Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ntitwakijijwe n’imirimo gusa, ahubwo ni ku bw’ubuntu twagiriwe tutabukwiriye

Ntitwakijijwe n’imirimo gusa, ahubwo ni ku bw’ubuntu twagiriwe tutabukwiriye

Ntitwakijijwe n’imirimo gusa, ahubwo ni ku bw’ubuntu twagiriwe tutabukwiriye

‘Mwakijijwe no kwizera, ntibyavuye ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira.’​—ABEFESO 2:8, 9.

1. Ku birebana n’ibyo buri muntu aba yaragezeho, Abakristo batandukaniye he n’abandi bantu muri rusange, kandi se kuki?

MURI iki gihe, abantu baterwa ishema cyane n’ibyo bagezeho, kandi usanga incuro nyinshi bakunze kubyirata. Abakristo bo si uko bameze. Birinda guha agaciro kenshi cyane ibyo bagezeho, kabone n’iyo byaba ari ibifitanye isano n’ugusenga k’ukuri. N’ubwo bishimira ibyo ubwoko bwa Yehova bwagezeho mu rwego rw’itsinda, ni na ko birinda kwibanda ku ruhare buri wese aba yarabigizemo. Basobanukiwe ko mu murimo wa Yehova, intego nziza ziba zatumye ukora ibintu ari zo z’ingenzi cyane kurusha ibyo uba wakoze. Umuntu wese uzahabwa ubuzima bw’iteka ntazaba abuheshejwe n’ibyo azaba yarakoze, ahubwo azaba abuheshejwe n’ukwizera n’ubuntu Imana yatugiriye tutabukwiriye.—Luka 17:10; Yohana 3:16.

2, 3. Pawulo yirataga iki kandi se kuki?

2 Ibyo intumwa Pawulo yari abizi neza. Nyuma yo gusenga incuro eshatu zose asaba ko yakurirwaho “igishakwe” cyangwa ihwa ryo mu mubiri, Yehova yaramushubije ati “ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Pawulo yemeye uwo mwanzuro wa Yehova yicishije bugufi, agira ati “nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho.” Twagombye kwigana iyo myifatire ya Pawulo yo kwicisha bugufi.—2 Abakorinto 12:7-9.

3 N’ubwo Pawulo yari yarakoze ibintu bihambaye mu murimo wa gikristo, na we ubwe yemeraga ko ibyo yagezeho atabikeshaga ubushobozi runaka bwihariye yari afite. Yavuze yicishije bugufi ati “n’ubwo noroheje cyane hanyuma y’abera bose, naherewe ubwo buntu kugira ngo mbwirize abanyamahanga ubutumwa bwiza bw’ubutunzi bwa Kristo butarondoreka” (Abefeso 3:8). Ayo magambo ya Pawulo aragaragaza ko atirataga cyangwa ngo yumve ko yari umukiranutsi. “Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu” (Yakobo 4:6; 1 Petero 5:5). Mbese dukurikiza urugero rwa Pawulo, tukumva ko n’uworoheje cyane mu bavandimwe bacu aturuta?

‘Twibwire ko bagenzi bacu baturuta’

4. Kuki rimwe na rimwe kumva ko abandi baturuta bishobora kutugora?

4 Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo inama agira ati “ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta” (Abafilipi 2:3). Ibyo bishobora kugorana, cyane cyane niba dufite inshingano z’ubuyobozi. Kwicisha bugufi bishobora kugorana wenda bitewe n’uko, mu rugero runaka, umwuka wo kurushanwa wiganje mu isi muri iki gihe watugizeho ingaruka. Birashoboka ko tukiri abana twaba twaratojwe kujya turushanwa n’abo twavukanaga mu rugo cyangwa n’abo twiganaga ku ishuri. Bashobora kuba barahoraga batwumvisha ko dukwiriye guharanira ishema ryo kuba abantu barusha abandi bose mu mikino ngororangingo cyangwa se iryo guhora ari twe tuba aba mbere. Birumvikana ko gukoresha imbaraga zacu zose mu gukora umurimo runaka mwiza ari ibintu byo gushimwa rwose. Ariko kandi, ibyo Abakristo babikora atari ukugira ngo abantu babarebe, ahubwo ari ukugira ngo bungukirwe mu buryo bwuzuye n’uwo murimo bakora cyangwa wenda bagire n’icyo bamarira abandi. Ariko rero, gushaka kuba uwa mbere buri gihe bishobora guteza akaga. Mu buhe buryo?

