Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Akazi ni umugisha cyangwa ni umuvumo?

Akazi ni umugisha cyangwa ni umuvumo?

Akazi ni umugisha cyangwa ni umuvumo?

‘Nta kigirira umuntu akamaro kiruta kunezeresha ubugingo bwe ibyiza bituruka mu miruho ye.’—Umubwiriza 2:24.

IPEREREZA riherutse gukorwa ryagaragaje ko umukozi 1 kuri 3 babajijwe uko bumvaga bameze nyuma y’akazi, yasubizaga ati “nyuma y’akazi numva naguye agacuho.” Ibyo ntibitangaje kubera ko abantu bahora bahangayitse; bakora amasaha menshi ku kazi kandi akazi gasigaye bakajyana imuhira akaba ari ho bagakorera, ibyo kandi bakabikora bafite ba shebuja batajya babashimira.

Igihe inganda zatangiraga kujya zisohora ibintu byinshi cyane icyarimwe, byatumye abakozi benshi bumva bameze nka buro iri mu kimashini kinini. Akenshi ibyo bituma abantu batagishaka gukora cyangwa ngo batekereze ibintu bishya bahanga. Ubusanzwe ibyo bigira ingaruka ku kuntu abantu babona akazi. Usanga abantu batagishishikarira kwita ku kazi kabo. Bashobora no kutongera kugira icyifuzo cyo kunoza ubuhanga mu kazi kabo. Izo ngaruka zishobora gutuma abantu banga akazi, wenda bakanga n’ako bakora.

Dusuzume imyifatire yacu

Ni iby’ukuri ko buri gihe tudashobora guhindura imimerere turimo. Ariko se ntiwemera ko dushobora guhindura imyifatire yacu? Niba ubona ko mu rugero runaka wagize imyifatire idakwiriye ku kazi, byaba byiza usuzumye uko Imana ibona akazi n’amahame yayo arebana n’akazi (Umubwiriza 5:17). Abenshi babonye ko gusuzuma ayo mahame byabahesheje ibyishimo n’umunezero ku kazi.

Imana ni Umukozi w’Ikirenga. Imana ni umukozi. Dushobora kuba tutatekerezaga ko ari umukozi; ariko kandi Bibiliya igaragaza ko Imana ubwayo yivugira ko ari umukozi. Inkuru yo mu Itangiriro ibimburirwa n’amagambo avuga ko Yehova yaremye ijuru n’isi (Itangiriro 1:1). Tekereza imirimo itandukanye Imana yakoze igihe yatangiraga kurema: yabanje kwiga umushinga, ishyira ibintu kuri gahunda, ikora imirimo y’ubwubatsi, iy’ubugeni, itoranya ibikoresho, iyobora umushinga, ikora ibijyanye na shimi, ubumenyi bw’ibinyabuzima n’ubw’inyamaswa, ishyiraho porogaramu igenga ibintu, ishyiraho ibijyanye n’ubuhanga mu by’indimi, n’ibindi byinshi.—Imigani 8:12, 22-31.

Ibyo Imana yakoze byari bimeze bite? Inkuru yo muri Bibiliya ivuga ko byari “byiza,” “byiza cyane” (Itangiriro 1:4, 31). Mu by’ukuri, ibyaremwe “bivuga icyubahiro cy’Imana”; natwe rero tugomba kuyisingiza!—Zaburi 19:2; 148:1.

Ariko kandi, Imana ntiyakoze akazi ko kurema ijuru n’isi n’umugabo n’umugore ba mbere ngo irekere aho. Yesu Kristo Umwana wa Yehova yagize ati “Data arakora kugeza n’ubu, nanjye ndakora” (Yohana 5:17). Ni koko, Yehova akomeza gukora atunga ibiremwa bye, abyitaho kandi akarinda abantu b’indahemuka bamusenga (Nehemiya 9:6; Zaburi 36:7; 145:15, 16). Akoresha ndetse n’abantu “bakorana n’Imana” kugira ngo bamufashe gukora imirimo imwe n’imwe.—1 Abakorinto 3:9, NW.

Akazi gashobora kuba umugisha. Mbese Bibiliya ntivuga ko akazi ari umuvumo? Mu Itangiriro 3:17-19 hasa n’ahagaragaza ko Adamu na Eva bamaze kwigomeka Imana yabahannye, akazi kakababera umutwaro. Igihe Imana yahanaga abo bantu ba mbere, yabwiye Adamu iti “gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka.” Mbese ibyo bivuga ko akazi kose iyo kava kakagera kavumwe?

