Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bafite ibyiringiro n’ubwo bihebye ikoraniro mu nkambi y’impunzi

Bafite ibyiringiro n’ubwo bihebye ikoraniro mu nkambi y’impunzi

Bafite ibyiringiro n’ubwo bihebye ikoraniro mu nkambi y’impunzi

INKAMBI y’impunzi ya Kakuma iri mu majyaruguru ya Kenya hafi y’umupaka wa Sudani. Irimo abantu barenga 86.000. Aho hantu harakakaye ku buryo ku manywa hari igihe ubushyuhe bugera kuri dogere 50. Urugomo mu mpunzi rurogeye. Abenshi mu mpunzi ziba muri iyo nkambi barihebye, ariko abandi bafite ibyiringiro.

Muri izo mpunzi harimo Abahamya ba Yehova batangazanya umwete ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Bifatanya n’itorero rito ry’i Lodwar riri mu birometero 120 mu majyepfo. Irindi torero ryegereye irya Lodwar riri ku ntera y’urugendo rw’amasaha umunani mu modoka.

Kubera ko impunzi zidafite umudendezo wo gusohoka mu nkambi uko zishatse, abenshi ntibashobora kujya mu makoraniro y’Abahamya ba Yehova. Ni yo mpamvu hakozwe gahunda zo kugira porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye mu nkambi.

Bajya mu majyaruguru

Abahamya 15 bo mu mujyi wa Eldoret uri ku birometero 480 mu majyepfo y’inkambi, biyemeje kujya gushyigikira iryo koraniro, bakora urugendo ruruhije bagana mu karere gakakaye ko mu majyaruguru bari kumwe n’umwigishwa wa Bibiliya wari wabahaye imodoka ye n’umushoferi. Bari bafite icyifuzo kivuye ku mutima cyo gutera inkunga abavandimwe babo no kubakomeza.

Urugendo rwatangiriye mu misozi miremire yo mu burengerazuba bwa Kenya. Hari kare mu gitondo haramutse imbeho. Uwo muhanda urimo imikuku urazamuka ukanyura mu mirima no mu mashyamba, ukamanukira mu butayu bushyuha bugizwe n’uduhuru duke duke. Imikumbi y’ihene n’ingamiya yarishaga muri ako karere k’ikidaturwa. Abaturage bo muri ako karere baba bambaye imyenda iranga ubwoko bwabo; benshi bagenda bitwaje inkoni, imiheto n’imyambi. Abo Bahamya bamaze gukora urugendo rw’amasaha 11 bageze i Lodwar, akarere gashyuha kandi karimo ivumbi ryinshi gatuwe n’abantu bagera ku 20.000. Bakiriwe neza na bagenzi babo b’Abahamya, bararuhuka kugira ngo bitegure ibikorwa byo mu mpera z’icyumweru.

Bukeye bwaho, abo bashyitsi bagiye kwihera ijisho ako karere. Ntibari gusubirayo batageze ku kiyaga cya Turukana, ari na cyo kinini mu biyaga bya Kenya. Gikikijwe n’akarere k’ibirometero byinshi by’ubutayu bugizwe n’uduhuru duto duto, kikaba ari cyo gifite ingona nyinshi ku isi. Amazi yaho arimo umunyu ni yo abeshaho abantu bake baturiye inkombe z’icyo kiyaga. Ku mugoroba bari bishimiye kujya mu materaniro y’Ishuri ry’umurimo wa gitewokarasi n’Iteraniro ry’umurimo y’itorero ryo muri ako karere. Iryo torero rifite Inzu y’Ubwami nziza yubatswe mu mwaka wa 2003 muri porogaramu y’Abahamya yo kubaka mu bihugu bifite amikoro make.