5. Umuntu aramutse atigenzuye, umwuka wo gushaka kurushanwa wamugiraho izihe ngaruka?

5 Umuntu atigenzuye neza, umwuka wo gushaka kurushanwa cyangwa kumva ko hari icyo arusha abandi ushobora gutuma asuzugura abandi cyangwa akiyemera. Ashobora guterwa ishyari n’ubushobozi cyangwa inshingano abandi bafite. Mu Migani 28:22 hagira hati “umuntu w’ishyari ashakana ubukungu ubwira, kandi ntamenye yuko ubukene buzamugeraho.” Ashobora ndetse no kwishyira hejuru akararikira imyanya adakwiriye guhabwa. Kugira ngo yumvikanishe impamvu z’ibyo akora, ashobora gutangira kwitotomba no kuvuga abandi nabi; ibyo bikaba ari ibintu Abakristo bakwiriye kwamaganira kure (Yakobo 3:14-16). Byanze bikunze, ubwo aba yishyira mu kaga ko kuba umuntu wikunda.

6. Ni uwuhe muburo Bibiliya itanga ku bihereranye n’umwuka wo gushaka kurushanwa?

6 Ni yo mpamvu Bibiliya itera Abakristo inkunga igira iti “twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari” (Abagalatiya 5:26). Intumwa Yohana yavuze iby’Umukristo mugenzi we wari waraguye mu mutego nk’uwo wo kwikunda. Yohana yagize ati “hari icyo nandikiye Itorero, ariko Diyotirefe ushaka kuba ukomeye muri bo araturosera. Ni cyo gituma ubwo nzaza, nzabibutsa ibyo akora n’uko atuvuga amagambo mabi y’ubupfu.” Mbega ukuntu bibabaje kuba Umukristo yagera mu mimerere nk’iyo!—3 Yohana 9, 10.

7. Ni iki Umukristo agomba kwirinda ku birebana n’umwuka wo kurushanwa ugaragara mu kazi muri iki gihe?

7 Nk’uko byumvikana, ntibihuje n’ubwenge gutekereza ko Umukristo yakwirinda ibintu byose bisaba kurushanwa. Urugero, mu kazi ke ashobora kuba agomba gupiganwa n’abandi bantu cyangwa amasosiyete akora ibicuruzwa nk’ibye cyangwa se imirimo nk’iyo akora. Icyakora no muri iyo mimerere, Umukristo azagerageza gukora akazi ke mu mwuka w’urukundo, kubaha abandi no kubazirikana. Azirinda gukora ibintu binyuranyije n’amategeko cyangwa bidakwiriye ku Mukristo, kandi yirinde kuba umuntu uzwiho mbere na mbere gushaka kurushanwa n’abandi. Ntazumva ko kuza ku mwanya wa mbere, mu byo yaba akora byose, ari byo by’ingenzi cyane kurusha ibindi mu buzima. Niba Umukristo agomba kugaragaza umwuka nk’uwo ku birebana n’akazi akora, birumvikana ko agomba kurushaho kugaragaza uwo mwuka ku birebana na gahunda yo gusenga Yehova.

“Atari ku bwa mugenzi we”

8, 9. (a) Kuki abasaza b’Abakristo batagomba kurushanwa hagati yabo? (b) Kuki ibivugwa muri 1 Petero 4:10 bireba abagaragu b’Imana bose?

