Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese abantu bashobora kuvanaho ubukene?

Mbese abantu bashobora kuvanaho ubukene?

Mbese abantu bashobora kuvanaho ubukene?

ABANTU babarirwa muri za miriyoni bakuze batazi ubukene. Ntibigeze na rimwe baburara cyangwa ngo barare batitira kubera imbeho. Nyamara abenshi muri bo bumva bafitiye impuhwe abakene kandi bakora ibishoboka byose kugira ngo babafashe.

Ariko kandi, ubukene buracyamereye nabi abantu bugarijwe n’intambara zishyamiranya abenegihugu, imyuzure, amapfa n’ibindi bibazo. Ibyo bintu bizahaza abahinzi bo muri Afurika batungwa n’ibyo bahinga. Hari abo byagiye biba ngombwa ko bata ingo zabo bagasuhukira mu mijyi minini cyangwa bagahungira mu bindi bihugu. Abandi batuye mu byaro bagiye basuhukira mu mijyi kubera ko babaga batekereza ko nibagerayo bazabaho neza.

Imijyi ituwe cyane na yo iri mu bikurura ubukene. Amasambu yo guhingamo aba ari make cyane, cyangwa nta na yo rwose. Akenshi kubona akazi biragorana. Abenshi bishora mu bugizi bwa nabi kubera ko baba babona nta kundi babaho. Ababa mu mijyi bararira ayo kwarika, ariko abategetsi bananiwe gukemura ikibazo cy’ubukene kigenda gifata indi ntera. Ikinyamakuru cyitwa Independent cy’i Londres, gifatiye kuri raporo y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse mu Gushyingo 2003, cyagize kiti “abantu bashonje ku isi baragenda barushaho kwiyongera.” Cyongeyeho kiti “muri iki gihe ugereranyije, abantu bagera kuri miriyoni 842 ku isi hose barya nabi, kandi umubare wabo uragenda wiyongera cyane kuko buri mwaka hiyongeraho miriyoni 5.”

Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Afurika y’Epfo rimwe na rimwe bijya byakira amabaruwa y’abantu bugarijwe n’ubukene. Urugero, hari umugabo w’i Bloemfontein wanditse ati “nta kazi ngira, kandi njya niba mu mujyi iyo ngize amahirwe nkabona uwo niba. Iyo ntibye, tumara iminsi tutabona icyo kurya; siniriwe mvuga ibyo kwicwa n’imbeho. Nta kazi gahari. Abantu benshi birirwa bazerera mu mihanda bashakisha akazi n’ibyokurya. Nzi n’abandi birirwa bashakisha ibyokurya mu myanda iba yamenwe. Bamwe bagera ubwo biyahura. Abenshi bameze nkanjye barihebye kandi nta byiringiro bafite. Birasa n’aho nta byiringiro by’igihe kizaza biriho. Mbese Imana yaturemanye icyifuzo cyo kurya no kwiyambika ntiba ibireba koko?”

Ibyo bibazo bihangayikishije uwo mugabo bifite ibisubizo bihumuriza. Nk’uko ingingo ikurikira iri buze kubigaragaza, ibyo bisubizo biboneka mu Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya.