Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibyiringiro by’umuzuko bisobanura iki kuri wowe?

Ibyiringiro by’umuzuko bisobanura iki kuri wowe?

Ibyiringiro by’umuzuko bisobanura iki kuri wowe?

“Upfumbatura igipfunsi cyawe, ugahaza kwifuza kw’ibibaho byose.”​—ZABURI 145:16.

1-3. Ni ibihe byiringiro by’igihe kizaza abantu bamwe bari bafite? Tanga urugero.

CHRISTOPHER wari ufite imyaka icyenda, yari yamaze igitondo cyose ari kumwe na mukuru we, babyara babo babiri, hamwe na nyirarume na nyina wabo. Icyo gihe cyose bakimaze mu murimo wa gikristo babwiriza ku nzu n’inzu hafi y’umujyi wa Manchester, mu Bwongereza. Igazeti ya Réveillez-vous ! mugenzi w’iyi, yasobanuye uko byagenze. “Nyuma ya saa sita, bose bafashe urugendo bajya gusura ahantu nyaburanga ho mu mujyi wa Blackpool, hakaba ari ahantu hafi aho abantu bajya kuruhukira. Bose uko ari 6 bari mu bantu 12 bahitanywe n’impanuka y’imodoka, impanuka abapolisi bavuze ko ‘abantu benshi batikiriyemo bakongowe n’umuriro.’”

2 Ku mugoroba wabanjirije iyo mpanuka, uwo muryango wari wagiye mu materaniro y’icyigisho cy’igitabo cy’itorero, kandi icyo gihe hari hizwe ibihereranye n’urupfu. Se wa Christopher agira ati “Christopher yari umwana uzi gutekereza. Kuri uwo mugoroba, yavuze mu buryo bweruye iby’isi nshya n’ibyiringiro bye by’igihe kizaza. Nuko, mu gihe ikiganiro cyari kigikomeza, Christopher yahise avuga mu buryo butunguranye ati ‘kimwe mu byiza dukesha kuba turi Abahamya ba Yehova, ni uko n’ubwo urupfu rubabaza, tuzi ko umunsi umwe tuzongera tukabonana hano ku isi.’ Nta muntu n’umwe muri twe wigeze atekereza ko twari kuzahora twibuka ayo magambo.” *

3 Imyaka runaka mbere yaho, mu mwaka wa 1940, Umuhamya wo muri Otirishiya witwaga Franz, yamenye ko yari kwicwa bamuciye umutwe kubera ko yanze kunamuka kuri Yehova. Igihe Franz yari afungiye muri gereza y’i Berlin yandikiye nyina ati “nkurikije ibyo nzi, iyo nza kuba nararahiriye [kuba umusirikare], nari kuba nkoze icyaha cyari gikwiriye guhanishwa igihano cy’urupfu. Ibyo byari kuba ari bibi kuri jye. Sinari kuzazuka. . . . None ubu, mubyeyi nkunda ndetse namwe bene mama na bashiki banjye bose, uyu munsi bambwiye urwo nakatiwe, ariko ntimuhahamuke, ni urupfu kandi bazanyica ejo mu gitondo. Mfite imbaraga zituruka ku Mana, za zindi zashyigikiraga Abakristo b’ukuri bose ba kera. . . . Nimukomeza gushikama kugeza ku rupfu, tuzongera kubonana igihe cy’umuzuko. . . . Ni ah’icyo gihe tuzongera kubonanira.” *

4. Izi nkuru zavuzwe hano zakugizeho izihe ngaruka, kandi se ni iki tugiye gusuzuma?

4 Kuri Christopher na Franz, umuzuko wasobanuraga ibintu byinshi. Kuri bo umuzuko wari ikintu nyakuri kizabaho. Nta gushidikanya, izo nkuru zadukoze ku mutima! Kugira ngo turusheho gukunda no gushimira Yehova kandi dukomeze ibyiringiro byacu by’umuzuko, nimucyo dusuzume impamvu umuzuko uzabaho ndetse n’ukuntu ibyo byagombye kutugiraho ingaruka buri muntu ku giti cye.

Iyerekwa ry’abazazukira ku isi

5, 6. Iyerekwa intumwa Yohana yanditse mu Byahishuwe 20:12, 13 rihishura iki?

