Muri Macédoine bahabwa ibyo bari bakeneye
Muri Macédoine bahabwa ibyo bari bakeneye
“AMBUKA uze i Makedoniya udutabare” (Ibyakozwe 16:9). Ayo magambo yavuzwe n’umugabo intumwa Pawulo yabonye mu iyerekwa, yagaragaje ukuntu ari ngombwa kuvuga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana mu mijyi yari itarabwirizwamo. Iyo mijyi ubu isigaye iri mu Bugiriki.
Mu gihugu cya Macédoine muri iki gihe, mu baturage 1840 haba harimo Umuhamya umwe gusa. Hari abantu benshi batigeze bumva na rimwe ibihereranye na Yehova Imana. Ni koko, abaturage b’icyo gihugu bakeneye mu buryo bwihutirwa kumva ubutumwa bw’amahoro.—Matayo 24:14.
Imana yatumye abaturage bo muri Macédoine bumva ubwo butumwa. Hari umunsi umwe wo mu Gushyingo 2003, ku biro by’Abahamya ba Yehova by’i Skopje muri Macédoine bitabye telefoni batari biteze. Yari iturutse mu Kigo Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga cyo muri Macédoine, ikaba yaramenyeshaga Abahamya ko bajya kubaka akazu bari kuzakoresha basobanura imyizerere yabo mu imurika ryagombaga kumara iminsi itatu, ryari gutangira ku ya 20 Ugushyingo mu mwaka wa 2003. Mu by’ukuri, bwari uburyo bwiza cyane bwo kugera ku bantu babarirwa mu bihumbi batari barigeze na rimwe bumva ubutumwa bwiza bw’Ubwami.
Hari Abahamya ba Yehova bitangiye gukorana umwete bategura kandi batunganya ahantu bari gukoresha berekana ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya binyuranye by’Abahamya ba Yehova biri mu rurimi rwo muri Macédoine. Hari za kopi z’ibitabo byashoboraga kuboneka byari byashyizwe ahagaragara kugira ngo abashyitsi bashobore gufata ibyo bashakaga. Iryo murika ryatumye abantu benshi babona uburyo bwo guhabwa ku buntu amazi yo mu buryo bw’umwuka abagarurira ubuyanja.—Ibyahishuwe 22:17.
Abashyitsi bashakaga cyane cyane ibitabo bireba imibereho yabo, urugero nk’icyitwa Les jeunes s’interrogent — Réponses pratiques na Le secret du bonheur familial. * Hari abantu 98 bahise batanga aderesi zabo, basaba Abahamya ba Yehova kubasura mu rugo. Abantu benshi bavuze amagambo ashimagiza umurimo Abahamya ba Yehova bakora n’ubwiza bw’ibitabo byabo.
Hari umugabo waje aho twari twubatse ka kazu afashe akana ke * Yakinyujijemo amaso arangije abaza yishimye igiciro cyacyo. Igihe yumvaga ko umurimo wo kwigisha ukorwa n’Abahamya ba Yehova wose ushyigikirwa n’impano zitangwa ku bushake, yarushijeho kwishima (Matayo 10:8). Yeretse umwana we icyo gitabo aramubwira ati “dore igitabo cyiza! Papa azajya agusomeramo inkuru imwe buri munsi!”
k’agahungu ukuboko. Yabajije niba hari igitabo cyagenewe abana cyari gihari. Abahamya bamweretse Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya.Umwarimu wigisha filozofiya na we yageze aho twari twubatse ka kazu. Muri rusange yashishikazwaga cyane n’amadini, ariko by’umwihariko agashishikazwa n’imyizerere y’Abahamya ba Yehova. Uwo mwarimu amaze kunyuza amaso mu gitabo L’humanité à la recherche de Dieu, * yaravuze ati “iki gitabo gikurikiranya ibitekerezo neza rwose! Kibivuga neza neza nk’uko nabitekerezaga.” Nyuma yaho, bamwe mu banyeshuri yigishaga baje aho twamurikiraga ibitabo maze basaba kopi zabo bwite z’igitabo mwarimu yari yafashe. Bifuzaga kwiga icyo gitabo. Batekerezaga ko yashoboraga gukoresha icyo gitabo mu nyigisho ze.
Iryo murika ryahaye abantu bamwe uburyo bwo gusoma no kumva ukuri ku ncuro ya mbere mu mibereho yabo. Hari itsinda ry’abantu bakiri bato b’ibipfamatwi baje aho kureba niba hari icyabashimisha cyari gihari. Hari Umuhamya wa Yehova wabaganirije abifashijwemo n’umukobwa wasemuraga ibyo yavugaga mu rurimi rw’amarenga. Yakoresheje amashusho ari mu gitabo Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose mu Bihe Byose, * maze abasobanurira ko Yesu yakijije abarwayi harimo n’abapfuye amatwi. Bashimishijwe no “kumva” isezerano Bibiliya itanga ko vuba aha Yesu agiye gukiza abantu nk’abo bari ku isi muri iki gihe. Abenshi muri bo bemeye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya babyishimiye, kandi hashyizweho gahunda y’uko Umuhamya uzi ururimi rw’amarenga azabasura.
Uretse kuba hari ibitabo biri mu rurimi rwo muri Macédoine, hari n’ibiri mu rurimi rw’Icyalubaniya, Icyongereza n’Igiturukiya. Hari umugabo utaravugaga ururimi rwo muri Macédoine wasabye ibitabo byo mu Cyongereza. Amaze kubona amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous !, yavuze ko avuga Igiturukiya. Igihe bamwerekaga ibitabo mu rurimi rwe, yaratangaye cyane! Yabonye ko Abahamya ba Yehova bashaka gufasha buri wese.
Mbega ikibwiriza cyiza cyatanzwe icyo gihe, kandi se mbega ukuntu byari bishimishije kubona abantu benshi bagaragaza ko bashimishijwe n’ukuri kwa Bibiliya! Koko rero, Yehova yatumye habaho uburyo bwo kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku bantu benshi cyane bo muri Macédoine.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 6 Byose byanditswe n’Abahamya ba Yehova.
^ par. 7 Byose byanditswe n’Abahamya ba Yehova.
^ par. 8 Byose byanditswe n’Abahamya ba Yehova.
^ par. 9 Byose byanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 9]
AMAJYAMBERE AGARAGARA
Ibyabaye ku itariki ya 17 Gicurasi 2003, byabaye intambwe igaragara yatewe mu kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana muri Macédoine. I Skopje hari ibiro by’Abahamya ba Yehova bishya byeguriwe Yehova. Imirimo y’ubwubatsi bwo kwagura ibyo biro yamaze imyaka ibiri kandi ubu ibyo biro byabaye binini incuro enye zose kuruta uko byanganaga mbere.
Hari amazu atatu atandukanye: ibiro by’ubuyobozi, ibiro by’ubuhinduzi n’indi ikomatanyije amacumbi, igikoni n’aho bamesera. Guy Pierce, umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, ni we watanze disikuru yo kwegurira Yehova ibyo biro. Hari abashyitsi bari baturutse mu bihugu icumi. Bose bari bishimiye kubona ayo mazu meza mashya.
[Ikarita yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
BULUGARIYA
MACÉDOINE
Skopje
ALUBANIYA
U BUGIRIKI
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Skopje, Macédoine