Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Babyeyi, nimutunge umuryango wanyu!

Babyeyi, nimutunge umuryango wanyu!

Babyeyi, nimutunge umuryango wanyu!

“Niba umuntu adatunga abe . . . , aba yihakanye ibyizerwa.”—1 TIMOTEYO 5:8.

1, 2. (a) Kuki kubona ukuntu abagize umuryango bitabira amateraniro ya gikristo bitera inkunga? (b) Ni izihe ngorane iyo miryango ihangana na zo kugira ngo igere mu materaniro ku gihe?

IYO witegereje abagize itorero rya gikristo mbere y’uko amateraniro atangira, ushobora kubona abana bafite isuku kandi bambaye neza bajya mu myanya yabo bari kumwe n’ababyeyi babo. Mbese ntibiba bishimishije kubona urukundo rurangwa mu bagize iyo miryango, ni ukuvuga urukundo bakunda Yehova n’urwo bakundana bo ubwabo? Icyakora biroroshye ko twakwibagirwa ko haba hashyizweho imihati kugira ngo abagize umuryango bagere mu materaniro ku gihe.

2 Incuro nyinshi, ababyeyi baba bafite imirimo myinshi cyane umunsi wose, kandi iyo bigeze ku migoroba y’amateraniro, akazi karushaho kuba kenshi mu muryango. Hari uguteka, uturimo two mu rugo n’imikoro iba igomba kurangira. Ababyeyi baba bafite inshingano iremereye cyane: baba bagomba kureba ko buri mwana yakarabye, yariye kandi yiteguye. Birumvikana ariko ko iyo umuntu afite abana hashobora kuvuka ibibazo bitunguranye mu gihe kibi cyane. Umwana mukuru ashobora guca ipantaro ye mu gihe akina. Umuto akaba amennye ibiryo. Abana bagatangira gushwana (Imigani 22:15). Ingaruka ziba izihe? N’ababyeyi bashyira ibintu kuri gahunda babyitondeye bashobora guhura na kidobya. Nyamara n’ubwo bimeze bityo, akenshi abagize uwo muryango bagera ku Nzu y’Ubwami mbere y’uko amateraniro atangira. Mbega ukuntu bitera inkunga kubabona bahari icyumweru kigashira ikindi kigataha, umwaka ugashira undi ugataha ari na ko abana bakura bakorera Yehova!

3. Tuzi dute ko Yehova aha agaciro kenshi imiryango?

3 N’ubwo rimwe na rimwe akazi ukora ko kuba umubyeyi kaba katoroshye, ndetse kagatuma unanirwa, ushobora kwiringira ko Yehova aha agaciro kenshi imihati yawe. Yehova ni we watangije gahunda y’umuryango. Ni yo mpamvu Ijambo rye rivuga ko imiryango yose “yitirirwa” Yehova, ni ukuvuga ko ari we uyibeshaho (Abefeso 3:14, 15). Bityo rero, iyo mwebwe babyeyi mushyiraho imihati kugira ngo musohoze neza inshingano mufite mu miryango, muba mwubaha Umwami w’ikirenga w’ijuru n’isi (1 Abakorinto 10:31). Ibyo se si igikundiro gikomeye? Ubwo rero, birakwiriye rwose ko dusuzuma inshingano Yehova yahaye ababyeyi. Muri iki gice, turasuzuma uko iyo nshingano isohozwa mu birebana no gutunga umuryango. Nimucyo dusuzume uburyo butatu Imana yifuza ko ababyeyi batungamo imiryango yabo.

