Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twiringire Ijambo rya Yehova

Twiringire Ijambo rya Yehova

Twiringire Ijambo rya Yehova

“Niringira ijambo ryawe.”​—ZABURI 119:42.

1. Ni iki uzi ku mwanditsi wa Zaburi ya 119, kandi se yari muntu ki?

UWAHIMBYE Zaburi ya 119 yakundaga cyane ijambo rya Yehova. Uwo ashobora kuba yari igikomangoma Hezekiya, mbere y’uko aba umwami w’u Buyuda. Ibyiyumvo bigaragazwa muri iyi ndirimbo yahumetswe bigaragaza neza uwo Hezekiya yari we, ko yari ‘yaromatanye n’Uwiteka’ igihe yari umwami w’u Buyuda (2 Abami 18:3-7). Icyo tudashidikanyaho ni iki: uwahimbye iyi Zaburi yari azi ko akeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.—Matayo 5:3, NW.

2. Ni ikihe kintu cy’ingenzi kivugwa muri Zaburi ya 119, kandi se iyo ndirimbo yanditse mu buhe buryo?

2 Ikintu cy’ingenzi kiri muri Zaburi ya 119, ni agaciro k’ijambo ry’Imana cyangwa ubutumwa bwayo. * Birashoboka ko umwanditsi w’iyo Zaburi yayanditse mu buryo bw’itondazina, kugira ngo ajye abasha kuyibuka. Ni ukuvuga ko imirongo yayo yose uko ari 176, ishingiye ku buryo inyuguti z’Igiheburayo zigiye zikurikirana. Mu Giheburayo cy’umwimerere, mu bika 22 by’iyo Zaburi, buri gika kigizwe n’imirongo 8 yose itangirwa n’inyuguti imwe isa hose. Iyo Zaburi ivuga ibihereranye n’ijambo ry’Imana, amategeko yayo yandikishije, ibyo itwibutsa, inzira zayo, ibyo yategetse, amateka yayo n’amagambo yayo. Muri iyi ngingo ndetse no mu ikurikiraho, turasuzuma Zaburi ya 119 dushingiye ku buhinduzi bwa Bibiliya buhuje n’umwandiko wa Bibiliya w’Igiheburayo. Gutekereza ku mibereho y’abagaragu ba Yehova bo mu gihe cya kera ndetse n’abo muri iki gihe, byagombye gutuma turushaho gusobanukirwa iyo ndirimbo yahumetswe n’Imana kandi tukarushaho gushimira Imana ku bw’Ijambo ryayo ryanditse, ari ryo Bibiliya.

Nitwumvira ijambo ry’Imana tuzagira ibyishimo

3. Sobanura icyo kugenda umuntu atunganye bisobanura kandi utange urugero.

3 Kugendera mu mategeko y’Imana ni byo bihesha ibyishimo nyakuri (Zaburi 119:1-8). Ibyo nitubikora, Yehova azabona ko turi abantu ‘bagenda batunganye’ (Zaburi 119:1). Kugenda dutunganye ntibivuga ko turi abantu batunganye cyangwa se ko nta makosa dukora, ahubwo bigaragaza ko twihatira gukora ibyo Yehova Imana ashaka. Nowa “yatunganaga rwose mu gihe cye,” kandi “yagendanaga n’Imana.” Uwo mukurambere w’indahemuka hamwe n’umuryango we barokotse Umwuzure kubera ko yagendeye mu nzira y’ubuzima yari yarategetswe na Yehova (Itangiriro 6:9; 1 Petero 3:20). Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo tuzarokoke irimbuka ry’iyi si bizaterwa n’uko tuzaba twarakomeje ‘kwitondera n’umwete amategeko y’Imana,’ bityo tugakora ibyo ishaka.—Zaburi 119:4.

4. Ni iki kizatuma tugira ibyishimo kandi tukagira icyo tugeraho?

4 Yehova ntazigera na rimwe adutererana ‘nitumushimisha [“nitumuhimbarisha,” NW] umutima utunganye, tukanitondera amategeko yandikishije’ (Zaburi 119:7, 8). Imana ntiyigeze itererana umuyobozi w’Umwisirayeli witwaga Yosuwa, washyize mu bikorwa inama yo gusoma ‘ibiri mu gitabo cy’amategeko ku manywa na nijoro kugira ngo abone uko akurikiza ibyanditswemo byose.’ Ibyo byatumye agira icyo ageraho kandi ashobora gukora ibikorwa birangwa n’ubwenge (Yosuwa 1:8). Igihe yari hafi yo gupfa, Yosuwa yari agihimbaza Imana kandi yibukije Abisirayeli ati “muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije” (Yosuwa 23:14). Kimwe na Yosuwa hamwe n’umwanditsi wa Zaburi ya 119, dushobora kugira ibyishimo kandi tukagira icyo tugeraho binyuze mu guhimbaza Yehova no kwiringira ijambo rye.

