Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mbese igihe intumwa Pawulo yavugiraga imbere y’urukiko rukuru rw’Abayahudi ati “ndi Umufarisayo,” buriya ntiyatandukiriye ukwizera kwe kwa gikristo?

Kugira ngo dusobanukirwe amagambo ya Pawulo aboneka mu Byakozwe 23:6, tugomba kureba imimerere yayavuzemo.

Pawulo yabwiye imbaga y’abantu ayo magambo ubwo yari amaze kwibasirwa n’agatsiko k’Abayahudi i Yerusalemu. Yababwiye ko yari ‘yarigishirijwe i [Yerusalemu] ku birenge bya Gamaliyeli kwitondera cyane amategeko ya ba sekuruza yose.’ N’ubwo abo bantu bamaze akanya bateze amatwi uko yisobanuraga, bageze aho bararakara maze umutware w’ingabo afata Pawulo amujyana mu kigo cya gisirikare. Igihe bari bagiye kumukubita, Pawulo yaravuze ati “mbese amategeko yemera ko mukubita umuntu w’Umuroma, ari nta rubanza rwamutsinze?”—Ibyakozwe 21:27–22:29.

Bukeye bwaho, umutware w’abasirikare yajyanye Pawulo mu rukiko rukuru rw’Abayahudi. Pawulo yarabitegereje maze abona ko urwo rukiko rwari rugizwe n’Abasadukayo n’Abafarisayo. Hanyuma yarababwiye ati “bagabo bene Data, ndi Umufarisayo, ndi umwana w’Abafarisayo. Ibyanzanye muri izi manza ni byo niringira kuzabona, ari byo kuzuka kw’abapfuye.” Amaze kuvuga atyo, habaye intonganya hagati y’Abafarisayo n’Abasadukayo “kuko Abasadukayo bahakanaga yuko ari nta wuzuka, cyangwa ko habaho marayika n’umwuka, ariko Abafarisayo babyemeraga byose.” Abari mu gice cy’Abafarisayo barashakuje cyane bagira bati “nta kibi twabonye kuri uyu muntu.”—Ibyakozwe 23:6-10.

Pawulo ntiyashoboraga kwemeza abari bagize urukiko rukuru rwa kiyahudi ko ari Umufarisayo wuzuye kandi bari bazi ko yari Umukristo urangwa n’ishyaka. Abafarisayo bari aho ntibari kwemera umuntu wiyitaga Umufarisayo kandi ataremeraga inyigisho zabo zose. Bityo rero, kuba Pawulo yaravuze ko yari Umufarisayo bigomba kuba bitarumvikanishaga ko yari Umufarisayo wuzuye, kandi Abafarisayo bari aho na bo bagomba kuba ari uko bafashe amagambo ya Pawulo.

Igihe Pawulo yavugaga ko yazanywe mu manza kubera ko yiringiraga ko abapfuye bazazuka, uko bigaragara yashakaga kuvuga ko iyo ngingo yari ayihuriyeho n’Abafarisayo. Nta muntu wari guhakana avuga ko ibyo kwizera umuzuko Pawulo atari abihuriyeho n’Abafarisayo aho kuba Abasadukayo, kuko bo batizeraga umuzuko.

Kubera ko Pawulo yari Umukristo, ibyo yizeraga ntibyari binyuranyije n’ibyo Abafarisayo bizeraga ku birebana n’umuzuko, abamarayika n’ingingo zimwe na zimwe zo mu Mategeko (Abafilipi 3:5). Bityo rero, kuri ibyo bintu bike bari bahuriyeho, Pawulo yashoboraga kuvuga ko hari aho yari ahuriye n’Abafarisayo, kandi ni muri ubwo buryo buhinnye abari muri urwo rukiko bumvisemo amagambo yavuze. Muri ubwo buryo, yakoresheje imimerere yakuriyemo kugira ngo ahangane n’abari bagize urukiko rukuru rwa kiyahudi babogamaga.

Icyakora, igihamya kidakuka kurusha ibindi cyemeza ko Pawulo atatandukiriye ukwizera kwe, ni uko yakomeje kwemerwa na Yehova. Mu ijoro ry’uwo munsi Pawulo amaze kuvuga amagambo yavuzwe haruguru, Yesu yaramubwiye ati “humura, uko wampamirije i Yerusalemu ni ko ukwiriye kumpamiriza n’i Roma.” Kubera ko Pawulo yemerwaga n’Imana, tugomba gufata umwanzuro w’uko atatandukiriye ukwizera kwe kwa gikristo.—Ibyakozwe 23:11.