Oya rwose! Ahubwo bishatse kuvuga ko Ubusitani bwa Edeni butagombaga guhita butangira kwaguka bitewe n’ubuhemu bwa Adamu na Eva. Imana yavumye ubutaka. Kugira ngo umuntu abone ibimutunga bivuye mu butaka, yagombaga gututubikana kandi akabiruhira.—Abaroma 8:20, 21.

Bibiliya ntivuga ko akazi ari umuvumo, ahubwo igaragaza ko ari umugisha twagombye guha agaciro. Nk’uko byavuzwe haruguru, Imana ubwayo ikorana umwete. Kubera ko yaremye abantu mu ishusho yayo, yabahaye ububasha n’ubushobozi bwo gutegeka ibindi biremwa byo ku isi (Itangiriro 1:26, 28; 2:15). Ako kazi bagahawe mbere y’uko Imana ivuga amagambo ari mu Itangiriro 3:19. Iyo akazi kaza kuba ari umuvumo kandi ari kabi, Yehova ntiyari gutera abantu inkunga yo kugakora. Nowa n’umuryango we bari bafite akazi kenshi bagombaga gukora mbere y’Umwuzure na nyuma yawo. Mu gihe cy’Ubukristo, abigishwa ba Yesu na bo batewe inkunga yo gukora.—1 Abatesalonike 4:11.

Icyakora, muri iki gihe twese tuzi ko akazi gashobora kutubera umutwaro. Imihangayiko, impanuka, kurambirwa, kumanjirwa, kurushanwa, gutenguhwa n’akarengane, ibyo ni bimwe gusa mu ‘mikeri n’ibitovu’ biboneka mu kazi muri iki gihe. Ariko akazi ubwako si umuvumo. Mu Mubwiriza 3:13, Bibiliya ivuga ko akazi n’umusaruro gatanga ari impano zituruka ku Mana.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Guhangana n’imihangayiko iterwa n’akazi.”

Ushobora gukoresha akazi kawe uhesha Imana icyubahiro. Kuva kera, abantu bakoraga akazi neza bakakanonosora cyane bagiye bashimagizwa. Bibiliya ibona ko kimwe mu bintu by’ingenzi biranga akazi keza ari uburyo gakorwa. Imana ubwayo yakoze akazi kayo mu buryo bwiza cyane. Yaduhaye ubuhanga n’ubushobozi kandi ishaka ko tubikoresha tugamije intego nziza. Urugero, igihe muri Isirayeli ya kera bari bagiye kubaka ihema ry’ibonaniro, Yehova yujuje mu bantu, urugero nka Besaleli na Oholiyabu, ubwenge, gusobanukirwa ndetse n’ubumenyi, bituma bashobora gukora imirimo yo kubaka yari yihariye (Kuva 31:1-11). Ibyo bigaragaza ko Imana yari ishishikajwe mu buryo bwihariye n’ukuntu akazi kagombaga gukorwa, imirimo y’ubukorikori, imiterere y’inyubako ndetse n’ibindi bintu bagombaga gukora.

Ibyo bigira ingaruka zikomeye ku kuntu tubona ubushobozi n’uko dukora akazi. Bidufasha kubona ubwo bushobozi n’akamenyero dufite nk’impano zituruka ku Mana tutagomba gupfobya. Bityo, Abakristo bagirwa inama yo gukora akazi kabo bumva ko Imana izajya isubiramo ikareba uko bagakoze: “ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu (Abakolosayi 3:23). Abagaragu b’Imana basabwa gukora akazi kabo neza, bityo bagatuma ubutumwa bwiza bushimisha abo bakorana ndetse n’abandi.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya ku kazi.”

Kubera ko akazi dukora gashobora guhesha Imana icyubahiro, twagombye kwibaza niba tugakora neza kandi tukagakorana umwete. Mbese Imana ishimishwa n’uko dukora akazi? Mbese dushimishwa mu buryo bwuzuye n’ukuntu dukora imirimo dushinzwe? Niba atari uko bimeze tugomba kugira icyo tunonosora.—Imigani 10:4; 22:29.

Kora ariko ntiwibagirwe iby’umwuka. N’ubwo dusabwa gukorana umwete, hari ikindi kintu cy’ingenzi dusabwa kugira ngo tugire ibyishimo mu kazi no mu mibereho yacu. Icyo kintu ni ukwita ku mibereho yacu yo mu buryo bw’umwuka. Umwami Salomo wakoranye umwete ndetse akagira ubukire bwose umuntu yatekereza kandi wabayeho neza cyane, yafashe umwanzuro ugira uti “wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.”—Umubwiriza 12:13.