5 Mu iyerekwa ry’ibintu byari kuzabaho mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo Yesu bw’Imyaka Igihumbi, intumwa Yohana yabonye umuzuko w’abazazukira ku isi urimo uba. Yagize ati ‘mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje. Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu na [“Hadesi,” NW] bigarura abapfuye bo muri byo’ (Ibyahishuwe 20:12, 13). Urwego bazaba barimo urwo ari rwo rwose, baba “abakomeye” cyangwa “aboroheje,” abazaba bari muri Hadesi (Shewoli) bose, ni ukuvuga ahantu h’ikigereranyo abenshi mu bapfuye bari, bazavamo. Abapfuye baguye mu nyanja, na bo icyo gihe bazazuka. Ibyo bintu byiza cyane bizaba biri mu bigize umugambi wa Yehova.

6 Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi buzatangira Satani abohwa akajugunywa ikuzimu. Nta n’umwe muri abo bazaba bazutse cyangwa mu bazaba barokotse umubabaro ukomeye Satani azayobya mu gihe cy’ubwo butegetsi, kubera ko nta kintu na kimwe azaba agishobora gukora (Ibyahishuwe 20:1-3). Wowe ushobora kumva imyaka igihumbi ari igihe kirekire cyane, ariko mu by’ukuri, Yehova we abona “ari nk’umunsi umwe.”—2 Petero 3:8.

7. Imanza zizacibwa mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi zizaba zishingiye ku ki?

7 Dukurikije iby’iryo yerekwa, Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi buzaba ari igihe cyo gucira abantu imanza. Intumwa Yohana yaranditse ati “mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze. . . . Bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze” (Ibyahishuwe 20:12, 13). Zirikana ko umuntu atazacirwa urubanza rw’ibyo yakoze cyangwa atakoze mbere y’uko apfa. (Abaroma 6:7, gereranya na NW.) Ahubwo, bifitanye isano n’ibyanditse mu ‘bitabo’ bizabumburwa. Ibyo umuntu azakora nyuma yo kumenya ibyanditse muri ibyo bitabo, ni byo bizashingirwaho kugira ngo izina rye ryandikwe “mu gitabo cy’ubugingo.”

‘Kuzukira ubugingo’ cyangwa ‘kuzukira gucirwaho iteka’

8. Ku bantu bazazuka, ni ayahe maherezo y’uburyo bubiri bashobora kuzagira?

8 Mu ntangiriro z’iryo yerekwa rya Yohana, Yesu avugwaho ko afite ‘imfunguzo z’urupfu n’iza [“Hadesi,” NW]’ (Ibyahishuwe 1:18). Ni we Yehova yagize ‘Umukuru w’ubugingo,’ amuha ububasha bwo gucira imanza “abazima n’abapfuye” (Ibyakozwe 3:15; 2 Timoteyo 4:1). Ibyo azabikora ate? Azabikora azura abasinziriye mu rupfu. Yesu yabwiye imbaga y’abantu yabwirizaga ati “ntimutangazwe n’ibyo, kuko igihe kigiye kuza ubwo abari mu mva zirimo abantu Imana yibuka bose bazumva ijwi rye bakavamo.” Hanyuma yongeyeho ati “abakoze ibyiza bakazukira ubugingo, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwaho iteka.” (Yohana 5:28-30, gereranya na NW.) None se bizagendekera bite abagabo n’abagore b’indahemuka bo mu gihe cya kera?

9. (a) Igihe abantu bazaba bazutse, ni iki benshi bazamenya byanze bikunze? (b) Ni uwuhe murimo wo kwigisha uzakorwa mu rugero rwagutse cyane?

9 Abo bantu b’indahemuka bo mu gihe cya kera nibamara kuzuka, bazahita babona ko amasezerano bari biringiye noneho yabaye impamo. Bazashishikazwa cyane no kumenya Urubyaro rw’umugore w’Imana ruvugwa mu buhanuzi bwa mbere bwo muri Bibiliya buvugwa mu Itangiriro 3:15, urwo ari rwo. Mbega ukuntu bazashimishwa no kumva ko Yesu, Mesiya wasezeranyijwe, yabaye indahemuka kugera ku gupfa, bityo agatanga ubuzima bwe ho igitambo cy’incungu (Matayo 20:28)! Abazabakira bamaze kuzuka bazishimira kubafasha gusobanukirwa ko kuba incungu yaratanzwe, bigaragaza ineza yuje urukundo ya Yehova ndetse n’imbabazi ze. Abazaba bazutse nibamara kubona ibyo Ubwami bw’Imana buzaba bukora mu gusohoza umugambi Yehova afitiye isi, nta gushidikanya, imitima yabo izasabwa n’ibisingizo bazatura Yehova. Bazaba bafite uburyo buhagije bwo kugaragariza ubudahemuka Se ubakunda wo mu ijuru hamwe n’Umwana we. Umuntu wese uzaba ariho icyo gihe, azishimira kwifatanya mu murimo wagutse cyane wo kwigisha abantu babarirwa muri za miriyari bazaba bazutse, bazaba bakeneye kwemera igitambo cy’incungu Imana yatanze.

