Reka Yehova akubere Imana
Reka Yehova akubere Imana
MU BIHE bya Bibiliya, hari abantu bagiranaga na Yehova imishyikirano ya bugufi ku buryo yitwaga Imana yabo. Urugero, Ibyanditswe bivuga ko Yehova ari “Imana ya Aburahamu,” ‘Imana ya Dawidi’ n’“Imana ya Eliya.”—Itangiriro 31:42; 2 Abami 2:14; 20:5.
Ni gute buri wese muri abo bantu yashoboye kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi? Ni irihe somo dushobora kubavanaho kugira ngo natwe tugirane n’Umuremyi wacu imishyikirano ya bugufi, kandi dukomeze kuyibungabunga?
Aburahamu ‘yizeye Uwiteka’
Aburahamu ni we muntu wa mbere Bibiliya ivuga ko yizeye Yehova. Kwizera ni wo muco w’ibanze watumye Aburahamu yemerwa n’Imana. Koko rero, Yehova yakundaga Aburahamu cyane ku buryo nyuma y’igihe runaka yaje kubwira Mose ati ndi “Imana ya Aburahamu,” iy’umwana we Isaka n’umwuzukuru we Yakobo.—Itangiriro 15:6; Kuva 3:6.
Ni gute Aburahamu yaje kwizera Imana bene ako kageni? Mbere na mbere ukwizera kwa Aburahamu kwari gushingiye ku rufatiro rukomeye. Ashobora kuba yari yarigishijwe inzira za Yehova na Shemu umuhungu wa Nowa, wari wariboneye n’amaso ye ibikorwa by’Imana byo kubakiza. Shemu yiboneye n’amaso ye ukuntu Yehova ‘yarokoranye Nowa umubwiriza wo gukiranuka n’abandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi y’abatubaha Imana umwuzure’ (2 Petero 2:5). Ashobora kuba yari yarigishije Aburahamu ko iyo Yehova yatangaga isezerano ryagombaga gusohora nta kabuza. Igihe cyose Imana yabaga ihaye Aburahamu isezerano, yaranezerwaga kandi akabaho mu buryo bugaragaza ko yiringiraga adashidikanya ko iryo sezerano ryari gusohozwa.
Ukwizera kwa Aburahamu kwari gushingiye ku rufatiro rukomeye, kandi kwaje gukomezwa n’imirimo ye. Intumwa Pawulo yaranditse ati “kwizera ni ko kwatumye Aburahamu yumvira Imana imuhamagariye kujya aho yari agiye kuragwa, nuko agenda atazi iyo ajya” (Abaheburayo 11:8). Uko kumvira kwakomeje ukwizera kwa Aburahamu. Intumwa Yakobo yanditse ibihereranye n’uko kwizera agira ati “ubonye yuko kwizera kwafatanije n’imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n’imirimo ye.”—Yakobo 2:22.
Nanone kandi Yehova yemeye ko ukwizera kwa Aburahamu kugeragezwa, bituma kurushaho gukomera. Pawulo yakomeje agira ati “kwizera ni ko kwatumye Aburahamu atamba Isaka, ubwo yageragezwaga.” Ibigeragezo bitunganya ukwizera kandi bikagukomeza, bigatuma “kurusha izahabu igiciro Abaheburayo 11:17; 1 Petero 1:7.
cyinshi.”—N’ubwo Aburahamu atabonye isohozwa ry’amasezerano yose y’Imana, yashimishijwe no kubona abandi bakurikiza urugero rwe. Umugore we Sara n’abandi bantu batatu bo mu muryango we, ari bo Isaka, Yakobo na Yozefu, na bo bari ku rutonde rw’abantu Bibiliya ivuga ko bagize ukwizera gutangaje.—Abaheburayo 11:11, 20-22.
Ukwizera nk’ukwa Aburahamu muri iki gihe
Umuntu wese ushaka ko Yehova aba Imana ye, agomba kugira ukwizera. Pawulo yaranditse ati “utizera ntibishoboka ko ayinezeza” (Abaheburayo 11:6). Ni gute muri iki gihe umugaragu w’Imana yagira ukwizera gukomeye nk’ukwa Aburahamu?
