Mbese ukwizera kwawe kugushishikariza kugira icyo ukora?
Mbese ukwizera kwawe kugushishikariza kugira icyo ukora?
UMUSIRIKARE mukuru yari yizeye adashidikanya ko Yesu yashoboraga kumukiriza umugaragu. Ariko uwo musirikare mukuru ntiyasabye Yesu kuza iwe, kubera ko wenda yumvaga adakwiriye cyangwa kubera ko yari Umunyamahanga. Ahubwo, uwo musirikare yatumye abakuru b’Abayahudi ngo basange Yesu bamubwire bati “Mwami, ntibinkwiriye yuko winjira mu nzu yanjye, ahubwo tegeka gusa, umugaragu wanjye arakira.” Yesu amaze kubona ko uwo musirikare mukuru yari yizeye ko Yesu yashoboraga no gukiza umuntu bategeranye, yabwiye imbaga y’abantu bari bamukurikiye ati “ndababwira ukuri yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli.”—Matayo 8:5-10; Luka 7:1-10.
Iyo nkuru ishobora kudufasha kurushaho kwita ku kintu cy’ingenzi kiranga ukwizera. Kwizera by’ukuri si ugupfa kwemera ibintu gusa, ahubwo bijyanirana n’ibikorwa. Umwanditsi wa Bibiliya Yakobo yabisobanuye agira ati “kwizera iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine kuba gupfuye” (Yakobo 2:17). Iyo ngingo irushaho gusobanuka neza iyo dusuzumye urugero rw’uko bishobora kugenda iyo ukwizera kutajyaniranye n’ibikorwa.
Mu 1513 M.I.C., ishyanga rya Isirayeli ryagiranye na Yehova imishyikirano yihariye yari ishingiye ku isezerano ry’Amategeko. Kubera ko Mose yari umuhuza w’iryo sezerano, yabwiye Abisirayeli amagambo y’Imana agira ati “nimunyumvira by’ukuri, mukitondera isezerano Kuva 19:3-6). Koko rero, Abisirayeli bari kuba ubwoko bwera ari uko bumviye.
ryanjye muzambera . . . ubwoko bwera” (Hashize ibinyejana byinshi nyuma yaho, Abayahudi batangiye kubona ko kwiga Amategeko ari byo by’ingenzi cyane kuruta gushyira mu bikorwa amahame yari akubiyemo. Uwitwa Alfred Edersheim yaranditse ati “[ba rabi] ari bo ‘bayobozi b’idini bakomeye’ bari bamaze igihe kirekire barafashe umwanzuro w’uko kwiga ari byo byari bifite akamaro kuruta gushyira mu bikorwa.”—The Life and Times of Jesus the Messiah.
Ni iby’ukuri ko Abisirayeli ba kera bari barategetswe kugira umwete wo kwiga iyo Imana yabasabaga. Imana ubwayo yarababwiye iti “aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse” (Gutegeka 6:6, 7). Ariko se hari ubwo Yehova yari yarigeze ababwira ko kwiga Amategeko ari byo byari ingenzi cyane kuruta gushyira mu bikorwa ibyo ayo Mategeko yavugaga? Reka tubirebe.
Kwiga cyane nk’intiti
Abisirayeli bashobora kuba barumvaga bihuje n’ubwenge gutekereza ko kwiga Amategeko ari byo by’ingenzi cyane, kubera ko hari umugenzo w’Abayahudi wavugaga ko ngo Imana ubwayo yamaraga amasaha atatu buri munsi yiga Amategeko. Ushobora kwiyumvisha impamvu Abayahudi bamwe bashobora kuba baribwiraga bati ‘niba Imana yiga Amategeko buri gihe, ibiremwa byayo byo ku isi byo ntibyagombye na byo kugira umwete wo kubigenza bityo?’
