Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Iyi si iragana he?

Iyi si iragana he?

Iyi si iragana he?

ISI YUNZE UBUMWE. Ayo magambo arashishikaje cyane. Mbese buri wese si yo yifuza? Koko rero, hari ibiganiro byinshi byagiye biba ku bihereranye no kunga ubumwe. Incuro nyinshi, hagiye habaho amanama y’abayobozi b’isi yibandaga kuri iyo ngingo. Muri Kanama 2000, abayobozi b’amadini basaga 1.000 bahuriye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York mu Nama y’Ikinyagihumbi Igamije Amahoro y’Isi. Baganiriye ku cyo bakora kugira ngo ibibazo by’intambara ziri mu isi bibonerwe umuti. Ariko kandi, iyo nama ubwayo yaranzwe n’ubushyamirane no kutumvikana bisanzwe byogeye ku isi. Mufti, umwigishamategeko mu Bisilamu, w’i Yerusalemu yanze kuza muri iyo nama kubera ko hari hajemo umwigishamategeko w’Umuyahudi. Abandi bari baje muri iyo nama bababajwe n’uko Dalai Lama, umuyobozi mukuru w’idini ry’Ababuda bo muri Tibet, atari yatumiwe mu minsi ibiri ya mbere. Ibyo abateguye iyo nama babikoze bagira ngo birinde kubabaza igihugu cy’u Bushinwa.

Mu Kwakira 2003, ibihugu bituriye inyanja ya Pasifika byize ku bibazo birebana n’umutekano mu nama y’Umuryango w’Ubukungu n’Ubutwererane w’Ibihugu byo mu Karere ka Aziya na Pasifika yabereye muri Tayilande. Ibihugu 21 byari muri iyo nama byiyemeje kurandura burundu imitwe ikoresha iterabwoba kandi byemeranya ku ngamba byafata kugira ngo birusheho kuzana umutekano ku isi hose. Nyamara muri iyo nama, abantu benshi bari bahagarariye ibihugu byabo bitotombeye amagambo minisitiri w’intebe umwe yari avuze, bavuga ko byari ibirego byuzuye urwango yaregaga Abayahudi.

Kuki isi yananiwe kunga ubumwe?

N’ubwo habaho amanama menshi yo gushakisha uburyo isi yakunga ubumwe, tubona ko ibigerwaho ari bike cyane. N’ubwo hari abantu benshi bashyiraho imihati ivuye ku mutima, kuki kugeza muri iki kinyejana cya 21 abantu bananiwe gutuma isi yunga ubumwe?

Igisubizo cy’icyo kibazo, n’ubwo na cyo kituzuye, cyagaragariye mu magambo y’umwe muri ba minisitiri b’intebe bari baje muri ya nama y’Ibihugu byo mu Karere ka Aziya na Pasifika. Yagize ati “hari ikintu cyitwa kwirata igihugu.” Koko rero, abantu muri rusange bakunda igihugu by’agakabyo. Usanga buri gihugu cyimirije imbere icyifuzo cyo kwishyiriraho ubutegetsi cyigengaho kandi ni na ko bimeze ku moko amwe n’amwe. Kurinda ubusugire bw’ibihugu byabo, umwuka wo kurushanwa hamwe n’umururumba byatumye habaho imimerere ishobora guteza akaga. Incuro nyinshi, iyo inyungu z’igihugu zidahuye n’inyungu z’abaturage; inyungu z’igihugu ni zo zishyirwa mu mwanya wa mbere.

Amagambo y’umwanditsi wa Zaburi asobanura neza icyo gukunda igihugu by’agakabyo ari cyo; ayo magambo avuga ko ari “mugiga irimbura” (Zaburi 91:3). Gukunda igihugu by’agakabyo byabaye nk’icyorezo mu bantu, bituma habaho imibabaro itavugwa. Gukunda igihugu by’agakabyo hamwe no kwanga abandi biterwa na byo, bimaze ibinyejana byinshi biriho. Muri iki gihe, gukunda igihugu by’agakabyo bikomeje gutuma abantu bicamo ibice, kandi ubutegetsi bw’abantu ntibwigeze bushobora kubihagarika.