Kimwe na Aburahamu, ukwizera kwacu kugomba kuba gushingiye ku rufatiro rukomeye. Uburyo bwiza bwadufasha kubigeraho ni uguhora twiyigisha Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Gusoma Bibiliya no gutekereza ku byo dusoma bishobora gutuma twiringira tudashidikanya ko amasezerano y’Imana azasohora. Ibyo byiringiro bidashidikanywaho bidushishikariza kugira icyo duhindura ku mibereho yacu. Nanone ukwizera kwacu gukomezwa n’ibikorwa byo kumvira, bikaba bikubiyemo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza no kujya mu materaniro ya gikristo.—Matayo 24:14; 28:19, 20; Abaheburayo 10:24, 25.
Nta washidikanya ko ukwizera kwacu kuzageragezwa, wenda biturutse ku kurwanywa, indwara ikomeye, urupfu rw’uwo twakundaga n’ibindi. Gukomeza kuba indahemuka kuri Yehova mu gihe duhanganye n’ibigeragezo, bikomeza ukwizera kwacu kandi bigatuma kugira agaciro kenshi kurusha izahabu. Twabona isohozwa ry’amasezerano y’Imana yose cyangwa tutaribona, ukwizera kwacu kuzatuma turushaho kwegera Yehova. Nanone kandi, urugero dutanga rushishikariza abandi kwigana ukwizera kwacu (Abaheburayo 13:7). Uko ni ko byagendekeye Ralph witegereje ukwizera kw’ababyeyi be kandi akabigana. Abisobanura mu magambo akurikira:
“Ubwo nabaga mu rugo, ababyeyi banjye bateraga abagize umuryango bose inkunga yo kubyuka kare mu gitondo, kugira ngo dusomere hamwe Bibiliya. Ibyo byatumye dusoma Bibiliya yose uko yakabaye.” Kugeza n’ubu, Ralph aracyasoma Bibiliya buri gitondo kandi bimufasha gutangira neza umunsi. Ralph yajyanaga na se mu murimo wo kubwiriza buri cyumweru. Yakomeje agira ati “icyo gihe ni bwo nize gusubira gusura no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya.” Ubu Ralph yitangiye gukorera umurimo kuri bimwe mu biro by’amashami by’Abahamya ba Yehova byo mu Burayi. Mbega ukuntu ukwizera kw’ababyeyi be kwagororewe!
Umuntu wari umeze nk’uko umutima wa Yehova ushaka
Dawidi wavutse hashize imyaka igera kuri 900 Aburahamu abayeho, yari umuntu ukomeye mu bagaragu ba Yehova bavugwa mu Byanditswe. Umuhanuzi Samweli yavuze ukuntu Yehova yatoranyirije Dawidi kuzaba umwami agira ati “Uwiteka amaze kwishakira umuntu umeze nk’uko umutima we ushaka.” Amagambo Yesaya yabwiye umwami Hezekiya agira ati “Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi,” agaragaza ko Dawidi yari afitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova.—1 Samweli 13:14; 2 Abami 20:5; Yesaya 38:5.
N’ubwo Dawidi yari ameze nk’uko umutima wa Yehova ushaka, hari ubwo yirekuraga maze akaganzwa n’ibyifuzo bibi. Yakoze ibyaha bikomeye incuro eshatu. Yahekesheje isanduku y’Imana mu buryo budakwiriye igihe bayijyanaga 2 Samweli 6:2-10; 11:2-27; 24:1-9.
i Yerusalemu. Yasambanye na Batisheba kandi yicisha umugabo we Uriya. Hanyuma, yabaze Abisirayeli n’Abayuda atabitegetswe na Yehova. Ibyo byose Dawidi yabikoraga arenze ku mategeko y’Imana.—Icyakora igihe cyose Dawidi yabaga amenyeshejwe ibyaha yakoze, yarabyemeraga kandi ntabigereke ku bandi. Yemeye ko isanduku itahetswe nk’uko bikwiriye, yungamo agira ati ‘kuko tutashatse [Yehova] nk’uko itegeko ritegeka.’ Igihe umuhanuzi Natani yamumenyeshaga icyaha cy’ubusambanyi yari yakoze, Dawidi yarashubije ati “nacumuye ku Uwiteka.” Nanone Dawidi amaze kumenya ko yakoze ikosa ryo kubara abantu, yaravuze ati “ndacumuye cyane ku byo nkoze ibyo.” Dawidi yihannye ibyaha bye akomeza kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova.—1 Ngoma 15:13; 2 Samweli 12:13; 24:10.
