Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova arinda abamwiringira

Yehova arinda abamwiringira

Yehova arinda abamwiringira

“Imbabazi [“ineza yawe yuje urukundo,” “NW” ] n’ukuri kwawe bijye bindinda iteka.”​—ZABURI 40:12.

1. Ni iki Umwami Dawidi yasabye Yehova, kandi se ni mu buhe buryo tudashidikanya ko ibyo yasabye, ubu yabihawe?

UMWAMI DAWIDI wa Isirayeli ya kera ‘yategereje Uwiteka yihanganye’ kandi ibyo byatumye avuga ko Yehova ‘yamutegeye ugutwi akumva gutaka kwe’ (Zaburi 40:2). Incuro nyinshi, we ubwe yagiye yibonera ukuntu Yehova arinda abamukunda. Ni yo mpamvu Dawidi yashoboraga noneho gusaba Yehova ngo ajye amurinda iteka (Zaburi 40:12). Kubera ko Dawidi ari umwe mu bagabo n’abagore b’indahemuka basezeranyijwe kuzahabwa “kuzuka kurushaho kuba kwiza,” ubu ari mu bantu Yehova yibuka bazahabwa iyo ngororano (Abaheburayo 11:32-35). Ku bw’ibyo, afite ibyiringiro byiza cyane by’igihe kizaza bidashidikanywaho. Izina rye ryanditse mu ‘gitabo cy’urwibutso’ cya Yehova.—Malaki 3:16.

2. Ni mu buhe buryo Ibyanditswe bidufasha gusobanukirwa icyo kurindwa na Yehova bisobanura?

2 N’ubwo abantu b’indahemuka bavugwa mu Baheburayo igice cya 11 babayeho mbere y’uko Yesu Kristo aza hano ku isi, ariko babayeho mu buryo buhuje n’ibyo Yesu yigishije igihe yagiraga ati “ukunda ubugingo bwe arabubura, ariko uwanga ubugingo bwe muri iyi si, azaburinda ageze ku bugingo buhoraho” (Yohana 12:25). Bityo rero, kuba umuntu arindwa na Yehova ntibivuga ko atagerwaho n’imibabaro ndetse n’ibitotezo. Ahubwo bisobanura ko umuntu arindwa mu buryo bw’umwuka ku buryo akomeza kwemerwa n’Imana.

3. Ni ikihe gihamya dufite kigaragaza ko Yehova yarinze Yesu Kristo, kandi se Yesu byamugendekeye bite nyuma yaho?

3 Yesu ubwe baramututse baranamutoteza babigiranye ubugome, kandi amaherezo abanzi be baje no kumwica urupfu rubabaje kandi rukojeje isoni cyane. Nyamara ibyo ntibyari binyuranyije n’isezerano Imana yari yaratanze ryo kuzarinda Mesiya (Yesaya 42:1-6). Kuba Yesu yarazutse ku munsi wa gatatu nyuma y’urwo rupfu rw’agashinyaguro yishwe, bigaragaza ko Yehova yumvise gutaka kwe, kimwe n’uko yumvise gutaka kwa Dawidi. Yehova yamushubije amuha imbaraga zo gukomeza gushikama (Matayo 26:39). Kubera ko yari yarinzwe muri ubwo buryo, Yesu yahawe ubuzima budapfa mu ijuru kandi abantu babarirwa muri za miriyoni bizera igitambo cy’incungu bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka.

4. Abakristo basizwe hamwe n’abagize “izindi ntama” bijejwe kuzahabwa iki?

4 Dushobora kwiringira tudashidikanya ko muri iki gihe Yehova ashoboye kandi ko yiteguye kurinda abagaragu be nk’uko yabarindaga mu gihe cya Dawidi n’icya Yesu (Yakobo 1:17). Abasizwe bakiri hano ku isi bo mu bavandimwe ba Yesu, bakaba ari bake ugereranyije, bashobora kwiringira isezerano Yehova yatanze agira ati ‘umurage utabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka, wababikiwe mu ijuru, mwebwe abarindwa n’imbaraga z’Imana ku bwo kwizera, murindirwa agakiza kiteguwe kuzahishurwa mu gihe cy’imperuka’ (1 Petero 1:4, 5). Abagize “izindi ntama” bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, na bo bashobora kwiringira Imana ndetse n’isezerano yatanze ibinyujije ku mwanditsi wa zaburi wagize ati “mukunde Uwiteka mwa bakunzi be mwese mwe, Uwiteka arinda abanyamurava” cyangwa indahemuka.—Yohana 10:16; Zaburi 31:24.

