Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Rubyiruko, nimusingize Yehova!

Rubyiruko, nimusingize Yehova!

Rubyiruko, nimusingize Yehova!

“Nimushimire Uwiteka mu isi, . . . Namwe basore n’inkumi.”—ZABURI 148:7, 12.

1, 2. (a) Ni ibihe bintu abakiri bato bazi ko babujijwe? (b) Kuki abakiri bato batagomba kurakazwa n’uko hari ibyo ababyeyi babo bababuza?

INCURO nyinshi abakiri bato baba bazi neza ibyo baba bataremererwa gukora. Abenshi muri bo bashobora kukubwira imyaka bagomba kuzaba bafite kugira ngo bemererwe kwambuka umuhanda bari bonyine, bemererwe kugeza ku isaha runaka nijoro bakiri maso, cyangwa bemererwe gutwara imodoka. Hari igihe umuntu ukiri muto ashobora kumva ko bamwigirizaho nkana bamubuza gukora ibyo ashaka, bakamubwira ngo “tegereza uzabanze ukure.”

2 Mwebwe abakiri bato, mumenye ko ababyeyi banyu bumva ko ari iby’ubwenge kubabuza gukora ibyo bintu, wenda bitewe n’uko baba bifuza kubarinda. Nta gushidikanya nanone ko muzi ko Yehova yishima iyo mwumviye ababyeyi banyu (Abakolosayi 3:20). None se ujya wumva bisa n’aho igihe kigutindiye ngo utangire ubuzima nyabwo? Mbese ibintu byose by’ingenzi urabibujijwe kugeza igihe uzaba umaze gukura? Reka da! Hari umurimo ukorwa muri iki gihe, w’ingenzi cyane kurusha undi murimo wose ushobora kuba utegereje. Mbese namwe abakiri bato mwemerewe kwifatanya muri uwo murimo? Ntimubyemerewe gusa, ahubwo mu by’ukuri Imana Isumbabyose ubwayo irabatumirira kuwifatanyamo!

3. Yehova atumirira abakiri bato kwifatanya mu wuhe murimo wihariye, kandi se ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

3 Uwo murimo tuvuga ni umurimo bwoko ki? Zirikana amagambo agize umurongo w’ifatizo iki gice gishingiyeho, agira ati “nimushimire Uwiteka mu isi, . . . Namwe basore n’inkumi, namwe basaza n’abana” (Zaburi 148:7, 12). Mufite igikundiro kitagereranywa: mushobora gusingiza Yehova. None se mwebwe abakiri bato, mwumva mushishikariye kugira uruhare muri uwo murimo? Hari benshi babishishikariye. Reka dusuzume ibibazo bitatu kugira ngo twumve impamvu ari iby’ingirakamaro gushishikarira uwo murimo. Icya mbere, kuki mugomba gusingiza Yehova? Icya kabiri, ni gute mushobora kumusingiza mu buryo bugira ingaruka nziza? Icya gatatu, ni ryari igihe kiba kigeze kugira ngo mutangire gusingiza Yehova?

Kuki mugomba gusingiza Yehova?

4, 5. (a) Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 148, turi mu yihe mimerere ihebuje? (b) Bishoboka bite ko ibiremwa bitavuga, ntibitekereze byasingiza Yehova?

4 Impamvu y’ingenzi cyane ituma dusingiza Yehova ni ukubera ko ari Umuremyi. Zaburi ya 148 idufasha kwerekeza ibitekerezo kuri uko kuri. Bitekerezeho nawe: uramutse uhuye n’abantu benshi baririmba indirimbo nziza cyane kandi ikora ku mutima, wakumva umeze ute? Byagenda bite se niba uzi ko amagambo y’iyo ndirimbo ari ukuri, akubiyemo ibitekerezo by’ingirakamaro, bishimishije kandi bitera inkunga? Mbese wumva wifuje kwiga ayo magambo maze ukunga mu ryabo? Benshi muri twe ni ko twabigenza. Koko rero, Zaburi ya 148 igaragaza ko uri mu mimerere nk’iyo, ariko noneho y’agahebuzo. Iyo zaburi ivuga imbaga y’ibiremwa byinshi bisingiza Yehova mu majwi y’urwunge. Ariko mu gihe uri bube usoma iyo zaburi, ushobora kuza kubona ikintu kidasanzwe. Icyo kintu ni ikihe?

