Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kunguka ubumenyi muri iki gihe kugeza iteka ryose

Kunguka ubumenyi muri iki gihe kugeza iteka ryose

Kunguka ubumenyi muri iki gihe kugeza iteka ryose

UMUGANGA w’Umudage witwa Ulrich Strunz yanditse ibitabo bikurikirana yise Forever Young. Muri ibyo bitabo yavugaga ko imyitozo ngororangingo, ibyokurya no kubaho neza bishobora gutuma ubuzima burushaho kuba bwiza, kandi wenda bikaba byatuma umuntu aramba. Icyakora, ntiyigeze asezeranya abasomyi b’ibitabo bye ko baramutse bakurikije inama ze byanze bikunze bazabaho iteka.

Nyamara, hari ubumenyi butanga isezerano ry’ubuzima bw’iteka. Byongeye kandi, uramutse ubayeho iteka koko, ushobora kunguka ubumenyi bw’ingirakamaro iteka ryose. Yesu yasenze Imana agira ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Reka tubanze dusobanure icyo ‘ubugingo buhoraho’ ari cyo, hanyuma turasuzuma icyo ubwo bumenyi bukubiyemo n’uko twabubona.

Dukurikije ibyo Bibiliya ivuga, vuba aha Umuremyi agiye guhindura iyi si, ayigire paradizo nyayo irimo imimerere myiza izatuma ubuzima buramba. Guhindura isi Paradizo bizasaba igikorwa gikomeye cyane, kimeze nk’icyakozwe igihe cy’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa. Muri Matayo igice cya 24, umurongo wa 37 kugeza ku wa 39, hagaragaza ko Yesu yagereranyije igihe turimo n’‘iminsi ya Nowa,’ aho abantu ‘batamenye’ imimerere iteje akaga barimo. Nanone kandi, birengagije ubutumwa Nowa yabwirizaga. Hanyuma ‘umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge’ warageze maze Umwuzure uraza urimbura abantu bose bari baranze ubwo bumenyi. Nowa n’abari kumwe na we mu nkuge ni bo barokotse.

Yesu yagaragaje ko “umunsi” nk’uwo ugiye kuza mu gihe turimo. Abantu biga bakamenya iby’uwo munsi bakanabyitondera, bazarokoka kandi bagire ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Ikindi kandi, abapfuye Imana icyibuka bazazuka bashobora kutazongera gupfa (Yohana 5:28, 29). Zirikana uko Yesu yavuze ibyo bitekerezo uko ari bibiri. Igihe yabwiraga Marita iby’umuzuko w’abapfuye, yagize ati “unyizera n’aho yaba yarapfuye azabaho, kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose.” Ibihamya byose bigaragaza ko uwo ‘munsi’ wegereje cyane; ibyo bikaba bivuga ko ushobora ‘kutazapfa iteka ryose.’—Yohana 11:25-27.

Hanyuma Yesu yabajije Marita ati “mbese wizeye ibyo?” Yaramushubije ati “yee, Databuja.” Yesu aramutse akubajije icyo kibazo muri iki gihe, wamusubiza iki? Wenda byakugora kwemera ko kubaho umuntu adapfuye bishoboka. N’ubwo waba ubibona utyo ariko, nta gushidikanya ko wakwishimira kwizera ko bishoboka. Tekereza ibyo wakwiga byose uko bingana uramutse ‘utazapfa iteka ryose’! Gerageza gutekereza uramutse ubashije kwiga ibintu byose wifuza kwiga no gukora muri iki gihe, ariko ubu ukaba udashobora kubigeraho kubera ko nta gihe ufite! Kandi se tekereza wongeye guhura n’abantu wakundaga bapfuye! Ni ubuhe bumenyi bushobora gutuma ibintu nk’ibyo bishoboka, kandi se, ni mu buhe buryo ushobora kububona?

Dufite ubushobozi bwo kugira ubumenyi butanga ubuzima

Mbese kwitoza kunguka ubumenyi ku Mana no kuri Kristo birenze ubushobozi bwacu? Oya. Ni byo koko, kumenya imirimo yose y’Umuremyi ntibigira iherezo. Ariko kandi, Yesu ntiyavugaga iby’ubumenyi bw’inyenyeri cyangwa kumenya izindi siyansi igihe yashyiraga isano hagati y’‘ubumenyi’ n’‘ubugingo buhoraho.’ Mu Migani igice cya 2, umurongo wa 1 n’uwa 5, hagaragaza ko “amagambo” n’“amategeko” biri muri Bibiliya, ari byo bintu by’ibanze kugira ngo umuntu abone “kumenya Imana.” Kandi ku bihereranye na Yesu, muri Yohana 20:30, 31 hagaragaza ko ibintu byanditswe byose bihagije kugira ngo tubone “ubugingo.”

Ku bw’ibyo, ubumenyi kuri Yehova no kuri Yesu Kristo nk’uko buri muri Bibiliya burahagije kugira ngo bukwereke uko wazabona ubuzima bw’iteka. Bibiliya ni igitabo cyihariye. Umuremyi yahumekeye abantu kwandika Bibiliya abigiranye ubugwaneza, ku buryo n’abantu bize amashuri make kandi bafite ubushobozi buke bwo kwiga no gufata ibintu, bashobora kunguka ubumenyi bwazatuma babona ubuzima bw’iteka. Mu buryo nk’ubwo, umuntu ufata ibintu vuba kandi ufite igihe n’uburyo ashobora guhora yiga ibintu bishya avanye mu Byanditswe byahumetswe. Kuba ushobora gusoma iyi ngingo ni igihamya cy’uko ufite ubushobozi bwo kwiga. Ariko se ni gute wagombye gukoresha ubwo bushobozi?

Hirya no hino ku isi, ibyagiye biba byagaragaje ko uburyo bwiza bwo kunguka ubwo bumenyi ari ukwiga Bibiliya, ukayigishwa n’umuntu wamaze kuyisobanukirwa. Nk’uko Nowa yihatiraga gucengeza ubumenyi mu bantu bariho mu gihe cye, Abahamya ba Yehova bakwemera kuza iwawe mu rugo mugasuzumira hamwe Bibiliya. Bashobora gukoresha agatabo Ni Iki Imana Idusaba? cyangwa igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. * Ndetse n’ubwo wabona ko bigoye kwemera igitekerezo cy’uko mu isi izahinduka Paradizo abantu b’indahemuka ‘batazapfa iteka ryose,’ ushobora kuziringira ayo masezerano binyuze kuri ibyo biganiro bishingiye kuri Bibiliya. Bityo se, niba wifuza kuzabaho iteka cyangwa niba ushaka kureba gusa niba bihuje n’ubwenge kwemera ko ushobora kuzabaho iteka, wagombye gukora iki? Wagombye kwemera ubwo buryo bwo kwiga Bibiliya.

Kwiga Bibiliya utyo bimara igihe kingana iki? Ka gatabo k’amapaji 32 twavuze, kaboneka mu ndimi zibarirwa mu magana, karimo amasomo magufi 16. Cyangwa se uramutse ugiye ugena isaha imwe mu cyumweru, wazakenera amezi make gusa kugira ngo wige ingingo z’ingenzi zishingiye kuri Bibiliya ukoresheje igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Ibyo bitabo byafashije abantu benshi kugira ubumenyi bwinshi ku Mana kandi bituma bayikunda cyane. Umuremyi azagororera abamukunda by’ukuri, atume babona ubuzima bw’iteka.

Koko rero, dushobora kunguka ubumenyi butanga ubuzima, bushobora kuboneka mu buryo bwihuse kandi bworoshye. Bibiliya yose uko yakabaye, cyangwa se nibura igice cyayo, yahinduwe mu ndimi zisaga 2.000. Abahamya ba Yehova bari mu bihugu 235 bazishimira kugufasha no kuguha ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, kugira ngo ushobore kurushaho kongera ubumenyi bwawe.

Icyo ugomba gukora kugira ngo wiyigishe

Gushyikirana n’Imana bireba wowe ubwawe n’Umuremyi. Ni wowe ubwawe ushobora gutuma iyo mishyikirano iramba kandi igakomera, kandi ni we ushobora kukwihera ubuzima bw’iteka. Ku bw’ibyo, wagombye gukomeza kwiyigisha Ijambo rye ryanditswe. Nugira umuntu ugusura mu rugo ku isaha idahinduka, uzabona ko byoroshye kubona igihe cyo kwiga.