Abayobozi benshi bazi neza ko gukunda igihugu by’agakabyo hamwe n’ubwikunde ari byo ntandaro y’ibibazo byugarije isi. Urugero, U Thant wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yagize ati “ibyinshi mu bibazo duhanganye na byo muri iki gihe biterwa n’imitekerereze mibi . . . Muri iyo mitekerereze twavugamo nko kuba abantu bahumwa amaso no gukunda igihugu by’agakabyo, ugasanga bavuga bati ‘igihugu cyanjye cyagira ukuri kitakugira, ni icyanjye.’ ” Icyakora ibihugu byo muri iki gihe nta kindi bireba uretse inyungu zabyo; usanga bishishikajwe gusa no gushimangira ubutegetsi bwabyo. Ibifite icyo birusha ibindi byumva bitavunguraho na gato ngo bihe ibindi. Urugero, hari ikinyamakuru cyavuze ibihereranye n’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi kigira kiti “ishyari no kutizerana bikomeje kuba ibintu by’ingenzi biranga abanyapolitiki bo mu Burayi. Ibyinshi mu bihugu bigize uwo Muryango, kugeza n’ubu muri byo nta cyemera ko ikindi gihugu cyagira icyo kikirusha kandi ngo kiyobore.”—International Herald Tribune.

Ijambo ry’Imana Bibiliya risobanura neza ingaruka z’ubutegetsi bw’abantu rigira riti “umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Kuba amatsinda y’abantu hamwe n’abantu ku giti cyabo baragabanyije isi bakayicamo ibihugu, basohoreweho n’iri hame rya Bibiliya rigira riti “uwitandukanya n’abandi aba ashaka ibyo ararikiye, akanga ubwenge bwose butunganye afite ubukana.”—Imigani 18:1.

Umuremyi wacu, we uzi ibyatubera byiza kuruta ibindi, ntiyigeze ateganya ko abantu bazishyiriraho ubwabo buyobozi maze ngo bitegeke. Mu kubigenza batyo, birengagije umugambi w’Imana kandi birengagiza ko ibintu byose ari ibyayo. Zaburi ya 95:3-5 igira iti “kuko Uwiteka ari Imana ikomeye, ni Umwami ukomeye usumba ibigirwamana byose. Ikuzimu hari mu kuboko kwe, kandi impinga z’imisozi na zo ni ize. Inyanja ni iye, ni we wayiremye, intoki ze ni zo zabumbye ubutaka.” Imana ni yo Mutegetsi w’Ikirenga ukwiriye, abantu bose bagombye kwemera ikabayobora. Iyo amahanga ashatse ubutegetsi bwayo bwite, aba arwanya umugambi Wayo.—Zaburi 2:2.

Hagomba iki?

Isi yose izunga ubumwe ari uko gusa igize umuyobozi umwe wita ku nyungu z’abantu bose. Abantu benshi bahangayikishijwe n’icyo kibazo bazi ko uwo muyobozi ari ngombwa. Ariko kandi, ababizi batyo akenshi bashakira uwo muyobozi ahantu hatari ho. Urugero, abantu benshi batanga ibitekerezo, harimo n’abayobozi b’amadini, bagiye bashishikariza abantu kwiringira ko Umuryango w’Abibumbye ari wo uzatuma isi yunga ubumwe. Icyakora, imiryango yashinzwe n’abantu, uko intego yaba ifite zaba ziri kose, ntiyashoboye na rimwe gukemura ibibazo abantu bafite mu rwego rw’isi yose. Ahubwo, imyinshi muri iyo miryango yagiye irangwa no kwicamo ibice bigaragara mu bihugu byinshi.

Bibiliya itanga umuburo wo kutiringira imiryango y’abantu bibwira ko izakemura ibibazo abantu bafite, igira iti “ntimukiringire abakomeye, cyangwa umwana w’umuntu wese, utabonerwamo agakiza” (Zaburi 146:3). Mbese ibyo bituma dutakaza ibyiringiro by’uko hazabaho isi yunze ubumwe? Si ko biri rwose. Hari ubundi buryo bwo gukemura icyo kibazo.