Igihe dukoze icyaha
Urugero rwa Dawidi rwagombye kudutera inkunga mu mihati dushyiraho dushaka ko Yehova atubera Imana. Niba umuntu wari umeze nk’uko umutima wa Yehova ushaka yarakoze ibyaha bikomeye nk’ibyo, natwe ntitwagombye kwiheba igihe dukora uko dushoboye kose nyamara ugasanga rimwe na rimwe tugwa mu makosa, kabone n’iyo yaba ari amakosa akomeye (Umubwiriza 7:20). Kuba Dawidi yaricuzaga ibyaha bye akabibabarirwa, bishobora kuturema agatima. Uko ni ko byagendekeye Uwe * mu myaka mike ishize.
Uwe yari umusaza mu itorero ry’Abahamya ba Yehova. Igihe kimwe yaje kuganzwa n’irari maze agwa mu bwiyandarike. Kimwe n’Umwami Dawidi, Uwe yabanje kugerageza kubihisha, yiringiye ko Yehova yari kwirengagiza ikosa rye. Umutimanama we wamubujije amahwemo, amaherezo abibwira umusaza mugenzi we maze hashyirwaho gahunda yo kumufasha kuva muri iyo mimerere mibi yo mu buryo bw’umwuka.
Uwe yihannye ibyaha bye maze akomeza kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova kandi akomeza kwifatanya n’itorero. Yashimishijwe cyane n’ubufasha yahawe, ku buryo nyuma y’ibyumweru bike yandikiye abasaza abashimira abikuye ku mutima. Yaranditse ati “mwamfashije kuvana umugayo ku izina rya Yehova.” Uwe yakomeje kubungabunga imishyikirano ye na Yehova maze nyuma y’igihe runaka yongera kugirwa umukozi w’imirimo muri iryo torero.
‘Umuntu wari umeze nkatwe’
Umuhanuzi Eliya wabayeho mu myaka ijana nyuma ya Dawidi, yari umwe mu bahanuzi bakomeye ba Isirayeli. Eliya yaharaniraga ugusenga k’ukuri mu gihe abantu benshi bari barangiritse n’ubwiyandarike bwarogeye hose; kandi ntiyigeze atezuka kuri Yehova. Ntibitangaje rero kuba Elisa wamusimbuye yarigeze kuvuga ko Yehova ari “Imana ya Eliya.”—2 Abami 2:14.
Icyakora, Eliya ntiyari umuntu udasanzwe. Yakobo yaranditse ati “Eliya yari umuntu umeze nkatwe” (Yakobo 5:17). Urugero, igihe yari amaze gutsinda abantu basengaga Baali muri Isirayeli, umwamikazi Yezebeli yari yavuze ko amwica. Yabyifashemo ate? Yagize ubwoba ahungira mu butayu. Agezeyo yicaye munsi y’igiti cy’umurotemu, ariganyira ati “Uwiteka, ndarambiwe. Icyabimara ni uko ubu wakuraho ubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba sogokuruza ubwiza.” Eliya ntiyari agishaka kuba umuhanuzi, ahubwo yifuzaga gupfa.—1 Abami 19:4.
Yehova yagaragaje ko yiyumvishaga imimerere Eliya yari arimo. Yaramukomeje, amwizeza ko atari wenyine kubera ko hari hakiri izindi ndahemuka zashyigikiraga ugusenga k’ukuri. Byongeye kandi, Yehova yakomeje kugirira Eliya icyizere maze amushinga indi mirimo.—1 Abami 19:5-18.
Kuba Eliya yarahungabanye mu byiyumvo, ntibivuga ko yari atacyemerwa n’Imana. Hashize imyaka igera ku 1.000, ubwo Yesu yahinduraga isura ari kumwe na Petero, Yakobo na Yohana, ni nde Yehova yatoranyirije kuboneka iruhande rwa Yesu? Ni Mose na Eliya (Matayo 17:1-9). Uko bigaragara Yehova yabonaga ko Eliya yari umuhanuzi w’intangarugero. N’ubwo “Eliya yari umuntu umeze nkatwe,” Imana yishimiye imirimo ikomeye yakoze aharanira kugarura ugusenga kutanduye no kweza izina ryayo.
