Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ntitugacogorere gukora neza

Ntitugacogorere gukora neza

Ntitugacogorere gukora neza

INTUMWA Petero yaduteye inkunga agira ati “mugire ingeso nziza hagati y’abapagani” (1 Petero 2:12). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘nziza’ ryerekeza ku kintu “cyiza cyane, cyiyubashye, gihebuje.” Muri iki gihe, bisa n’aho bidashoboka na gato kwitega ko abantu muri rusange bagira imyifatire myiza. Muri rusange ariko, muri iki gihe abagize ubwoko bwa Yehova bagize icyo bageraho mu gukurikiza inama ya Petero. Mu by’ukuri, hirya no hino ku isi babaziho kugira ingeso nziza.

Ibyo birushaho gushishikaza mu buryo bwihariye iyo tuzirikanye ko hari ibibazo n’imihangayiko duhanganye na byo muri ibi ‘bihe birushya’ (2 Timoteyo 3:1). Ibigeragezo ni bimwe mu bigize ubuzima bwacu bwa buri munsi, kandi ibintu bibangamira imibereho yacu ya gikristo na byo ni byinshi. Byongeye kandi, mu gihe ibigeragezo bimwe bimara igihe gito, hari ibindi bikomeza ntibirangire ndetse bikarushaho kwiyongera. Icyakora, intumwa Pawulo yatugiriye inama yo kudacogora “gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari” (Abagalatiya 6:9). Ariko se, ni gute dushobora gukora neza kandi tugakomeza kubikora mu gihe duhanganye n’ibigeragezo bitubabaza cyane, ari na ko abantu bakomeza kutwanga?

Ibintu byadufasha gukora neza

Kugira imyifatire “yiyubashye, ihebuje” byerekeza ku muntu w’imbere, ku mimerere y’umutima. Ku bw’ibyo, gukomeza kugira imyifatire myiza mu gihe umuntu ahanganye n’ibigeragezo hamwe n’imibabaro, si ibintu bipfa kwizana gutya gusa. Ahubwo bigerwaho iyo umuntu akurikiza buri gihe amahame ya Bibiliya mu mibereho ye yose kandi akayashyira mu bikorwa. Ni ibihe bintu bishobora kudufasha kubigenza dutyo? Reka dusuzume ibintu bikurikira.

Itoze kugira umutima wa Kristo. Kwihanganira ibintu bisa n’akarengane bisaba kwicisha bugufi. Umuntu utekereza ko aruta abandi ntashobora kwihanganira kurengana. Icyakora Yesu we ‘yicishije bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa’ (Abafilipi 2:5, 8). Nitumwigana, ‘ntituzacogora ngo tugwe isari’ mu murimo wera dukora (Abaheburayo 12:2, 3). Jya wumvira wicishije bugufi kandi wemera gukorana n’abafite inshingano z’ubuyobozi mu itorero ryanyu (Abaheburayo 13:17). Itoze kubona ko abandi ‘bakuruta,’ ushyire inyungu zabo mu mwanya wa mbere.—Abafilipi 2:3, 4.

Ujye wibuka ko Yehova agukunda. Tugomba kwemera ko Yehova ‘ariho kandi agororera abamushaka’ (Abaheburayo 11:6). Atwitaho abikuye ku mutima kandi atwifuriza kuzabona ubuzima bw’iteka (1 Timoteyo 2:4; 1 Petero 5:7). Kwibuka ko nta kintu gishobora kudutandukanya n’urukundo rw’Imana bidufasha kutanamuka mu gihe duhuye n’ibigeragezo.—Abaroma 8:38, 39.

Iringire Yehova mu buryo bwuzuye. Kwiringira Yehova ni ngombwa cyane cyane iyo ibigeragezo bisa n’aho bitarangira cyangwa bishobora gutuma umuntu atakaza ubuzima. Tugomba kwiringira rwose ko Yehova atazareka ‘tugeragezwa ibiruta ibyo dushobora’ kwihanganira, kandi ko buri gihe ‘azaducira akanzu’ (1 Abakorinto 10:13). Ndetse n’iyo baba bashaka kutwica, dushobora kurangwa n’ubutwari niba twiringira Yehova.—2 Abakorinto 1:8, 9.

Jya ukomeza gusenga. Isengesho rivuye ku mutima ni ingenzi (Abaroma 12:12). Gusenga tubikuye ku mutima ni bumwe mu buryo bwo kwegera Yehova (Yakobo 4:8). Dufatiye ku byagiye bitubaho, tuzi ko “atwumva iyo dusabye ikintu” (1 Yohana 5:14). Iyo Yehova aretse ibigeragezo bigakomeza kugerageza ubudahemuka bwacu, tumusenga tumusaba kudufasha kwihangana (Luka 22:41-43). Isengesho rituma tumenya ko nta na rimwe tuba turi twenyine kandi ko kuva Yehova ari mu ruhande rwacu, tuzahora dutsinda.—Abaroma 8:31, 37.

Imirimo myiza ihesha ‘ishimwe n’icyubahiro’

Rimwe na rimwe Abakristo bose bababazwa “n’ibibagerageza byinshi.” Ariko kandi, tugomba ‘kudacogora gukora neza.’ Mu gihe uhangayitse, ujye uvana imbaraga mu kumenya ko amaherezo ubudahemuka bwawe ‘buzaguhesha ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro’ (1 Petero 1:6, 7). Ujye wungukirwa na gahunda zose zo mu buryo bw’umwuka Yehova yashyiriyeho gukomeza ukwizera kwawe. Niba ukeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye, ujye usanga abashinzwe kuragira umukumbi, kwigisha no gutanga inama bo mu itorero rya gikristo (Ibyakozwe 20:28). Ujye ujya mu materaniro y’itorero yose buri gihe, kuko atuma ‘duterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza’ (Abaheburayo 10:24). Gahunda yo gusoma Bibiliya buri munsi n’icyigisho cya bwite bizagufasha kuba maso no gukomera mu buryo bw’umwuka; kandi kwifatanya buri gihe mu murimo wa gikristo na byo bizatuma ukomera mu buryo bw’umwuka.—Zaburi 1:1-3; Matayo 24:14.

Uko uzagenda urushaho kubona ko Yehova agukunda kandi akakwitaho, uzarushaho kwifuza kugira “ishyaka ry’imirimo myiza” (Tito 2:14). Wibuke ko ‘uwihangana akageza imperuka ari we uzakizwa’ (Matayo 24:13). Koko rero, iyemeze ‘kudacogora gukora neza’!

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 29]

Tugomba kwiringira rwose ko Yehova atazareka ‘tugeragezwa ibiruta ibyo dushobora’ kwihanganira, kandi ko buri gihe ‘azaducira akanzu’

[Amafoto yo ku ipaji ya 30]

Guhugira mu murimo wa gitewokarasi bishobora kudufasha, bikadutegurira kuzahangana n’ibigeragezo