Ijambo rya Yehova rituma dukomeza kuba abantu batanduye

5. (a) Sobanura ukuntu umuntu ashobora gukomeza kubaho atanduye mu buryo bw’umwuka. (b) Ni ubuhe bufasha umuntu ukiri muto wakoze icyaha gikomeye ashobora kubona?

5 Nitwirinda nk’uko ijambo ry’Imana ribitubwira, bizatuma dushobora kuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka (Zaburi 119:9-16). Ibyo dushobora kubigeraho n’ubwo ababyeyi bacu bashobora kuba bataraduhaye urugero rwiza. N’ubwo se wa Hezekiya yasengaga ibigirwamana, Hezekiya we ‘yejeje inzira ze,’ akaba ashobora kuba yarazejejemo imihango ya gipagani. Reka tuvuge wenda ko umuntu ukiri muto ukorera Imana muri iki gihe yakoze icyaha gikomeye. Kwihana, isengesho, ubufasha bw’ababyeyi be ndetse n’ubw’abasaza b’Abakristo buje urukundo, bishobora kumufasha kumera nka Hezekiya, ‘akeza inzira ye’ kandi akirinda.—Yakobo 5:13-15.

6. Ni abahe bagore ‘bejeje inzira zabo’ kandi bagakomeza ‘kwitondera ijambo ry’Imana’?

6 N’ubwo Rahabu na Rusi babayeho mbere cyane y’uko Zaburi ya 119 yandikwa, ‘bejeje inzira zabo.’ Rahabu yari maraya w’Umunyakanaanikazi, ariko ukwizera kwe kwatumye amenyekana ko yari umwe mu basengaga Yehova (Abaheburayo 11:30, 31). Rusi wari Umumowabukazi yasize imana ze, akorera Yehova kandi yemera kugendera ku mategeko Yehova yari yarahaye Abisirayeli (Rusi 1:14-17; 4:9-13). Abo bagore bombi batari Abisirayelikazi bakomeje ‘kwitondera ijambo ry’Imana’ kandi bahawe igikundiro kitagereranywa cyo kuba bamwe mu bari bagize igisekuru cya Yesu Kristo.—Matayo 1:1, 4-6.

7. Ni mu buhe buryo Daniyeli hamwe n’abandi Baheburayo batatu bari bakiri bato batanze urugero rwiza mu gukomeza kuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka?

7 ‘Gutekereza kw’imitima y’abantu ni kubi uhereye mu bwana bwabo,’ ariko abakiri bato bashobora kugendera mu nzira itunganye n’ubwo bari muri iyi si yangiritse iyoborwa na Satani (Itangiriro 8:21; 1 Yohana 5:19). Igihe bari mu bunyage i Babuloni, Daniyeli hamwe n’abandi Baheburayo batatu bari bakiri bato bakomeje ‘kwitondera ijambo ry’Imana.’ Urugero, banze kwiyandurisha “ibyokurya by’umwami” (Daniyeli 1:6-10). Abanyababuloni baryaga amatungo ahumanye, yabuzanywaga n’Amategeko ya Mose (Abalewi 11:1-31; 20:24-26). Ntibajyaga bavusha itungo babaga bamaze kwica, kandi kuba bararyaga inyama z’itungo ritavushijwe byari binyuranyije n’itegeko ry’Imana rihereranye n’amaraso (Itangiriro 9:3, 4). Ntibitangaje rero kuba ba Baheburayo bane baranze kurya ku byokurya by’umwami. Abo basore bubahaga Imana bakomeje kuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka, bityo batanga urugero rwiza.

Ijambo ry’Imana ridufasha gukomeza kuba indahemuka

8. Ni iyihe myifatire n’ubumenyi tugomba kugira, kugira ngo tubashe kumva neza amategeko y’Imana no kuyashyira mu bikorwa?

