Ibibazo by’abasomyi
Ibibazo by’abasomyi
Kuki Pawulo yanditse avuga ko Abakristokazi “bazakizwa mu ibyara”?—1 Timoteyo 2:15.
Imirongo ikikije uyu igaragaza ko Pawulo yashakaga kuvuga iki? Pawulo yarahumekewe atanga inama ku birebana n’inshingano y’Umukristokazi mu itorero. Yaranditse ati “kandi n’abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi, ahubwo birimbishishe imirimo y’ingeso nziza nk’uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana” (1 Timoteyo 2:9, 10). Pawulo yashakaga gutera Abakristokazi inkunga yo kuba abantu biyoroshya, bashyira mu gaciro mu gihe batoranya ibintu birimbishisha kandi ‘bakirimbishisha’ imirimo y’ingeso nziza.
Pawulo yakomeje asobanura gahunda y’ubutware mu itorero agira ati “kuko nanga ko umugore yigisha cyangwa ngo ategeke umugabo, ahubwo agire ituza” (1 Timoteyo 2:12; 1 Abakorinto 11:3). Yasobanuye ishingiro ry’iyo gahunda agaragaza ko Adamu atari we wayobejwe na Satani, ahubwo ko Eva ari we ‘wayobejwe rwose, agahinduka umunyabicumuro.’ Ni gute Umukristokazi yashoboraga kurindwa ingaruka z’icyaha cya Eva? Pawulo yarashubije ati “nyamara abagore bazakizwa mu ibyara nibakomeza kwizera, bakagira urukundo no kwera, bakirinda” (1 Timoteyo 2:14, 15). Ayo magambo ya Pawulo ashaka kuvuga iki?
Abahinduzi bamwe basa n’aho bumvikanisha ko agakiza k’abagore gashingiye ku kubyara abana. Urugero, Bibiliya yitwa Inkuru Nziza ku Muntu Wese igira iti “umugore azakirizwa mu ibyara.” Icyakora gusobanura amagambo ya Pawulo muri ubwo buryo ntibihuje n’ukuri. Imirongo myinshi y’Ibyanditswe igaragaza ko kugira ngo umuntu abone agakiza agomba kumenya Yehova, akizera Yesu kandi ukwizera kwe kukagaragarira mu byo akora (Yohana 17:3; Ibyakozwe 16:30, 31; Abaroma 10:10; Yakobo 2:26). Nanone kandi, Pawulo ntiyashakaga kuvuga ko abagore bizera batazajya bahura n’ingorane mu gihe cyo kubyara. Hari abagore bagiye babyara nta ngorane bahuye na zo, baba bizera cyangwa se batizera. Ikibabaje kandi ni uko hari abandi bagiye bapfa mu gihe cyo kubyara, baba bizera cyangwa se batizera.—Itangiriro 35:16-18.
Indi nama Pawulo yatanze nyuma ireba abagore iri muri iyo baruwa, iradufasha gusobanukirwa neza icyo yashakaga kuvuga. Yavuze ko hari bamwe mu bagore bari bakiri bato ‘bagiraga ubute, bakagenda imihana; nyamara atari abanyabute gusa, ahubwo kandi ari n’abanyamazimwe na ba kazitereyemo, bavuga ibidakwiriye.’ Ni iyihe nama Pawulo yabahaye? Yakomeje agira ati “ni cyo gituma nshaka ko abapfakazi bato bashyingirwa, bakabyara abana, bagategeka ingo zabo, ntibahe abanzi urwitwazo rwo kudutuka.”—1 Timoteyo 5:13, 14.
Pawulo yatsindagirizaga uruhare rukomeye abagore bafite mu muryango. Igihe abagore bari kuba bahugiye muri izo nshingano, ‘bakabyara abana, bagategeka ingo zabo’ kandi ‘bagakomeza kwizera bakagira urukundo no kwera, bakirinda,’ byari kubarinda kujya mu bintu bitubaka. Byari kubungabunga imimerere yabo yo mu buryo bw’umwuka cyangwa ‘bikayikiza’ (1 Timoteyo 2:15). Kubigenza batyo byari gufasha abagore bakiri bato benshi kwirinda imitego ya Satani.
Twese, twaba abagabo cyangwa abagore, inama iboneka mu magambo Pawulo yandikiye Timoteyo itwibutsa ko tugomba gukoresha neza igihe cyacu. Ijambo ry’Imana rigira Abakristo bose inama igira iti “nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge.”—Abefeso 5:15.