Barindwa mu buryo bw’umwuka

5, 6. (a) Ni mu buhe buryo ubwoko bw’Imana bwarinzwe muri iki gihe? (b) Ni iyihe mishyikirano abasizwe bafitanye na Yehova, kandi se abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bo bafitanye na Yehova iyihe mishyikirano?

5 Muri iki gihe, Yehova yashyizeho gahunda yo kurinda ubwoko bwe mu buryo bw’umwuka. N’ubwo atabarinda kugerwaho n’ibitotezo cyangwa guhura n’ingorane ndetse n’imibabaro isanzwe yo mu buzima, yagiye abafasha mu budahemuka kandi akabaha inkunga bari bakeneye kugira ngo barinde imishyikirano ya bugufi bari bafitanye na we. Iyo mishyikirano bari bafitanye yari ishingiye ku kwizera igitambo cy’incungu Imana yaduhaye kuko yadukunze. Bamwe muri abo Bakristo b’indahemuka basigiwe kuzafatanya na Kristo gutegeka mu ijuru. Babazweho gukiranuka kuko ari abana b’Imana bo mu buryo bw’umwuka, kandi aya magambo ni bo yerekezaho: “ni we wadukijije ubutware bw’umwijima, akadukuramo akatujyana mu bwami bw’Umwana we akunda. Ni we waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu.”—Abakolosayi 1:13, 14.

6 Abandi Bakristo b’indahemuka babarirwa muri za miriyoni bizera badashidikanya ko na bo bashobora kungukirwa n’igitambo cy’incungu Imana yatanze. Dusoma ngo “kuko Umwana w’umuntu na we ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi” (Mariko 10:45). Abo Bakristo bategereje kuzahabwa mu gihe gikwiriye ‘umudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana’ (Abaroma 8:21). Hagati aho, bafatana uburemere ubucuti bwihariye bafitanye n’Imana kandi bashyiraho imihati izira uburyarya kugira ngo bakomeze iyo mishyikirano.

7. Muri iki gihe, ni ubuhe buryo Yehova akoresha kugira ngo arinde ubwoko bwe mu buryo bw’umwuka?

7 Bumwe mu buryo Yehova arinda ubwoko bwe mu buryo bw’umwuka ni ukabashyiriraho porogaramu ihoraho yo kubatoza. Ibyo bituma barushaho kugira ubumenyi nyakuri. Nanone Yehova akomeza kuduha ubuyobozi binyuze ku Ijambo rye, ku muteguro we no ku mwuka we wera. Ubuyobozi butangwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ butuma abagize ubwoko bw’Imana hirya no hino ku isi bamera nk’umuryango mpuzamahanga. Itsinda ry’umugaragu ryita ku byo abagize umuryango w’abagaragu ba Yehova bakenera mu buryo bw’umwuka ndetse no mu buryo bw’umubiri iyo bibaye ngombwa, rititaye ku gihugu bakomokamo cyangwa urwego rw’imibereho barimo.—Matayo 24:45.

8. Ni ikihe cyizere Yehova agirira abamubera indahemuka, kandi se abizeza iki?

8 Nk’uko Yehova atarinze Yesu ibitero bikaze by’abanzi be, ni na ko bimeze ku Bakristo muri iki gihe. Ibyo ariko ntibishatse kuvuga ko Imana iba yabanze. Ahubwo, ibyo bigaragaza ko iba yiringiye ko bazayishyigikira mu kibazo kirebana n’ubutegetsi bwayo bw’ikirenga (Yobu 1:8-12; Imigani 27:11). Yehova ntazigera na rimwe yibagirwa abamubereye indahemuka; kuko ‘akunda imanza zitabera, ntareka abakunzi be, barindwa iteka ryose.’—Zaburi 37:28.