8 Imyitwarire Abakristo bagombye kugira muri gahunda yabo yo gusenga Imana ni iyavuzwe muri aya magambo yahumetswe, agira ati “ibyiza ni uko yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe wenyine atari ku bwa mugenzi we” (Abagalatiya 6:4). Kubera ko abasaza mu itorero baba bazi ko batarushanwa hagati yabo, barafatanya bagakorera hamwe mu rwego rw’inteko y’abasaza. Bishimira uruhare buri wese muri bo ashobora kugira, kugira ngo itorero rirusheho kumera neza. Ibyo bituma birinda kurushanwa kuko byatuma mu itorero ibintu bitagenda neza, ahubwo bakunga ubumwe bakabera abandi bagize itorero urugero rwiza.

9 Bitewe wenda n’imyaka abasaza bamwe bafite, ibyo babonye mu buzima, cyangwa se wenda ubundi bushobozi basanzwe bafite, bashobora kuba basohoza neza inshingano zabo kurusha abandi, cyangwa bakaba wenda barusha abandi ubushishozi. Ibyo bituma abasaza bahabwa inshingano zitandukanye mu muteguro wa Yehova. Aho kwigereranya n’abandi, bakomeza kuzirikana inama igira iti “kandi nk’uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk’uko bikwiriye ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi” (1 Petero 4:10). Mu by’ukuri, uwo murongo ureba abagaragu ba Yehova bose, kubera ko mu rugero runaka bose bahawe impano y’ubumenyi nyakuri kandi bose bakaba bafite igikundiro cyo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza.

10. Ni ryari Yehova azemera umurimo wera tumukorera?

10 Umurimo wera dukora ushimisha Yehova ari uko gusa tuwukoze tubitewe n’urukundo no kwitanga, atari ukugira ngo twishyire hejuru y’abandi. Ni iby’ingenzi rero ko tubona mu buryo bushyize mu gaciro umurimo dukora dushyigikira ugusenga k’ukuri. N’ubwo nta muntu n’umwe ushobora gucira undi urubanza atibeshye rw’ibyamuteye gukora ikintu iki n’iki, Yehova we ‘agera imitima’ (Imigani 24:12; 1 Samweli 16:7). Bityo rero, ni byiza ko rimwe na rimwe twajya twibaza tuti ‘ni iki gituma nkora ibyo nkora mu murimo wa Yehova?’—Zaburi 24:3, 4; Matayo 5:8.

Tubone umurimo wacu mu buryo bushyize mu gaciro

11. Ni ibihe bibazo bishyize mu gaciro birebana n’umurimo wacu wo kubwiriza dushobora kwibaza?

11 Niba intego nziza ari zo z’ingenzi cyane kugira ngo Yehova atwemere, ubwo se ni mu rugero rungana iki twagombye kwita ku mirimo igaragaza ukwizera kwacu? None se mu gihe dukora umurimo wacu wo kubwiriza tubitewe n’intego nziza, ubwo ni ngombwa gutanga raporo y’ibyo dukora cyangwa umubare w’amasaha tubwiriza? Ibyo ni ibibazo bishyize mu gaciro, kubera ko tudashaka ko imibare igaragaza ibyo dukora mu murimo wo kubwiriza iba ari yo duha agaciro cyane kurusha imirimo igaragaza ukwizera, cyangwa ngo usange ikiduhangayikishije cyane mu murimo wacu wo kubwiriza ari ukugira raporo nziza.

12, 13. (a) Vuga zimwe mu mpamvu zituma dutanga raporo y’umurimo wacu wo kubwiriza. (b) Ni izihe mpamvu zituma twishima iyo tubonye raporo y’umurimo wo kubwiriza ku isi hose?

12 Zirikana ibivugwa mu gitabo Twagizwe umuteguro ngo dukore ibyo Yehova ashaka, aho kigira kiti “abigishwa ba mbere ba Yesu Kristo bashimishwaga na za raporo zavugaga uko umurimo wo kubwiriza wagendaga waguka (Mar 6:30). Igitabo cya Bibiliya cy’Ibyakozwe n’Intumwa kitubwira ko abigishwa bagera ku 120 ari bo basutsweho umwuka wera kuri Pentekote. Bidatinze umubare w’abigishwa wariyongereye uba 3.000, nyuma yaho uba 5.000. . . . (Ibyak 1:15; 2:5-11, 41, 47; 4:4; 6:7). Mbega ukuntu izo nkuru zihereranye no kwiyongera zigomba kuba zarateye inkunga abigishwa!” Ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova muri iki gihe na bwo bihatira gutanga raporo ihuje n’ukuri y’ibikorwa ku isi hose mu gusohoza amagambo ya Yesu agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize” (Matayo 24:14). Izo raporo zigaragaza neza ibyagezweho mu murimo wo kubwiriza ku isi hose. Zigaragaza aho ubufasha bukenewe, ubwoko bw’ibitabo bikenewe ndetse n’umubare wabyo ukenewe kugira ngo umurimo wo kubwiriza utere imbere.