Umunsi w’ikoraniro ryihariye

Umunsi wo ku Cyumweru wari wahariwe ikoraniro ryihariye. Itorero ry’i Lodwar hamwe n’abavandimwe 15 b’abashyitsi bari bahawe uruhushya rwo kwinjira mu nkambi guhera saa mbiri za mu gitondo. Abahamya bari bashishikajwe no gutangira hakiri kare. Umuhanda ujya mu nkambi unyura ku karere k’ubutayu ugana ku mupaka wa Sudani. Uwo muhanda unyura munsi y’imisozi iriho ibibuye bishinyitse. Bagiye kubona babona inkambi ya Kakuma. Uwo munsi imvura yari yaguye, kandi umuhanda w’ibitaka ujya mu nkambi wari waretsemo ibiziba hamwe na hamwe. Inzu hafi ya zose zubakishijwe rukarakara, zikaba zishakajwe amabati cyangwa shitingi. Abanyetiyopiya, Abasomali, Abanyasudani n’abandi, bose baba batuye ukwabo. Impunzi zashuhuje abo bagenzi zishimye cyane.

Iryo koraniro ryabereye mu nzu bigishirizamo mu nkambi. Ku nkuta bashushanyijeho ibishushanyo bigaragaza imibereho ibabaje yo mu buhungiro, ariko uwo munsi muri iyo nzu harangwaga umwuka w’ibyiringiro. Disikuru zose zatanzwe mu Cyongereza no mu Giswayire. Abatangaga disikuru bazi izo ndimi zombi barisemuriraga. Umuvandimwe w’impunzi yo muri Sudani ni we watanze disikuru ya mbere yari ifite umutwe uvuga ngo “Dusuzume umutima wacu w’ikigereranyo.” Izindi disikuru zatanzwe n’abavandimwe b’abashyitsi.

Mu makoraniro yose, umubatizo ni wo uba utegerezanyijwe amatsiko. Disikuru y’umubatizo irangiye, bose bari bahanze amaso umuntu umwe wari witeguye kubatizwa igihe yahagurukaga. Gilbert yahunganye na se bava mu gihugu cyabo mu itsembabwoko ryo mu 1994. Babanje guhungira mu Burundi biringiye ko bari kuzahabonera umutekano, ariko bidatinze babonye ko bacyugarijwe n’akaga. Gilbert yahungiye muri Zayire, akomereza muri Tanzaniya, rimwe na rimwe akaba yarihishaga mu mashyamba, amaherezo aza kugera muri Kenya. Abantu benshi amarira yababungaga mu maso igihe uwatangaga disikuru yamuhaga ikaze ngo abe umuvandimwe mu itorero. Gilbert yari ahagaze imbere y’iteraniro rito ry’abantu 95, ubwo yasubizaga mu ijwi ryumvikana neza, rirangwa n’icyizere ati “Ndiyo!” ijambo ry’Igiswayire risobanurwa ngo “Yego!” asubiza ibibazo bibiri yabajijwe n’uwatangaga disikuru. Yari yafatanyije n’abandi bavandimwe bacukura icyobo gito bashyiramo shitingi yahoze isakaye inzu yabagamo mu nkambi. Yagaragaje ko yifuzaga rwose kubatizwa, kuko muri icyo gitondo yazindutse avomera icyo cyobo akoresheje indobo, akacyuzuza wenyine!

Kimwe mu bintu bishishikaje byari muri porogaramu ya nyuma ya saa sita, ni igihe bavugaga inkuru zigaragaza imimerere yihariye Abahamya b’impunzi barimo. Umuvandimwe umwe yasobanuye ukuntu yabwirije umugabo wari wicaye munsi y’igiti aruhuka.

“Mbwira, ese buri gihe kwicara munsi y’igiti haba hari umutekano?”

Uwo mugabo yarashubije ati ‘yego.’ Hanyuma yongeyeho ati ‘nako, oya, nijoro nta mutekano uba uhari.’

Uwo muvandimwe yamusomeye muri Mika 4:3, 4 hagira hati “umuntu wese azatura munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabakangisha.” Yaramusobanuriye ati “urabona ko mu isi nshya y’Imana buri gihe hazaba hari umutekano.” Uwo mugabo yemeye igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya.