8 Gukunda cyane ijambo ry’Imana ni iby’ingenzi kugira ngo dukomeze kubera Yehova indahemuka (Zaburi 119:17-24). Kimwe n’umwanditsi wa zaburi, tuzifuza cyane gusobanukirwa “ibitangaza byo mu mategeko” y’Imana. Tuzakomeza ‘kwifuza amateka’ ya Yehova kandi tugaragaze ko ‘twishimira ibyo yahamije’ cyangwa ibyo atwibutsa (Zaburi 119:18, 20, 24). N’ubwo twaba tumaze igihe gito twiyeguriye Yehova, ese twaba twaratangiye ‘kwifuza amata adafunguye’ y’ijambo ry’Imana (1 Petero 2:1, 2)? Ni ngombwa ko dusobanukirwa inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya kugira ngo tubashe kumva neza amategeko y’Imana no kuyashyira mu bikorwa.

9. Twagombye kubyitwaramo dute mu gihe ibyo abantu bashaka ko dukora bibangamiye amategeko y’Imana?

9 Ni byo koko, dushobora gukunda cyane ibyo Imana itwibutsa; ariko se byagenda bite “abakomeye” baramutse batuvuze nabi bitewe n’impamvu runaka (Zaburi 119:23, 24)? Muri iki gihe, incuro nyinshi abayobozi bagerageza kuduhatira gushyira amategeko y’abantu mu mwanya wa mbere kuyarutisha ay’Imana. Ariko se, twakora iki mu gihe amategeko y’abantu abangamiye ibyo Imana ishaka? Gukunda cyane ijambo ry’Imana bizadufasha gukomeza kubera Yehova indahemuka. Kimwe n’uko intumwa za Yesu Kristo zashubije igihe zatotezwaga, natwe tuzavuga tuti “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.”—Ibyakozwe 5:29.

10, 11. Tanga urugero rw’ukuntu dushobora gukomeza kubera Yehova indahemuka mu gihe turi mu mimerere igoranye cyane.

10 Dushobora gukomeza kubera Yehova indahemuka ndetse no mu gihe turi mu mimerere igoranye cyane (Zaburi 119:25-32). Niba dushaka gukomeza gutunganira Imana, tugomba kwemera kwigishwa kandi tugasenga dushyizeho umwete dusaba ko itwigisha. Tugomba nanone guhitamo “inzira y’umurava” cyangwa y’ubudahemuka.—Zaburi 119:26, 30.

11 Hezekiya, ushobora no kuba ari we wanditse Zaburi ya 119, yahisemo inzira y’ubudahemuka. Yahisemo iyo nzira n’ubwo yari akikijwe n’abantu basengaga ibigirwamana kandi wenda abantu babaga ibwami bakaba barajyaga bamukoba. Birashoboka cyane ko iyo mimerere yaba yaratumye ‘umutima we urizwa n’agahinda’ (Zaburi 119:28). Icyakora Hezekiya yizeye Imana aba umwami mwiza kandi ‘yakoze ibishimwa imbere y’Uwiteka’ (2 Abami 18:1-5). Natwe nitwishingikiriza ku Mana, dushobora kwihanganira ibigeragezo kandi tugakomeza kubera Imana indahemuka.—Yakobo 1:5-8.

Ijambo ry’Imana rituma tugira ubutwari

12. Ni gute buri wese muri twe ashobora gushyira mu bikorwa ibikubiye muri Zaburi ya 119:36, 37?

12 Gukurikiza ubuyobozi duhabwa n’ijambo ry’Imana, bituma tugira ubutwari dukeneye bwo guhangana n’ibigeragezo duhura na byo mu buzima (Zaburi 119:33-40). Dushakira amabwiriza kuri Yehova twicishije bugufi kugira ngo dushobore gukomeza amategeko ye n’“umutima [wacu] wose” (Zaburi 119:33, 34). Kimwe n’umwanditsi wa zaburi, dusaba Imana tuti “uhindurire umutima wanjye ku byo wahamije, ariko si ku ndamu mbi” (Zaburi 119:36). Kimwe n’intumwa Pawulo, ‘tugira ingeso nziza muri byose’ (Abaheburayo 13:18). Niba umukoresha wacu ashaka kudukoresha ikintu kitari cyiza, tugomba kugira ubutwari bwo gukurikiza ubuyobozi buturuka ku Mana; kandi Yehova aduha umugisha igihe cyose tubigenje dutyo. Mu by’ukuri, adufasha gutegeka ibyiyumvo byacu bitari byiza. Nimucyo rero tujye dusenga tugira tuti “ukebukishe amaso yanjye ye kureba ibitagira umumaro” (Zaburi 119:37). Ntituzigera na rimwe twifuza ikintu cyose kitagira umumaro Imana yanga (Zaburi 97:10). Nanone kandi, gusenga dutyo bizatuma twirinda porunogarafiya hamwe n’imigenzo y’ubupfumu.—1 Abakorinto 6:9, 10; Ibyahishuwe 21:8.