13 Ubwo rero, gutanga raporo y’umurimo wacu wo kubwiriza bituma turushaho gusohoza neza inshingano dufite yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu buryo bugira ingaruka nziza. Kandi se koko, ntiduterwa inkunga no kumva ibyo abavandimwe bacu bakora hirya no hino ku isi? Amakuru avuga ukuntu hirya no hino ku isi hari ukwiyongera ndetse n’umurimo ukaba ugenda waguka aradushimisha cyane, akadushishikariza kwagura umurimo wacu kandi akatwizeza ko Yehova aduha umugisha. Kandi se mbega ukuntu dushimishwa no kumenya ko raporo y’ibyo twakoze ku giti cyacu na yo iba iri muri raporo y’umurimo wo kubwiriza ku isi hose! Iyo raporo y’ibyo twakoze iba ari nto cyane ugereranyije na raporo yose hamwe y’umurimo wo kubwiriza ku isi hose, ariko ibyo ntibibuza Yehova kubona ibyo dukora (Mariko 12:42, 43). Ujye uzirikana iki: raporo yawe itabonetse, ubwo raporo y’umurimo wo kubwiriza ku isi hose yaba ituzuye.

14. Uretse kubwiriza no kwigisha, ni iki kindi gikubiye muri gahunda yacu yo gusenga Yehova?

14 Birumvikana ariko ko ibyinshi mu byo buri Muhamya akora asohoza inshingano ye yo kuba umugaragu wa Yehova wamwiyeguriye, bitagaragara kuri raporo. Urugero, raporo ntigaragaza uko buri gihe ugira icyigisho cya Bibiliya cya bwite, uko ujya mu materaniro kandi ukayifatanyamo, inshingano usohoza mu itorero, uko ufasha abo muhuje ukwizera baba bakeneye ubufasha, impano utanga ushyigikira umurimo wo kubwiriza Ubwami ku isi hose, n’ibindi n’ibindi. Icyakora, n’ubwo raporo y’umurimo wacu wo kubwiriza ari iy’ingenzi, ikaba idufasha gukomeza kubwirizanya ishyaka no kwirinda gufatana uburemere buke umurimo wacu wo kubwiriza, tugomba gukomeza kuyibona mu buryo bukwiriye. Ntitwagombye kwibwira ko dukwiriye guhabwa ubuzima bw’iteka ngo ni uko gusa twatanze raporo nziza y’umurimo wo kubwiriza.

‘Bagira ishyaka ry’imirimo myiza’

15. N’ubwo imirimo idashobora kuturokora, kuki na yo ari ngombwa?

15 Biragaragara neza ko n’ubwo imirimo ubwayo idashobora kuturokora, na yo ari ngombwa. Ni yo mpamvu Abakristo bitwa “ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ry’imirimo myiza” kandi bagaterwa inkunga yo ‘kujya bazirikanana ubwabo kugira ngo baterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza’ (Tito 2:14; Abaheburayo 10:24). Undi mwanditsi wa Bibiliya witwa Yakobo yarushijeho kubitsindagiriza, abivuga mu magambo make agira ati “nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye.”—Yakobo 2:26.

