Mbese koko siyansi na Bibiliya biravuguruzanya?
Mbese koko siyansi na Bibiliya biravuguruzanya?
IMBUTO z’ubushyamirane hagati ya Galilée na Kiliziya Gatolika zabibwe ibinyejana byinshi mbere y’ivuka rya Galilée na Copernic. Igitekerezo cy’uko isi ari yo iri mu izingiro ikaba igaragiwe n’indi mibumbe harimo n’izuba, cyazanywe n’Abagiriki ba kera maze cyamamazwa n’umuhanga mu bya filozofiya witwaga Aristote (384-322 M.I.C. *) hamwe n’umuhanga mu by’inyenyeri witwaga Ptolémée (wabayeho mu kinyejana cya kabiri I.C. *). *
Igitekerezo cya Aristote ku byerekeye isanzure ry’ikirere, yagikomoye ku bitekerezo by’umuhanga mu mibare no muri filozofiya w’Umugiriki witwaga Pythagore, wabayeho mu kinyejana cya gatandatu M.I.C. Aristote yayobotse igitekerezo cya Pythagore cy’uko uruziga n’umubumbe ari amashusho adafite aho agoramye, akaba yaratekerezaga ko ikirere kigizwe n’imibumbe iri mu yindi, nk’uko ibishishwa by’igitunguru bimeze. Buri gishishwa kikaba kigizwe n’utuntu tubengerana, isi ikaba mu izingiro ry’ibyo bishishwa. Inyenyeri zagendaga zikora inziga. Imbaraga zatumaga izo nyenyeri zizenguruka, zaturukaga ku mubumbe wabaga uri inyuma y’iyindi yose, aho hakaba ari ho hari intebe y’imbaraga z’Imana. Aristote yanatekerezaga ko izuba n’indi mibumbe iri mu kirere byari bitunganye, ku bw’ibyo bikaba bitarashoboraga kugira icyo bihindukaho cyangwa ngo bigire ibizinga.
Icyo gitekerezo gihambaye cya Aristote cyari gishingiye kuri filozofiya,
nticyari gishingiye kuri siyansi. Yumvaga ko kuvuga ko isi igenda byari kuba bidahuje n’ubwenge. Nanone yamaganye igitekerezo cy’uko isi itendetse ku busa, akaba yaratekerezaga ko iyo isi iza kuba igenda, yari kuzajya igenda yikuba ku yindi mibumbe ku buryo yari kuzagera aho igahagarara kubera kubura imbaraga zikomeza kuyisunika. Kubera ko abahanga mu bya siyansi b’icyo gihe babonaga ko igitekerezo cya Aristote cyasaga n’aho gihuje n’ukuri bakurikije ubumenyi bari bafite, byatumye abantu muri rusange bamara imyaka igera hafi ku 2.000 babyemera batyo. Ndetse ahagana mu mpera z’ikinyejana cya 16, umuhanga mu bya filozofiya w’Umufaransa witwaga Jean Bodin yashyigikiye icyo gitekerezo cyari cyaramamaye hose, agira ati “nta muntu utekereza cyangwa se ufite ubumenyi buke cyane muri fiziki watekereza ko isi ishobora kwizenguruka cyangwa kuzenguruka izuba . . . , n’ukuntu ari nini ndetse ikaba iremereye cyane. Kubera ko iramutse ikoze urugendo ruto cyane, dushobora kubona imijyi n’ibihome, imidugudu n’imisozi byituye hasi.”Kiliziya yemera ibitekerezo bya Aristote
Ikindi kintu cyatumye haba ubushyamirane hagati ya Galilée na kiliziya, cyabaye mu kinyejana cya 13, biturutse ku muyobozi wo muri Kiliziya Gatolika witwaga Thomas d’Aquin (1225-1274). D’Aquin yemeraga Aristote cyane akamwita igihangange muri filozofiya. D’Aquin yamaze imyaka itanu ahatanira kwinjiza filozofiya ya Aristote mu nyigisho za Kiliziya Gatolika. Uwitwa Wade Rowland yagize ati “mu gihe cya Galilée, tewolojiya ya D’Aquin ivanze na filozofiya ya Aristote, byahindutse inyigisho y’ibanze ya Kiliziya Gatolika y’i Roma” (Galileo’s Mistake). Zirikana nanone ko icyo gihe nta tsinda ryigenga ry’abahanga mu bya siyansi ryariho. Ibirebana no kwiga byagenzurwaga mu rugero rwagutse na kiliziya. Akenshi kiliziya ni yo yagengaga iby’idini n’ibya siyansi.