Turindwa n’ineza yuje urukundo hamwe n’ukuri

9, 10. (a) Ni gute ukuri kwa Yehova kurinda ubwoko bwe? (b) Bibiliya igaragaza ite ko Yehova arinda indahemuka ze binyuze ku neza ye yuje urukundo?

9 Mu isengesho rye ryanditse muri Zaburi ya 40, Dawidi yasabye kurindwa n’ineza yuje urukundo ya Yehova hamwe n’ukuri kwe. Ukuri kwa Yehova no kuba akunda gukiranuka ni byo bituma atugaragariza neza amahame ye ayo ari yo. Abagendera kuri ayo mahame bibaha uburinzi bukomeye cyane bubarinda imihangayiko, ubwoba ndetse n’ibibazo abatayagenderaho bahura na byo. Urugero, turamutse twirinze gusabikwa n’inzoga n’ibiyobyabwenge, ubusambanyi hamwe n’imibereho irangwa n’urugomo, dushobora kwirinda ubwacu kandi tukarinda abacu dukunda ibibazo byinshi bihangayikisha abantu cyane. Ndetse n’abashobora kuba barateshutse bakava mu nzira ya Yehova y’ukuri, nk’uko byigeze kugendekera Dawidi, bashobora kwiringira badashidikanya ko n’ubu Imana ibera ‘ubwihisho’ abanyabyaha bihannye. Abo bantu bashobora kuvuga mu ijwi riranguruye bishimye bati “uzandinda amakuba n’ibyago” (Zaburi 32:7). Ibyo ni ibintu byiza cyane bigaragaza ineza yuje urukundo y’Imana.

10 Urundi rugero rugaragaza ineza yuje urukundo y’Imana, ni uko iburira abagaragu bayo ngo bakomeze kwitandukanya n’iyi si mbi kuko vuba aha igiye kuyirimbura. Dusoma ngo “ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba muri we, kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi.” Nitwumvira uwo muburo kandi tugakora ibihuje na wo, dushobora kurinda ubuzima bwacu mu gihe cy’iteka ryose, kubera ko uwo murongo ukomeza ugira uti “kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.”—1 Yohana 2:15-17.

Turindwa n’ubushobozi bwo gutekereza, ubushishozi n’ubwenge

11, 12. Sobanura ukuntu ubushobozi bwo gutekereza, ubushishozi hamwe n’ubwenge biturinda.

11 Salomo umuhungu wa Dawidi yarahumekewe yandikira abantu bifuza kwemerwa n’Imana, agira ati “amakenga [“ubushobozi bwo gutekereza,” NW ] azakubera umurinzi, kujijuka kuzagukiza.” Yakomeje agira ati ‘shaka ubwenge shaka n’ubuhanga. Ntubureke buzakurinda, ubukunde buzagukiza.’—Imigani 2:11; 4:5, 6.

12 Dukoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza mu gihe dutekereza ku byo twiga mu Ijambo ry’Imana. Kubigenza dutyo bituma turushaho kugira ubushishozi ku buryo ibyo dushyira mu mwanya wa mbere biba bikwiriye. Ibyo ni ingenzi cyane kubera ko abenshi muri twe bazi, wenda bahereye ku byababayeho ubwabo, ko hatabura kuvuka ibibazo iyo ibyo abantu bashyize mu mwanya wa mbere bidahuje n’ubwenge, baba babigambiriye cyangwa batabigambiriye. Isi ya Satani igerageza kudushishikariza gukurikirana ubutunzi, kuba ibirangirire no kuba abantu bakomeye, mu gihe Yehova we ashaka ko dukurikirana intego zifite agaciro kenshi cyane kurushaho, ari zo ntego zo mu buryo bw’umwuka. Kunanirwa gushyira intego z’iby’umwuka imbere y’iz’iby’isi bishobora gutuma imiryango isenyuka, abari incuti bakangana ndetse n’intego zo mu buryo bw’umwuka zikahazaharira. Ibyo bigira ingaruka kuko umuntu nta kindi asaruramo uretse ukuri kw’amagambo ya Yesu agira ati “umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe?” (Mariko 8:36). Ubwenge butugira inama yo kumvira inama Yesu yatanze igira iti “ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.”—Matayo 6:33.