Gutunga umuryango mu by’umubiri

4. Ni izihe gahunda Yehova yashyizeho mu muryango zo guha abana ibyo bakenera?

4 Intumwa Pawulo yaranditse ati “ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera” (1 Timoteyo 5:8). Igihe Pawulo yavugaga ati “umuntu,” yashakaga kuvuga nde? Ni umutware w’umuryango, ubusanzwe akaba ari umugabo. Nanone Imana yahaye umugore umwanya wiyubashye wo kuba umufasha w’umugabo we (Itangiriro 2:18). Abagore bo mu bihe bya Bibiliya akenshi bafashaga abagabo babo gutunga umuryango (Imigani 31:13, 14, 16). Muri iki gihe hasigaye hari ingo nyinshi ziba zirimo umubyeyi umwe. * Hari ababyeyi b’Abakristo benshi barera abana bonyine basohoza neza cyane inshingano yo gutunga ingo zabo. Birumvikana ariko ko iyo umuryango urimo ababyeyi bombi, umugabo agafata iya mbere, birushaho kuba byiza.

5, 6. (a) Ni izihe ngorane abagerageza gutunga ababo mu by’umubiri bahura na zo? (b) Ni iyihe myifatire ihereranye n’akazi ifasha Abakristo batunze imiryango kwihangana?

5 Muri 1 Timoteyo 5:8, ni ubuhe buryo bwo gutunga umuryango Pawulo yashakaga kuvuga? Imirongo ikikije uwo igaragaza ko yavugaga ibyo gutunga umuryango mu by’umubiri. Muri iyi si, abatware b’imiryango bahura n’inzitizi nyinshi mu gihe batunga imiryango yabo mu by’umubiri. Ku isi hose hari ibibazo by’ubukungu bwifashe nabi, abakozi barahagarikwa ku kazi, abashomeri ni benshi kandi n’ibiciro ku masoko ntibisiba kuzamuka. Ni iki cyafasha umuntu utunze umuryango gukomeza guhangana n’ibyo bibazo?

6 Umuntu utunze urugo agomba kwibuka ko iyo nshingano yayihawe na Yehova. Amagambo ya Pawulo yahumetswe agaragaza ko umugabo ufite ubushobozi bwo kumvira iryo tegeko ariko akanga kuryumvira, ameze nk’umuntu ‘wihakanye ibyizerwa.’ Umukristo agomba gukora uko ashoboye kose kugira ngo Imana ye itamubona ityo. Ikibabaje ariko, ni uko hari abantu benshi muri iyi si “badakunda n’ababo” (2 Timoteyo 3:1, 3). Koko rero, hari abagabo batabarika bihunza inshingano zabo, bakarya imiryango yabo. Abagabo b’Abakristo ntibagira imyifatire nk’iyo yo kutita ku miryango yabo no kutarangwa n’impuhwe ku birebana n’inshingano yo gutunga ababo. Abakristo batunze ingo bo batandukanye na bagenzi babo, kuko bo bemera no gukora akazi gasuzuguritse kurusha akandi kose, bakabona ko ari uburyo bwiyubashye kandi bw’ingenzi bwo gushimisha Yehova Imana, kubera ko gatuma bashobora gutunga ababo.

7. Kuki bikwiriye ko ababyeyi batekereza ku rugero rwa Yesu?

7 Nanone abatware b’imiryango bashobora kubona ko ari iby’ingirakamaro gutekereza ku rugero rutunganye rwa Yesu. Wibuke ko Bibiliya yavuze mu buryo bw’ubuhanuzi ko Yesu ari “Data wa twese Uhoraho” (Yesaya 9:5, 6). Kubera ko Yesu ari we “Adamu wa nyuma,” yasimbuye “umuntu wa mbere ari we Adamu,” aba se w’abantu bafite ukwizera bose (1 Abakorinto 15:45). Yesu atandukanye na Adamu waranzwe n’ubwikunde; Yesu we ni umubyeyi utagereranywa. Bibiliya imuvugaho igira iti “iki ni cyo kitumenyesha urukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu” (1 Yohana 3:16). Koko rero, Yesu yemeye guhara ubuzima bwe ku bw’abandi. Ariko kandi no mu mibereho ye ya buri munsi, yemwe no mu tuntu duto duto, yashyiraga imbere ibyo abandi babaga bakeneye aho kwibanda ku byo we yabaga akeneye. Byaba byiza rero babyeyi mwiganye uwo mwuka wo kwigomwa.