5 Ibyinshi mu biremwa bisingiza Yehova bivugwa muri Zaburi ya 148 ntibishobora kuvuga cyangwa gutekereza. Urugero, dusoma ko izuba, ukwezi, inyenyeri, shelegi, umuyaga, imisozi miremire n’udusozi byose bisingiza Yehova. Bishoboka bite ko ibyo byaremwe bidafite ubuzima byasingiza Yehova (Umurongo wa 3, 8, 9)? Mu by’ukuri, bimusingiza nk’uko ibiti, ibifi byo mu nyanja n’inyamaswa bimusingiza (Umurongo wa 7, 9, 10). Mbese waba warigeze kwitegereza akazuba ka kiberinka cyangwa ukwezi kwaka inzora kogoga ijuru rihunze inyenyeri? Waba se warigeze usetswa no kubona inyamaswa zikinagira cyangwa ukamira umwuka ubonye imisozi, imirambi n’ibibaya byiza cyane? Hanyuma “wumvise” indirimbo y’ishimwe ibyaremwe biririmba. Ibyo Yehova yaremye byose bitwibutsa ko ari we Muremyi ushobora byose, ko nta muntu n’umwe haba mu ijuru no mu isi ufite imbaraga nka we, uzi ubwenge cyangwa wuje urukundo kumurusha.—Abaroma 1:20; Ibyahishuwe 4:11.

6, 7. (a) Ni ibihe biremwa bifite ubwenge Zaburi ya 148 ivuga ko bisingiza Yehova? (b) Kuki twagombye gushishikarira gusingiza Yehova? Sobanura.

6 Zaburi ya 148 isobanura nanone ukuntu ibiremwa bifite ubwenge bisingiza Yehova. Ku murongo wa 2 tubona ko ‘ingabo’ za Yehova zo mu ijuru z’abamarayika zisingiza Imana. Ku murongo wa 11, abantu bakomeye b’abanyacyubahiro, urugero nk’abami n’abacamanza, na bo batumirirwa gusingiza Yehova. Niba abamarayika b’abanyambaraga bashimishwa no gusingiza Yehova, ni nde muntu buntu wabona aho ahera avuga ko ari umunyacyubahiro cyane ku buryo atasingiza Yehova? Hanyuma ku murongo wa 12 n’uwa 13, namwe abakiri bato mutumirirwa kwifatanya mu gusingiza Yehova. Mbese wumva ushishikariye kumusingiza?

7 Tekereza kuri uru rugero. Uramutse ufite incuti yawe magara ifite ubuhanga buhambaye, wenda nko mu mikino, ubugeni cyangwa mu muzika, mbese wajya uyivuga mu muryango wawe no mu zindi ncuti zawe? Nta gushidikanya ko wajya uyivuga. Natwe rero, kumenya ibintu byose Yehova yakoze bishobora kutugiraho ingaruka nk’izo. Urugero, Zaburi ya 19:2, 3 ivuga ko ijuru rihunze inyenyeri ‘rivuga.’ Iyo dutekereje ku bintu bitangaje Yehova yaremye, ntidushobora kwifata ngo tureke kubwira abandi iby’Imana yacu.

8, 9. Ni izihe mpamvu zituma Yehova ashaka ko tumusingiza?

8 Indi mpamvu y’ingenzi ituma dusingiza Yehova ni uko ashaka ko tumusingiza. Kubera iki? Mbese ni ukubera ko akeneye ishimwe ry’abantu? Reka da! Twebwe abantu hari igihe dukenera ishimwe, ariko Yehova aradusumba kure cyane nta n’amahuriro (Yesaya 55:8). Ntajya yishidikanyaho cyangwa ngo ashidikanye ku mico ye (Yesaya 45:5). Nyamara ashaka ko tumusingiza kandi arishima iyo tumusingije. Kubera iki? Reka turebe impamvu ebyiri. Iya mbere ni uko azi ko dukeneye kumusingiza. Yaturemanye icyifuzo cyo gukenera ibintu byo mu buryo bw’umwuka; dukeneye gusenga (Matayo 5:3). Iyo Yehova atubona dukora ibyo bintu dukeneye biramushimisha, nk’uko n’ababyeyi banyu bishima iyo babona murya ibyokurya bazi ko bibafitiye akamaro.—Yohana 4:34.

