Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko nishimiye “ubugingo bwa none” mu buryo bwuzuye

Uko nishimiye “ubugingo bwa none” mu buryo bwuzuye

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Uko nishimiye “ubugingo bwa none” mu buryo bwuzuye

BYAVUZWE NA TED BUCKINGHAM

Igihe nafatwaga mu buryo butunguranye n’indwara y’imbasa, nari maze imyaka itandatu ndi umukozi w’igihe cyose kandi nari maze amezi atandatu nshatse umugore. Hari mu mwaka wa 1950, kandi nari mfite imyaka 24 gusa. Amezi icyenda namaze mu bitaro yatumye mbona igihe gihagije cyo gutekereza ku buzima bwanjye. Naribazaga nti “ko ndeba mfite ubumuga, jye n’umugore wanjye Joyce tuzamera dute?”

MU MWAKA wa 1938, papa utarigeze ashishikazwa n’iby’idini yazanye kopi y’igitabo cyitwa Gouvernement. * Umuvurungano mu bya politiki ndetse no kuba intambara yari hafi kurota bishobora kuba ari byo byatumye afata icyo gitabo. Nkurikije ibyo nibuka, ntiyigeze agisoma na rimwe, ariko mama wagiraga ishyaka ry’idini yaragisomye. Ibyo yasomye byatumye ahita agira icyo akora. Yavuye muri kiliziya y’Abangilikani kandi n’ubwo papa yamurwanyije, yabaye Umuhamya wa Yehova w’indahemuka akomeza gushikama kugeza aho apfiriye mu mwaka wa 1990.

Mama yanjyanye ku ncuro ya mbere mu materaniro ya gikristo ku Nzu y’Ubwami i Epsom, mu majyepfo ya Londres. Iryo torero ryateraniraga mu nzu yahoze ari iduka kandi icyo gihe batwumvishije disikuru ya J. F. Rutherford wari uhagarariye umurimo w’Abahamya ba Yehova muri icyo gihe, yari yarafashwe ku cyuma gifata amajwi. Iyo disikuru yankoze ku mutima rwose.

Ibitero by’indege byasukaga ibisasu byinshi ku mujyi wa Londres byatumaga ubuzima burushaho kujya mu kaga. Ibyo byatumye mu wa 1940 papa yiyemeza kwimurira umuryango ahantu hari umutekano; awimurira i Maidenhead, mu mujyi muto uri mu birometero 45 mu burengerazuba bwa Londres. Ibyo byatuguye neza kubera ko abantu 30 bari bagize itorero ryaho batubereye isoko nziza y’inkunga. Fred Smith, Umukristo w’indahemuka wabatijwe mu wa 1917, yanyitayeho mu buryo bwihariye kandi yarantoje ndushaho kuba umubwiriza ugira ingaruka nziza. N’ubu numva nkimufitiye umwenda munini cyane kubera ko yampaye urugero kandi akamfasha mu buryo bwuje urukundo.

Ntangira umurimo w’igihe cyose

Muri Werurwe 1941, mfite imyaka 15, nabatirijwe mu ruzi rwa Tamise, kandi uwo munsi hari imbeho nyinshi. Icyo gihe, mukuru wanjye witwa Jim yari yarabaye umubwiriza w’igihe cyose. Ubu Jim n’umugore we Madge baba i Birmingham, nyuma yo kumara igihe hafi ya cyose cy’ubuzima bwabo mu murimo wa Yehova, ubwo Jim yari umugenzuzi w’akarere ndetse n’uw’intara wasuraga amatorero yo hirya no hino mu Bwongereza. Mushiki wanjye muto witwa Robina n’umugabo we Frank, na bo bakomeje kuba abagaragu ba Yehova b’indahemuka.

Nari umubitsi mu ruganda rwakoraga imyenda. Umunsi umwe umuyobozi mukuru w’urwo ruganda yampamagaye mu biro bye, ambwira ko yashakaga kumpa umwanya mwiza mu kazi nkaba ari jye wari kuzajya ngurira uruganda ibintu byose rwari kuba rukeneye. Hagati aho ariko nari maze iminsi ntekereza gukurikiza urugero rwa mukuru wanjye, bityo bituma muhakanira mu kinyabupfura ko ntashakaga uwo mwanya, musobanurira impamvu. Natangajwe no kumva anshimira cyane kuba narahisemo gukora uwo murimo wa gikristo ufite agaciro. Ubwo nyuma y’ikoraniro ry’intara ryabereye i Northampton mu wa 1944, nabaye umubwiriza w’igihe cyose.

