Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese twaba tuzi ibintu byinshi cyane?

Mbese twaba tuzi ibintu byinshi cyane?

Mbese twaba tuzi ibintu byinshi cyane?

Hari umugabo n’umugore we b’abamisiyonari bari bicaye ku mwaro wo mu burengerazuba bwa Afurika bitegereza ukwezi. Umugabo yaravuze ati “mbese abantu bazi ibintu bingana iki ku kwezi, kandi se ibyo bashigaje kukumenyaho byo bingana iki?”

Umugore we yaramushubije ati “tekereza noneho dushoboye kwitegereza uko isi igenda nk’uko tureba kuriya kwezi. Ibyo abantu bayiziho bingana iki, kandi se ibyo bashigaje kuyimenyaho byo bingana iki? Tekereza se kuri ibi: uretse kuba isi izenguruka izuba, izuba ubwaryo hamwe n’imibumbe yose irigaragiye na byo ntibiguma aho biri. Ibyo byumvikanisha ko wenda tutazongera kuba neza neza aho turi ubu mu isanzure ry’ikirere. Mu by’ukuri, tumenya aho turi mu isanzure ry’ikirere ari uko gusa twifashishije izuba n’inyenyeri. Dufite ubumenyi bwinshi cyane ku bintu bimwe na bimwe, ariko dushobora kuvuga ko tutazi neza n’aho duherereye!”

IBYO bitekerezo bigusha ku kuri kw’ibanze. Uko bigaragara, hari ibintu byinshi byo kwiga. Ariko birumvikana ko buri wese muri twe yiga ibintu bishya buri munsi. Icyakora, uko ibyo twiga byaba bingana kose, dusa n’abadashobora kwiga ibyo twifuza kumenya byose mu gihe gito gishoboka.

Ni byo koko, uretse ubushobozi dufite bwo kumenya ibintu bishya, n’ubushobozi bwo kubika ubwo bumenyi bwariyongereye cyane. Ikoranabuhanga ryatumye ubumenyi abantu bagiye babika burushaho kwiyongera cyane. Idisiki ziba muri orudinateri zibika ibiyirimo, ubu zisigaye zifite ubushobozi bwo kubika ibintu byinshi cyane ku buryo byabaye ngombwa ko bahimba ubundi buryo bwo kubara kugira ngo babone uko babara uko ubwo bushobozi bungana. Idisiki ya CD-ROM isanzwe ishobora kujyaho ibintu byinshi cyane; ubushobozi bwayo bungana na mégaoctets 680 cyangwa se burenzeho. Idisiki ya DVD isanzwe ishobora kujyaho ibintu byajya kuri za CD-ROM hafi zirindwi, kandi hashobora kuboneka n’izifite ubushobozi burenze ubwo.

Uburyo abantu bafite muri iki gihe bwo guhana amakuru, usanga burenze kure ibyo twe dushobora kwiyumvisha. Imashini zicapa zisigaye zikora ku muvuduko utangaje zigacapa ibinyamakuru, amagazeti n’ibitabo. Ku muntu ukoresha internet, arushywa no gukanda buto gusa agahita abona amakuru atagira ingano. Haba muri ubwo buryo twavuze cyangwa mu bundi bwinshi, uburyo amakuru akwirakwizwamo buriyongera cyane ku buryo nta muntu ushobora kuyamenya yose. Ubwinshi bw’ayo makuru budusaba gutoranya twitonze ayo dukurikira.

Indi mpamvu tugomba gutoranya, ni uko amakuru menshi aboneka atari ko buri gihe aba ari ingirakamaro. Koko rero, amwe muri ayo makuru umuntu aba atifuza no kuyamenya. Wibuke ko kugira ubumenyi ari ukuba uzi amakuru arebana n’ibintu byiza cyangwa bibi, ibifitiye umuntu akamaro cyangwa ibitagafite. Ikirushaho kuzambya ibintu, ni uko ibyo abantu benshi babona ko ari ukuri usanga atari ukuri. Incuro nyinshi amagambo yagiye avugwa n’abategetsi bubahwa, nyuma y’aho yaje kugaragara ko ari ibinyoma. Urugero, tekereza ku mwanditsi w’umudugudu wa Efeso ya kera, abantu babonaga rwose ko ari umuyobozi w’umunyabwenge. Yaravuze ati “ni nde utazi yuko umudugudu w’Abefeso ari wo urinda urusengero rw’imanakazi ikomeye Arutemi, n’igishushanyo cyamanutse mu ijuru?” (Ibyakozwe 19:33-36). N’ubwo ibyo bisa n’aho buri wese yari abizi, ndetse bamwe bakaba baravugaga ko bidashidikanywaho, kuvuga ko icyo gishushanyo cyamanutse kiva mu ijuru ntibyari ukuri. Bibiliya ifite impamvu zumvikana zo guha Abakristo umuburo wo kwirinda “ingirwabwenge.”—1 Timoteyo 6:20.

Impamvu ikomeye ituma tugomba gutoranya ibyo twifuza kumenya, ni uko ubuzima bwacu bumara igihe gito cyane. Uko waba ungana kose, nta gushidikanya ko hari ibintu byinshi wifuza kugenzura ukabimenya, ariko ugasanga udashobora kubaho igihe kirekire ngo ubashe kubyiga byose.

Mbese ubwo iyo ngorane ikomeye izigera ikemuka? Mbese hari ubumenyi umuntu ashobora kugira bugatuma aramba ndetse akabaho iteka ryose? Mbese ubwo bumenyi burahari? Niba buhari se, buri wese ashobora kububona? Mbese hari igihe kizagera ubumenyi bwose bukazaba buhuje n’ukuri? Uwo mugabo n’umugore we b’abamisiyonari twavuze tugitangira, bamaze kubona ibisubizo bishimishije by’ibyo bibazo kandi nawe wabibona. Isomere ingingo ikurikira, iraguha icyizere cyo kuzakomeza kunguka ubumenyi iteka ryose.