Uko bigaragara, tugomba kuzirikana ibyo Imana ishaka mu byo dukora byose. Mbese dukora akazi mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka, cyangwa wenda tugakora uko idashaka? Mbese twihatira gushimisha Imana, cyangwa ni ukwishimisha twe ubwacu? Nitudakora ibyo Imana ishaka, amaherezo tuzagerwaho n’imibabaro yo kumva twihebye, dufite irungu ndetse twumve nta n’icyo tumaze.

Steven Berglas yatanze inama y’uko abayobozi b’inzego z’imirimo baguye agacuho ‘bakwishyiriraho intego bumva bakunze cyane kandi bagahatanira kuyigeraho.’ Nta ntego n’imwe yaruta gukorera Uwaduhaye ubuhanga n’ubushobozi bwo gukora akazi gafite ireme. Gukora akazi mu buryo bushimisha Umuremyi wacu ntibizatubuza kugira ibyishimo. Yesu yabonaga umurimo Yehova yamushinze nk’ibyokurya bikungahaye mu ntungamubiri, bitera ibyishimo kandi bigarura ubuyanja (Yohana 4:34; 5:36). Nanone kandi, twibuke ko Imana, yo Mukozi w’Ikirenga, idusaba ‘gukorana na yo.’—1 Abakorinto 3:9, NW.

Gusenga Imana no gukura mu buryo bw’umwuka bidufasha gukora akazi neza kandi tugasohoza inshingano twishimye. Kubera ko dukunda guhura n’imihangayiko, amakimbirane ndetse n’urutoto mu kazi, iyo dufite ukwizera gukomeye kandi tumeze neza mu buryo bw’umwuka bishobora kutwongerera imbaraga dukeneye mu gihe twihatira kurushaho kuba abakozi cyangwa abakoresha beza. Ku rundi ruhande, imibereho yo muri iyi si itubaha Imana ishobora gutuma tumenya aho dukeneye kunonosora kugira ngo ukwizera kwacu gukomere.—1 Abakorinto 16:13, 14.

Igihe akazi kazaba ari umugisha

Abashyiraho imihati yo gukorera Imana muri iki gihe, bashobora kwiringira ko izashyiraho Paradizo, kandi ko ku isi hose hazaba hari akazi gashimishije. Yesaya, umuhanuzi wa Yehova, yahanuye uko ubuzima buzaba bumeze agira ati “bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi. . . . Bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo.”—Yesaya 65:21-23.

Mbega ukuntu icyo gihe akazi kazaba ari umugisha! Turakwifuriza ko wamenya ibyo Imana igusaba kandi ukabishyira mu bikorwa, ubundi ukibera mu bo Yehova azaha umugisha kandi buri gihe ‘ukanezezwa n’ibyiza by’imirimo yawe yose.’—Umubwiriza 3:13.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 8]

Imana ni Umukozi w’Ikirenga: Itangiriro 1:1, 4, 31; Yohana 5:17

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 8]

Akazi gashobora kuba umugisha: Itangiriro 1:28; 2:15; 1 Abatesalonike 4:11

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 8]

Ushobora gukoresha akazi kawe uhesha Imana icyubahiro: Kuva 31:1-11; Abakolosayi 3:23

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 8]

Kora ariko ntiwibagirwe iby’umwuka: Umubwiriza 12:13; 1 Abakorinto 3:9, NW

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 6]

GUHANGANA N’IMIHANGAYIKO ITERWA N’AKAZI

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko imihangayiko iterwa n’akazi iri ku rwego rumwe n’impanuka ziterwa n’akazi. Iyo mihangayiko ishobora gutera igifu, kwiheba, ndetse ikaba yatuma umuntu yiyahura. Abayapani bo bayishakiye izina rya karoshi, ni ukuvuga “urupfu ruterwa no gukora ubutaruhuka.”

Hari ibintu byinshi bijyanye n’akazi bishobora gutuma umuntu ahangayika. Muri byo twavuga nk’ihinduka ry’imimerere cyangwa ry’amasaha y’akazi, ibibazo biterwa n’abakoresha, guhindurirwa akazi cyangwa inshingano, pansiyo no gusezererwa ku kazi. Hari bamwe bagerageza guhunga iyo mihangayiko bahindura akazi cyangwa imimerere bakoreramo. Abandi bagerageza kuyirwanya, ariko ikabasanga mu bindi bice by’ubuzima, cyane cyane mu muryango. Ndetse hari n’abantu bamwe na bamwe imihangayiko ibabaza mu byiyumvo bigatuma bahahamuka cyangwa bakiheba.