Babanje kunyohereza i Exeter, mu ntara ya Devon. Icyo gihe uwo mujyi wagendaga wisubira buhoro buhoro nyuma y’ibisasu byawusutsweho mu gihe cy’intambara. Nabanaga mu nzu n’abandi bapayiniya babiri, ari bo Frank na Ruth Middleton, kandi bamfashe neza cyane. Nari mfite imyaka 18 gusa kandi ibyo kumesa no guteka sinari mbimenyereye, ariko ibintu byagiye birushaho kugenda neza uko nagendaga menyera.

Umuvandimwe twajyanaga kubwiriza yitwaga Victor Gurd; yari afite imyaka 50. Yakomokaga mu gihugu cya Irilande kandi yari yarabaye Umuhamya kuva mu myaka ya za 20. Yanyigishije gukora gahunda yo gukoresha igihe cyanjye neza, gukunda gusoma Bibiliya no kumenya agaciro ko kugira ubuhinduzi butandukanye bwa Bibiliya. Muri iyo myaka yose y’ubuto bwanjye, Victor yampaye urugero rwo gushikama nari nkeneye cyane.

Ukutabogama kwanjye kugeragezwa

N’ubwo intambara yari hafi kurangira, ntibyabuzaga ubutegetsi kugerageza kwinjiza abasore mu gisirikare. Mu wa 1943, najyanywe mu rukiko rw’i Maidenhead aho nasobanuye neza ko ntagombaga kujya mu gisirikare kubera ko nabwirizaga Ivanjiri. N’ubwo banze ubujurire bwanjye, niyemeje kwimukira i Exeter kugira ngo njye mu ifasi nari noherejwemo. Ubwo aho i Exeter ni ho amaherezo naje guhamagarwa kwitaba urukiko rwaho. Igihe umucamanza yankatiraga igifungo cy’amezi atandatu muri gereza nkora imirimo y’agahato, yambwiye ko yari ababajwe n’uko atari afite uburenganzira bwo kumpa igihano kirenze icyo. Ayo mezi atandatu ashize, bongeye kumfunga andi mezi ane.

Kubera ko ari jye Muhamya jyenyine wari uri muri iyo gereza, abarinzi ba gereza bari baranyise Yehova. Numvaga mbuze uko nifata iyo bahamagaraga iryo zina turi ku iperu nkaryitaba, kubera ko byari ngombwa kwitaba. Ariko byari ibintu byiza cyane kumva buri munsi bavuga izina ry’Imana. Iryo zina ryatumaga abo twari dufunganywe bamenya ko icyatumye mfunganwa na bo, ari igihagararo gishingiye ku mutimanama wanjye kubera ko nari Umuhamya wa Yehova. Nyuma yaho, Norman Castro na we yafungiwe muri iyo gereza, maze banyita irindi zina; ubwo umwe bamwise Mose undi bamwita Aroni.

Nakuwe muri gereza ya Exeter banjyana i Bristol amaherezo bamfungira muri gereza ya Winchester. Imimerere twabagamo ntiyari ishimishije, ariko ibyo ntibyatubuzaga kujya dutera urwenya. Jye na Norman twashimishijwe no kwizihiriza Urwibutso hamwe igihe twari dufungiye i Winchester. Francis Cooke wari wadusuye muri gereza, yaduhaye disikuru nziza y’Urwibutso.

Ihinduka ryabayeho mu myaka ya nyuma y’intambara

Mu ikoraniro ryabereye i Bristol mu wa 1946, igihe igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya cyitwa “ Que Dieu soit reconnu pour vrai ! ” cyasohokaga, nahuye n’umukobwa mwiza witwaga Joyce Moore, na we wakoraga umurimo w’ubupayiniya i Devon. Ubucuti bwacu bwarushijeho gukomera kandi nyuma y’imyaka ine twashyingiraniwe i Tiverton, aho nabaga kuva mu wa 1947. Twabaye mu nzu twakodeshaga amafaranga agera kuri 700 ku cyumweru. Icyo gihe ubuzima bwari bushimishije.

