Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ugira ubutwari mu gihe urwanywa

Jya ugira ubutwari mu gihe urwanywa

Jya ugira ubutwari mu gihe urwanywa

AGATSIKO k’abantu bari barubiye bakurubanye Gayo na Arisitariko bagenzi b’intumwa Pawulo babinjiza mu nzu y’imikino ya Efeso. Abo bantu bari barubiye bageze muri iyo nzu bamaze amasaha abiri basakuza bati “Arutemi y’Abefeso irakomeye!” (Ibyakozwe 19:28, 29, 34). Mbese bagenzi ba Pawulo bakomeje gushikama igihe barwanywaga? Ubundi se iyo mivurungano yari yatewe n’iki?

Pawulo yari yaramaze imyaka igera kuri itatu abwiriza mu mujyi wa Efeso kandi yari yaragize ingaruka nziza. Ibyo byatumye Abefeso benshi bareka gusenga ibigirwamana (Ibyakozwe 19:26; 20:31). Muri rusange ibigirwamana byo muri Efeso byabaga ari ibishushanyo bito bicuzwe mu ifeza by’urusengero rwa Arutemi, imanakazi y’uburumbuke, yari ifite urusengero rw’akataraboneka ahitegeye umujyi. Ibyo bigirwamana bito byari bifite ishusho y’urusengero babyambaraga nk’impigi cyangwa bakabishyira mu mazu. Birumvikana ariko ko Abakristo bo bataguraga ibyo bigirwamana.​—1 Yohana 5:21.

Umwe mu bacuzi b’ifeza witwaga Demetiriyo yatekerezaga ko umurimo wa Pawulo wari ubangamiye ubucuruzi bwabaheshaga inyungu. Yabwiye abacuzi bagenzi be amagambo y’ukuri kuvanze n’ibinyoma kandi akabiriza, abemeza ko abaturage bo muri Aziya Ntoya bashoboraga kureka gusenga Arutemi. Icyo gihe abacuzi b’ifeza bari bariye karungu batangiye gusakuza basingiza Arutemi, haba havutse imyivumbagatanyo ikaze maze umujyi wose uravurungana.​—Ibyakozwe 19:24-29.

Abantu babarirwaga mu bihumbi bagiye muri iyo nzu y’imikino yashoboraga kwakira abantu 25.000 bicaye. Pawulo yashatse kugira icyo abwira abo bantu bari basakabatse, ariko abatware bo muri uwo mujyi bari incuti ze bamwumvishije ko atagombaga kugira icyo avugana na bo. Amaherezo umwanditsi w’umudugudu yashoboye kugarura ituze muri abo bantu, kandi Gayo na Arisitariko bahavuye ari bataraga.​—Ibyakozwe 19:35-41.

Muri iki gihe na bwo, abagize ubwoko bw’Imana bashobora guhura n’ababarwanya ndetse bagakorerwa imyigaragambyo mu gihe basohoza umurimo wabo. Kandi akenshi babwiriza ubutumwa bwiza mu turere twiganjemo umwuka wo gusenga ibigirwamana, ubwiyandarike n’urugomo. Ariko kandi, babigiranye ubutwari bigana intumwa Pawulo, we wabwiye Abakristo bo mu mujyi wa Efeso ati “nta jambo ribafitiye akamaro nikenze kubabwira, cyangwa kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwe” (Ibyakozwe 20:20). Nanone iyo babona ‘ijambo ry’Umwami ryaragwiriye cyane, kandi rigakomeza kuganza,’ birabashimisha cyane.​—Ibyakozwe 19:20.

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Amatongo y’inzu y’imikino ya Efeso