Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko twabara iminsi yacu

Uko twabara iminsi yacu

Uko twabara iminsi yacu

“UTWIGISHE kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge” (Zaburi 90:12). Iryo ni isengesho rigaragaza ukwicisha bugufi ryavuzwe n’umwanditsi wa Bibiliya witwa Mose. Ariko se mu by’ukuri, ni iki yasabaga? Mbese natwe twagombye kuvuga isengesho nk’iryo rirangwa no kubaha?

Ku murongo wa 10, Mose yinubiye ko ubuzima bw’umuntu ari bugufi cyane. Ikindi gihe yasubiye mu magambo ya Yobu agira ati “umuntu wabyawe n’umugore, arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka” (Yobu 14:1). Biragaragara rwose ko Mose yari ababajwe n’uko ubuzima bw’abantu badatunganye ari bugufi cyane. Ibyo byatumaga abona ko buri munsi wiyongeraga ku buzima bwe wabaga ari impano y’agaciro kenshi. Igihe Mose yabwiraga Imana ayo magambo yo kwinginga, yagaragaje ko yifuzaga gukoresha iminsi yo kubaho yari asigaranye mu buryo burangwa n’ubwenge kandi bushimisha Umuremyi. Mbese natwe ntitwagombye gushaka ukuntu twakoresha iminsi yacu mu buryo burangwa n’ubwenge? Ibyo ni byo tuzihatira kugeraho niba dushaka kwemerwa n’Imana uhereye ubu.

Hari indi mpamvu yashishikazaga Mose na Yobu, kandi natwe ikaba ishobora kudushishikaza. Abo bagabo bombi bubahaga Imana bategerezaga ingororano yo mu gihe kizaza yo kuzaba ku isi mu mimerere myiza cyane (Yobu 14:14, 15; Abaheburayo 11:26). Icyo gihe urupfu ntiruzongera kurogoya imirimo myiza y’abantu. Umuremyi wacu asezeranya ko abantu bizerwa bazabaho iteka ku isi izaba yahindutse paradizo (Yesaya 65:21-24; Ibyahishuwe 21:3, 4). Nawe ushobora kugira ibyo byiringiro niba ‘ubara iminsi yawe mu buryo butuma utunga umutima w’ubwenge.’