Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umuzuko ni inyigisho igira ingaruka ku buzima bwawe

Umuzuko ni inyigisho igira ingaruka ku buzima bwawe

Umuzuko ni inyigisho igira ingaruka ku buzima bwawe

“Niringiye Imana . . . yuko hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa.”​—IBYAKOZWE 24:15.

1. Ni gute umuzuko wabaye ikibazo kitoroshye cyagiweho impaka mu Rukiko Rukuru rwa Kiyahudi?

IGIHE intumwa Pawulo yari avuye mu rugendo rwe rwa gatatu rw’ubumisiyonari mu mwaka wa 56 I.C. *, yari i Yerusalemu. Amaze gufatwa n’Abaroma, bamwemereye kwiregura imbere y’Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi (Ibyakozwe 22:29, 30). Pawulo yitegereje abari bagize urwo rukiko, maze abona ko bamwe bari Abasadukayo abandi bakaba Abafarisayo. Ayo matsinda yombi yari afite ikintu gikomeye cyane atandukaniyeho. Abasadukayo bahakanaga umuzuko, Abafarisayo bo bakawemera. Kugira ngo Pawulo agaragaze uruhande yari aherereyemo kuri icyo kibazo, yaravuze ati “bagabo bene Data, ndi Umufarisayo, ndi umwana w’Abafarisayo. Ibyanzanye muri izi manza ni byo niringira kuzabona, ari byo kuzuka kw’abapfuye.” Akimara kuvuga ayo magambo habaye umuvurungano, abari bateraniye aho bacikamo ibice.—Ibyakozwe 23:6-9.

2. Kuki Pawulo yari yiteguye gutanga ibisobanuro bihereranye n’ibyiringiro bye by’umuzuko?

2 Imyaka runaka mbere y’uko ibyo biba, igihe Pawulo yari mu nzira agana i Damasiko, yabonye iyerekwa yumvisemo ijwi rya Yesu. Ndetse Pawulo yabajije Yesu ati “ngire nte, Mwami?” Yesu yaramushubije ati “haguruka ujye i Damasiko, ni ho uzabwirirwa ibyo ugenewe gukora byose.” Ageze i Damasiko, umwigishwa w’Umukristo witwa Ananiya yaramushatse aramubona kandi aramufasha. Ananiya yaramusobanuriye ati “Imana ya ba sogokuruza yagutoranirije kera kumenya ibyo ishaka, no kubona wa Mukiranutsi [Yesu wazutse], no kumva ijwi riva mu kanwa ke” (Ibyakozwe 22:6-16). Ntibitangaje rero kuba Pawulo yari yiteguye gutanga ibisobanuro bihereranye n’ibyiringiro bye by’umuzuko.—1 Petero 3:15.

Yatangarije mu ruhame ibyiringiro by’umuzuko

3, 4. Pawulo yagaragaje ate ko yashyigikiraga byimazeyo umuzuko, kandi se ni irihe somo twavana ku rugero rwe?

3 Nyuma Pawulo yaje kujya kwiregura imbere y’Umutegeka Feliki. Icyo gihe, uwitwa Teritulo, ‘waburaniraga’ Abayahudi muri urwo rubanza, yashinje Pawulo ko yari umukuru w’agatsiko kandi akaba yaragandishaga abantu. Pawulo ntiyatindiganyije yahise amusubiza ati “ndakwemerera iki, yuko iyo Nzira aba bita igice, ari yo ngenderamo nkorera Imana ya ba sogokuruza.” Noneho yahise akomeza avuga ibihereranye na cya kibazo cyagibwagaho impaka, ati “niringiye Imana, ntegereje icyo aba na bo bategereza, yuko hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa.”—Ibyakozwe 23:23, 24; 24:1-8, 14, 15.

