Ese amateka avugwa muri Bibiliya ahuje n’ukuri?
Ese amateka avugwa muri Bibiliya ahuje n’ukuri?
CHAIM HERZOG wahoze ari perezida wa Isirayeli afatanyije na Mordechai Gichon wahoze ari Porofeseri muri kaminuza y’i Tel Aviv yigisha iby’ubucukumbuzi bw’ibyataburuwe mu matongo, banditse mu gitabo cyabo (Battles of the Bible) bati:
“Uburyo intambara zivugwa muri Bibiliya zisobanurwa uko zarwanywe . . . nta wavuga ko ari ibintu bapfuye guhimba gutya gusa. Urugero, igihamya gihagije kibigaragaza, ni ugufata urugamba rwashyamiranyije Gideyoni n’Abamidiyani n’abo bari bafatanyije, nk’uko ruvugwa mu Bacamanza 6-8, ukarugereranya n’ingamba zo mu Ntambara ya Troie zavuzwe na Homère mu gisigo cye cyitwa Iliade. Mu nyandiko za Homère, urugamba rwaremeraga ku nkombe y’inyanja barwanira gufata umudugudu wabaga ugoswe n’inkuta wo hafi aho . . . Si uko bimeze ku nkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’intambara ya Gideyoni. Inkuru irambuye isobanura amayeri yakoreshejwe n’aho basakiraniye ishingiye ku miterere y’uturere barwaniyemo n’ibikorwa by’ingabo zari zihanganye mu ntambara yabereye ahantu hareshya n’ibirometero 60, ntishobora rwose kwerekezwa ku zindi ntambara . . . Ubwo rero, tugomba rwose kwemera ko inkuru zisobanura amayeri yakoreshejwe mu ntambara zivugwa muri Bibiliya ari iz’ukuri.”
Ushobora gusuzuma aho Gideyoni yanyuze arwana wifashishije ikarita iri ku ipaji ya 18 n’iya 19 mu gatabo kagizwe n’amakarita gafite umutwe uvuga ngo Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ cyari giteye. * Iyo nkuru itangira igihe ‘Abamidiyani bose n’Abamaleki n’ab’iburasirazuba bateraniraga hamwe, bakambuka bakagandika mu kibaya cy’i Yezereli.’ Gideyoni yitabaje imiryango yari ituye hafi aho kugira ngo imutere ingabo mu bitugu. Batangiye kurwanira ku isoko ya Harodi bakomereza ku musozi wa More hanyuma bamanukira mu kibaya cy’Uruzi rwa Yorodani. Gideyoni amaze gukurikirana Abamidiyani akabambutsa Uruzi rwa Yorodani, yarabanesheje burundu.—Abacamanza 6:33–8:12.
Ikarita iboneka mu gatabo Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ cyari giteye igaragaza uturere tw’ingenzi tuvugwa muri iyo ntambara n’imiterere yatwo. Indi karita iri ku ipaji ya 15 yerekana uturere imiryango y’Abisirayeli yari ituyemo. Ayo makarita uko ari abiri ashobora kugufasha kwibonera ko iyo nkuru yo muri Bibiliya ari iy’ukuri.
Ibyo bigaragaza neza ko ibyo Porofeseri Yohanan Aharoni yavuze ari ukuri. Yagize ati “mu bihugu bivugwa muri Bibiliya, aho uturere duherereye n’amateka yatwo biruzuzanya neza ku buryo udashobora gusobanukirwa neza kimwe utifashishije ikindi.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 4 Kanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 32 yavuye]
Ikarita: ishingiye ku makarita yakozwe na Pictorial Archive (Near Eastern History) Est. and Survey of Israel