Kubera ko Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo bikubiyemo uko ‘wamenya Imana,’ birakwiriye cyane ko wabifata neza (Imigani 2:5). Bityo, uzabimarana imyaka myinshi. Niba uba mu gihugu kikiri mu nzira y’amajyambere, ushobora kuba utarakoresheje ibitabo byinshi ku ishuri; muri rusange wize binyuze mu kumva no kwitegereza. Urugero, muri Bénin hari indimi zisaga 50 zivugwa. Ni ibisanzwe ko abantu bavuga neza indimi enye cyangwa eshanu, n’ubwo baba batarigeze na rimwe batunga ibitabo byanditswemo izo ndimi. Ubushobozi ufite bwo kwiga wumva, witegereza no kwerekeza ibitekerezo ku bintu, ni impano wahawe. Icyakora, uzabona ko ibyo bitabo bishobora kugufasha cyane kwiga Bibiliya.

N’ubwo waba ubana n’abantu benshi, gerageza gushaka ahantu hakwiriye wakwigira Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo. Jya ubibika ahantu ushobora kubibona mu buryo bwihuse, kandi ubishyire aho bidashobora kwangirika.

Uko wakwigana n’abagize umuryango wawe

Niba uri umubyeyi, wagombye gushimishwa no gufasha abana bawe kunguka ubumenyi nk’ubwo urimo wunguka. Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, akenshi ababyeyi bamenyereye gutoza abana babo imirimo itandukanye ya ngombwa izabafasha mu buzima. Muri iyo mirimo hashobora kubamo guteka, gutashya, kuvoma, korora, kuroba no kujya guhaha ku isoko. Mu by’ukuri, ubwo ni uburere buba buzabagirira akamaro mu buzima. Ariko kandi, ababyeyi benshi ntibongera kuri ubwo bumenyi baha abana babo ubwatuma bazabona ubuzima bw’iteka.

Uko imimerere waba urimo yaba iri kose, ushobora kuba wumva nta gihe ufite cyo gupfusha ubusa. Ibyo Umuremyi wawe arabizi. Dore icyo yavuze kera ku bihereranye no kwigisha abana inzira ze: “ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse” (Gutegeka 6:7). Ufatiye kuri ibyo bitekerezo, wagerageza kwishyiriraho gahunda yo kwigisha abana bawe, urugero nk’iyi ikurikira:

1. Igihe “wicaye mu nzu yawe”: igihe muri mu rugo, jya wihatira kuganira n’abana bawe ibihereranye na Bibiliya buri gihe, wenda nka buri cyumweru, nk’uko hashobora kuba hari umuntu mwajyaga muyiganiraho. Abahamya ba Yehova batanga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bikwiriye kwigishwa abana bari mu kigero cy’imyaka yose.

2. Igihe “ugenda mu nzira”: ujye uganiriza abana bawe ibihereranye na Yehova uko uburyo bubonetse, nk’uko ujya ubigisha ibintu bya ngombwa mu buzima cyangwa ukabaha amabwiriza mu buryo utateguye.

3. Igihe “uryamye”: jya usenga uri kumwe n’abana bawe buri mugoroba.

4. Igihe “ubyutse”: imiryango myinshi yagiye yungukirwa no gusuzuma umurongo wa Bibiliya buri munsi. Abahamya ba Yehova babikora bifashishije agatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi. *

Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ababyeyi benshi bashyiraho imihati kugira ngo bashyire umwana wabo mu ishuri ryigisha neza. Muri ubwo buryo, umwana aba azashobora kwita ku babyeyi be igihe bazaba bamaze gusaza. Icyakora, niwiga Bibiliya kandi ugafasha abana bawe bose kubigenza batyo, uzunguka ubumenyi buzatuma wowe n’abagize umuryango wawe bose mubona ubuzima bw’iteka.

Ese hari igihe kizagera tukamenya ibintu byose? Oya. Uko isi yacu izakomeza urugendo rwayo mu isanzure ry’ikirere, natwe tuzakomeza kunguka ubumenyi. Koko rero, mu Mubwiriza 3:11 hagira hati “ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Kandi yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo, uburyo umuntu atabasha gusesengura imirimo Imana yakoze, uhereye mbere na mbere ukazagera ku iherezo.” Kunguka ubumenyi ni ibintu bishimishije bitazigera bigira iherezo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Byombi byanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 23 Kandikwa n’Abahamya ba Yehova.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

“Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya . . . ”

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Fasha umuryango wawe kunguka ubumenyi muri iki gihe kugeza iteka ryose