Ibyiyumvo duhangana na byo
Muri iki gihe hari ubwo abagaragu ba Yehova bumva bacitse intege cyangwa bahangayitse. Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko na Eliya yagiraga ibyiyumvo nk’ibyo! Kuba Yehova yarishyize mu mwanya wa Eliya, biduha icyizere cy’uko yiyumvisha imimerere turimo igihe duhungabanye mu byiyumvo.—Zaburi 103:14.
Ikindi kandi, dukunda Imana na bagenzi bacu kandi twifuza gukora umurimo Yehova yadushinze wo gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Icyakora hari ubwo dushobora gucika intege mu gihe abo tubwiriza baba batabyitabira, cyangwa se igihe twaba dutewe ubwoba n’ibikangisho by’abarwanya ugusenga k’ukuri. Nk’uko Yehova yafashije Eliya gukomeza umurimo we, ni na ko afasha abagaragu be muri iki gihe. Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri Herbert na Gertrud.
Mu mwaka wa 1952, babatirijwe mu mujyi wa Leipzig ho mu cyahoze ari Repubulika Iharanira Demokarasi y’u Budage, maze baba Abahamya ba Yehova. Icyo gihe kuba umugaragu w’Imana ntibyari byoroshye kubera ko umurimo wabo wo kubwiriza wari ubuzanyijwe. Ni gute Herbert yabonaga ibyo kubwiriza ku nzu n’inzu?
“Hari ubwo twajyaga duhangayika cyane. Iyo twajyaga ku nzu n’inzu, ntitwabaga tuzi niba abategetsi bari butugwe gitumo maze bakaduta muri yombi.” Ni iki cyatumye Herbert n’abandi bashirika ubwoba? “Twagiraga icyigisho cya bwite cya Bibiliya gifite ireme. Hanyuma Yehova yaduhaga imbaraga kugira ngo dukomeze gukora umurimo wacu wo kubwiriza.” Hari ibintu byinshi byagiye biba kuri Herbert igihe yabaga ari mu murimo wo kubwiriza ku buryo byamukomeje ndetse bikamushimisha.
Herbert yahuye n’umugore uri mu kigero cy’imyaka isaga 40, maze agaragaza ko ashimishijwe no kwiga Bibiliya. Hashize iminsi mike Herbert yasubiye kumusura asangayo umusore, maze uwo musore na we atega amatwi ibiganiro byabo. Hashize umwanya munini, Herbert yarabutswe ikintu cyatumye ahinda umushyitsi. Ahagana mu nguni y’icyumba hari intebe irambitseho ingofero y’umupolisi. Iyo ngofero yari iy’uwo musore, akaba yari umupolisi wari wiyemeje guta Herbert muri yombi.
Uwo musore yariyamiriye ati “uri Umuhamya wa Yehova! Zana indangamuntu yawe.” Herbert amaze kuyimuha, hahise haba ikintu atari yiteze. Wa mugore yahise akebuka areba uwo mupolisi maze aramubwira ati “uyu muntu w’Imana nagira icyo aba, ntuzongere gukandagira muri uru rugo.”
Uwo musore yabanje kwiyumvira akanya maze asubiza Herbert indangamuntu ye, aramureka arigendera. Hashize igihe runaka, Herbert yaje kumenya ko uwo mupolisi yarambagizaga umukobwa w’uwo mugore. Birumvikana ko yahisemo kurekura Herbert aho kwitesha umugeni.
Tujye tureka Yehova atubere Imana
Ni iki izo nkuru z’ibyabaye zitwigisha? Kimwe na Aburahamu, tugomba kwiringira byimazeyo amasezerano ya Yehova. Igihe cyose dukoze icyaha, twagombye kwicuza by’ukuri tukagarukira Yehova nk’uko Dawidi yabigenje. Kandi kimwe na Eliya, twagombye kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo aduhe imbaraga mu gihe twumva duhangayitse. Nitubigenza dutyo Yehova azatubera Imana ubu n’iteka ryose, kuko ari we ‘Mana ihoraho, Umukiza w’abantu bose, ariko cyane cyane uw’abizera.’—1 Timoteyo 4:10.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 20 Izina ryarahinduwe.
[Amafoto yo ku ipaji ya 25]
Ibikorwa byo kumvira byakomeje ukwizera kwa Aburahamu
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Kimwe na Dawidi, twagombye kwicuza igihe dukoze icyaha
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Nk’uko Yehova yishyize mu mwanya wa Eliya, ni na ko yiyumvisha imimerere yacu