4 Hashize hafi imyaka ibiri, Porukiyo Fesito wasimbuye Feliki yatumiye Umwami Herodi Agiripa ngo aze bafatanye kubaza Pawulo wari ufunze. Fesito yasobanuye ko icyo Pawulo atavugagaho rumwe n’abamuregaga, ari amagambo yavuze ko “umuntu witwa Yesu wapfuye, . . . ari muzima.” Mu kwiregura, Pawulo yarabajije ati “ni iki gituma mugira ngo ni ikintu kidashoboka kwemerwa ko Imana izura abapfuye?” Hanyuma yagize ati “ariko mbona gutabarwa kwavuye ku Mana, na n’ubu ndacyariho mpamiriza aboroheje n’abakomeye. Icyakora nta cyo mvuga keretse ibyo abahanuzi na Mose bavuze ko bizaba yuko Kristo atazabura kubabazwa, kandi ko ari we uzabanza kuzuka no kubwira ubwoko bwacu n’abanyamahanga ubutumwa bw’umucyo” (Ibyakozwe 24:27; 25:13-22; 26:8, 22, 23). Mbega uburyo Pawulo yashyigikiraga byimazeyo inyigisho y’umuzuko! Kimwe na Pawulo, natwe dushobora gutangaza dufite ibyiringiro ko hazabaho umuzuko. Ariko se tuzitega ko abantu bashobora kubyakira bate? Bazabyakira nk’uko abo Pawulo yabibwiye babyakiriye.

5, 6. (a) Kuba intumwa zarigishaga iby’umuzuko byagize izihe ngaruka? (b) Mu gihe tugeza ku bandi ibyiringiro by’umuzuko, ni ikihe kintu cy’ingenzi tugomba kuzirikana?

5 Reka turebe ibyabaye mu ntangiriro z’urugendo rwa kabiri rw’ubumisiyonari Pawulo yakoze (ahagana mu wa 49-52 I.C.), igihe yasuraga abo muri Atenayi. Yagiye impaka n’abantu bemeraga imana zitandukanye kandi abashishikariza gutekereza ku mugambi w’Imana wo gucira urubanza rw’ukuri abari mu isi bose, ikazarucisha umuntu yatoranyije. Uwo muntu nta wundi utari Yesu. Pawulo yasobanuye ko ibyo Imana yabitangiye igihamya izura Yesu. Abantu babyakiriye bate? Dusoma ngo “bumvise ibyo kuzuka bamwe barabinegura, abandi bati ‘uzabitubwira ubundi.’”—Ibyakozwe 17:29-32.

6 Uko abo bantu babyakiriye bisa n’ibyo Petero na Yohana bahuye na byo nyuma gato ya Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. Icyo gihe na bwo, Abasadukayo bagize uruhare rukomeye mu kurwanya ibyo Petero na Yohana bavugaga. Mu Byakozwe 4:1-4 havuga uko byagenze: “bakivugana n’abantu, abatambyi bazana aho bari n’umutware w’urusengero n’Abasadukayo, bababajwe cyane n’uko bigisha abantu, bababwira yuko kuzuka kw’abapfuye kwabonetse kuri Yesu.” Icyakora, abandi bo babyakiriye neza. “Ariko benshi bumvise iryo jambo ry’Imana barizera, umubare w’abagabo uragwira uba nk’ibihumbi bitanu.” Uko bigaragara, tugomba kwitega ko mu gihe tubwiye abantu ibihereranye n’ibyiringiro by’umuzuko, bazabyakira mu buryo butandukanye. Bityo rero, ni iby’ingenzi ko dukomeza ukwizera kwacu ku bihereranye n’iyo nyigisho.

Ukwizera n’umuzuko

7, 8. (a) Nk’uko bigaragazwa n’ibaruwa yandikiwe itorero ry’i Korinto ryo mu kinyejana cya mbere, ni ryari ukwizera kwaba ari ubusa? (b) Gusobanukirwa neza ibyiringiro by’umuzuko bitandukanya bite Abakristo b’ukuri n’ab’ikinyoma?