13. Igihe abigishwa ba Yesu batotezwaga, bakuye he ubutwari bari bakeneye kugira ngo babwirize bashize amanga?

13 Ubumenyi nyakuri bw’ijambo ry’Imana butuma tugira icyizere, tukabwirizanya ubutwari (Zaburi 119:41-48). Kandi koko tuba dukeneye kugira ubutwari bwo ‘kubona icyo tubwira udututse’ (Zaburi 119:42). Rimwe na rimwe, dushobora kumera nk’abigishwa ba Yesu batotejwe bagasenga bagira bati “Mwami Mana, . . . uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose.” Ibyo byagize izihe ngaruka? ‘Bose bujujwe umwuka wera, bavuga ijambo ry’Imana bashize amanga.’ Mu buryo nk’ubwo, Umutegetsi w’ikirenga aduha ubutwari bwo kuvuga ijambo rye dushize amanga.—Ibyakozwe 4:24-31.

14. Ni iki kidufasha kubwirizanya ubutwari nk’uko Pawulo yabigenje?

14 Nidukunda “ijambo ry’ukuri” kandi tugakomeza ‘kwitondera amategeko’ y’Imana, ni bwo tuzagira ubutwari dukeneye kugira ngo tubwirize tudafite ipfunwe (Zaburi 119:43, 44). Kwiga Ijambo ry’Imana ryanditse dushyizeho umwete, bituma tugira ubushobozi bwo ‘kuvugira imbere y’abami ibyo yahamije’ cyangwa ibyo itwibutsa (Zaburi 119:46). Isengesho hamwe n’umwuka wa Yehova na byo bizadufasha kuvuga ibintu bikwiriye mu buryo bukwiriye (Matayo 10:16-20; Abakolosayi 4:6). Pawulo yabwiye abategetsi bo mu kinyejana cya mbere ibihereranye n’ibyo Imana itwibutsa abigiranye ubutwari. Urugero, yabwirije Umutegeka w’Umuroma witwaga Feliki, uwo mutegetsi ‘yumva ibyo yavugaga byo kwizera Kristo Yesu’ (Ibyakozwe 24:24, 25). Nanone Pawulo yabwirije Umutegeka Fesito hamwe n’Umwami Agiripa (Ibyakozwe 25:22–26:32). Tubifashijwemo na Yehova, natwe dushobora kubwirizanya ubutwari, ntitwigere na rimwe ‘dukozwa isoni n’ubutumwa bwiza.’—Abaroma 1:16.

Ijambo ry’Imana riraduhumuriza

15. Ni gute Ijambo ry’Imana rishobora kuduhumuriza mu gihe abandi badukoba?

15 Ijambo ry’Imana riduha ihumure dushobora kwiringira (Zaburi 119:49-56). Hari igihe tuba dukeneye guhumurizwa mu buryo bwihariye. N’ubwo tubwirizanya ubutwari kubera ko turi Abahamya ba Yehova, “abibone,” ni ukuvuga abantu bakora ibikorwa by’ubwibone mu maso y’Imana, rimwe na rimwe ‘bajya badukoba cyane’ (Zaburi 119:51). Ariko kandi, mu gihe dusenga dushobora kwibuka ibintu byiza bivugwa mu Ijambo ry’Imana, bityo ‘tukimara umubabaro’ (Zaburi 119:52). Muri icyo gihe tuba twinginga, dushobora kwibuka itegeko cyangwa ihame ryo mu Byanditswe riduhumuriza kandi rigatuma tugira ubutwari mu gihe turi mu mimerere igoranye.

