri usanga zifite ibirometero bisaga 300.

Abahamya bitangiye kwifatanya muri iyo gahunda bose hamwe bari 145. Bamwe bari baturutse kure cyane, urugero nko muri Tasmanie. Hari abaje mu modoka zarimo ibyo bari gukenera byose bageze aho bari gukambika, ibyuma by’imodoka bisimbura ibishaje hamwe na lisansi. Abandi baje mu modoka zikurura inzu zimukanwa zarimo ibyo bari gukenera byose. Nanone kandi bakodesheje bisi ebyiri z’imyanya 22 zo gutwara abantu batari bafite imodoka zishoboye guhangana n’urwo rugendo. Abajyanye n’izo bisi babwirije cyane cyane abaturage bo mu mijyi mito yari yatoranyijwe.

Mbere yo gutangira urugendo, abavandimwe bari bayoboye iyo gahunda bateguye za disikuru n’ibyerekanwa kugira ngo batange amabwiriza y’ukuntu bari kubwiriza ubutumwa bwiza muri iyo fasi idasanzwe. Urugero, kugira ngo umuntu abwirize abaturage baho mu buryo bugira ingaruka nziza, ubusanzwe bisaba kugira imyifatire runaka no kumenya imico yabo. Nanone bagize icyo bavuga ku mimerere y’ahantu bari bagiye kujya, kugira ngo na bo bazagire uruhare mu kwita ku bidukikije.

Ababwiriza babonye ibintu byinshi bishimishije. Urugero, hari abavandimwe bakoze gahunda yo gutanga disikuru ishingiye kuri Bibiliya mu rusisiro rumwe. Umugore wayoboraga urwo rusisiro ni we ubwe wagiye kurarika abantu. Nyuma ya disikuru, abateranye bafashe ibitabo 5 n’udutabo 41. Mu rundi rusisiro, basuye umuntu umwe wari uhatuye. Uwo muntu yari afite Bibiliya ye bwite ya King James Version, icyakora yari ishaje kandi yaracitse. Umubwiriza umwe yamubajije niba yari azi izina ry’Imana, amusubiza ko arizi maze akora mu mufuka w’ikoti rye avanamo igazeti ishaje y’Umunara w’Umurinzi. Yasomye muri iyo gazeti amagambo yo muri Mariko 12:30 agira ati “ukundishe Uwiteka [“Yehova,” NW] Imana yawe umutima wawe wose.” Yongeyeho ati “uyu murongo ndawukunda rwose.” Nyuma y’ibiganiro birebire bishingiye kuri Bibiliya bagiranye, yemeye kwakira Bibiliya nshya hamwe n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.

Hafi y’Ikigobe cya Carpentaria, umukungu wari ufite igikingi cya hegitari 400.000 yororeragamo yagaragaje ko yari ashimishijwe n’ubutumwa bw’Ubwami. Bamaze kumwereka Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya hamwe n’Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, * yababajije niba barashoboraga kumubonera igitabo kiri mu rurimi rwa Kriol. Ibyo ntibyari bisazwe kubera ko n’ubwo abenshi muri abo baturage baho bavuga ururimi rwa Kriol, usanga abashobora kurusoma ari mbarwa. Byaje kugaragara ko abakozi 50 bose bo muri icyo gikingi bari bazi gusoma ururimi rwa Kriol. Nyir’icyo gikingi yashimishijwe no kubona ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi rwa Kriol, kandi yishimira kubaha inomero ze za telefoni kugira ngo bazajye bavugana.

Mu minsi icyenda bamaze babwiriza aho hantu, batanze za Bibiliya 120, ibitabo 770, amagazeti 705 n’udutabo 1.965. Nanone basubiye gusura incuro 720, kandi batangiza ibyigisho bya Bibiliya 215.

Mu by’ukuri, abantu benshi bakwiriye batuye hirya no hino muri ako karere kanini babonye ibyokurya byabamaze inzara yo mu buryo bw’umwuka bari bafite.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Byanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ikarita yo ku ipaji ya 30]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

OSITARALIYA

IGICE CY’AMAJYARUGURU

Darwin

Ikigobe cya Carpentaria

Sydney

TASMANIE