Mu kinyejana cya mbere I.C. *, kuba ba rabi baribandaga gusa ku gusesengura Amategeko no kuyasobanura, byari byaragoretse burundu imitekerereze yabo. Yesu yaravuze ati ‘Abanditsi n’Abafarisayo ibyo bavuga si byo bakora. Bahambira imitwaro iremereye idaterurwa bakayihekesha abantu ku ntugu, ariko ubwabo ntibemere kuba bayikozaho n’urutoki rwabo’ (Matayo 23:2-4). Abo bayobozi b’amadini barushyaga rubanda rusanzwe babikoreza imitwaro iremereye y’amategeko y’urudaca, ariko uburyarya bwabo bwatumaga bashakisha uburyo bwo gukwepa ayo mategeko. Nanone kandi, abo bantu bibandaga cyane ku bihereranye no kwiga cyane nk’intiti ‘birengagizaga amagambo akomeye yo mu mategeko, ari yo kutabera n’imbabazi no kwizera.’—Matayo 23:16-24.
Birashekeje kuba imihati Abanditsi n’Abafarisayo bashyizeho bashaka kwigira abakiranutsi yaratumye bica Amategeko bitwaga ko bari bashyigikiye! Imyaka yose ibarirwa mu magana bamaze bajya impaka z’amagambo n’ibindi bintu bitari ingenzi byo mu Mategeko, ntiyatumye barushaho kwegera Imana. Ingaruka byagize zimeze nk’ubuyobe intumwa Pawulo yavuze ko bwatewe n’‘amagambo atagira umumaro n’ingirwabwenge zirwanya iby’Imana’ (1 Timoteyo 6:20, 21). Ariko ikindi kibazo gikomeye, ni ingaruka ubwo bushakashatsi butarangira bwabagizeho. Ntibwatumye bagira ukwizera kwabashishikarizaga gukora ibikwiriye.
Imitwe yabo yari yuzuye ubumenyi ariko imitima yabo itagira ukwizera
Mbega ukuntu imitekerereze y’abayobozi b’idini ry’Abayahudi yari itandukanye n’iy’Imana! Mbere gato y’uko Abisirayeli binjira mu Gihugu cy’Isezerano, Mose yarababwiye ati “mushyire imitima yanyu ku magambo yose mbahamirije uyu munsi, muzayategekere abana banyu kugira ngo bitondere amagambo yose y’ayo mategeko, bayumvire” (Gutegeka 32:46). Biragaragara rero ko ubwoko bw’Imana butagombaga gusa kuba intiti mu Mategeko, ahubwo bwagombaga gukora iby’ayo Mategeko.
Nyamara incuro nyinshi ishyanga rya Isirayeli ryagiye rihemukira Yehova. Aho kugira ngo Abisirayeli bakore ibikorwa bikwiriye, ‘ntibamwizeye, ntibamwumvira’ (Gutegeka 9:23; Abacamanza 2:15, 16; 2 Ngoma 24:18, 19; Yeremiya 25:4-7). Amaherezo Abayahudi bakoze igikorwa cy’ubuhemu kirenze ibindi byose ubwo bangaga kwemera ko Yesu ari Mesiya (Yohana 19:14-16). Yehova na we yanze kwemera Abisirayeli maze ahindukirira abanyamahanga.—Ibyakozwe 13:46.
Nta gushidikanya ko tugomba kwitonda kugira ngo tutagwa mu mutego nk’uwo baguyemo, ngo dutekereze ko dushobora gusenga Imana dufite imitwe yuzuye ubumenyi ariko imitima yacu itagira ukwizera. Mu yandi magambo, ni ukuvuga ko icyigisho cyacu cya Bibiliya kigomba kuba kirenze ibyo kwiga kugira ngo tumenye gusa. Ubumenyi nyakuri bugomba no kugera ku mutima wacu, bukatugiraho ingaruka mu mibereho yacu. Mbese hari icyo byaba bimaze umuntu yize guhinga imboga ariko ntagire uruboga na rumwe atera? Ni iby’ukuri ko dushobora kumenya uko bahinga imboga, ariko nta cyo twazigera dusarura! Mu buryo nk’ubwo, abantu bamenya ibyo Imana idusaba binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya, bagomba kureka imbuto z’ukuri zikagera mu mutima kugira ngo izo mbuto zizamere kandi zibashishikarize kugira icyo bakora.—Matayo 13:3-9, 19-23.