Abantu benshi ntibazi ko Imana yamaze gushyiraho ubutegetsi buzatuma isi yunga ubumwe. Bibiliya ivuga ibihereranye na Yehova Imana igira iti “ni jye wimikiye Umwami wanjye, kuri Siyoni umusozi wanjye wera. Nsaba nzaguha amahanga ngo abe umwandu wawe, n’abo ku mpera y’isi ngo ubatware” (Zaburi 2:6, 8). Zirikana ko uwo murongo werekeza kuri Yehova Imana uvuga ko ‘yiyimikiye Umwami we’; akaba ari na we yita ‘umwana we’ mu murongo wa 7. Uwo nta wundi utari Yesu Kristo, ikiremwa cy’umwuka gikomeye cyane cy’Imana, wahawe gutwara amahanga yose.

Uko isi yose izunga ubumwe

Abantu benshi ntibemera ubwo butegetsi bwo mu ijuru Imana yashyizeho. Amahanga akomeje gutsimbarara cyane kuri ubwo burenganzira yumva ko afite bwo kwishyiriraho ubutegetsi bwayo. Nyamara kandi, Imana ntizakomeza kwihanganira abantu banga kwemera ubutegetsi bwayo bw’ikirenga hamwe n’Ubwami yashyizeho. Zaburi ya 2:9, ivuga ibihereranye n’abanga kwemera ubwo butegetsi igira iti ‘[Umwana Yesu Kristo] azabavunaguza inkoni y’icyuma, azabamenagura nk’ikibumbano.’ Amahanga yabimenya atabimenya, amaherezo ibyo akora ubu bizayageza ku ntambara azarwana n’Imana. Igitabo cya nyuma cya Bibiliya kivuga ibihereranye n’ “abami bo mu isi yose” bakoranira hamwe ngo bajye “mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose” (Ibyahishuwe 16:14). Amahanga hamwe no kwicamo ibice kwayo bizakurwaho. Ibyo bizatuma ubutegetsi bw’Imana bubona uburyo bwo gukora imirimo yabwo nta nkomyi.

Kubera ko Yehova ari Umutegetsi w’Ikirenga w’Ijuru n’Isi, binyuze ku Mwana we, azakoresha imbaraga n’ubwenge kugira ngo ahindure ibintu bya ngombwa bizatuma isi yunga ubumwe. Ubutegetsi bw’Imana buzatuma habaho isi nyayo yunze ubumwe kandi buzaha imigisha abantu bose bakunda gukiranuka. Kuki se utafata iminota mike yo gusoma Zaburi ya 72 muri Bibiliya yawe? Muri iyo Zaburi harimo ubuhanuzi buvuga ibyo ubutegetsi bw’Imana buyobowe n’Umwana wayo buzakorera abantu. Abantu bazaba ku isi yunze ubumwe koko, kandi ibibazo byabo byose hakubiyemo gukandamizwa, urugomo, ubukene n’ibindi, bizaba byakuweho.

Muri iyi si ya none yiciyemo ibice, abantu benshi batekereza ko ibyo byiringiro bidashoboka. Ariko byaba ari ukwibeshya gutekereza gutyo. Nta na rimwe amasezerano y’Imana atasohoye, kandi nta n’igihe atazasohora (Yesaya 55:10, 11). Mbese wakwishimira kuzabona iryo hinduka? Ushobora kuzaribona. Mu by’ukuri, ubu hariho abantu bitegura kuzabaho muri icyo gihe. Bava mu mahanga yose, ariko aho kugira ngo barwane, ubu bagandukira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana bunze ubumwe (Yesaya 2:2-4). Abo ni bande? Abo ni Abahamya ba Yehova. Kuki se utakwemera kubasura aho bateranira? Ushobora kuzashyikirana n’abantu bakugarurira ubuyanja, bashobora kugufasha kugandukira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana no kuzishimira kuba mu isi yunze ubumwe itazigera ivaho.

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Abantu b’amoko yose baritegura kuzaba mu isi yunze ubumwe

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 4 yavuye]

Saeed Khan/AFP/Getty Images

[Aho amafoto yo ku ipaji ya 5 yavuye]

Umugore urira: Igor Dutina/AFP/Getty Images; abantu bigaragambya: Said Khatib/AFP/Getty Images; ibimodoka by’intambara: Joseph Barrak/AFP/Getty Images