Umwe muri bashiki bacu bari bakoze urugendo bajya i Kakuma, yari aherutse gupfusha bene wabo batatu ba hafi. Yavuze uko yabonye abavandimwe bo mu nkambi agira ati “aha hantu hari ingorane nyinshi, ariko bakomeje kugira ukwizera gukomeye. Baba ahantu hatarangwa ibyishimo, nyamara bagakomeza gukorera Yehova bishimye. Bafitanye n’Imana imishyikirano y’amahoro. Natewe inkunga yo gukomeza kugirana na Yehova imishyikirano y’amahoro ubundi nkamukorera. Nta mpamvu mfite yo kwitotomba!”

Ntibyatinze ikoraniro riba rirahumuje. Muri disikuru isoza, uwayitanze yavuze ko muri iryo koraniro harimo abantu bakomoka mu bihugu 8. Umwe mu Bahamya baba mu buhungiro yavuze ko iryo koraniro ryari igihamya cy’ubumwe n’urukundo biranga Abahamya ba Yehova mu isi yayogojwe n’amacakubiri. Bo barangwa n’ubuvandimwe nyakuri bwa gikristo.—Yohana 13:35.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 25]

ABANA BO MURI SUDANI BABURANYE N’ABABO

Uhereye igihe intambara ishyamiranya abenegihugu yatangiriye muri Sudani mu mwaka wa 1983, abantu basaga miriyoni 5 bakuwe mu byabo. Muri abo harimo abana 26.000 baburanye n’imiryango yabo. Ababarirwa mu bihumbi muri abo bahungiye mu nkambi z’impunzi zo muri Etiyopiya, aho bamaze imyaka igera kuri itatu. Bongeye kumeneshwa, bamara umwaka bagenda n’amaguru basubira muri Sudani baza kugera mu majyaruguru ya Kenya, bibasirwa n’abasirikare, amabandi, indwara n’inyamaswa z’inkazi. Kimwe cya kabiri cy’abo bana ni bo bonyine barokotse urwo rugendo ruruhije, amaherezo baza kugera mu nkambi ya Kakuma akaba ari na bo ahanini bayigize. Imiryango itanga imfashanyo ibita abana bo muri Sudani baburanye n’ababo.

Ubu inkambi ya Kakuma irimo impunzi zo muri Sudani, Somaliya, Etiyopiya no mu bindi bihugu. Iyo impunzi igeze mu nkambi, ihabwa ibikoresho by’ibanze byo kubaka inzu yo kubamo na shitingi yo gusakaza. Kabiri mu kwezi, buri mpunzi ihabwa ibiro nka 6 by’ifu, ikiro cy’ibishyimbo n’amavuta yo guteka hamwe n’umunyu. Impunzi nyinshi zigurisha ibyo zihabwa kugira ngo zigure ibindi bintu ziba zikeneye.

Bamwe muri abo bana bo muri Sudani baburanye n’ababo bahujwe n’imiryango yabo cyangwa batuzwa mu bindi bihugu. Ariko dukurikije ibivugwa n’Ibiro Bishinzwe Gusubiza Impunzi mu Byazo, “ababarirwa mu bihumbi byinshi bagumye mu nkambi ya Kakuma irimo ivumbi n’isazi, aho babona icyo kurya ku ka burembe, bakarwana intambara kugira ngo bige.

[Aho ifoto yavuye]

Courtesy Refugees International

[Ikarita yo ku ipaji ya 23]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

KENYA

Inkambi ya Kakuma

Ikiyaga cya Turukana

Lodwar

Eldoret

Nayirobi

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Imibereho yo mu nkambi iraruhije

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Amazi atangwa ku gipimo mu nkambi ya Kakuma

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Abahamya bo muri Kenya bakoze urugendo ruruhije bajya mu majyaruguru gutera inkunga abavandimwe babo

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Umumisiyonari asemura disikuru yatanzwe n’umupayiniya wa bwite wo muri ako karere

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Icyobo umubatizo wabereyemo

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 23 yavuye]

Rationing water and Kakuma Refugee Camp: Courtesy Refugees International