Ngibyo ibintu byabaye byaje kuba imbarutso y’ubushyamirane hagati ya kiliziya na Galilée. Ariko na mbere y’uko atangira gukora ubushakashatsi ku by’inyenyeri, Galilée yari yarasohoye inyandiko yavugaga ibyerekeye ibiyega. Muri iyo nyandiko yagaragaje ko yakemangaga ibitekerezo byinshi bya Aristote wemerwaga cyane. Icyakora, kuba Galilée yarashyigikiraga ashimitse igitekerezo cy’uko izuba ari ryo riri mu izingiro akanemeza ko gihuje n’Ibyanditswe, ni byo byatumye Urukiko rwa Kiliziya Gatolika rumushyira mu rubanza mu mwaka wa 1633.
Mu kwiregura kwe, Galilée yemeje ko yizeraga adashidikanya ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Yanavuze ko Ibyanditswe byandikiwe rubanda rwa giseseka kandi ko imirongo ya Bibiliya ivuga ibyerekeye urugendo bavuga ko izuba rikora, itagomba gufatwa uko yakabaye. Ibisobanuro bye nta cyo byatanze. Kubera ko Galilée yamaganye ibisobanuro by’Ibyanditswe byari bishingiye kuri filozofiya y’Abagiriki, yarakatiwe. Kuva icyo gihe kugeza mu mwaka wa 1992, Kiliziya Gatolika ntiyigeze yemera ku mugaragaro ko yarenganyije Galilée.
Amasomo twavanamo
Ni ayahe masomo dushobora kuvana kuri ibyo bintu byabaye? Irya mbere ni uko Galilée atashidikanyaga kuri Bibiliya. Ahubwo yashidikanyaga ku nyigisho za kiliziya. Hari umuntu wandika ibihereranye n’idini wagize ati “uko bigaragara, isomo twavana ku byabaye kuri Galilée si uko Kiliziya yizirika ku kuri kwa Bibiliya cyane, ahubwo ni uko itigeze rwose yizirika ku kuri kwa Bibiliya ubutanamuka.” Kuba Kiliziya yaremeye ko filozofiya ya kigiriki yinjira muri tewolojiya yayo, byatumye yemera kugendera ku migenzo n’imiziririzo aho gukurikiza inyigisho za Bibiliya.
Ibyo byose bitwibutsa umuburo Bibiliya yatanze ugira uti “mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi bidakurikiza Kristo.”—Abakolosayi 2:8.
No muri iki gihe, abayoboke benshi bo mu madini yiyita aya gikristo baracyemera bakomeje inyigisho na filozofiya zivuguruza Bibiliya. Urugero, bemera inyigisho y’ubwihindurize ya *
Darwin aho kwemera inkuru yo mu Itangiriro ivuga iby’irema. Mu by’ukuri, kuba amadini yaremeye iyo nyigisho ya Darwin aho kwemera irema, yashingiye ukwizera kwayo ku nyigisho za Darwin, nk’uko mu gihe cya kera yashingiraga ukwizera kwayo ku nyigisho za Aristote.Siyansi nyakuri yemeranya na Bibiliya
Ibyo bintu tumaze kubona, ntibyagombye kutubuza gushishikazwa na siyansi. N’ikimenyimenyi, Bibiliya ubwayo idutumirira gushishoza tukamenya imico ihebuje y’Imana duhereye ku byo yaremye tubona (Yesaya 40:26; Abaroma 1:20). Birumvikana ariko ko Bibiliya itagamije kwigisha siyansi. Ahubwo igamije kwigisha amahame y’Imana, kamere yayo ndetse n’umugambi ifitiye abantu, kandi ibyo ibyaremwe byonyine ntibishobora kubisobanura neza (Zaburi 19:8-12; 2 Timoteyo 3:16). Ariko kandi, n’iyo Bibiliya igize icyo ivuga ku byaremwe, iteka ibivuga uko biri. Galilée ubwe ni we wavuze ati “ari Ibyanditswe Byera ari n’ibyaremwe, byombi bikomoka ku Mana . . . Ibyo bintu by’ukuri uko ari bibiri, ntibishobora kuvuguruzanya.” Reka dusuzume ingero zikurikira.
