Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Iby’akazi ni amayobera

Iby’akazi ni amayobera

Iby’akazi ni amayobera

“Gukora, gukora! Kumenya ko tugifite ibintu byiza cyane tugomba gukora birashimisha cyane.”—Byavuzwe n’umwanditsi Katherine Mansfield (1888-1923).

MBESE nawe ubona akazi muri ubwo buryo bwiza cyane? Wowe ku giti cyawe akazi ukabona ute? Ese wenda wumva ko akazi ari ikintu kirambiranye kandi kidashimishije uba ugomba kwihanganira kugeza ku mpera z’icyumweru ubwo wongera kwishimisha? Cyangwa akazi kawe karagushishikaza cyane ku buryo ahubwo gasigaye gasa n’akagiye kukubata?

Abantu benshi igihe cyabo hafi ya cyose bakimara mu kazi. Akazi dukora gashobora kugena aho tuba ndetse n’uburyo tubaho. Abantu benshi babona ko kuva bakiri abasore kugeza bageze mu za bukuru, akazi ari cyo kintu cyabatwaye igihe kinini mu mibereho yabo. Bamwe muri twe dushimishwa cyane n’akazi dukora. Hari ababona ko akazi kagira agaciro bitewe n’umushahara gahemba cyangwa icyubahiro gahesha, mu gihe abandi bo babona gukora ari ukugira ngo umuntu abone icyo aba ahugiyeho gusa cyangwa ko ari uguta igihe.

Hari abakora kugira ngo babone ikibatunga n’abakora kuko bakunda gukora gusa; abandi bo bagwa ku kazi cyangwa bakicwa n’ingaruka z’akazi bakora. Urugero, raporo ya vuba aha y’Umuryango w’Abibumbye, ivuga ko akazi gatera imibabaro n’imfu nyinshi “kurusha intambara cyangwa ibiyobyabwenge no gusabikwa n’inzoga bikomatanyirijwe hamwe.” Ikinyamakuru cy’i Londres cyavuze kuri iyo raporo kigira kiti “buri mwaka, hari abantu barenga miriyoni ebyiri bapfa bazize impanuka zituruka ku kazi cyangwa indwara ziterwa n’akazi . . . Abantu bahora bitegeye ivumbi, za aside, urusaku n’ubumara, barwara kanseri, indwara z’umutima n’iz’ubwonko” (The Guardian). Imirimo abana bakoreshwa hamwe n’imirimo y’uburetwa, ni bibiri gusa mu bintu by’agahomamunwa biranga akazi ko muri iki gihe.

Byongeye kandi, hari icyo umuhanga mu by’imyitwarire y’abantu witwa Steven Berglas yita “agacuho gateje akaga.” Yavuze ibyerekeye umuntu ukunda akazi, umara kugera ku ntera yo hejuru mu kazi ke nyamara agahora afite “ubwoba budashira n’agahinda, agahora atishimye, yihebye bitewe n’uko yumva yaragotewe mu kazi adashobora kwigobotora cyangwa ngo kamuheshe ibyishimo.”

Gukorana umwete bitandukanye no kubatwa n’akazi

Muri iyi si aho abantu benshi bamara amasaha menshi bagoka ku kazi, ni ngombwa ko tumenya gutandukanya abakorana umwete n’ababaswe n’akazi. Abantu benshi babaswe n’akazi babona ko ku kazi ari ahantu h’umutekano muri iyi si yugarijwe n’akaga kandi utamenya uko ejo bizaba bimeze; abakorana umwete bo babona ko akazi ari inshingano ya ngombwa, kandi rimwe na rimwe ibatera kunyurwa. Ku babaswe n’akazi, akazi kabo karyamira ibindi bice bigize imibereho yabo; abakorana umwete bo baba bazi igihe bagomba guhagarikira akazi kabo, bakerekeza ibitekerezo ahandi hatari mu kazi, urugero bakaba bahari mu gihe cyo kwizihiza isabukuru y’ishyingiranwa ryabo. Ababaswe n’akazi bashimishwa no gukora amasaha y’ikirenga kandi birabashishikaza cyane; abakorana umwete bo si uko babibona.

Abantu bo muri iki gihe ntibabona itandukaniro riri hagati y’abo bantu bombi kuko bashishikazwa no gukora amasaha y’ikirenga. Telefoni zigendanwa n’ibindi bikoresho by’itumanaho, bishobora gutuma umuntu atamenya niba ari mu rugo cyangwa mu kazi. Abantu bakorera akazi aho bari hose n’igihe cyose, bashobora kwinaniza bikaba byanabaviramo urupfu.

Iyo myifatire idakwiriye abantu bamwe bayibona bate? Abahanga mu by’imyifatire y’abantu babonye ko abantu bagira akazi kenshi n’imihangayiko myinshi iterwa n’akazi, basigaye bashaka kuzana ibintu by’umwuka mu kazi, no gufatanya iby’idini n’akazi. Hari ikinyamakuru cyagize kiti “kuvanga ibintu by’umwuka n’akazi ni ibintu byogeye.”—San Francisco Examiner.

Raporo iherutse kuvuga ku bya Silicon Valley, umujyi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika urimo inganda nyinshi zikoresha ikoranabuhanga rihanitse igira iti “mu gihe abayobozi babona ko imyanya irimo ubusa muri parikingi ku minsi y’akazi iba ari myinshi bitewe n’uko kugabanya abakozi bigikomeza; muri parikingi z’ahatangirwa inyigisho za Bibiliya ho, nimugoroba usanga imyanya ari mike.” Icyo ibyo byaba bisobanura cyose, abantu benshi ku isi biboneye ko Bibiliya igira ingaruka nziza ku kuntu babona akazi, bigatuma barushaho kugira imibereho ishyize mu gaciro.

Ni gute Bibiliya ishobora kudufasha kubona iby’akazi mu buryo bushyize mu gaciro? Ese hari amahame ashingiye ku Byanditswe ashobora kudufasha guhangana n’ibibazo duhura na byo mu kazi muri iki gihe? Ibyo bibazo birasuzumwa mu ngingo ikurikira.