Mu mwaka wa mbere w’ishyingiranwa ryacu, twongeye kwimuka tugana mu majyepfo ahitwa i Brixham, ukaba wari umujyi mwiza wari ku cyambu, ahatangiriye uburyo bwo kuroba hakoreshejwe urushundura. Icyakora twari tutarahamara igihe ubwo nafatwaga n’indwara y’imbasa mu gihe twajyaga mu ikoraniro i Londres. Nahise ngwa muri koma. Amaherezo naje gusezererwa mu bitaro nari mazemo amezi icyenda, nk’uko nabivuze ngitangira. Ukuboko kwanjye kw’iburyo hamwe n’amaguru yanjye yombi byarahazahariye cyane, kandi n’ubu ni ko bikimeze, ku buryo byansabaga kugenda nicumbye inkoni. Umugore wanjye nkunda yakomeje kumba hafi angaragariza ibyishimo kandi ambera isoko y’inkunga, cyane cyane igihe yakomezaga gukora umurimo w’igihe cyose. Ubwo se noneho twari gukora iki? Nari ngiye kwibonera bidatinze ko ukuboko kwa Yehova kutajya na rimwe kuba kugufi.

Umwaka wakurikiyeho twagiye mu ikoraniro ryabereye i Wimbledon, mu mujyi wa Londres. Icyo gihe nagendaga nticumbye inkoni. Twahahuriye na Pryce Hughes wari uhagarariye umurimo mu Bwongereza. Yahise ansuhuza arambwira ati “niko, turagushaka mu murimo wo gusura amatorero!” Nta magambo yanteye inkunga nigeze mbwirwa aruta ayo. Nibazaga niba ubuzima bwanjye bwari kuzabinyemerera. Jye na Joyce twari duhangayikishijwe n’icyo kibazo. Ariko nyuma y’icyumweru kimwe twamaze dutozwa hamwe no kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye, twafashe urugendo dusubira mu burengerazuba bw’amajyepfo y’u Bwongereza, aho nari noherejwe kuba umugenzuzi w’akarere. Icyo gihe nari mfite imyaka 25, ariko n’ubu ndacyibuka kandi ngashimira ineza no kwihangana by’abo Bahamya bamfashije cyane.

Mu nshingano zitandukanye twagiye duhabwa mu murimo wa gitewokarasi, jye na Joyce twabonye ko gusura amatorero ari byo byatumaga turushaho kwegera abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo. Nta modoka twari dufite, bityo twagendaga muri gari ya moshi cyangwa muri bisi. N’ubwo nari nkigerageza kumenyera ubumuga natewe n’uburwayi bwanjye, twakomeje gusohoza inshingano zacu kugeza mu mwaka wa 1957. Ubwo buzima bwari bushimishije, ariko muri uwo mwaka hari ikindi kintu kitoroshye nahuye na cyo.

Tujya mu murimo w’ubumisiyonari

Twashimishijwe cyane n’uko twatumiriwe kujya kwiga mu ishuri rya 30 rya Galeedi. Icyo gihe nari maze kumenyera kubana n’ubumuga bwanjye, bityo jye na Joyce twakiranye ibyishimo iryo tumira. Duhereye ku byari byarabaye, twari twariboneye ko buri gihe Yehova yabaga yiteguye kuduha imbaraga igihe cyose twabaga dushaka gukora ibyo ashaka. Amezi atanu twamaze twigishwa amasomo acucitse mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi, riri ahantu heza cyane hitwa South Lansing, mu ntara ya New York ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yahise yihuta cyane. Abenshi mu banyeshuri bari abavandimwe bashatse kandi bari abagenzuzi basuraga amatorero. Igihe batubazaga niba hari abanyeshuri bashakaga kujya gukorera umurimo w’ubumisiyonari mu bindi bihugu, turi mu bahise babyemera. Twoherejwe he? Batwohereje mu Bugande, igihugu cyo mu Burasirazuba bwa Afurika.

Kubera ko icyo gihe umurimo w’Abahamya ba Yehova wari ubuzanyijwe mu Bugande, bangiriye inama yo gutura muri icyo gihugu ngashaka akazi gasanzwe nkora. Nyuma y’urugendo rurerure twakoze muri gari ya moshi no mu bwato, twageze i Kampala mu Bugande. Abakozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu ntibashimishijwe no kutubona; ni yo mpamvu batwemereye kuhaguma amezi make gusa. Nyuma yaho baratwirukanye. Twakurikije amabwiriza twahawe n’icyicaro gikuru, dufata urugendo twerekeza muri Rodeziya y’Amajyaruguru (ubu ni Zambiya). Tuhageze twashimishijwe no kuhasanga bane mu banyeshuri twiganye i Galeedi: Frank na Carrie Lewis, hamwe na Hayes na Harriet Hoskins. Nyuma yaho gato twoherejwe muri Rodeziya y’Amajyepfo (ubu ni Zimbabwe).

Twakoze urwo rugendo muri gari ya moshi kandi mbere y’uko tugera mu mujyi wa Bulawayo, twabonye ku ncuro ya mbere amasumo meza cyane ya Victoria. Twamaranye igihe gito n’umuryango wa McLuckie, bakaba bari mu Bahamya ba mbere batuye muri uwo mujyi. Twagize igikundiro cyo kubamenya neza mu gihe cy’imyaka 16 yakurikiyeho.

Tumenyera ihinduka ry’imimerere

Nyuma y’ibyumweru bibiri twamaze twimenyereza kubwiriza muri Afurika, nagizwe umugenzuzi w’intara. Kubwiriza mu giturage cyo muri Afurika byasabaga kwitwaza amazi, ibyokurya, ibyo kuryamaho, imyambaro, icyuma cyerekana filimi hamwe n’akamashini gatanga ingufu z’amashanyarazi, umwenda munini wo kwerekaniraho amashusho hamwe n’ibindi bintu byabaga bikenewe. Ibyo byose twabipakiraga mu gikamyo cyari gikomeye bihagije ku buryo cyashoboraga kugenda mu muhanda urimo ibinogo.

Nakoranaga n’abagenzuzi basuraga amatorero b’Abanyafurika mu gihe Joyce yishimiraga gufasha abagore babo n’abana babo babaga bazanye. Kugenda mu mikenke yo muri Afurika bishobora kugorana, cyane cyane mu gihe ku manywa haba hashyushye cyane. Ariko sinatinze kubona ko iyo nabaga ndi mu turere dushyushye nk’utwo byanyoroheraga guhangana n’ubumuga bwanjye, kandi ibyo narabyishimiye.

Abaturage muri rusange bari abakene. Abenshi batsimbararaga cyane ku migenzo n’imiziririzo kandi bagatunga abagore benshi; ariko bagaragazaga ko bubahaga cyane Bibiliya. Mu duce tumwe na tumwe, amatorero yateraniraga mu bicucu by’ibiti binini, kandi ku mugoroba bacanaga amatara ya peterori bakayamanika mu biti. Buri gihe iyo twabaga twigira Ijambo ry’Imana hanze tukitegereza ikirere cyabaga gihunze inyenyeri, twumvaga dutangariye kandi twubashye ibyo bintu bihambaye Imana yaremye.

Kwerekana filimi za Sosiyete Watch Tower mu byanya byo muri Afurika na cyo ni ikindi kintu tudashobora kwibagirwa. Itorero ryashoboraga kuba rigizwe n’Abahamya nka 30, ariko icyo gihe twabaga tuzi ko akenshi hashoboraga kuza abantu bagera ku 1.000 cyangwa banarenga!

Birumvikana mu turere dushyuha hari igihe umuntu agira atya akarwara, ariko buri gihe icy’ingenzi ni ugukomeza kurangwa n’icyizere. Jye na Joyce twagiye tubyihanganira; nagiye ndwara malariya rimwe na rimwe, na Joyce ahangana n’indwara yaterwaga na amibe.