Uretse kuba inyenyeri n’imibumbe bigenda, ikintu cy’ingenzi cyane kurushaho ni uko ibiri mu kirere byose bifite amategeko abigenga, urugero nk’itegeko rigenga imbaraga rukuruzi. Umuntu wavuze kera cyane mbere y’abandi ibihereranye n’amategeko yo mu rwego rwa fiziki kandi akabivuga adashingiye kuri Bibiliya, ni Pythagore. Yemezaga ko ingendo imibumbe yo mu kirere ikora zishobora gusobanurwa hakoreshejwe imibare. Imyaka ibihumbi bibiri nyuma yaho, Galilée, Kepler na Newton baje kugaragaza ko ibintu kamere biyoborwa n’amategeko asobanutse.
Ahantu Bibiliya ivuga ku ncuro ya mbere ibihereranye n’amategeko kamere agenga ibyaremwe ni mu gitabo cya Yobu. Ahagana mu mwaka wa 1600 M.I.C., Imana yabajije Yobu iti ‘uzi amategeko ayobora ijuru?’ (Yobu 38:33). Igitabo cya Yeremiya cyanditswe mu kinyejana cya karindwi M.I.C., kivuga ko Yehova ari Umuremyi w’‘amategeko y’ukwezi n’inyenyeri’ ndetse n’‘amategeko yo gutegeka ijuru n’isi’ (Yeremiya 31:35; 33:25). Ku birebana n’ayo magambo, intiti mu gusobanura Bibiliya yitwa G. Rawlinson yagize iti “kuba ibyaremwe byose byo ku isi bifite amategeko bigenderaho byemezwa mu buryo budashidikanywaho n’abanditse Bibiliya ndetse na siyansi yo muri iki gihe.”
Urugero, dufatiye ku magambo Yobu yanditse avuga ibirebana n’amategeko agenga ikirere, tubona ko yanditswe imyaka igihumbi mbere y’uko Pythagore agira icyo abivugaho. Zirikana ko Bibiliya itagamije gusa kuduhishurira ibintu byo mu rwego rwa fiziki, ahubwo intego yayo y’ibanze ni ukudufasha kumenya ko Yehova ari we Muremyi w’ibintu byose, ushobora gushyiraho amategeko yo mu rwego rwa fiziki.—Yobu 38:4, 12; 42:1, 2.
Urundi rugero dushobora gusuzuma ni urw’uko amazi yo ku isi ahora agenda, ari byo byitwa umwikubo w’amazi. Tubivuze muri make, umwuka ucumba uturutse mu mazi y’inyanja ukabyara ibicu, ibicu na byo bikabyara imvura igwa ku butaka, amaherezo ikagaruka mu nyanja. Inyandiko za kera kurusha izindi zitari iza Bibiliya zivuga iby’umwikubo w’amazi zishobora kuboneka, zanditswe mu kinyejana cya kane M.I.C. Nyamara, Bibiliya yari yarabivuze imyaka amagana mbere y’uko izo nyandiko zandikwa. Urugero, mu kinyejana cya 11 M.I.C., Umwami Salomo wa Isirayeli yaranditse ati “inzuzi zose zisuka mu nyanja, nyamara inyanja ntiyuzura. Aho inzuzi zinyura ni ho zisubira kunyura.”—Umubwiriza 1:7.
Nanone, ahagana mu mwaka wa 800 M.I.C., umuhanuzi Amosi wari umuhinzi-mworozi uciriritse, yanditse ko Yehova ‘ahamagara amazi yo mu nyanja akayasandaza ku isi’ (Amosi 5:8). Salomo na Amosi basobanuye umwikubo w’amazi badakoresheje amagambo yihariye akoreshwa mu by’amazi cyangwa agoye kumva, ahubwo bakoresheje amagambo ahuje n’ukuri, buri wese awusobanura mu buryo butandukanye gato n’ubw’undi.
Bibiliya ivuga kandi ko Imana ‘yatendetse isi ku busa’ (Yobu 26:7). Dukurikije ubumenyi abantu bari bafite ahagana mu mwaka wa 1600 M.I.C., igihe ayo magambo yavugwaga, bigomba kuba byarasabye umuntu w’intwari kugira ngo yemeze ko ikintu gikomeye gishobora gukomeza kubaho gitendetse mu kirere nta kintu kigaragara kigifashe. Nk’uko twamaze kubivuga, Aristote ubwe yamaganye igitekerezo cy’uko isi itendetse ku busa kandi yarabayeho nyuma y’imyaka 1.200 icyo gitekerezo cyanditswe muri Bibiliya.