“Mujye mukora iby’iryo jambo”
Intumwa Pawulo yavuze ko “kwizera guheshwa no kumva” (Abaroma 10:17). Uko ibintu bigomba gukurikirana, ni ukuvuga kumva Ijambo ry’Imana hanyuma tukizera Umwana wayo Yesu Kristo, ni byo bizatuma tubona ubuzima bw’iteka. Icyakora, hari ikindi kintu gisabwa uretse kuvuga gusa ngo ‘nizera Imana na Kristo.’
Yesu yateye abigishwa be inkunga yo kugira ukwizera kwari kubashishikariza kugira icyo bakora agira ati “ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye” (Yohana 15:8). Nyuma y’aho, mwene nyina wa Yesu ari we Yakobo, yaranditse ati “mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa” (Yakobo 1:22). None se twabwirwa n’iki icyo tugomba gukora? Yesu yakoresheje amagambo anaduha urugero kugira ngo atwereke icyo tugomba gukora kugira ngo dushimishe Imana.
Igihe Yesu yari hano ku isi, yakoranye umwete kugira ngo ateze imbere inyungu z’Ubwami kandi aheshe ikuzo izina rya Se (Yohana 17:4-8). Mu buhe buryo? Abantu benshi bashobora kuba bibuka ibitangaza Yesu yakoze akiza abarwayi n’abamugaye. Ariko Ivanjiri ya Matayo igaragaza neza uburyo bw’ibanze yabikozemo: “Yesu agenderera ab’i Galilaya hose, abigishiriza mu masinagogi yabo ababwira ubutumwa bwiza bw’ubwami.” Birashishikaje kuba Yesu mu murimo we ataravugaga mu buryo bufatiweho gusa, wenda ngo abwirize gusa incuti ze n’abandi bantu bake babaga baziranye cyangwa abo bahuraga mu karere k’iwabo. Yakoranaga umwete, agakoresha uburyo bwose yabaga abonye akagenderera “ab’i Galilaya hose.”—Matayo 4:23, 24; 9:35.
Yesu yategetse abigishwa be ko na bo bagomba gukora umurimo wo guhindura abantu abigishwa. Koko rero, yabasigiye urugero rutunganye bagomba gukurikiza (1 Petero 2:21). Yesu yabwiye abigishwa be b’indahemuka ati ‘nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’umwana n’umwuka wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose.’—Matayo 28:19, 20.
Ni iby’ukuri ko umurimo wo kubwiriza urimo ingorane nyinshi. Na Yesu ubwe yaravuze ati “dore mbatumye mumeze nk’abana b’intama hagati y’amasega” (Luka 10:3). Iyo turwanyijwe, igitekerezo gihita kituzamo ni icyo kubivamo kugira ngo tutikururira imibabaro cyangwa imihangayiko itari ngombwa. Uko ni ko byagenze ku mugoroba Yesu yafashweho. Intumwa zahiye ubwoba zirahunga. Nyuma yaho kuri uwo mugoroba, Petero yavuze incuro eshatu zose ko atari azi Yesu.—Matayo 26:56, 69-75.
Byongeye kandi, ushobora gutangazwa no kumenya ko n’intumwa Pawulo yavuze ko yarwanye intambara kugira ngo abwirize ubutumwa bwiza. Yandikiye itorero ry’i Tesalonike ati ‘twahawe n’Imana yacu gushira amanga ngo tubabwire ubutumwa bwiza bw’Imana turi mu ntambara nyinshi.’—1 Abatesalonike 2:1, 2.
Pawulo na bagenzi be b’intumwa bashoboye kwikuramo ubwoba bwo kubwira abandi ibihereranye n’Ubwami bw’Imana, kandi nawe wabishobora. Wabishobora ute? Intambwe ya mbere y’ingenzi ni ukwishingikiriza kuri Yehova. Nitwizera Yehova mu buryo bwuzuye, uko kwizera kuzadushishikariza kugira icyo dukora, kandi tuzashobora gukora ibyo ashaka.—Ibyakozwe 4:17-20; 5:18, 27-29.
Umurimo ukora uzaguhesha ingororano
Yehova azi neza imihati dushyiraho kugira ngo tumukorere. Urugero, iyo twarwaye cyangwa twananiwe arabimenya. Azi ko hari igihe tuba dushidikanya niba hari icyo tuzageraho. Iyo dufite ibibazo by’ubukungu bitatworoheye cyangwa ubuzima bwacu n’ibyiyumvo byacu bitameze neza, buri gihe Yehova aba azi imimerere turimo.—2 Ngoma 16:9; 1 Petero 3:12.