Nyuma baje kutwohereza ku biro by’ishami by’i Salisbury (ubu ni Harare), aho twagize igikundiro cyo gukorana n’abandi bagaragu ba Yehova b’indahemuka, muri bo hakaba harimo Lester Davey hamwe na George na Ruby Bradley. Ubutegetsi bwampaye uburenganzira bwo kuzajya nsezeranya abavandimwe b’Abanyafurika, bityo birushaho gutuma ishyingiranwa rya gikristo rikomera mu matorero ya gikristo. Hashize imyaka mike, nahawe ikindi gikundiro. Nagombaga gusura amatorero yo muri icyo gihugu yakoreshaga indimi zitari iza Bantu. Mu gihe kirenga imyaka icumi, jye na Joyce twamenyanye n’abavandimwe bacu binyuriye kuri uwo murimo wo gusura amatorero, kandi twashimishijwe n’amajyambere yo mu buryo bw’umwuka bagize. Muri icyo gihe twasuraga n’abavandimwe bacu bo muri Botswana no muri Mozambike.

Twongera kwimuka

Nyuma y’imyaka myinshi ishimishije twamaze mu majyepfo ya Afurika, mu wa 1975 twimuriwe muri Afurika y’i Burengerazuba, mu gihugu cya Sierra Leone. Twahise tujya kuba ku biro by’ishami kugira ngo twimenyereze iyo fasi nshya yo kubwiriza, ariko ntitwahatinze. Narwaye malariya y’igikatu inca intege cyane bisaba ko amaherezo njya kuvurirwa i Londres, aho bangiriye inama yo kutongera gusubira muri Afurika. Ibyo byaratubabaje, ariko jye na Joyce twakiranywe urugwiro mu muryango wa Beteli y’i Londres. Abavandimwe benshi bakomoka muri Afurika baba mu matorero menshi y’i Londres batuma twumva tubana n’abantu tumenyereye. Uko ubuzima bwanjye bwagendaga burushaho kumera neza, twamenyereye ubundi buzima banansaba kwita ku rwego rushinzwe kugura ibintu. Ukwiyongera kwagiye kubaho mu myaka yakurikiyeho kwatumye ako kazi kanshishikaza cyane.

Mu ntangiriro z’imyaka ya za 90, incuti yanjye Joyce yarwaye indwara ifata imyakura apfa mu wa 1994. Yambereye umugore waranzwe n’urukundo n’ubudahemuka, wahoraga yiteguye kujyana n’ihinduka ry’imimerere twahuye na yo yose. Kugira ngo nshobore kwihanganira kubaho ntari kumwe na we, nabonye ko ari iby’ingenzi kubona ibintu mu buryo bw’umwuka kandi ngakomeza gutegereza igihe kizaza. Gusenga Yehova byamfashije gukomeza kugira gahunda nziza y’imirimo ya gitewokarasi, hakubiyemo no kubwiriza, kandi bimfasha gukomeza kugira ibyo mpugiramo mu bwenge.—Imigani 3:5, 6.

Gukora kuri Beteli ni igikundiro kandi ni uburyo bwiza bwo kubaho. Hari abakiri bato benshi dukorana hakaba n’ibyishimo byinshi tugomba gusangira. Umwe mu migisha yaho ni abashyitsi benshi twakira hano i Londres. Njya mbona rimwe na rimwe incuti zanjye ziturutse aho nakoreraga umurimo muri Afurika, kandi ibyo binyibutsa ibintu byinshi bishimishije. Ibyo byose bimfasha gukomeza kwishimira mu buryo bwuzuye “ubugingo bwa none” kandi ngategereza niringiye “n’ubuzaza na bwo.”—1 Timoteyo 4:8.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova mu wa 1928, ariko ubu ntikigicapwa.

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Ndi kumwe na mama mu wa 1946

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Jye na Joyce umunsi dushyingiranwa mu wa 1950

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Mu ikoraniro ryabereye i Bristol mu wa 1953

[Amafoto yo ku ipaji ya 27]

Dusura amatsinda yari yitaruye (hejuru), dusura itorero (ibumoso) muri Rodeziya y’Amajyepfo, ubu ikaba ari Zimbabwe