Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imiryango ikomezwa no kumenya Imana

Imiryango ikomezwa no kumenya Imana

“Gutabarwa kwanjye kuva kuri Yehova”

Imiryango ikomezwa no kumenya Imana

“URUKUTA rw’i Berlin.” Uko ni ko umugabo n’umugore we bo muri Arijantine bise urukuta bari barubatse rugabanya inzu yabo mo kabiri. Bari bafitanye amakimbirane yari yarabananiye kuyakemura ku buryo batashoboraga no kurebana.

Ikibabaje ariko, uwo mugabo n’uwo mugore si bo bonyine bahanganye n’icyo kibazo. Mu miryango myinshi uhasanga imyiryane hagati y’abashakanye, gucana inyuma no kwangana mu buryo bweruye. Ibyo birababaje kubera ko Imana ubwayo ari yo yatangije umuryango (Itangiriro 1:27, 28; 2:23, 24). Iyo mpano ikomoka ku Mana ni ahantu heza cyane ho kugaragarizanya urukundo rwimbitse (Rusi 1:9). Iyo abagize umuryango bashohoje neza ibyo Imana ibasaba, bishobora guhesha Yehova icyubahiro kandi bigatuma buri wese abera mugenzi we isoko y’ibyishimo. *

Kubera ko Imana ari yo yatangije umuryango, tugomba kureka imitekerereze yayo ikagira ingaruka ku buryo twumva imikoranire y’abagize imiryango yagombye kumera. Mu Ijambo ryayo harimo inama z’ingirakamaro zifasha imiryango kugira icyo igeraho, cyane cyane mu gihe havutse ibibazo. Bibiliya ivuga iby’inshingano y’abagabo igira iti “abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo.” Iyo umugabo ashohoje iyo nshingano, umugore yishimira ‘kubaha umugabo we.’—Abefeso 5:25-29, 33.

Ku byerekeye imishyikirano iba hagati y’ababyeyi n’abana babo, intumwa Pawulo yaranditse ati “ba se ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu” (Abefeso 6:4). Iyo ababyeyi babigenje batyo, usanga umuryango ususurutse, ibyo bigatuma abana birushaho kuborohera kumvira ababyeyi babo.—Abefeso 6:1.

Ibyo tumaze kubona ni ingero zigaragaza ko Bibiliya itanga inama nziza zirebana n’imibereho yo mu muryango. Gushyira mu bikorwa amahame y’Imana bituma benshi bagira ibyishimo mu muryango. Reka dufate urugero rw’umugabo n’umugore bo muri Arijantine bavuzwe haruguru. Nyuma y’amezi atatu bigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, bombi batangiye gushyira mu bikorwa inama zihuje n’ubwenge ziyikubiyemo zireba abashakanye. Bashyizeho imihati ikomeye kugira ngo bazahure imishyikirano yabo, buri wese yishyire mu mwanya wa mugenzi we kandi bababarirane (Imigani 15:22; 1 Petero 3:7; 4:8). Bitoje kwirinda umujinya no kwiyambaza Imana mu gihe babonaga ibintu bigiye kubarenga (Abakolosayi 3:19). Bidatinze, rwa ‘rukuta rw’i Berlin’ rwarashenywe.

Imana ishobora gukomeza umuryango

Kumenya amahame y’Imana no kuyashyira mu bikorwa bishobora gukomeza umuryango bikanawufasha guhangana n’ibigeragezo. Ibyo ni iby’ingenzi kubera ko byari byarahanuwe ko muri iki gihe umuryango wagombaga kuzahura n’ibitero bikaze. Pawulo yahanuye imimerere tubona y’ukononekara k’umuco n’isenyuka ry’umuryango w’abantu. Yavuze ko ‘iminsi y’imperuka’ yagombaga kuzarangwa n’abantu batari abera, “badakunda n’ababo,” batumvira ababyeyi babo, yemwe no mu bari kuzaba “bafite ishusho yo kwera.”—2 Timoteyo 3:1-5.

Kugerageza gushimisha Imana bishobora gukumira izo ngaruka mbi zangiza umuryango. Imiryango myinshi yabonye ko ikeneye ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka kugira ngo ishobore gukemura byinshi mu bibazo ihura na byo. Niba abagize umuryango bifuza gukomeza kugirana imishyikirano myiza n’Imana, bagomba mbere na mbere gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya kandi bakamenya ko “Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, abayubaka baba baruhira ubusa” (Zaburi 127:1). Uburyo bwiza kuruta ubundi butuma umuryango ugira ibyishimo ni ugushyira Imana mu mwanya wa mbere.—Abefeso 3:14, 15.

Umugabo witwa Dennis wo muri Hawayi yiboneye ko ibyo ari ukuri. N’ubwo yiyitaga Umukristo, mu mibereho ye yahoraga atukana kandi arwana. Aho amariye gukora umurimo wa gisirikare yarushijeho kuba umunyamahane no kwangana. Yagize ati “sinasibaga kurwana. Ibyambagaho nta cyo byabaga bimbwiye kandi sinatinyaga gupfa. Nakomeje kuba umuntu utukana kandi w’umurwanyi. Umugore wanjye wari Umuhamya wa Yehova yanteye inkunga yo kwiga Bibiliya.”

Dennis yakomeje kwanga ibyo umugore we yamubwiraga. Icyakora, imyifatire ya gikristo y’uwo mugore yatumye Dennis ahindura imyifatire ye idakwiriye. Amaherezo Dennis yajyanye n’umugore we n’abana be mu materaniro ya gikristo. Hanyuma, Dennis yatangiye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya kandi agira amajyambere agaragara. Yacitse ku ngeso yo kunywa itabi yari amaranye imyaka 28 kandi yitandukanya n’incuti ze zakoraga ibyo bintu byose yihatiraga kureka. Dennis ashimira Yehova agira ati “ubu mu muryango tumeze neza. Twese abagize umuryango tujyana mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza. Abana banjye babiri ntibakintinya kubera ko ntakiri umunyamujinya kandi singitukana. Ubu dushobora kuganira kandi tukungurana ibitekerezo kuri Bibiliya. Iyo ntaza kwiga Bibiliya simba nkiriho; narakazwaga n’ubusa cyane.”

Imiryango yihatira gukora ibyo Yehova ashaka ishobora kugira ibyishimo. Ibintu byabayeho byagiye bigaragaza ko iyo umwe mu bagize umuryango ashyize mu bikorwa amahame ya Bibiliya, ibintu birushaho kuba byiza kuruta uko haba ari nta n’umwe uyashyira mu bikorwa. Kubaka umuryango ugendera ku mahame ya gikristo ntibyoroshye; bisaba ubuhanga n’igihe. Icyakora, abagize iyo miryango baba bizeye ko Yehova azatuma babigeraho. Bashobora kunga mu ry’umwanditsi wa Zaburi wagize ati “gutabarwa kwanjye kuva kuri Yehova.”—Zaburi 121:2, NW.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Reba Calendrier des Témoins de Jéhovah 2005, mai/juin.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 9]

Imana ni yo “imiryango yose yo mu ijuru n’iyo mu isi yitirirwa.”​—ABEFESO 3:15

[Agasanduku ko ku ipaji ya 8]

YEHOVA ABONA KO UMURYANGO UFITE AGACIRO GAKOMEYE

“Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti ‘mwororoke mugwire, mwuzure isi.’ ”—Itangiriro 1:28.

“Hahirwa uwubaha Uwiteka wese . . . Umugore wawe azaba nk’umuzabibu wera cyane mu kirambi cy’inzu yawe.”—Zaburi 128:1, 3.