9 Impamvu ya kabiri, ni uko Yehova azi ko hari abandi bantu bakeneye kumva tumusingiza. Intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo wari umusore amagambo agira ati “wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze kuko nugira utyo uzikizanya n’abakumva” (1 Timoteyo 4:16). Koko rero, iyo mwigisha abandi ibya Yehova Imana, mumusingiza, na bo bashobora kumenya Yehova. Ubwo bumenyi bushobora kuzabageza ku gakiza k’iteka.—Yohana 17:3.

10. Kuki twumva duhatiwe gusingiza Imana yacu?

10 Icyakora hari indi mpamvu ituma dusingiza Yehova. Ibuka rwa rugero rw’incuti yawe ifite ubuhanga budasanzwe. Mbese uramutse wumvise abandi bamuvugaho ibinyoma cyangwa se bamuharabika, ntibyatuma urushaho kumusingiza umaramaje? Yehova na we abantu baramuharabika cyane muri iyi si (Yohana 8:44; Ibyahishuwe 12:9). Bityo rero, abamukunda bumva bahatiwe kubwira abandi ukuri ku bimwerekeye, bakanyomoza ibyo binyoma abantu bamuvugaho. Mbese nawe wifuza kugaragaza urukundo ukunda Yehova, ko umushimira kandi ukagaragaza ko wifuza ko akubera Umutegetsi aho kuyoboka umwanzi we mukuru ari we Satani? Ibyo byose wabikora usingiza Yehova. Ubwo rero ikibazo gikurikira, ni ukumenya uko wabikora.

Uko bamwe mu bakiri bato basingije Yehova

11. Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zigaragaza ko abakiri bato bashobora gusingiza Yehova mu buryo bugira ingaruka nziza?

11 Bibiliya igaragaza ko incuro nyinshi abakiri bato basingiza Yehova mu buryo bugira ingaruka nziza. Urugero, hari umukobwa w’Umwisirayelikazi wari waranyazwe n’Abasiriya. Yagize ubushizi bw’amanga bwo kubwira nyirabuja iby’umuhanuzi wa Yehova witwaga Elisa. Amagambo yamubwiye yatumye habaho igitangaza, kandi hatanzwe ubuhamya bukomeye (2 Abami 5:1-17). Yesu na we igihe yari akiri umwana, yabwirizaga ashize amanga. Mu bintu byose byabaye mu buto bwe byashoboraga gushyirwa mu Byanditswe, Yehova yatoranyije inkuru imwe y’ibyabaye igihe Yesu yari afite imyaka 12, ubwo yabazaga abigisha b’idini mu rusengero rw’i Yerusalemu abigiranye ubutwari, agasiga batangajwe n’ukuntu yari asobanukiwe inzira za Yehova.—Luka 2:46-49.

12, 13. (a) Ni iki Yesu yakoze mu rusengero mbere gato y’uko yicwa, kandi se byagize izihe ngaruka ku bantu bari aho? (b) Yesu yakiriye ate ishimwe ry’abana bato?

12 Nanone Yesu amaze kuba mukuru, yashishikarije abana gusingiza Yehova. Urugero, hasigaye iminsi mike ngo Yesu yicwe, yagiye mu rusengero rw’i Yerusalemu. Bibiliya ivuga ko yahakoreye “ibitangaza.” Yasohoye abantu bari barahinduye aho hantu hera isenga ry’abajura. Nanone yakijije impumyi n’ibirema. Abantu bose bari aho, cyane cyane abayobozi b’idini, bagombye kuba barumvise basunikiwe gusingiza Yehova n’Umwana we ari we Mesiya. Ikibabaje ariko, ni uko benshi muri icyo gihe batigeze basingiza Imana. Bari bazi ko Yesu yatumwe n’Imana, ariko batinyaga abayobozi b’idini. Icyakora, hari itsinda rimwe ry’abantu bavuze bashize amanga. Uzi abo bantu abo ari bo? Bibiliya igira iti “abatambyi bakuru n’abanditsi babonye ibitangaza akoze, n’abana bavugiye mu rusengero amajwi arenga bati ‘Hoziyana mwene Dawidi,’ bararakara. Baramubaza bati ‘aho urumva ibyo aba bavuga?’ ”—Matayo 21:15, 16; Yohana 12:42.