8, 9. (a) Ni irihe somo ababyeyi bashobora kuvana ku nyoni mu gihe batunga abana babo mu buryo buzira ubwikunde? (b) Ni mu buhe buryo ababyeyi benshi b’Abakristo bagaragaza umwuka wo kwigomwa?

8 Ababyeyi bashobora kuvana isomo rikomeye ku rukundo ruzira ubwikunde rugaragazwa n’amagambo Yesu yabwiye ubwoko bw’Imana bwari bwarayobye, agira ati “ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo” (Matayo 23:37)? Aha ngaha Yesu yakoresheje amagambo akomeye agaragaza ukuntu inkokokazi irindira imishwi yayo mu mababa yayo. Koko rero, ababyeyi bashobora kwigira byinshi ku kuntu inyoni zigira ubugenge bwo kurinda ibyana byazo, zikaba ziteguye kwishyira mu kaga kugira ngo zirinde ibyana byazo. Iyo urebye ibyo inyoni zifite ibyana zikora buri munsi, usanga bishishikaje. Ziraguruka zigakubita hirya no hino zishakisha ibiryo. N’iyo ziri hafi kugwa agacuho, uturyo zizanye zidutamika ibyana byazo, bihita bitumira bunguri kandi bigakomeza kwasama bisaba ibindi. Iyo witegereje ukuntu ibiremwa byinshi Yehova yaremye bitunga abana babyo, usanga “bifite ubwenge bukabije.”—Imigani 30:24.

9 Mu buryo nk’ubwo, ababyeyi b’Abakristo hirya no hino ku isi bagaragaza umwuka wo kwigomwa ushimishije. Ntiwakwemera ko hagira igihungabanya abana bawe, ahubwo wahitamo kubitangira. No mu buzima bwa buri munsi muba mwiteguye kwigomwa kugira ngo mutunge abanyu. Benshi muri mwe mubyuka kare mukajya gukora akazi kavunanye. Mukorana umwete kugira ngo mubonere imiryango yanyu ibyokurya birimo intungamubiri. Murwana intambara kugira ngo mubonere abana banyu imyambaro ifite isuku, aho kuba kandi bige amashuri akwiriye. Kandi mukomeza gushyiraho iyo mihati buri munsi, umwaka ugashira undi ugataha. Nta gushidikanya ko uwo mwuka wo kwigomwa no kwihangana ushimisha Yehova (Abaheburayo 13:16)! Icyakora nanone mwibuke ko hari ubundi buryo bw’ingenzi kurushaho bwo gutunga abanyu.

Gutunga umuryango mu buryo bw’umwuka

10, 11. Ni ikihe kintu gifite agaciro kurusha ibindi mu byo abantu bakenera, kandi se ni iki ababyeyi b’Abakristo bagomba kubanza gukora kugira ngo bahe abana babo icyo kintu?

10 Gutunga umuryango mu buryo bw’umwuka ni byo bifite agaciro cyane kurusha kuwutunga mu by’umubiri. Yesu yaravuze ati “umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana” (Matayo 4:4; 5:3). Ni iki mwebwe babyeyi mushobora gukora kugira ngo mutunge umuryango wanyu mu buryo bw’umwuka?

11 Kuri iyo ngingo, birashoboka ko nta yindi mirongo ya Bibiliya ikunze gukoreshwa kuruta mu Gutegeka kwa Kabiri 6:5-7. Rambura Bibiliya yawe usome iyo mirongo. Zirikana ko ababyeyi babwirwa ko bagomba kubanza kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi, bagakunda Yehova kandi bagashyira ijambo rye ku mutima wabo. Koko rero babyeyi, mugomba kwiyigisha Ijambo ry’Imana mubyitondeye, mugasoma Bibiliya buri gihe kandi mukayitekerezaho kugira ngo musobanukirwe neza kandi mukunde inzira za Yehova, amahame ye n’amategeko ye. Ibyo bizatuma umutima wanyu wuzura ukuri gushishikaje ko muri Bibiliya kuzatuma mwumva mwishimiye Yehova, mumutinye kandi mumukunze. Muzagira ibintu byinshi byiza mushobora guha abana banyu.—Luka 6:45.