7 Ababaye Abakristo mu kinyejana cya mbere I.C., si ko bose byaboroheye kwemera ibyiringiro by’umuzuko. Bamwe mu bo byagoye bateraniraga mu itorero ry’i Korinto. Pawulo yarabandikiye ati “nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk’uko byari byaranditswe, agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nk’uko byari byaranditswe na none.” Pawulo yahise ahamya uko kuri igihe yavugaga ko Yesu wazutse ‘yabonekeye bene Se basāga magana atanu,’ kandi abenshi muri bo, na Pawulo arimo, bakaba bari bakiriho (1 Abakorinto 15:3-8). Yakomeje abafasha gutekereza agira ati “ariko ubwo abantu babwiriza ibya Kristo yuko yazutse, bamwe muri mwe bavuga bate yuko nta wuzuka? Niba nta wuzuka na Kristo ntarakazuka, kandi niba Kristo atazutse ibyo tubwiriza ni iby’ubusa, no kwizera kwanyu kuba kubaye uk’ubusa.”—1 Abakorinto 15:12-14.

8 Koko rero, inyigisho y’umuzuko ni iy’ingenzi cyane ku buryo ukwizera kwa gikristo nta cyo kwaba kuvuze niba tutemera ko mu by’ukuri hazabaho umuzuko. Kandi koko, gusobanukirwa neza umuzuko bituma Abakristo b’ukuri batandukana n’ab’ikinyoma (Itangiriro 3:4; Ezekiyeli 18:4). Ni yo mpamvu Pawulo yashyize inyigisho y’umuzuko “mu bya mbere” cyangwa mu nyigisho za mbere z’Ubukristo. Nimucyo twiyemeze ‘kwigira imbere’ cyangwa kurushaho kuba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka. Pawulo atubwira ko “Imana nibikunda tuzabikora.”—Abaheburayo 6:1-3.

Ibyiringiro by’umuzuko

9, 10. Bibiliya iba ishaka kuvuga iki iyo ivuga ibihereranye n’umuzuko?

9 Kugira ngo turusheho gushimangira ukwizera dufitiye umuzuko, nimucyo dusuzume ibibazo nk’ibi ngo: Bibiliya iba ishaka kuvuga iki iyo ivuga ibihereranye n’umuzuko? Ni gute inyigisho y’umuzuko igaragaza neza urukundo rwa Yehova? Ibisubizo by’ibi bibazo bizadufasha kurushaho kwegera Imana kandi bidufashe kwigisha abandi iby’umuzuko.—2 Timoteyo 2:2; Yakobo 4:8.

10 Ijambo “umuzuko” rikomoka ku ijambo ry’Ikigiriki, iyo rifashwe uko ryakabaye risobanura “kongera guhaguruka.” Ayo magambo akubiyemo iki? Dukurikije Bibiliya, ibyiringiro by’umuzuko ni ukwizera udashidikanya ko umuntu wapfuye ashobora kongera kubaho. Bibiliya igaragaza neza ko uzuka azuka afite umubiri w’umuntu cyangwa uw’umwuka, bitewe n’uko afite ibyiringiro byo kuzaba ku isi cyangwa kuzaba mu ijuru. Dutangazwa cyane n’urukundo, ubwenge n’imbaraga bya Yehova bigaragazwa n’ibyiringiro bihebuje by’umuzuko.