13 Abo batambyi bari biteze ko Yesu yari gucecekesha abo bana bamusingizaga. None se yarabacecekesheje? Reka da! Yesu yashubije abo batambyi ati “yee, ntimwari mwasoma ngo ‘mu kanwa k’abana bato n’abonka wabonyemo ishimwe ritagira inenge’?” Uko bigaragara, Yesu na Se bari bashimishijwe n’ishimwe ry’abo bana. Abo bana barimo bakora ibyo abakuru bose bari aho bagombaga gukora. Mu bwenge bw’abo bana bari bakiri bato bumvaga ibintu byigaragaza. Bari barabonye uwo muntu akora ibitangaza, avugana ubutwari no kwizera, kandi agaragariza Imana n’abantu urukundo rwinshi. Yari uwo yavugaga ko yari we, ni ukuvuga “mwene Dawidi” wasezeranyijwe, ari we Mesiya. Abo bana babonye ingororano yo kwizera kwabo kandi bagize igikundiro cyo gusohoza ubuhanuzi.—Zaburi 8:3.

14. Ni gute impano abakiri bato bafite zabafasha gusingiza Imana?

14 Izo ngero zitwigisha iki? Zitwigisha ko abakiri bato bashobora gusingiza Yehova mu buryo bugira ingaruka nziza. Akenshi baba bafite impano yo kubona ukuri mu buryo bworoheje kandi bwumvikana neza, bakagaragaza ukwizera kwabo bashishikaye kandi bafite ishyaka. Nanone bafite impano ivugwa mu Migani 20:29 hagira hati “ubwiza bw’abasore ni imbaraga zabo.” Koko rero, mwebwe abakiri bato mufite imbaraga n’imirya, uwo akaba ari umutungo w’agaciro wabafasha gusingiza Yehova. Ariko se ni gute mwakoresha izo mpano mu buryo bufatika?

Ni gute mwasingiza Yehova?

15. Kugira ngo ugire icyo ugeraho mu gihe usingiza Yehova, ni iki kigomba kugusunikira kumusingiza?

15 Kugira ngo ugire icyo ugeraho bitangirira mu mutima. Ntimushobora kugira icyo mugeraho mu gihe musingiza Yehova, niba mubikora kubera ko abandi bifuza ko mubikora. Wibuke ko itegeko rikomeye kurusha andi ari iri rigira riti “ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose” (Matayo 22:37). Mbese wowe ku giti cyawe wamenye Yehova binyuriye ku cyigisho cya bwite cy’Ijambo rye? Mu buryo bukwiriye, ibyo wamenye byagombye gutuma wumva ukunze Yehova. Uburyo busanzwe bwo kugaragaza urwo rukundo, ni ukumusingiza. Iyo umaze kugira intego zisobanutse neza kandi zitajegajega, uba witeguye gusingiza Yehova ufite ishyaka.

16, 17. Ni uruhe ruhare imyifatire igira mu gusingiza Yehova? Tanga urugero.

16 Ubu noneho mbere y’uko utekereza ibyo uzavuga, banza utekereze uko uzitwara. Iyo wa mukobwa w’Umwisirayelikazi wo mu gihe cya Elisa aza kuba ataragiraga ikinyabupfura, ari umushizi w’isoni, nta wushobora kumwiringira, uratekereza ko ba shebuja b’Abasiriya baba baramwumvise igihe yababwiraga iby’umuhanuzi wa Yehova? Bashoboraga kutamutega amatwi. Mu buryo nk’ubwo, abantu barushaho kwitabira ibyo ubabwira iyo babona ko uri umwana wubaha, w’inyangamugayo kandi ufite ikinyabupfura (Abaroma 2:21). Reka dufate urugero.

