Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dushobora kunesha ikigeragezo icyo ari cyo cyose!

Dushobora kunesha ikigeragezo icyo ari cyo cyose!

Dushobora kunesha ikigeragezo icyo ari cyo cyose!

HARI ikigeragezo waba uhanganye na cyo? Ese wumva waracitse intege, utagishoboye kucyihanganira? Ese hari n’igihe wumva ko ikibazo uhanganye na cyo ari nta wundi ugifite kandi ko kitazigera gikemuka? Niba ari uko bimeze, ntucike intege! Bibiliya itwizeza ko Imana ishobora kudufasha guhangana n’ikigeragezo icyo ari cyo cyose twahura na cyo.

Bibiliya ivuga ko abagaragu b’Imana bazahura n’ “ibibagerageza bitari bimwe” (Yakobo 1:2). Uzirikane ko hakoreshejwe imvugo ngo “bitari bimwe” (poi·kiʹlos mu Kigiriki). Ukurikije uko iryo jambo ry’Ikigiriki ry’umwimerere ryakoreshwaga kera, risobanura ngo “ibintu byinshi kandi bitandukanye” cyangwa “ikintu gifite amabara menshi” kandi rikaba ryumvikanisha “uburyo ibigeragezo biba bitandukanye.” Ku bw’ibyo, mu buryo bw’ikigereranyo twavuga ko ‘ibigeragezo bitari bimwe’ ari ibigeragezo biza bifite amabara atandukanye. Icyakora, Yehova aradufasha ku buryo dushobora kubinesha byose. Kuki se dushobora kubyiringira?

“Ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi”

Intumwa Petero yavuze ko Abakristo ‘bashavuzwa n’ibigeragezo bitari bimwe’ (1 Petero 1:6, Inkuru Nziza ku Muntu Wese). Nyuma y’aho, yavuze mu ibaruwa ye yahumetswe ko “ubuntu bw’Imana” ari ubw’ “uburyo bwinshi” (1 Petero 4:10). Imvugo ngo “bw’uburyo bwinshi” ikomoka ku ijambo rifitanye isano n’ijambo ry’Ikigiriki ry’umwimerere ryakoreshejwe haruguru. Umuhanga umwe mu bya Bibiliya yagize icyo avuga kuri iryo jambo, agira ati ‘icyo ni igitekerezo cyimbitse. Kuba ijambo poikilos ryarakoreshejwe ryerekeza ku buntu bw’Imana, bisobanura ko ari nta kigeragezo umuntu adashobora gutsinda abifashijwemo n’ubuntu bw’Imana.’ Yakomeje avuga ati ‘nta mimerere, cyangwa ingorane cyangwa ikibazo gikomeye kandi cyihutirwa ubuntu bw’Imana budashobora kudufasha gukemura cyangwa guhangana na byo. Iryo jambo rishishikaje poikilos rituma duhita dutekereza kuri ubwo buntu Imana itugaragariza mu buryo butandukanye, buba buhagije kugira ngo budufashe guhangana n’ibibazo byose duhura na byo.’

Ubuntu bw’Imana budufasha kwihanganira ibigeragezo

Dukurikije ibyo Petero yavuze, uburyo bumwe Imana ikoresha kugira ngo igaragaze ubuntu bwayo, ni abantu batandukanye bagize itorero rya gikristo (1 Petero 4:11). Buri mugaragu w’Imana afite impano yo mu buryo bw’umwuka cyangwa se ubushobozi runaka bushobora gutuma abera isoko y’inkunga abantu bahanganye n’ibigeragezo (Abaroma 12:6-8). Urugero, bamwe mu bagize itorero ni abahanga mu kwigisha Bibiliya. Amagambo arangwa n’ubwenge bavuga atera abandi kwihangana (Nehemiya 8:1-4, 8, 12). Hari abandi bajya gusura abantu bakeneye gufashwa, mu rwego rwo kuragira umukumbi. Kujya kubasura bibatera inkunga, mbese rwose biba ari igihe cyo ‘guhumuriza imitima’ (Abakolosayi 2:2). Iyo abagenzuzi basuye abantu muri urwo rwego rwo gukomeza ukwizera kwabo, baba babahaye impano yo mu buryo bw’umwuka (Yohana 21:16). Hari abandi mu itorero bazwiho kuba bagira urugwiro, ari abanyampuhwe, kandi bakaba bazi kwita kuri bagenzi babo bahuje ukwizera bafite intimba batewe n’ibigeragezo bahuye na byo (Ibyakozwe 4:36; Abaroma 12:10; Abakolosayi 3:10). Imbabazi n’ubufasha bugaragara butangwa n’abo bavandimwe na bashiki bacu bazirikana abandi ni uburyo bukomeye Imana iba igaragajemo ubuntu bwayo.—Imigani 12:25; 17:17.

“Imana nyir’ihumure ryose”

Ikirenze byose, Yehova atanga ihumure. Ni “Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose” (2 Abakorinto 1:3, 4). Ubwenge dusanga mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe n’imbaraga duhabwa n’umwuka wera wayo, ni uburyo bw’ingenzi Yehova akoresha asubiza amasengesho tumutura tumusaba ko yadufasha (Yesaya 30:18, 21; Luka 11:13; Yohana 14:16). Dushobora guterwa inkunga n’isezerano ryahumetswe ryatanzwe n’intumwa Pawulo. Yaravuze ati “Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.”—1 Abakorinto 10:13.

Ni koko, uko ikigeragezo twahura na cyo cyaba kiri kose, ubuntu bwa Yehova butuma tucyihanganira (Yakobo 1:17). Ubufasha Yehova aha abagaragu be mu gihe gikwiriye, uko ibigeragezo baba bahanganye na byo byaba biri kose, ni igihamya kigaragaza ‘ubwenge bw’Imana bw’uburyo bwinshi’ (Abefeso 3:10). Ese nawe si ko ubibona?

[Amafoto yo ku ipaji ya 31]

Yehova adufasha guhangana n’ibigeragezo duhura na byo