Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gusingiza Yehova ku ishuri

Gusingiza Yehova ku ishuri

Gusingiza Yehova ku ishuri

HIRYA no hino ku isi, Abahamya ba Yehova bakiri bato basingiza Imana ku ishuri, binyuriye mu magambo no mu myifatire yabo. Nimucyo turebe ingero zimwe na zimwe z’ishyaka abakiri bato bagaragaza.

Umuhamya ukiri muto wo mu Bugiriki yari afite umukoro wo kugira icyo yandika ku bihereranye no guhumana kw’ikirere. Yashatse muri Index des publications de la Société Watch Tower, abona ibisobanuro byiza kuri iyo ngingo mu igazeti ya Réveillez-vous !, arangije inyandiko ye avuga ko iyo gazeti ari yo yifashishije ayitegura. Umwarimu we yamubwiye ko inyandiko ye yari mu za mbere nziza yasomye. Nyuma y’igihe runaka uwo mwarimu yaje gukoresha iyo nyandiko mu nama nyungurana bitekerezo yari yagiyemo kandi rwose byagize ingaruka nziza. Uwo mushiki wacu ukiri muto yafashe umwanzuro wo guha umwarimu we andi magazeti ya Réveillez-vous !, harimo n’iyavugaga ngo “Les enseignants: que ferions-nous sans eux ?” (Ni iki twakora tudafite abarimu?). Nyuma y’aho, uwo mwarimu yaje gushimagiza iyo gazeti ya Réveillez-vous ! mu ishuri, maze abanyeshuri bamwe bifuza guhabwa iyo gazeti. Uwo mushiki wacu yagiye azana amagazeti ya Réveillez-vous ! ku ishuri kugira ngo abo banyeshuri babashe gusomamo izindi ngingo.

Muri Bénin, ho muri Afurika, Umukristo ukiri umwangavu yahuye n’ikigeragezo gikomeye. Muri icyo gihugu ababyeyi bafite akamenyero ko kwishyira hamwe maze bagashaka abarimu bo kwigisha abana amasomo amwe n’amwe akomeye mbere y’uko bakora ibizamini. Ariko rero, abarimu bahisemo kujya bayatanga ku wa Gatandatu mu gitondo. Uwo Muhamya ukiri muto yabyanze agira ati “ku wa Gatandatu mu gitondo ni bwo abagize itorero bifatanyiriza hamwe mu murimo wo kubwiriza. Mu cyumweru cyose icyo ni cyo gihe kimpesha ibyishimo kuruta ikindi gihe cyose kandi rwose nta kindi kintu nshobora kugisimbuza!” Se, wamureraga wenyine na we wari Umuhamya, yaramushyigikiye, agerageza gusaba ababyeyi bamwe n’abarimu ko bahindura iyo gahunda. Icyakora bose barabyanze. Uwo mukobwa ukiri muto yahisemo kutazigera yifatanya muri ayo masomo. Ahubwo yigiraga kubwirizanya n’itorero rye. Abanyeshuri biganaga baramusetse cyane, bakajya bamusaba ngo areke ibyo kubwiriza kandi ngo n’iyo Mana ye azayireke. Bumvaga ko byanze bikunze azatsindwa ibizamini. Nyamara, abo banyeshuri bahawe ayo masomo y’inyongera bose baratsinzwe mu gihe uwo mushiki wacu ukiri muto we yatsinze. Birumvikana nyine ko batongeye kumukoba. Abo banyeshuri basigaye bamubwira ngo “ntuzareke gukorera Imana yawe.”

Muri Repubulika ya Tchèque, umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yasabwe kwitegura kuzagira icyo avuga ku gitabo runaka yasomye. Nyina yamuteye inkunga yo kuvuga ku bihereranye n’igitabo Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose mu Bihe Byose. Muri icyo kiganiro yatanze yatangiye abaza ati “uko mwe mutekereza, ni nde muntu ukomeye kuruta abandi bose waba yarabayeho?” Yavuze uwo Yesu yari we, avuga ku bihereranye n’ubuzima bwe hano ku isi ndetse no ku nyigisho yigishaga. Hanyuma yagize icyo avuga ku gice gifite umutwe uvuga ngo “Isomo mu Bihereranye no Kubabarira.” Umwarimu we yaratangaye cyane aravuga ati “watanze ikiganiro cyiza cyane kuruta ibindi byose wigeze kuduha!,” ndetse ahita afata icyo gitabo. Hari n’abanyeshuri bagenzi be bagishakaga. Umunsi wakurikiyeho, uwo mwana w’umukobwa yashimishijwe no gutanga ibitabo 18.

Abakiri bato nk’abo babonera ibyishimo mu gusingiza Yehova ku ishuri. Byaba byiza twese twiganye abo bakiri bato, tukagaragaza ishyaka nk’iryo bagaragaza.