Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Wubakira ku ruhe rufatiro?

Wubakira ku ruhe rufatiro?

Wubakira ku ruhe rufatiro?

KUGIRA ngo inzu ibe ikomeye, ahanini biterwa no kuba yubatse ku rufatiro cyangwa fondasiyo ikomeye. Bibiliya ikunze gukoresha iri hame mu buryo bw’ikigereranyo.

Urugero, umuhanuzi Yesaya yavuze ko Yehova ari we ‘washyizeho imfatiro z’isi’ (Yesaya 51:13). Urwo rufatiro rugizwe n’amategeko y’Imana adahinduka agenga urugendo isi ikora hamwe n’atuma itanyeganyega (Zaburi 104:5). Ijambo ry’Imana Bibiliya rinavuga “imfatiro” umuryango w’abantu wubatseho. Izo mfatiro ni ubutabera, amategeko na gahunda. Iyo ‘zishenywe’ n’akarengane, ruswa n’urugomo, umuryango w’abantu na wo urasenyuka.—Zaburi 11:2-6; Imigani 29:4.

Iryo hame rinareba umuntu ku giti cye. Igihe Yesu yasozaga Ikibwiriza cye cyo ku Musozi kizwi cyane, yagize ati “nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare, imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare. Kandi umuntu wese wumva ayo magambo yanjye ntayakomeze, azaba ari nk’umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi, imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu iragwa, kandi kugwa kwayo kwabaye kunini.”—Matayo 7:24-27.

Ubuzima bwawe ubwubakira ku ruhe rufatiro? Mbese ni ku musenyi udakomeye, ari wo filozofiya z’abantu batizera Imana, amaherezo zizasenyuka buheriheri? Cyangwa ni ku rutare rukomeye ari rwo kumvira amagambo ya Yesu Kristo, azagufasha kurokoka imiyaga yo mu buryo bw’ikigereranyo mu mibereho yawe?