10, 11. (a) Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi buzatuma abantu bose bo ku isi babona uburyo bwo gukora iki? (b) Ibyo byagombye kutugiraho izihe ngaruka?

10 Aburahamu namara kuzuka, azahumurizwa cyane no kwibonera uko ubuzima buzaba bumeze mu gihe cy’ubutegetsi bwa wa ‘mudugudu’ yategerezanyaga amatsiko (Abaheburayo 11:10). Mbega ukuntu Yobu, umugaragu w’indahemuka wo mu gihe cya kera, azishima namenya ko imibereho ye yakomeje abandi bagaragu ba Yehova bari bahanganye n’ibigeragezo by’ubudahemuka bwabo! Kandi se mbega ukuntu Daniyeli azaba afite amatsiko menshi yo kumenya iby’isohozwa ry’ubuhanuzi yahumekewe kwandika!

11 Koko rero, abazaba bariho mu isi nshya ikiranuka, baba abazaba bazutse cyangwa abazaba barokotse umubabaro ukomeye, bazaba bafite ibintu byinshi bagomba kwiga birebana n’umugambi Yehova afitiye isi n’abayituye. Nta gushidikanya, ibyiringiro byo kuzabaho iteka no guhimbaza Yehova mu gihe cy’iteka ryose, bizatuma gahunda yo kwigisha abantu mu gihe cy’Imyaka Igihumbi ishimisha cyane. Icyakora, ibyo buri muntu ku giti cye azakora amaze kumenya ibyanditse muri bya bitabo, ni byo bizaba ari iby’ingenzi cyane. Mbese tuzashyira mu bikorwa ibyo tuzaba twize? Ese tuzatekereza kandi dushyire mu bikorwa ibyo bintu by’ingenzi cyane bizadufasha kuzahangana n’igitero cya nyuma Satani azatugabaho agamije kudukura mu kuri?

12. Ni iki kizafasha buri wese muri twe kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kwigisha no guhindura isi paradizo?

12 Ikindi tutagomba kwibagirwa ni imigisha ihebuje tuzaheshwa n’igitambo cya Kristo. Abazazuka ntibazongera kugira ubumuga ubwo ari bwo bwose nk’uburiho muri iki gihe (Yesaya 33:24). Umubiri udafite indwara hamwe no kwiringira kuzagira ubuzima butunganye, bizatuma abazatura mu isi nshya bose bifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kwigisha abantu babarirwa muri za miriyari bazaba bazutse. Nanone kandi, bazagira uruhare mu gikorwa kiruta ibindi byose abantu bigeze bakora ku isi: guhindura isi yose paradizo kugira ngo basingize Yehova.

13, 14. Ni iyihe ntego Satani azaba afite narekurwa igihe cy’ikigeragezo cya nyuma, kandi se ni ayahe maherezo buri muntu ku giti cye ashobora kuzagira?

13 Satani narekurwa akava ikuzimu aje kugerageza abantu bwa nyuma, azagerageza kongera kubayobya. Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 20:7-9, “amahanga” yose cyangwa abantu bo mu moko yose bazaba ‘bayobejwe’ bakemera kuyoborwa na Satani, bazacirwa urubanza rwo kurimburwa: “umuriro uzamanuka uva mu ijuru ubatwike.” Muri abo bazarimbuka, ku bazaba barazutse mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, uko kurimbuka kuzaba gusobanura ko bazukiye gucirwaho iteka. Ibinyuranye n’ibyo, abazaba bazutse bagakomeza gushikama bazahabwa impano y’ubuzima bw’iteka. Mu by’ukuri, bo bazaba ‘barazukiye ubugingo.’—Yohana 5:29.