Akaga ko kurangwa n’ubwikunde

13, 14. Kwikunda bisobanura iki, kandi se kuki atari byiza kuba umuntu wikunda?

13 Abantu muri kamere yabo bashishikazwa n’ibiberekeyeho. Icyakora iyo ibyo umuntu yifuza hamwe n’inyungu ze ari byo biza mu mwanya wa mbere mu buzima bwe, bigira ingaruka mbi. Ku bw’ibyo, kugira ngo dukomeze ubucuti dufitanye na Yehova, atugira inama yo kwirinda kwikunda. Ijambo kwikunda risobanura kuba “umuntu ashishikajwe gusa n’ibyifuzo bye, ibyo akeneye cyangwa inyungu ze.” Ese ibyo bisobanuro ntibihuza neza neza n’uko abantu benshi muri iki gihe bameze? Mu buryo bwumvikana, Bibiliya yahanuye ko “mu minsi y’imperuka” y’isi ya Satani “abantu ba[ri ku]zaba bikunda.”—2 Timoteyo 3:1, 2.

14 Abakristo basobanukiwe ukuntu bihuje n’ubwenge kumvira itegeko rya Bibiliya ryo kwita ku bandi, bakabakunda nk’uko bikunda (Luka 10:27; Abafilipi 2:4). Muri rusange abantu bashobora kubona ko ibyo bidashoboka, nyamara ibyo ni iby’ingenzi cyane niba dushaka kugira ishyingiranwa ryiza, imishyikirano myiza mu muryango n’ubucuti bushimishije. Ku bw’ibyo, umugaragu wa Yehova nyakuri ntiyagombye na rimwe kwemera ko kamere itubamo yo kwikunda ifata umwanya wa mbere mu buzima bwe ku buryo adashobora kwita ku bindi bintu by’ingenzi kurushaho. Icy’ingenzi cyane kurushaho ariko, ni ukwita ku murimo ufitanye isano no gusenga Yehova Imana.

15, 16. (a) Ubwikunde bushobora gutuma umuntu amera ate, kandi se byagaragariye kuri bande? (b) Iyo umuntu abangukirwa no gucira abandi imanza aba mu by’ukuri akora iki?

15 Kwikunda bishobora gutuma umuntu yiyumvamo ko ari umukiranutsi, bityo bigatuma atumva ibitekerezo by’abandi kandi akibona. Bibiliya ivuga mu buryo bukwiriye iti “ni cyo gituma utagira icyo kwireguza, wa muntu we ucira abandi urubanza. Ubwo ucira undi urubanza ubwo uba witsindishirije, kuko wowe umucira urubanza ukora bimwe n’ibyo akora” (Abaroma 2:1; 14:4, 10). Abayobozi b’amadini bo mu gihe cya Yesu babonaga rwose ko bo bari abakiranutsi ku buryo bumvaga ko bari bafite uburenganzira bwo guciraho iteka Yesu n’abigishwa be. Mu kubigenza batyo, bo ubwabo bigize abacamanza. Kubera ko batashoboye kubona amakosa bakoraga, byatumye mu by’ukuri biciraho iteka.

16 Yuda, umwigishwa wa Yesu wamugambaniye, na we yageze ubwo ajya acira abandi imanza. Igihe kimwe bari i Betaniya, ubwo Mariya mushiki wa Lazaro yasigaga Yesu amavuta meza y’umubavu, Yuda yarabirwanyije cyane. Yagaragaje ko bitari bimushimishije agira ati “ni iki gitumye aya mavuta atagurwa idenariyo magana atatu ngo bazifashishe abakene?” Icyakora iyo nkuru ikomeza isobanura iti “icyatumye avuga atyo si ukubabarira abakene, ahubwo ni uko yari umujura kandi ari we wari ufite umufuka w’impiya, akiba ibyo babikagamo” (Yohana 12:1-6). Nimucyo twiyemeze kutaba nka Yuda cyangwa ba bayobozi b’idini, babangukirwaga no gucira abandi imanza bigatuma bizanira gucirwaho iteka.