12. Ni gute ababyeyi bakwigana urugero rwa Yesu mu gihe bacengeza ukuri kwa Bibiliya mu bana babo?

12 Ababyeyi bakomeye mu buryo bw’umwuka baba biteguye gushyira mu bikorwa inama iboneka mu Gutegeka kwa Kabiri 6:7 (NW ) ibasaba “gucengeza” mu bana babo amagambo ya Yehova igihe cyose uburyo bubonetse. “Gucengeza” bisobanura kwigisha no gutuma umuntu asobanukirwa ibintu ubimusubiriramo kenshi. Yehova azi neza ko twese, ariko by’umwihariko abana, dukenera gusubirirwamo ibintu kugira ngo tubimenye. Ni na yo mpamvu Yesu yakoreshaga isubiramo mu murimo we. Urugero, igihe yigishaga abigishwa be kwicisha bugufi aho kwishyira hejuru no kurushanwa, yashatse uburyo bunyuranye bwo kubasubiriramo iryo hame. Yabigishaga abafasha gutekereza, agakoresha imigani ndetse akaberekera (Matayo 18:1-4; 20:25-27; Yohana 13:12-15). Igishishikaje ariko, ni uko Yesu atigeze arambirwa. Mu buryo nk’ubwo, ababyeyi bagomba gushaka uburyo bwo kwigisha abana babo ukuri kw’ibanze, bakabasubiriramo amahame ya Yehova bihanganye, kugeza igihe bayasobanukiwe kandi bakayashyira mu bikorwa.

13, 14. Ni ryari ababyeyi bashobora gucengeza mu bana babo ukuri kwa Bibiliya, kandi se bakwifashisha iki?

13 Mu cyigisho cy’umuryango haboneka uburyo bwiza cyane bwo kwigisha. Koko rero, icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango cya buri gihe, cyubaka kandi gishimishije, ni cyo gituma umuryango umererwa neza mu buryo bw’umwuka. Imiryango y’Abakristo hirya no hino ku isi yishimira icyo cyigisho, igakoresha ibitabo bitangwa n’umuteguro wa Yehova kandi igategura icyigisho ihuje n’ibyo abana bakeneye. Igitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe cyagaragaye ko ari impano ihebuje kuri iyo ngingo, kimwe n’igitabo Les jeunes s’interrogent — Réponses pratiques. * Icyakora, icyigisho cy’umuryango si cyo gihe cyonyine cyo kwigisha abana.

14 Nk’uko mu Gutegeka kwa Kabiri 6:7 habigaragaza, hari ibihe byinshi mwebwe babyeyi mushobora kuganira n’abana banyu ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Mwaba mutemberana, mukorera uturimo two mu rugo hamwe cyangwa muruhukira hamwe, mushobora kuboneraho uburyo bwo guha abana banyu ibyo bakenera mu buryo bw’umwuka. Birumvikana ariko ko atari ngombwa ko muhora “mutanga disikuru” mubwira abana banyu ukuri ko muri Bibiliya ubudatuza. Ahubwo, mujye mugerageza gutuma mu muryango haba ibiganiro byubaka kandi byo mu buryo bw’umwuka. Urugero, igazeti ya Réveillez-vous ! iba irimo ingingo nyinshi zivuga ku bintu bitandukanye. Izo ngingo zishobora kubaha uburyo bwo kugirana ibiganiro bishingiye ku nyamaswa Yehova yaremye, ahantu nyaburanga hirya no hino ku isi, n’ukuntu abantu bafite imico n’imibereho binyuranye mu buryo bushimishije. Ibyo biganiro bishobora gutuma abakiri bato bifuza gusoma ibindi bitabo bitangwa n’itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge.—Matayo 24:45-47.