11. Ni ibihe byiringiro by’umuzuko abagaragu b’Imana basizwe bafite?

11 Yesu hamwe n’abavandimwe be basizwe bazuka bafite umubiri w’umwuka ukwiranye n’umurimo bazakora mu ijuru (1 Abakorinto 15:35-38, 42-53). Bose bazafatanya gutegeka mu Bwami bwa Kimesiya buzahindura isi Paradizo. Abasizwe bagize itsinda ry’abatambyi b’Ubwami bayobowe n’Umutambyi Mukuru ari we Yesu. Bazatuma abantu bazaba batuye mu isi nshya ikiranuka bungukirwa n’igitambo cy’incungu cya Kristo (Abaheburayo 7:25, 26; 9:24; 1 Petero 2:9; Ibyahishuwe 22:1, 2). Hagati aho, abo muri abo basizwe bakiri hano ku isi bifuza gukomeza kwemerwa n’Imana. Nibapfa, bazahabwa ‘ibibakwiriye’ binyuze mu kuzurwa bagahabwa ubuzima budapfa ari ibiremwa by’umwuka mu ijuru (2 Abakorinto 5:1-3, 6-8, 10; 1 Abakorinto 15:51, 52; Ibyahishuwe 14:13). Pawulo yaranditse ati “ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk’urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk’ukwe” (Abaroma 6:5). Bite se ku bazazuka bakongera kuba ku isi ari abantu? Ni gute ibyiringiro by’umuzuko bishobora gutuma barushaho kwegera Imana? Urugero rwa Aburahamu rushobora kutwigisha byinshi.

Umuzuko no kugirana ubucuti na Yehova

12, 13. Ni ikihe kintu gikomeye Aburahamu yashingiragaho yizera umuzuko?

12 Aburahamu wiswe “incuti y’Imana,” yari umuntu wari ufite ukwizera gukomeye cyane (Yakobo 2:23). Mu rutonde rw’abagabo n’abagore babaye indahemuka ruri mu gice cya 11 cy’Abaheburayo, Pawulo yavuze iby’ukwizera kwa Aburahamu incuro eshatu (Abaheburayo 11:8, 9, 17). Ku ncuro ya gatatu yibanze ku kwizera Aburahamu yagaragaje igihe yumviraga Imana, akitegura kuyitambira umuhungu we Isaka ho igitambo. Aburahamu yari yizeye adashidikanya ko isezerano yari yarahawe ry’urubyaro rwari kuzakomoka kuri Isaka, Yehova yari kuzarisohoza nta kabuza. Ndetse n’iyo Isaka aza gupfa atambweho igitambo, Aburahamu ‘yibwiraga yuko Imana ibasha ndetse kuzura n’abapfuye.’

13 Yehova akurikije uko yabonaga ibintu byarimo bigenda, kandi akabona uko ukwizera kwa Aburahamu kwari gukomeye, yamuhaye itungo kugira ngo abe ari ryo atambaho igitambo. Icyakora, ibyabaye kuri Isaka twabifata nk’umuzuko wo mu buryo bw’ikigereranyo, kubera ko Pawulo yabisobanuye agira ati ‘ni cyo cyatumye [Aburahamu] agarurirwa [Isaka] nk’uzutse’ (Abaheburayo 11:19). Ikindi kandi, Aburahamu yari afite ikintu gikomeye yashingiragaho yiringira umuzuko. Si Yehova se wari waratumye ubushobozi bwe bwo kubyara bwongera gukora, igihe we n’umugore we Sara babyaraga umwana wabo Isaka bageze mu za bukuru?—Itangiriro 18:10-14; 21:1-3; Abaroma 4:19-21.

14. (a) Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 11:9, 10, Aburahamu yari ategereje iki? (b) Ni iki kigomba kuzaba kuri Aburahamu kugira ngo azahabwe imigisha mu isi nshya? (c) Ni gute dushobora kuzahabwa imigisha mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami?