14 Ibyiringiro by’umuzuko bishobora kuduhumuriza bite no muri iki gihe? Ubundi se, tugomba gukora iki kugira ngo twizere ko tuzahabwa imigisha y’ibyo byiringiro mu gihe kiri imbere?

Amasomo ibyo bitwigishije

15. Ni mu buhe buryo ibyiringiro by’umuzuko bishobora kudufasha muri iki gihe?

15 Ushobora kuba uherutse gupfusha uwo wakundaga kandi wenda ubu ukaba ugerageza kwimenyereza kubaho mutari kumwe. Ibyiringiro by’umuzuko bigufasha kugira umutuzo wo mu mutima hamwe n’imbaraga abantu batazi ukuri badashobora kugira. Pawulo yahumurije Abatesalonike ati “ntidushaka ko mutamenya iby’abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro” (1 Abatesalonike 4:13). Mbese ujya utekereza uri mu isi nshya ureba uko abantu bazuka? Niba ujya ubikora, ujye uhumurizwa no gutekereza ku byiringiro byo kuzongera kubonana n’abantu bawe wakundaga.

16. Ni ibihe byiyumvo ushobora kuzagira igihe cy’umuzuko?

16 Ubu wenda ushobora kuba urwaye indwara ikubuza amahwemo watewe n’ingaruka z’ubwigomeke bwa Adamu. Ntukemere ko agahinda kenshi uterwa n’iyo ndwara kakwibagiza ibyiringiro bishimishije by’uko mu isi nshya uzazuka, ukongera kubaho ufite amagara mazima n’imbaraga nyinshi. Kandi igihe uzabumbura amaso maze ukabona abantu bishimye bafite ishyushyu ryo kwishimana nawe igihe uzaba wazutse, nta kabuza uzahita ushimira Imana ku bw’ineza yayo yuje urukundo.

17, 18. Ni ayahe masomo abiri y’ingenzi twagombye kuzirikana?

17 Hagati aho, dore amasomo abiri twagombye kuzirikana. Isomo rya mbere ni agaciro ko gukora umurimo wa Yehova n’ubugingo bwacu bwose duhereye ubu. Mu kwigana Databuja, ari we Kristo Yesu, kugira ubuzima burangwa no kwigomwa bigaragaza urukundo dukunda Yehova n’abaturanyi bacu. Mu gihe kurwanywa cyangwa ibitotezo bituvukije akazi kacu cyangwa umudendezo wacu, twiyemeza gukomeza gushikama mu kwizera uko ibigeragezo duhanganye na byo byaba biri kose. Mu gihe abaturwanya badutera ubwoba bavuga ko bazatwica, ibyiringiro by’umuzuko biradukomeza kandi bikaduhumuriza, tugakomeza kuba indahemuka kuri Yehova no ku Bwami bwe. Koko rero, ishyaka tugira mu murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa, riduha ibyiringiro byo kuzahabwa imigisha y’iteka Yehova yabikiye abakiranutsi.

18 Isomo rya kabiri rifitanye isano n’ukuntu duhangana n’ibigeragezo biterwa n’umubiri wacu udatunganye. Ibyo tuzi ku byiringiro by’umuzuko no gushimira ku bw’ubuntu Yehova yatugiriye tutabukwiriye bikomeza umwanzuro twafashe wo gukomeza gushikama mu kwizera. Intumwa Yohana yaratuburiye ati “ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba muri we, kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi. Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose” (1 Yohana 2:15-17). Ibishuko by’isi byo gukunda ubutunzi tuzabona nta gaciro bifite nitubigereranya n’“ubugingo nyakuri” (1 Timoteyo 6:17-19). Niduhura n’ibishuko bishaka kutugusha mu bwiyandarike, tuzabirwanya dushikamye. Dusobanukiwe ko turamutse twarakomeje kugira imibereho idashimisha Yehova tukaza gupfa mbere ya Harimagedoni, ibyo byazatuma Yehova atubarira mu batazazurwa.

