Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki gushyira mu gaciro byabaye ingume?

Kuki gushyira mu gaciro byabaye ingume?

Kuki gushyira mu gaciro byabaye ingume?

HARI umuntu w’indorerezi wagize ati “buriya yari yafashwe n’ibiki? Ntiyagombye kuba yakoze ibintu nka biriya.” Undi muntu wihitiraga yagiye azunguza umutwe atiyumvisha ibibaye, agenda yivugisha ati “yabaye yari umuntu ushyira mu gaciro, nta bwo yari gukora ibintu nka biriya.” Mbese waba warumvise abantu bavuga amagambo nk’ayo? Ariko se “gushyira mu gaciro” ni iki?

Gushyira mu gaciro bisobanura ko umuntu aba azi ibintu neza, ajijutse kandi afite ubwenge bwo kwikura mu bibazo. Bisaba ko aba afite ubushobozi bwo kureba uko ibintu bimeze kandi agafata umwanzuro akoresheje ubwenge. Uko bigaragara, gushyira mu gaciro bisaba ko dukoresha ubushobozi bwo gutekereza. Abantu benshi bemera ko abandi babatekerereza. Bemera ko itangazamakuru, urungano rwabo cyangwa ibitekerezo bigezweho bibafatira imyanzuro.

Birigaragaza ko gushyira mu gaciro byabaye ingume muri iki gihe. Ni gute twagira uwo muco wo gushyira mu gaciro? Inyungu zawo ni izihe?

Twawitoza dute?

N’ubwo bisaba igihe, kubitekerezaho cyane no guhora dushyiraho imihati kugira ngo twitoze gutekereza neza no kubona ibintu uko biri, kwihingamo umuco wo gushyira mu gaciro birashoboka rwose. Reka turebe ibintu bitatu bishobora kudufasha kwitoza umuco wo gushyira mu gaciro.

Iyigishe Bibiliya kandi ushyire mu bikorwa inama zayo. Bibiliya, yanditswe mu mvugo ihebuje kandi mu buryo buhuje n’ubwenge, ni yo ishobora kudufasha neza cyane kugira ubwenge no gushyira mu gaciro (Abefeso 1:8). Urugero, intumwa Pawulo yagiriye bagenzi be b’Abakristo inama igira iti “iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira” (Abafilipi 4:8). Nidukomeza gukurikiza iyo nama, tuzagira ubushobozi bwo gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge kandi tugire amakenga.

Vana isomo ku byo wabonye mu buzima. Umusizi wo mu Busuwisi yashyize isano hagati yo gushyira mu gaciro n’ibyo umuntu aba yarabonye mu buzima maze aravuga ati “gushyira mu gaciro, . . . bikomatanya ibyo umuntu yabonye mu buzima no gushishoza.” Koko rero, “umuswa yemera ikivuzwe cyose, ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura” (Imigani 14:15). Umuntu ashobora kwihingamo umuco wo gushyira mu gaciro binyuriye mu kwitegereza ibintu, guhabwa imyitozo hamwe n’ibyo agenda abona mu buzima. Uko igihe kigenda gihita, dushobora kwitoza gukora ibintu neza kurushaho. Icyakora, bisaba kwicisha bugufi no kwiyoroshya kugira ngo tuvane isomo ku makosa yacu. Imyifatire y’abantu bo muri iyi minsi y’imperuka yo kwiyemera, kwibona no kutava ku izima, igaragaza ko badafite umuco wo gushyira mu gaciro.—2 Timoteyo 3:1-5.

Gira ubwenge mu gihe uhitamo incuti. Nanone incuti zacu zishobora kudufasha gukoresha ubwenge no gushyira mu gaciro cyangwa zikatubera inzitizi. Mu Migani 13:20 hagira hati “ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa.” Ntitugomba kwemera imitekerereze y’abantu batubaha Imana kandi bakirengagiza Ijambo ryayo. Mu Migani 17:12 habivuga muri ubu buryo: “guhura n’idubu ryibwe ibyana byaryo, biruta guhura n’umupfu ku bupfu bwe.”

Inyungu zawo ni izihe?

Kwihingamo umuco wo gushyira mu gaciro, bitugirira akamaro. Bituma ubuzima burushaho gushimisha kandi bituma tudapfusha ubusa igihe. Gushyira mu gaciro bishobora no kudufasha kwirinda ingaruka zo gushoberwa akenshi zituruka ku gukora ibintu duhubutse. Abantu badatekereza neza bikururira ibibazo. Bibiliya igira iti “imirimo y’abapfapfa ibananiza bose” (Umubwiriza 10:15). Bene abo bantu bashobora gukorana umwete bataruhuka bakagwa agacuho; nyamara nta kintu kigaragara gifite agaciro bageraho.

Bibiliya itanga inama nyinshi z’ingirakamaro ku birebana no kugira isuku, gushyikirana n’abandi, gukorana umwete, guhangana n’ubukene n’ibindi bice byinshi by’ubuzima. Abantu babarirwa muri za miriyoni bashobora kukwibwirira ko icyatumye bagira icyo bageraho cyangwa batagira icyo bageraho byatewe ahanini n’ukuntu babaga bashyize mu bikorwa amahame ya Bibiliya yabafashije kugira ubwenge.

Gushyira mu gaciro bidufasha gukora ibirenze gukurikiza amabwiriza cyangwa amategeko twahawe. Bidufasha gusohoza inshingano zacu. Icyakora, gushyira mu gaciro ntibigomba gusimbura kunguka ubumenyi. Mu Migani 1:5 hagira hati ‘umunyabwenge atega amatwi akunguka ubwenge.’ Tugomba nanone gusesengura ibyo tugenda tumenya, hanyuma tugafata imyanzuro ikwiriye. Ibyo bidufasha ‘kugendera mu bwenge.’—Imigani 28:26.

Kwiyoroshya no gushyira mu gaciro ntibisigana. N’ubwo dushobora kuba twifuza gusohoza inshingano nyinshi, tugomba gutekereza neza kandi tukemera izihuje n’imbaraga zacu. Ni iby’ukuri ko intumwa Pawulo atubwira ko tugomba ‘kurushaho iteka gukora imirimo y’Umwami’ (1 Abakorinto 15:58). Ariko kandi, iyo nama igomba kujyanirana n’ihame riboneka mu Mubwiriza 9:4 rigira riti “imbwa nzima iruta intare ipfuye.” Kwita ku buzima bwacu mu gihe dukorera Yehova, bishobora gutuma turamba kandi tugakomeza kumukorera igihe kirekire. Gushyira mu gaciro bishobora kudufasha kubona uburyo butabogamye butuma dukora ibintu bya ngombwa tudatakaje ibyishimo byacu. Koko rero, gushyira mu gaciro bizana inyungu nyinshi.

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Muri Bibiliya harimo inama nyinshi nziza

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Iyo twitegereza ibintu, tugahabwa imyitozo kandi tukigira ku byo tubona mu buzima, dushobora kugira umuco wo gushyira mu gaciro