15. Ni gute ababyeyi bashobora gufasha abana babo kubona ko kubwiriza ari umurimo ushishikaje kandi utera kunyurwa?

15 Kugirana n’abana banyu ibiganiro byubaka bizabafasha kubaha ikindi kintu cyo mu buryo bw’umwuka bakenera. Abana b’Abakristo bakeneye kwitoza uburyo bugira ingaruka nziza bwo kugeza ku bandi ibyo bizera. Mu gihe muganira ku ngingo zishishikaje zo mu Munara w’Umurinzi cyangwa Réveillez-vous ! mushobora gushaka uburyo bwo kugaragaza aho izo ngingo zihuriye n’umurimo wo kubwiriza. Urugero, mushobora kubaza muti “ese ntibyaba ari byiza cyane abandi bantu bamenye icyo ibi bivuga ku byerekeye Yehova? Mutekereza ko twakora iki kugira ngo umuntu ashishikazwe n’iyi ngingo?” Ibyo biganiro bishobora gufasha abakiri bato kurushaho gushishikarira kugeza ku bandi ibyo biga. Hanyuma mu gihe mwajyanye n’abana banyu kubwiriza, bibonera urugero rw’ukuntu bya biganiro bishyirwa mu bikorwa. Nanone bashobora kwibonera ko kubwiriza ari umurimo ushishikaje kandi ushimishije, utuma umuntu anyurwa kandi akagira umunezero mwinshi.—Ibyakozwe 20:35.

16. Ni iki abana bashobora kumenya binyuriye ku kumva amasengesho y’ababyeyi babo?

16 Nanone ababyeyi baha abana babo ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka mu gihe basengera hamwe. Yesu yigishije abigishwa be gusenga, kandi incuro nyinshi yasengeraga hamwe na bo (Luka 11:1-13). Tekereza nawe ukuntu bagomba kuba barize ibintu byinshi bitewe n’uko bifatanyaga mu isengesho n’Umwana wa Yehova bwite! Mu buryo nk’ubwo, abana banyu bashobora kwigira byinshi ku masengesho yanyu. Urugero, bashobora kumenya ko Yehova yifuza ko tumuvugisha tubivanye ku mutima nta cyo twishisha, tukamugezaho ibiduhangayikishije byose. Koko rero, amasengesho yanyu ashobora gufasha abana banyu kumenya ukuri kw’ingenzi ko mu buryo bw’umwuka: bashobora kugirana imishyikirano na Se wo mu ijuru.—1 Petero 5:7.

Gutunga umuryango mu buryo bw’ibyiyumvo

17, 18. (a) Ni gute Bibiliya igaragaza akamaro ko kugaragariza abana urukundo? (b) Ni gute ababyeyi b’abagabo bakwigana Yehova bagaragariza abana babo urukundo?

17 Birumvikana ariko ko nanone abana bakenera cyane kwitabwaho mu buryo bw’ibyiyumvo. Ijambo ry’Imana ribwira ababyeyi ko ari ngombwa gutunga imiryango yabo muri ubwo buryo. Urugero, abagore bakiri bato baterwa inkunga yo ‘gukunda abana babo.’ Ibyo bisaba ko ababyeyi bakiri bato bagira ubwenge (Tito 2:4). N’ubundi kandi, birakwiriye kugaragariza umwana urukundo. Ibyo byigisha umwana gukunda, kandi bimuzanira inyungu zirambye. Ku rundi ruhande, kutagaragariza umwana urukundo ni ubupfu. Birababaza cyane, kandi bigaragaza ko ababyeyi bananiwe kwigana Yehova, we utugaragariza urukundo rwinshi n’ubwo tudatunganye.—Zaburi 103:8-14.