19. Ni ikihe gikundiro kitagereranywa tutagombye na rimwe kwibagirwa?

19 Ikirenze ibyo, ntitwagombye na rimwe kwibagirwa igikundiro kitagereranywa dufite cyo gushimisha umutima wa Yehova ubu n’iteka ryose (Imigani 27:11). Nidukomeza kuba indahemuka kugeza ku rupfu cyangwa tugakomeza gushikama kugeza ku iherezo ry’iyi si mbi, bizagaragariza Yehova uruhande duherereyemo ku kibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga. Bityo, tuzashimishwa cyane no kuzaba ku isi izahinduka Paradizo, twaba mu bazarokoka umubabaro ukomeye cyangwa se mu bazazuka.

Izahaza ibyifuzo byacu

20, 21. Ni iki kizadufasha gukomeza kuba indahemuka n’ubwo hari ibibazo birebana n’umuzuko tutarabonera ibisubizo? Sobanura.

20 Izi ngingo twasuzumye zivuga iby’umuzuko ntizashubije ibibazo byose twibaza. Yehova azakemura ate ikibazo cy’abantu bapfuye ariko bari barashatse (Luka 20:34, 35)? Ese abantu bazazukira aho bapfiriye? Ese bazazukira hafi y’aho imiryango yabo izaba ituye? Hari n’ibindi bibazo byinshi bihereranye n’umuzuko tudafitiye ibisubizo. Ariko kandi, tugomba gukomeza kuzirikana amagambo ya Yeremiya agira ati “Uwiteka abereye mwiza abamutegereje, n’ubugingo bw’umushaka. Ni byiza ko umuntu yiringira, ategereje agakiza k’Uwiteka atuje” (Amaganya 3:25, 26). Mu gihe Yehova yateganyije, ibyo bibazo byose bizasubizwa ku buryo buri wese azanyurwa. Kuki ibyo dushobora kubyizera tudashidikanya?

21 Tekereza ku magambo yahumetswe, umwanditsi wa Zaburi yavuze igihe yaririmbaga ati “upfumbatura igipfunsi cyawe, ugahaza kwifuza kw’ibibaho byose” (Zaburi 145:16). Uko tugenda dukura, ibyo twifuza na byo bigenda bihinduka. Ibyo twifuzaga tukiri abana si byo twifuza muri iki gihe. Ibyo duhura na byo mu buzima hamwe n’ibyo twifuza bigira ingaruka ku kuntu tubona ubuzima. Icyakora, ibyo tuzaba twifuza byose mu isi nshya, nta kabuza Yehova azabiduha.

22. Kuki dufite impamvu zifatika zo guhimbaza Yehova?

22 Ikintu cy’ingenzi buri wese muri twe agomba gukora ubu, ni ukuba indahemuka. “Ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava [“indahemuka,” NW]” (1 Abakorinto 4:2). Turi ibisonga by’ubutumwa buhebuje bw’Ubwami bw’Imana. Ishyaka tugira ryo gutangaza ubwo butumwa bwiza ku bantu bose duhura na bo ridufasha kuguma mu nzira iganisha ku buzima. Tugomba guhora twibuka ko “ibihe n’ibigwirira umuntu” bitubaho twese (Umubwiriza 9:11). Kugira ngo ugabanye imihangayiko itari ngombwa iterwa n’ubuzima bwicara buhindagurika, komeza ibyiringiro bihebuje by’umuzuko ufite. Menya ko n’aho waba ubona ugiye gupfa mbere y’uko Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi butangira gutegeka, ushobora guhumurizwa n’uko byanze bikunze uzongera kubona ubuzima. Igihe Yehova yateganyije nikigera, uzashobora gusubiramo amagambo Yobu yabwiye Umuremyi ati ‘uzampamagara [nanjye] nzakwitaba.’ Yehova ni we ukwiriye guhimbazwa, we wifuza cyane kuzura abantu bose yibuka.—Yobu 14:15.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Reba Réveillez-vous ! yo ku itariki ya 8 Nyakanga 1988, ku ipaji ya 10, yanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 3 Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu, ku ipaji ya 662, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Mbese uribuka?

• Mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, ni iki kizashingirwaho mu gucira abantu Imanza?

• Kuki bamwe ‘bazazukira ubugingo’ abandi “bakazukira gucirwaho iteka”?

• Ni gute ibyiringiro by’umuzuko bishobora kuduhumuriza muri iki gihe?

• Ni gute amagambo yo muri Zaburi ya 145:16 adufasha kwihanganira ibibazo birebana n’umuzuko tudafitiye ibisubizo?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 21]

Ni gute ibyiringiro by’umuzuko bishobora kudufasha muri iki gihe?