16. Ni iki abagaragu b’Imana banze gukora n’ubwo batotezwaga?

16 Abibone bakobaga uwo mwanditsi wa zaburi bari Abisirayeli bari bagize ishyanga ryari ryariyeguriye Imana. Mbega ibintu biteye isoni! Mu buryo bunyuranye n’ibyo bakoze ariko, nimucyo twe twiyemeze kutazigera duca ukubiri n’amategeko y’Imana (Zaburi 119:51). Mu gihe batotezwaga n’Abanazi cyangwa mu bindi bitotezo bagiye bahura na byo mu gihe cy’imyaka myinshi, abagaragu b’Imana babarirwa mu bihumbi banze guteshuka ku mahame n’amategeko dusanga mu Ijambo ry’Imana (Yohana 15:18-21). Kumvira Yehova si umutwaro, kubera ko amategeko ye ameze nk’indirimbo ziduhumuriza.—Zaburi 119:54; 1 Yohana 5:3.

Tujye dushimira ku bw’ijambo rya Yehova

17. Guha agaciro ijambo ry’Imana bidushishikariza gukora iki?

17 Tugaragaza ko dushimira ku bw’ijambo ry’Imana binyuze mu kubaho mu buryo buhuje n’iryo jambo (Zaburi 119:63, 64). Umwanditsi wa zaburi yari ‘yaravuze yuko azitondera amagambo’ ya Yehova, ndetse no ‘mu gicuku yarakangukaga agashimira Imana amateka yayo yo gukiranuka.’ Niba twicuye mu gicuku, ubwo bwaba ari uburyo bwiza cyane tuba tubonye bwo gushimira Imana mu isengesho (Zaburi 119:57, 62). Guha agaciro ijambo ry’Imana bidushishikariza gushaka inyigisho zayo kandi bigatuma ‘tubana’ twishimye n’‘abubaha’ Yehova, ni ukuvuga abantu batinya Imana mu buryo burangwa no kuyubaha (Zaburi 119:63, 64). Nta bandi bantu beza ku isi wakwifatanya na bo baruta abo.

18. Ni gute Yehova asubiza amasengesho yacu iyo ‘ikigoyi cy’abanyabyaha kitubohaboshye’?

18 Iyo dusenze Yehova n’umutima wacu wose kandi tukamusaba twicishije bugufi ko atwigisha, tuba dushaka ko ‘yaturebana urukundo’ kandi akatwemera. Mu buryo bwihariye, dukeneye gusenga mu gihe ‘ikigoyi cy’abanyabyaha kitubohaboshye’ (Zaburi 119:58, 61). Yehova ashobora guca ikigoyi cyangwa imigozi y’abatwanga itubuza umudendezo, kugira ngo dukomeze umurimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa (Matayo 24:14; 28:19, 20). Ibyo byagiye bigaragara incuro nyinshi mu bihugu umurimo wacu wabaga wabuzanyijwemo.

Tujye twizera ijambo ry’Imana

19, 20. Ni gute kubabazwa bishobora kugirira umumaro umuntu?

19 Kwizera Imana n’ijambo ryayo bidufasha kwihanganira imibabaro no gukora ibyo ishaka (Zaburi 119:65-72). N’ubwo abibone ‘bajyaga baremera ibinyoma’ umwanditsi wa zaburi, yararirimbye ati “kubabazwa kwangiriye umumaro” (Zaburi 119:66, 69, 71). Ni gute kubabazwa bishobora kugirira akamaro abagaragu ba Yehova?

20 Nta gushidikanya, mu gihe tubabazwa dutakambira Yehova tumwinginga kandi tukarushaho kumwegera. Dushobora kumara igihe kinini kurushaho twiga Ijambo ry’Imana ryanditse kandi tugashyiraho imihati myinshi kugira ngo turishyire mu bikorwa. Ibyo bituma turushaho kugira ibyishimo mu buzima. Byagenda bite se niba mu gihe tubabazwa, turamutse twitwaye mu buryo bugaragaza imico itari myiza, wenda nko kutihangana n’ubwibone? Gusengana umwete hamwe n’ubufasha bw’umwuka wera n’ubw’Ijambo ry’Imana, bishobora kudufasha gutsinda iyo mico itari myiza kandi tukarushaho ‘kwambara umuntu mushya’ (Abakolosayi 3:9-14). Ikindi kandi, ukwizera kwacu kurushaho gukomera iyo duhanganye n’ibigeragezo (1 Petero 1:6, 7). Ibigeragezo Pawulo yahuye na byo byamugiriye akamaro kubera ko byatumye arushaho kwishingikiriza kuri Yehova (2 Abakorinto 1:8-10). Mbese tujya twemera ko imibabaro duhura na yo itugiraho ingaruka nziza?