18 Yehova afata iya mbere akagaragariza abana be bo ku isi ko abakunda. Nk’uko muri 1 Yohana 4:19 habivuga, “yabanje kudukunda.” Mwebwe babyeyi b’abagabo by’umwihariko, byaba byiza mwiganye urugero rwa Yehova, mugafata iya mbere mukagirana ubucuti n’abana banyu. Bibiliya ibwira ababyeyi b’abagabo ko bagomba kwirinda gusharirira abana babo, kugira ngo “batazinukwa” (Abakolosayi 3:21). Nta gusharirira abana birenze kubereka ko umubyeyi atabakunda cyangwa atabaha agaciro. Ababyeyi b’abagabo bajijinganya kugaragariza abana babo ibyiyumvo, bagomba kwibuka urugero rwa Yehova. Yehova yavugiye mu ijuru ko yemera Umwana we kandi ko amukunda (Matayo 3:17; 17:5). Mbega ukuntu ibyo bishobora kuba byarateye Yesu inkunga! Mu buryo nk’ubwo, abana baterwa inkunga cyane n’uko ababyeyi babo bababwira babikuye ku mutima ko babakunda kandi ko babemera.

19. Kuki igihano ari ingenzi, kandi se ni mu buhe buryo ababyeyi b’Abakristo bihatira gushyira mu gaciro?

19 Birumvikana ariko ko urukundo rw’ababyeyi atari amagambo gusa. Ubundi urukundo rugaragarira mu bikorwa. Ababyeyi bashobora kugaragaza urukundo rwabo baha umuryango ibyo ukenera mu by’umubiri no mu buryo bw’umwuka, cyane cyane iyo ababyeyi babikoze mu buryo bugaragaza ko impamvu y’ibanze ibatera kubikora ari urukundo. Byongeye kandi, guhana abana ni ikimenyetso kigaragaza urukundo. Koko rero, ‘uwo Uwiteka akunze ni we ahana’ (Abaheburayo 12:6). Ku rundi ruhande, umubyeyi udahana umwana aba amwanga (Imigani 13:24). Buri gihe Yehova ashyira mu gaciro iyo atanga igihano, agahana “uko bikwiriye” (Yeremiya 46:28). Si ko buri gihe byorohera ababyeyi badatunganye gushyira mu gaciro muri ubwo buryo. Icyakora, nimwihatira gushyira mu gaciro mu birebana n’igihano, iyo mihati ntizaba ari imfabusa. Guhana umwana mu buryo butajenjetse ariko nanone bwuje urukundo, bimufasha gukura neza akazagira ubuzima bushimishije kandi akazagira icyo yimarira (Imigani 22:6). None se ibyo si byo umubyeyi wese w’Umukristo yifuriza umwana we?

20. Ni gute ababyeyi bashobora guha abana babo uburyo bwiza cyane kurusha ubundi bwo ‘guhitamo ubuzima’?

20 Mu gihe mwebwe babyeyi musohoza uwo murimo w’ingenzi Yehova yabashinze wo guha abana banyu ibyo bakenera mu by’umubiri, mu buryo bw’umwuka no mu byiyumvo, mubona inyungu nyinshi. Muba muha abana banyu uburyo bwiza cyane kurusha ubundi bwo ‘guhitamo ubugingo’ bityo bakazakomeza “kubaho” (Gutegeka 30:19). Abana bahitamo gukorera Yehova kandi bakura bagakomeza kugendera mu nzira y’ubuzima, bahesha ababyeyi babo ibyishimo byinshi cyane (Zaburi 127:3-5). Ibyo byishimo bizahoraho iteka! None se, ni gute mwebwe abakiri bato mwasingiza Yehova uhereye ubu? Igice gikurikira kizasuzuma iyo ngingo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Muri iki gice, muri rusange turavuga ko utunga urugo ari umugabo. Icyakora, amahame akubiyemo aranareba Abakristokazi batunze ingo.

^ par. 13 Byanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Ni gute wasubiza?

Ni iki ababyeyi bakora kugira ngo bahe abana babo ibyo bakeneye

• mu by’umubiri?

• mu buryo bw’umwuka?

• mu byiyumvo?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Inyoni nyinshi zikora ubudatuza kugira ngo zitunge ibyana byazo

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Ababyeyi bagomba kubanza gukomera mu buryo bw’umwuka

[Amafoto yo ku ipaji ya 20 n’iya 21]

Ababyeyi bashobora kubona uburyo bwinshi bwo kwigisha abana babo ibirebana n’Umuremyi

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Abana baterwa inkunga cyane n’uko ababyeyi babo bababwira ko babemera