Mbese ntutangazwa n’ukuntu Bibiliya yavuze ibintu bihuje n’ukuri, cyane cyane ko imitekerereze y’abantu b’icyo gihe itari ihuje n’ukuri n’ubwo bo bumvaga ko byari bihuje n’ubwenge? Kuba Bibiliya ivuga ibintu bihuje n’ukuri nk’uko twamaze kubibona, ibyo na byo ni igihamya kigaragaza ko yahumetswe n’Imana. Bityo rero, twaba tugize ubwenge twirinze gupfa kuyobywa n’inyigisho cyangwa ibitekerezo ibyo ari byo byose bivuguruza Ijambo ry’Imana. Nk’uko amateka yagiye abigaragaza, filozofiya z’abantu, yemwe n’iz’abahanga baminuje, zigerwaho igihe gito ubundi zikibagirana, mu gihe “ijambo ry’Uwiteka ryo rihoraho iteka.”—1 Petero 1:25.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 2 Mbere y’Igihe Cyacu.
^ par. 2 Igihe Cyacu.
^ par. 2 Mu kinyejana cya gatatu M.I.C., Umugiriki witwa Aristarque de Samos yasobanuye ihame rivuga ko izuba riri mu izingiro ry’isanzure ry’ikirere, ariko ibitekerezo bye byaramaganywe hemerwa ibya Aristote.
^ par. 12 Niba wifuza ibisobanuro birambuye kuri iyi ngingo, reba igitabo La vie : comment est-elle apparue ? Évolution ou création ?, mu gice cya 15 gifite umutwe uvuga ngo “Kuki abantu benshi bemera inyigisho y’ubwihindurize?”—Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 6]
Aho Abaporotesitanti Bari Bahagaze Kuri Icyo Kibazo
Abari ku isonga mu Ivugurura ry’Abaporotesitanti na bo bamaganye igitekerezo cy’uko izuba riri mu izingiro ry’ikirere. Muri bo twavuga nka Martin Luther (1483-1546), Philipp Melanchthon (1497-1560) na Jean Calvin (1509-1564). Luther yavuze ibya Copernic agira ati “uwo musazi ashaka guhindura siyansi yiga iby’inyenyeri yose uko yakabaye.”
Abari bashyigikiye Ivugurura bamaganye icyo gitekerezo, bari bashingiye ku mirongo imwe n’imwe y’Ibyanditswe basobanuraga uko yakabaye; urugero nk’inkuru yo muri Yosuwa igice cya 10 ivuga ko ‘ukwezi n’izuba byahagaze.’ * Kuki abari bashyigikiye Ivugurura bahisemo kubyemera batyo? Hari igitabo gisobanura ko igihe Abaporotesitanti bashakaga ivugurura bitandukanyaga na Kiliziya Gatolika y’i Roma, bananiwe “kwikuramo ihame ry’ibanze” rya Aristote na Thomas d’Aquin. Kandi inyigisho z’abo bagabo “zemerwaga n’Abagatolika ndetse n’Abaporotesitanti.”—Galileo’s Mistake.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 30 Dukurikije ibyo siyansi ivuga, iyo tuvuze ngo “izuba rirarashe” cyangwa ngo “izuba rirarenze” tuba dukoresheje amagambo adakwiriye. Ariko iyo dukoresheje ayo magambo mu mvugo yacu ya buri munsi, aba yemewe kandi ahuje n’ukuri bitewe n’aho umuntu aherereye ndetse n’uko areba izuba ari ku isi. Mu buryo nk’ubwo, ibyo Yosuwa yavuze ntiyabivuze ashingiye kuri siyansi yiga iby’inyenyeri, ahubwo yabivuze akurikije uko yarebaga ukwezi n’izuba ari ku isi.
[Amafoto]
Luther
Calvin
[Aho ifoto yavuye]
From the book Servetus and Calvin, 1877
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Aristote
[Aho ifoto yavuye]
From the book A General History for Colleges and High Schools, 1900
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Thomas d’Aquin
[Aho ifoto yavuye]
From the book Encyclopedia of Religious Knowledge, 1855
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Isaac Newton
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Hashize imyaka irenga 3.000 Bibiliya ivuze iby’umwikubo w’amazi