Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abantu b’inyangamugayo bahesha Yehova ikuzo

Abantu b’inyangamugayo bahesha Yehova ikuzo

Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru

Abantu b’inyangamugayo bahesha Yehova ikuzo

HIRYA no hino ku isi, Abahamya ba Yehova, baba abakiri bato n’abakuru, bazwiho kuba inyangamugayo. Reka turebe ingero zavuye mu migabane itatu y’isi.

Umukobwa w’imyaka 17 witwa Olusola uba muri Nijeriya yajyaga mu rugo avuye ku ishuri, ubwo yatoraguraga agasakoshi. Yagashyiriye mwarimu mukuru, uwo mwarimu abara amafaranga yarimo asanga angana n’amanayira 6.200 (hafi Frw 30.510). Mwarimu mukuru yashubije ako gashakoshi umwarimu wari wagataye. Uwo mwarimu wari wagataye yashimiye Olusola amuha amanayira 1.000 (Frw 3.955) kandi amubwira ko yayakoresha yishyura amafaranga y’ishuri. Igihe abandi banyeshuri bumvaga ibyari byabaye, bakobye Olusola. Hashize ibyumweru runaka, hari umunyeshuri wavuze ko bamwibye amafaranga, bityo abarimu basabwa gusaka abanyeshuri bose. Mwarimu yabwiye Olusola ati “wowe hagarara hano, nzi ko kuba uri Umuhamya wa Yehova udashobora kwiba.” Ayo mafaranga bayafatanye abahungu babiri mu bari bakobye Olusola, kandi barahanwe bikomeye. Olusola yaranditse ati “ndishimye cyane kubera ko bazi ko ndi Umuhamya wa Yehova utazigera yiba, bityo bikaba bihesha Yehova icyubahiro.”

Umunsi umwe, uwitwa Marcelo uvuka muri Arijantina amaze kuva mu rugo yatoraguye ivarisi muri metero nkeya uvuye mu rugo rw’iwabo. Yafashe iyo varisi ayijyana mu rugo, maze we n’umugore we bayifungurana ubwitonzi. Baratangaye cyane ubwo babonagamo amafaranga menshi cyane, za cartes de crédit, na za sheki nyinshi zisinye, imwe muri zo ikaba yari ifite agaciro ka miriyoni y’amapeso (hafi Frw 182.500.000). Muri iyo varisi babonyemo inomero za telefoni. Bahamagaye nyir’iyo nomero maze bashyiraho gahunda yo gusubiza nyirayo iyo varisi n’ibyari biyirimo, bayinyujije aho Marcelo akora. Igihe nyirayo yahageraga yasaga n’uhangayitse cyane. Umukoresha waho yaramuhumurije amubwira ko Marcelo ari Umuhamya wa Yehova. Nyir’iyo varisi yahembye Marcelo amapeso 20 gusa (hafi Frw 3.390). Ibyo byababaje umukoresha wa Marcelo kubera ko yari yatangajwe cyane n’ukuntu Marcelo yari inyangamugayo. Ibyo byahaye Marcelo uburyo bwo gusobanura ko kuba ari Umuhamya wa Yehova, ahora ashaka kuba inyangamugayo igihe cyose.

Muri Kyrgyzstan ho havuyeyo inkuru ikurikira. Umwana w’umuhungu w’imyaka 6 witwa Rinat yatoraguye agasakoshi k’umugore wari utuye hafi aho. Ako gasakoshi karimo amafaranga 1.100 akoreshwa muri Kyrgyzstan (Frw 14.125). Igihe yasubizaga ako gasakoshi wa mugore wari wagataye, yarabaze maze abwira nyina wa Rinat ko haburagamo amafaranga 200 akoreshwa muri icyo gihugu (Frw 2.825). Rinat yavuze ko nta yo yari yafashe. Nuko bose bajya gushaka ayo mafaranga yaburaga maze bayabona hafi y’aho ako gasakoshi kari kabonetse. Uwo mugore yaratangaye. Yashimiye Rinat na nyina; mbere na mbere abashimira ko bamushubije amafaranga ye, nanone abashimira ko nyina w’uwo mwana yari yaramwigishije kuba Umukristo.