14 Pawulo yavuze ko Aburahamu yari umusuhuke mu gihugu cy’amahanga wabaga mu mahema, wari ‘utegereje umudugudu wubatswe ku mfatiro, uwo Imana yubatse ikawurema’ (Abaheburayo 11:9, 10). Uwo mudugudu ntiwari umudugudu usanzwe umeze nka Yerusalemu ahari urusengero rw’Imana. Ahubwo wari umudugudu w’ikigereranyo. Uwo mudugudu wari Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru bugizwe na Kristo Yesu hamwe n’abo bazategekana 144.000. Abo bantu 144.000 bamaze guhabwa ikuzo mu ijuru, nanone bitwa “ururembo rwera Yerusalemu nshya,” “umugeni” wa Kristo (Ibyahishuwe 21:2). Mu wa 1914, Yehova yimitse Yesu ngo abe Umwami w’Ubwami bwa Kimesiya bwo mu ijuru kandi amubwira ko agomba gutegeka hagati y’abanzi be (Zaburi 110:1, 2; Ibyahishuwe 11:15). Kugira ngo Aburahamu “incuti y’Imana” azahabwe imigisha mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami, agomba kuzazuka akongera kubaho. Muri ubwo buryo, kugira ngo natwe tuzahabwe imigisha mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami, ni ngombwa ko tuzaba turiho mu isi nshya y’Imana, twaba turi mu mbaga y’abantu benshi bazaba barokotse Harimagedoni cyangwa se turi mu bazaba bazutse (Ibyahishuwe 7:9, 14). Ariko se, ibyiringiro by’umuzuko bishingiye ku ki?

Ibyiringiro by’umuzuko bishingiye ku rukundo rw’Imana

15, 16. (a) Ni gute ubuhanuzi bwa mbere buvugwa muri Bibiliya bwashyizeho urufatiro rw’ibyiringiro byacu by’umuzuko? (b) Ni mu buhe buryo ibyiringiro by’umuzuko bishobora gutuma turushaho kwegera Yehova?

15 Imishyikirano ya bugufi dufitanye na Data udukunda wo mu ijuru, kugira ukwizera gukomeye nk’ukwa Aburahamu ndetse no kubaha amategeko y’Imana, bituma Yehova atwita abakiranutsi kandi akadufata nk’incuti ze. Ibyo biduha uburyo bwo kuzungukirwa n’ibyo Ubwami bw’Imana buzakora. N’ubundi kandi, ubuhanuzi bwa mbere bwanditswe mu Ijambo ry’Imana, mu Itangiriro 3:15, bushyiraho urufatiro rw’ibyiringiro by’umuzuko ndetse no kugirana ubucuti n’Imana. Ubwo buhanuzi ntibwahanuye gusa ko Satani azamenagurwa umutwe, ahubwo bwanahanuye ibinyuranye n’ibyo, ko Urubyaro rw’umugore w’Imana rwari kuzakomeretswa agatsinsino. Kuba Yesu yarapfiriye ku giti byashushanyaga uko gukomeretswa agatsinsino. Kuba yarazutse ku munsi wa gatatu byakijije icyo gikomere kandi bishyiraho urufatiro rwo kuzafatira imyanzuro itajenjetse “ufite ubutware bw’urupfu ari we Satani.”—Abaheburayo 2:14.

16 Pawulo yatwibukije ko “Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha” (Abaroma 5:8). Gushimira ku bw’ubwo buntu twagiriwe tutabukwiriye, mu by’ukuri bituma turushaho kwegera Yesu n’Umubyeyi wacu udukunda wo mu ijuru.—2 Abakorinto 5:14, 15.

17. (a) Ni ibihe byiringiro Yobu yagaragaje? (b) Muri Yobu 14:15 hagaragaza iki kuri Yehova, kandi se ibyo bituma wumva umeze ute?

17 Yobu, umugabo w’indahemuka wabayeho mbere y’igihe cy’Ubukristo, na we yiringiraga umuzuko. Ibyo Satani yamukoreye byamuteye imibabaro myinshi. Mu buryo bunyuranye na bagenzi be batigeze bavuga na rimwe iby’umuzuko, Yobu yahumurijwe n’ibyo byiringiro maze arabaza ati “umuntu napfa azongera abeho?” Yobu ubwe yatanze igisubizo agira ati “naba nihanganiye iminsi y’intambara yanjye yose, ntegereje igihe cyanjye cyo kurekurwa.” Igihe yabwiraga Imana ye Yehova, yariyemereye ati “wampamagara nakwitaba.” Ku birebana n’ibyiyumvo by’Umuremyi wacu wuje urukundo, Yobu yagize ati “washatse kubona umurimo w’amaboko yawe” (Yobu 14:14, 15). Koko rero, Yehova ategerezanyije amatsiko igihe abantu b’indahemuka bazazuka bakongera kubaho. Nta gushidikanya, gutekereza ku buntu twagiriwe tutabukwiriye no ku rukundo Yehova yatugaragarije n’ubwo twari abanyabyaha, ibyo bituma turushaho kumwegera.—Abaroma 5:21; Yakobo 4:8.