17. Tanga urugero rw’akaga gaterwa no kwiyemera cyangwa kwiyiringira birenze urugero.

17 Ikibabaje ni uko bamwe mu Bakristo ba mbere, n’ubwo batari abajura nka Yuda, baje kugera ubwo birata batangira kwiyemera. Yakobo yanditse ibyabo agira ati “mwiratana ibyo mudashobora kwigezaho.” Yongeyeho ati “bene iyo myirato yose ni mibi” (Yakobo 4:16). Kwirata ibyo twagezeho cyangwa inshingano dufite mu murimo wa Yehova kwaba ari ukwishyira mu kaga (Imigani 14:16). Twibuka ibyabaye ku ntumwa Petero wigeze kwiyiringira birenze urugero maze akavuga yiyemeye ati “n’ubwo bose ibyawe biri bubagushe, jyeweho ntabwo bizangusha . . . N’aho byatuma mpfana nawe, na bwo sindi bukwihakane na hato.” Tuvugishije ukuri, nta kintu na kimwe dufite cyatuma twirata. Ibyo dufite byose tubikesha ineza yuje urukundo ya Yehova. Gukomeza kubizirikana bizaturinda kwiyemera.—Matayo 26:33-35, 69-75.

18. Yehova abona ate ubwibone?

18 Tubwirwa ko ‘kwibona kubanziriza kurimbuka, kandi ko umutima wirarira ubanziriza kugwa.’ Kubera iki? Yehova atanga igisubizo agira ati “ubwibone n’agasuzuguro . . . ni byo nanga” (Imigani 8:13; 16:18). Ntibitangaje rero kuba Yehova yararakajwe ‘n’umutima w’igitsure w’umwami wa Ashuri n’ubwibone bw’icyubahiro cye’ (Yesaya 10:12). Yehova yarabimuryoje. Vuba aha, abo mu isi ya Satani bose hamwe n’abayobozi bayo b’abibone kandi biyemera, baba abagaragara cyangwa abatagaragara, na bo bazabiryozwa. Nimucyo ntituzigere na rimwe twigana abantu barwanya Imana batava ku izima.

19. Ni mu buhe buryo abagize ubwoko bw’Imana birata ariko nanone bakaba bicisha bugufi?

19 Abakristo b’ukuri bafite impamvu zumvikana zo kwirata ko ari abagaragu ba Yehova (Yeremiya 9:23). Nanone kandi, bafite impamvu zumvikana zo gukomeza kwicisha bugufi. Kubera iki? Ni ukubera ko “bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw’Imana” (Abaroma 3:23). Ku bw’ibyo, kugira ngo dukomeze kuba abagaragu ba Yehova, tugomba kugira imitekerereze nk’iy’intumwa Pawulo, wavuze ko “Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha,” maze akongeraho ati “muri bo ni jye w’imbere.”—1 Timoteyo 1:15.

20. Ni gute Yehova arinda ubwoko bwe muri iki gihe, kandi se ni gute azaburinda mu gihe kizaza?

20 Kubera ko abagize ubwoko bwa Yehova bishimira gushyira inyungu z’Imana mu mwanya wa mbere bagashyira izabo ku mwanya wa kabiri, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azakomeza kubarinda mu buryo bw’umwuka. Dushobora nanone kwiringira ko igihe umubabaro ukomeye uzaba utangiye Yehova atazarinda ubwoko bwe mu buryo bw’umwuka gusa, ko ahubwo azanaburinda mu buryo bw’umubiri. Bakimara kwinjira mu isi nshya y’Imana bazavuga bati “iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke.”—Yesaya 25:9.

Mbese uribuka?

• Umwami Dawidi na Yesu barinzwe bate?

• Ni mu buhe buryo ubwoko bwa Yehova burindwa muri iki gihe?

• Kuki twagombye kwirinda kuba abantu bikunda?

• Kuki dushobora kwirata ariko nanone tukicisha bugufi?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 9]

Ni gute Yehova yarinze Dawidi na Yesu?

[Amafoto yo ku ipaji ya 10 n’iya 11]

Ni mu buhe buryo ubwoko bw’Imana burindwa mu buryo bw’umwuka muri iki gihe?

[Amafoto yo ku ipaji ya 12]

N’ubwo duterwa ishema no gukorera Yehova, tugomba gukomeza kwicisha bugufi