Yanesheje mu buryo bwihariye
Yanesheje mu buryo bwihariye
MBESE ujya uhura n’ibigerageza ukwizera kwawe wenda uri ku kazi, ku ishuri, mu muryango cyangwa bitewe n’uko leta yabuzanyije umurimo? Niba ari uko bimeze, ntugacike intege. Abenshi mu Bahamya ba Yehova bagiye bahura n’ibigeragezo nk’ibyo kandi barabitsinze. Reka dusuzume urugero rw’uwitwa Erna Ludolph.
Erna yavukiye mu mujyi wa Lübeck mu Budage mu mwaka wa 1908. Mu muryango wabo ni we wenyine wakoreraga Yehova. Igihe Hitileri yafataga ubutegetsi mu mwaka wa 1933, Abahamya ba Yehova baratotejwe karahava. Abakoranaga na Erna bamureze ko yanze gukoresha indamutso ya Hitileri, ibyo bituma Abanazi bamuta muri yombi. Yamaze imyaka umunani afungirwa muri gereza zitandukanye no mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa bya Hamburg-Fuhlsbüttel, Moringen, Lichtenburg na Ravensbrück. Igihe yari afungiwe i Ravensbrück, hari ikintu cyamubayeho cyatumye anesha.
Umukozi wo mu rugo uteye ukwe
Porofeseri Friedrich Holtz n’umugore we Alice babaga i Berlin. Ntibari abayoboke b’ishyaka rya Nazi kandi ntibari bashyigikiye amatwara yaryo. Icyakora, bari bafite mwene wabo wari umusirikare mukuru mu ngabo zarindaga Hitileri, wayoboraga ibigo bimwe na bimwe byakoranyirizwagamo imfungwa. Bityo mu gihe Porofeseri n’umugore we bashakaga umukozi wo mu rugo, uwo musirikare mukuru mu ngabo zarindaga Hitileri yabahaye uburenganzira bwo gutoranya imfungwa y’igitsina gore. Bityo muri Werurwe 1943, Alice yagiye i Ravensbrück gushaka umukozi wo mu rugo. Yahisemo nde? Nta wundi utari Erna Ludolph. Erna yatangiye kubana n’umuryango wa Holtz, na wo umufata neza. Intambara imaze kurangira, uwo muryango wimukiye i Halle hafi y’uruzi rwa Saale, Erna yimukana na wo. Erna yagezeyo yongera kurwanywa, icyo gihe noneho akaba yararwanywaga n’Abasosiyalisiti bo mu Budage bw’i Burasirazuba. Mu mwaka wa 1957, uwo muryango warahambirijwe ujyanwa mu Budage bw’i Burengerazuba, Erna ajyana na wo. Erna yarashyize abona umudendezo wo kuyoboka idini rye.
Ni gute Erna yanesheje mu buryo bwihariye? Ingaruka z’imyifatire myiza n’ubuhanga bwa Erna mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwo muri Bibiliya zabaye iz’uko Alice Holtz n’abana be batanu babatijwe bakaba Abahamya ba Yehova. Si ibyo gusa kuko 11 mu buzukuru ba Alice na bo ari Abahamya. Babiri muri bo ubu bakora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova i Selters mu Budage. Umwe mu bakobwa ba Alice witwa Suzanne yagize ati “kuba abagize umuryango wacu bari mu kuri ahanini byatewe n’urugero rwiza twahawe na Erna.” Ukwihangana kwa Erna kwaragororewe cyane. Bite se kuri wowe? Kwihangana mu budahemuka mu gihe uri mu mimerere iruhije, bishobora kuguhesha ingororano nk’izo. Ni koko, imyifatire myiza n’ubuhanga mu murimo wo kubwiriza bishobora kugufasha kunesha mu buryo bwihariye. *
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 6 Mu gihe iyi ngingo yategurwaga, Erna Ludolph yarapfuye akaba yari afite imyaka 96. Yabaye indahemuka kugeza ku iherezo.
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Erna (wicaye) ari kumwe n’abagize umuryango wa Holtz