16. Ni ikihe kintu cy’ingenzi cyane kuruta imirimo dukora, kandi se twagombye kuzirikana iki?

16 N’ubwo imirimo myiza ishobora kuba ingenzi, impamvu zidutera kuyikora ni ingenzi cyane. Ku bw’ibyo rero, ni byiza ko rimwe na rimwe twajya twigenzura tukareba ikidutera gukora iyo mirimo. Icyakora, kubera ko nta muntu n’umwe ushobora kumenya neza neza igitera abandi gukora ibintu ibi n’ibi, tugomba kwirinda kubacira urubanza. Bibiliya iratubaza iti ‘uri nde wowe ucira umugaragu w’abandi urubanza?’; igahita itanga n’igisubizo igira iti ‘imbere ya Shebuja ni ho ahagarara cyangwa akaba ari ho agwa’ (Abaroma 14:4). Yehova, Databuja wacu twese, hamwe n’Umucamanza yashyizeho ari we Yesu Kristo, ntibazaducira imanza bashingiye gusa ku byo tuzaba twarakoze, ahubwo nanone bazashingira ku mpamvu zabiduteye, ku buryo twari dufite, ku rukundo rwacu ndetse no ku kuntu twagaragaje ko twubaha Imana. Yehova na Yesu Kristo ni bo bonyine bashobora kuducira urubanza ruhuje n’ukuri rugaragaza niba twarakoze ibyo Abakristo baterwa inkunga yo gukora, mu magambo y’intumwa Pawulo agira ati ‘ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri.’—2 Timoteyo 2:15; 2 Petero 1:10; 3:14.

17. Mu gihe twihatira gukora ibyo dushoboye byose, kuki twagombye no gukomeza kuzirikana ibyanditse muri Yakobo 3:17?

17 Ibyo Yehova aba atwitezeho biba bishyize mu gaciro. Dukurikije ibivugwa muri Yakobo 3:17, kimwe mu bintu biranga “ubwenge buva mu ijuru,” ni uko ‘buboneye’ cyangwa bushyira mu gaciro. Mbese twiganye Yehova tukagaragaza ubwo bwenge, ntitwaba dushyize mu gaciro kandi dufite ikintu kigaragara dukoze? Ku bw’ibyo rero, ntitwagombye kujya twitega ibintu bidahuje n’ubwenge kandi tudashobora kugeraho cyangwa ngo tubyitege ku bavandimwe bacu.

18. Ni iki dushobora kwiringira mu gihe dukomeza gushyira mu gaciro ku birebana n’imirimo yacu hamwe n’ubuntu butagira akagero Yehova yatugiriye tutabukwiriye?

18 Nidukomeza gushyira mu gaciro ku birebana n’imirimo yacu yo kwizera hamwe n’ubuntu butagira akagero Yehova yatugiriye tutabukwiriye, tuzakomeza kugira ibyishimo biranga abagaragu ba Yehova nyakuri (Yesaya 65:13, 14). Dushobora kwishimira imigisha Yehova ahundagaza ku bwoko bwe muri rusange, atitaye ku byo buri muntu ku giti cye ashobora gukora. Mu gihe dukomeza ‘gusaba, twinginga, dushima,’ tuzasaba Imana kudufasha gukora ibyo dushoboye byose. Hanyuma, nta gushidikanya ‘amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindira imitima yacu n’ibyo twibwira muri Kristo Yesu’ (Abafilipi 4:4-7). Ni koko, dushobora guhumurizwa kandi tugaterwa inkunga no kumenya ko tutazakizwa n’imirimo yacu gusa, ko ahubwo tuzakizwa n’ubuntu butagira akagero Yehova yatugiriye tutabukwiriye.

Mbese ushobora gusobanura impamvu Abakristo

• batirata ibyo bagezeho ku giti cyabo?

• birinda kugaragaza umwuka wo kurushanwa?

• batanga raporo z’umurimo wabo wo kubwiriza?

• birinda gucira Abakristo bagenzi babo imanza?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

“Ubuntu bwanjye buraguhagije”

[Amafoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

Abasaza bishimira uruhare buri wese muri bo ashobora kugira, kugira ngo itorero rirusheho kumera neza

[Amafoto yo ku ipaji ya 18 n’iya 19]

Raporo yawe itabonetse, ubwo raporo y’umurimo wo kubwiriza ku isi hose yaba ituzuye