Mbega ukuntu Yehova agomba kuba yishima iyo ukwizera kwacu kudushishikarije kugira icyo dukora n’ubwo tuba duhanganye n’ingorane hamwe no kudatungana! Kuba Yehova agaragariza ubwuzu abagaragu be b’indahemuka, si ibyiyumvo biri aho gusa, ahubwo ubwo bwuzu bujyana n’isezerano. Intumwa Pawulo yahumekewe n’Imana maze arandika ati ‘Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera.’—Abaheburayo 6:10.
Ushobora kwiringira ko ibyo Bibiliya ivuga kuri Yehova ari ukuri; ivuga ko ari “Imana y’inyamurava itarimo gukiranirwa,” kandi ko ‘igororera abayishaka’ (Gutegeka 32:4; Abaheburayo 11:6). Urugero, hari umugore wo muri Kaliforuniya ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wagize ati “Data yamaze imyaka icumi mu murimo w’igihe cyose mbere y’uko abyara. Yajyaga ambwira inkuru zanshimishaga z’ukuntu Yehova yamushyigikiye mu murimo. Incuro nyinshi yatangaga amafaranga yose yabaga asigaranye akagura peteroli, ubundi akajya kubwiriza. Iyo yagarukaga imuhira avuye kubwiriza, akenshi yasangaga hari ibiribwa bimutegerereje ku muryango.”
Uretse kuba “Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose” aduha ibyo dukenera mu buryo bw’umubiri, aranadukomeza mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka (2 Abakorinto 1:3). Umuhamya wahanganye n’ibigeragezo mu gihe cy’imyaka myinshi yagize ati “iyo umuntu yishingikirije kuri Yehova yumva aguwe neza. Biguha uburyo bwo kwiringira Yehova no kwibonera ukuntu agufasha.” Ushobora kwegera ‘Uwumva ibyo asabwa’ wicishije bugufi, wiringiye ko azumva ibiguhangayikishije.—Zaburi 65:3.
Imigisha n’ingororano abasaruzi bo mu buryo bw’umwuka babona ni byinshi cyane (Matayo 9:37, 38). Gukora umurimo wo kubwiriza byatumye benshi bagira amagara mazima, kandi nawe bishobora gutuma ugira amagara mazima. Ariko icy’ingenzi kurushaho, ni uko kubwiriza abandi bigufasha gushimangira imishyikirano ufitanye n’Imana.—Yakobo 2:23.
Komeza ukore ibyiza
Umugaragu w’Imana yaba yibeshye aramutse atekereje ko Yehova yumva atengushywe iyo mu rugero runaka ubumuga cyangwa iza bukuru bibujije uwo mugaragu gukora ibyo yifuzaga gukora mu murimo. Ni na ko bimeze ku badashobora gukora byinshi bitewe n’uburwayi, inshingano z’umuryango cyangwa indi mimerere.
Wibuke ko igihe intumwa Pawulo yumvaga ubumuga yari afite bumubangamira, ‘yinginze Umwami wacu gatatu ngo bumuvemo.’ Aho kugira ngo Imana ikize Pawulo kugira ngo ashobore gukora byinshi mu murimo, yaramubwiye iti “ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura” (2 Abakorinto 12:7-10). Ku bw’ibyo rero, iringire rwose ko n’ubwo waba uhanganye n’imimerere igoranye, So wo mu ijuru aha agaciro ibyo ushobora gukora byose kugira ngo uteze imbere inyungu ze.—Abaheburayo 13:15, 16.
Umuremyi wacu wuje urukundo ntadusaba ibirenze ibyo dushobora gukora. Icyo adusaba gusa ni ukugira ukwizera kudushishikariza kugira icyo dukora.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 9 Igihe Cyacu.
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Mbese kwiga Amategeko byonyine byari bihagije?
[Amafoto yo ku ipaji ya 29]
Ukwizera kwacu kugomba kujyanirana n’ibikorwa