Abakristo bafite ibikenewe byose kugira ngo bahangane n’imihangayiko iterwa n’akazi. Bibiliya irimo amahame y’ingirakamaro menshi ashobora kudufasha mu bihe bibi kandi agatuma tumererwa neza mu buryo bw’umwuka ndetse no mu buryo bw’ibyiyumvo. Urugero, Yesu yagize ati “ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo.” Inkunga duterwa hano ni iyo kwibanda ku bibazo dufite uyu munsi, si ibyo tuzagira ejo. Ibyo bituma twirinda gukabiriza ingorane zacu, kuko ibyo nta kindi byamara uretse gutuma ibibazo birushaho kwiyongera.—Matayo 6:25-34.

Ni iby’ingenzi ko Abakristo bishingikiriza ku mbaraga za Yehova aho kwishingikiriza ku zabo. Iyo twumvise twanegekaye, Imana ishobora kuduha amahoro n’ibyishimo byo mu mutima, kandi ikaduha n’ubwenge bwo guhangana n’imibabaro. Intumwa Pawulo yaranditse ati “ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi.”—Abefeso 6:10; Abafilipi 4:7.

Nanone kandi, imihangayiko ishobora kugira ingaruka nziza. Ibigeragezo bishobora gutuma duhindukirira Yehova, tukamushaka kandi tukamwiringira. Bishobora no kudushishikariza gukomeza kwihingamo imico ya gikristo ndetse bigatuma tubona imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo. Pawulo yaduhaye inama igira iti “twishimira no mu makuba yacu kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro.”—Abaroma 5:3, 4.

Bityo, imihangayiko ishobora no gutuma dukura mu buryo bw’umwuka aho kuba isoko yo kwiheba n’agahinda.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 7]

GUSHYIRA MU BIKORWA AMAHAME YA BIBILIYA KU KAZI

Imyifatire y’Umukristo hamwe n’uko yitwara mu kazi bishobora gutuma ubutumwa bwo muri Bibiliya bushimisha abo bakorana ndetse n’abandi. Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Tito, yagiriye abakozi inama yo ‘kugandukira ba shebuja, babanezeza muri byose batajya impaka, batiba, ahubwo bakiranuka neza rwose kugira ngo muri byose bizihize inyigisho z’Imana Umukiza wacu.’—Tito 2:9, 10.

Urugero, zirikana ibyo umucuruzi yandikiye icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova agira ati “mbandikiye mbasaba uburenganzira bwo gukoresha Abahamya ba Yehova. Nshaka kubakoresha kuko nzi neza ko ari inyangamugayo, batagira uburyarya, biringirwa, kandi nzi ko batazanyiba. Abahamya ba Yehova ni bo bonyine niringira. Ndabinginze rwose nimubimfashemo.”

Kyle ni Umukristokazi ushinzwe kwakira abashyitsi mu ishuri ryigenga. Umukozi bakoranaga yamutukiye imbere y’abanyeshuri kubera ubwumvikane buke bari bafitanye. Kyle yagize ati “nagombaga kwitonda kugira ngo bidakoza isoni izina rya Yehova.” Mu minsi itanu yakurikiyeho, yatekereje yitonze ku kuntu yashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya. Rimwe muri ayo mahame riboneka mu Baroma 12:18, rikaba rigira riti “niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose.” Kyle yandikiye mugenzi we kuri interineti amusaba imbabazi kubera ikibazo cyari hagati yabo. Yamwandikiye amusaba ko baza kubonana nyuma y’akazi bakagikemura. Bamaze kugikemura, mugenzi wa Kyle yaracururutse kandi abona ko uburyo Kyle yakoresheje agikemura buhuje n’ubwenge. Basezeranyeho bahoberana cyane maze abwira Kyle ati “ibi nta handi wabivanye uretse mu idini ryawe.” Ni uwuhe mwanzuro Kyle yagezeho? Yagize ati “gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya, buri gihe bigira ingaruka nziza.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]

Abakozi benshi bumva bameze nk’akuma gato kari mu mashini nini

[Aho ifoto yavuye]

Japan Information Center, Consulate General of Japan in NY

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 8 yavuye]

Umubumbe: ifoto ya NASA