Tujye twiringira Yehova buri gihe

21. Bigenda bite iyo Imana ikojeje isoni abibone?

21 Ijambo ry’Imana riduha impamvu zifatika zo kwiringira Yehova (Zaburi 119:73-80). Niba mu by’ukuri twiringira Umuremyi wacu, nta mpamvu twagira zo kumva dufite ipfunwe. Icyakora bitewe n’ibyo abandi bakora, dukeneye guhumurizwa kandi dushobora kumva tumeze nk’abasenga bagira bati “abībone bakorwe n’isoni” (Zaburi 119:76-78). Iyo Yehova abakojeje isoni, bituma inzira zabo mbi zijya ahagaragara kandi izina rye ryera rikezwa. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko abatoteza ubwoko bw’Imana nta nyungu mu by’ukuri babikuramo. Urugero, ntibigeze bashobora gutsembaho Abahamya ba Yehova biringira Imana n’umutima wabo wose, kandi nta n’ibyo bazageraho.—Imigani 3:5, 6.

22. Ni mu buhe buryo umwanditsi wa zaburi yumvaga ameze “nk’imvumba y’uruhu iba ku mwotsi”?

22 Ijambo ry’Imana rituma turushaho kuyiringira mu gihe dutotejwe (Zaburi 119:81-88). Kubera ko abibone bamutotezaga, umwanditsi wa zaburi yumvise ameze ‘‘nk’imvumba y’uruhu iba ku mwotsi” (Zaburi 119:83, 86). Mu bihe bya Bibiliya, imvumba cyangwa uruhago rwabaga rukoze mu ruhu rw’inyamaswa, rwakoreshwaga mu kubika amazi, vino cyangwa ibindi bintu bisukika. Iyo urwo ruhago babaga batakirukoresha, rwashoboraga kuma rugakanyarara iyo babaga bararumanitse mu cyumba kibamo umwotsi. Mbese imimerere igoranye cyangwa ibitotezo bijya bituma wumva umeze “nk’imvumba y’uruhu iba ku mwotsi”? Niba bijya bikubaho, ujye wiringira Yehova kandi usenge ugira uti “unzure nk’uko imbabazi zawe ziri, kugira ngo nitondere ibyo akanwa kawe kahamije.”—Zaburi 119:88.

23. Twasuzumye iki mu mirongo yo muri Zaburi ya 119:1-88, kandi se ni ikihe kibazo twagombye kwibaza mu gihe tugitegereje kwiga ibiri muri Zaburi ya 119:89-176?

23 Ibyo tumaze kugenzura mu gice cya mbere cya Zaburi ya 119, bigaragaza ko Yehova agaragariza ineza yuje urukundo abagaragu be kubera ko biringira ijambo rye kandi bakaba bakunda cyane amategeko ye n’ibyo atwibutsa (Zaburi 119:16, 47, 64, 70, 77, 88). Yehova ashimishwa no kubona ko abamwiyeguriye bakomeza kwitondera ijambo rye (Zaburi 119:9, 17, 41, 42). Mu gihe ugitegereje kwiga igice gisigaye cy’iyi zaburi itera inkunga, ushobora kwibaza uti ‘ese mu by’ukuri njya nemera ko ijambo rya Yehova rimurikira inzira zanjye?’

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Iyi Zaburi ivuga ibihereranye n’ubutumwa bwa Yehova, si ibikubiye muri Bibiliya byose, ari ryo Jambo ry’Imana.

Ni gute wasubiza?

• Ibyishimo nyakuri bishingiye ku ki?

• Ni gute ijambo rya Yehova rituma dukomeza kuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka?

• Ni mu buhe buryo ijambo ry’Imana riduhumuriza kandi rigatuma tugira ubutwari?

• Kuki twagombye kwiringira Yehova n’ijambo rye?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 11]

Abaheburayo batatu bajyanywe mu bunyage i Babuloni bakiri bato, Rusi na Rahabu, bakomeje ‘kwitondera ijambo ry’Imana’

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Pawulo ‘yavugiye imbere y’abami ibyo Imana yahamije’ cyangwa ibyo itwibutsa, abigiranye ubutwari