Ibibazo by’abasomyi
Ibibazo by’abasomyi
Kuki Dawidi na Batisheba basambanye ntibicwe ahubwo hagapfa umwana bari babyaye?
Amategeko ya Mose yari yaravuze ati “umugabo nafatwa asambana n’umugore ufite umugabo bombi babīce, umugabo n’umugore basambanye. Uko abe ari ko ukura ikibi mu Bisirayeli” (Gutegeka 22:22). Iyo Yehova Imana areka urubanza rw’icyaha cya Dawidi na Batisheba rugacibwa n’abacamanza b’abantu bakurikije Amategeko, abo basambanyi bari kwicwa. Kubera ko abacamanza b’abantu batashoboraga kumenya ibyari mu mitima, bari guca urubanza bashingiye ku myifatire y’abo banyabyaha, bahereye ku bihamya bifatika bari bafite. Icyaha cy’ubusambanyi cyahanishwaga kwicwa. Abacamanza b’Abisirayeli ntibari bemerewe kubabarira icyo cyaha.
Ku rundi ruhande ariko, Imana y’ukuri yo ishobora kumenya ibiri mu mutima w’umuntu kandi ikababarira ibyaha mu gihe ibona ko hari impamvu yo kubabarira. Kubera ko icyo kibazo cyarebaga Dawidi wari waragiranye na Yehova isezerano ry’Ubwami, Yehova yahisemo kudakurikiza ibisanzwe maze aba ari we ubwe uca urwo rubanza (2 Samweli 7:12-16). “Umucamanza w’abari mu isi bose” afite uburenganzira bwo gufata imyanzuro nk’iyo.—Itangiriro 18:25.
Ni iki Yehova yabonye igihe yasuzumaga umutima wa Dawidi? Amagambo abimburira Zaburi ya 51 avuga ko iyo zaburi ikubiyemo ibyiyumvo bya Dawidi “ubwo umuhanuzi Natani yazaga aho ari, Dawidi amaze gusambana na Batisheba.” Zaburi ya 51:3-6 igira iti “Mana, umbabarire ku bw’imbabazi zawe, ku bw’imbabazi zawe nyinshi usibanganye ibicumuro byanjye. Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye, unyeze unkureho ibyaha byanjye. Kuko nzi ibicumuro byanjye, ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka. Ni wowe, ni wowe ubwawe nacumuyeho, nakoze icyangwa n’amaso yawe.” Yehova agomba kuba yarabonye ko ako gahinda gakomeye Dawidi yari afite ku mutima kari igihamya cyagaragazaga ko yari yicujije by’ukuri kandi yabonye ko byari bikwiriye ko ababarira abo banyamakosa. Byongeye kandi, Dawidi ubwe na we yari umunyambabazi, kandi Yehova ababarira abanyambabazi (1 Samweli 24:5-8; Matayo 5:7; Yakobo 2:13). Bityo, igihe Dawidi yemeraga icyaha cye, Natani yaramubwiye ati “nuko rero Uwiteka yagukuyeho icyaha cyawe, nturi bupfe.”—2 Samweli 12:13.
Dawidi na Batisheba nta kuntu bari kubura kugerwaho n’ingaruka zose z’icyaha cyabo. Natani yabwiye Dawidi ati “ariko kuko wahaye abanzi b’Uwiteka urwitwazo runini rwo kumutuka ku bw’icyo wakoze icyo, umwana uzavuka ntazabura gupfa.” Umwana wabo yararwaye maze arapfa n’ubwo Dawidi yamaze iminsi irindwi yiyiriza ubusa kandi arira.—2 Samweli 12:14-18.
Hari abo bigora kwiyumvisha impamvu uwo mwana yapfuye kubera ko mu Gutegeka kwa Kabiri 24:16 hagira hati “abana ntibakicwe babahora ba se.” Ariko tugomba kwibuka ko iyo urwo rubanza rucibwa n’abacamanza b’abantu, ari ababyeyi ndetse n’umwana wari kuba ari mu nda, bose bagombaga gupfa. Nanone kuba uwo mwana yarapfuye, bishobora kuba byarafashije Dawidi kubona neza ukuntu icyaha yakoranye na Batisheba cyababaje Yehova. Dushobora kwiringira ko Yehova yakemuye icyo kibazo mu butabera, kuko “inzira y’Imana itungana rwose.”—2 Samweli 22:31.
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Dawidi yaricujije by’ukuri