18, 19. (a) Ni ibihe byiringiro Daniyeli yari afite byo kuzongera kubaho? (b) Tuzasuzuma iki mu ngingo ikurikira?

18 Umumarayika w’Imana yise umuhanuzi Daniyeli ‘umugabo ukundwa cyane.’ Daniyeli yamaze igihe kirekire cyane akorera Yehova mu budahemuka (Daniyeli 10:11, 19). Yakomeje gushikama kuri Yehova kuva igihe yajyanwaga mu bunyage mu wa 617 M.I.C. *, kugeza aho apfiriye nyuma gato yo kubona iyerekwa mu mwaka wa 536 M.I.C., ari wo mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Kuro umwami w’u Buperesi (Daniyeli 1:1; 10:1). Muri uwo mwaka wa gatatu w’ubutegetsi bwa Kuro, Daniyeli yeretswe uko ubutegetsi bw’ibihangange bwari kuzagenda busimburana kuzageza ku iherezo ryabwo ku mubabaro ukomeye wegereje (Daniyeli 11:1–12:13). Kubera ko atari asobanukiwe neza amagambo y’iryo yerekwa, Daniyeli yabajije marayika wari wamugejejeho ubwo butumwa bw’iryo yerekwa ati “Databuja, ikizaheruka ibindi muri ibyo ni ikihe?” Mu kumusubiza, uwo mumarayika yavuze ibihereranye n’“igihe cy’imperuka,” igihe “abanyabwenge bazayamenya.” None se Daniyeli yari kugira ibihe byiringiro? Uwo mumarayika yagize ati ‘uzaruhuka kandi uzahagarara mu mugabane wawe iyo minsi nishira’ (Daniyeli 12:8-10, 13). Daniyeli azazuka “abakiranutsi bazutse,” mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi.—Luka 14:14.

19 Ubu tugeze mu gice cya nyuma cy’iminsi y’imperuka kandi igihe gisigaye kugira ngo Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi butangire gutegeka, ni gito cyane ugereranyije n’igihe twatangiriye kwizera. Ku bw’ibyo, twagombye kwibaza tuti ‘ese nanjye mu isi nshya nzaba mpari ndi kumwe na Aburahamu, Yobu, Daniyeli hamwe n’abandi bagabo n’abagore bizerwa?’ Nidukomeza kuba hafi ya Yehova kandi tukumvira amategeko ye, tuzaba duhari. Mu ngingo ikurikira, tuzasuzuma ibyiringiro by’umuzuko mu buryo burambuye kurushaho kugira ngo tumenye abazazuka abo ari bo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 1 Igihe Cyacu.

^ par. 18 Mbere y’Igihe Cyacu.

Mbese uribuka?

• Abantu babyitabiriye bate igihe Pawulo yababwiraga ibirebana n’ibyiringiro bye by’umuzuko?

• Kuki ibyiringiro by’umuzuko bituma Abakristo b’ukuri batandukana n’ab’ikinyoma?

• Tubwirwa n’iki ko Aburahamu, Yobu na Daniyeli bizeraga umuzuko?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Igihe Pawulo yireguraga imbere y’Umutegeka Feliki, yatangarije mu ruhame ashize amanga ibyiringiro by’umuzuko

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Kuki Aburahamu yizeraga umuzuko?

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Yobu yahumurijwe n’ibyiringiro by’umuzuko

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Daniyeli azazuka abakiranutsi bazutse