17 Umwana w’umukobwa wo muri Porutugali w’imyaka 11 yari ahanganye n’ikigeragezo ku ishuri, cyo kwizihiza iminsi mikuru inyuranyije n’umutimanama we watojwe na Bibiliya. Mu buryo burangwa no kubaha yasobanuriye mwarimukazi we impamvu yanze kwizihiza iyo minsi mikuru, ariko mwarimukazi yaramukobye. Uko igihe cyagendaga gihita, mwarimukazi yagerageje incuro nyinshi kumumwaza, annyega idini rye. Nyamara uwo mwana w’umukobwa yakomeje kubaha. Hashize imyaka runaka nyuma yaho, uwo mushiki wacu wari ukiri muto yabaye umupayiniya, ni ukuvuga umubwiriza w’igihe cyose. Igihe yari mu ikoraniro, yagiye kureba ababatizwaga abonamo umuntu yari azi. Ni wa mwarimukazi wari warahoze amwigisha! Bamaze guhoberana barira, uwo mugore ukuze yabwiye uwo mukobwa ko atigeze yibagirwa imyifatire irangwa no kubaha uwo mushiki wacu wari umunyeshuri we yari yaragaragaje. Hari Umuhamya wari warasuye uwo mwarimukazi iwe, maze amubwira imyifatire y’umunyeshuri yigeze kwigisha. Uwo mwarimukazi yatangiye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, maze amenya ukuri. Koko rero, imyifatire yanyu ishobora kuba uburyo bukomeye cyane bwo gusingiza Yehova!

18. Ni iki umuntu ukiri muto yakora niba ajijinganya gutangiza ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya no kuri Yehova Imana?

18 Mbese rimwe na rimwe bijya bikugora gutangiza ibiganiro ku ishuri uvuga iby’ukwizera kwawe? Si wowe wenyine uhanganye n’icyo kibazo. Icyakora, hari icyo wakora ugatuma abandi bakubaza imyizerere yawe. Urugero, niba byemewe n’amategeko, kuki utakwitwaza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya ukabisoma mu kiruhuko cya saa sita cyangwa ikindi gihe biba byemewe? Abanyeshuri mwigana bashobora kukubaza ibyo usoma ibyo ari byo. Mu gihe ubasubiza kandi ukababwira icyagushishikaje mu ngingo usoma cyangwa igitabo ufite, ushobora gusanga mwatangiye ikiganiro gishishikaje utabizi. Jya wibuka kubaza ibibazo kugira ngo umenye icyo mugenzi wawe atekereza. Mutege amatwi umwubashye, umugezeho ibyo wize muri Bibiliya. Nk’uko inkuru iri ku ipaji ya 29 ibigaragaza, abakiri bato benshi basingiriza Imana ku ishuri. Ibyo bibahesha ibyishimo byinshi kandi bibafasha kumenya Yehova.

19. Ni gute abakiri bato barushaho gukora neza umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu?

19 Kubwiriza ku nzu n’inzu ni uburyo bwiza cyane bwo gusingiza Yehova. Niba utaratangira kwifatanya muri uwo murimo, kuki utakwishyiriraho intego yo kubikora? Niba wifatanya muri uwo murimo se, nta zindi ntego wakwishyiriraho? Urugero, aho kuvuga ibintu bimwe kuri buri nzu, shakisha uburyo wanonosora, usabe ibitekerezo ababyeyi bawe n’abandi babwiriza bamenyereye. Itoze gukoresha Bibiliya neza kurushaho, gusubira gusura mu buryo bugira ingaruka nziza no gutangiza ibyigisho bya Bibiliya (1 Timoteyo 4:15). Uko uzarushaho gusingiza Yehova muri ubwo buryo, ni na ko uzarushaho kugira icyo ugeraho, kandi ni na ko uzarushaho kubonera ibyishimo mu murimo wawe.

Ni ryari wagombye gutangira gusingiza Yehova?

20. Kuki abakiri bato batagombye kumva ko ari bato cyane ku buryo batasingiza Yehova?

20 Mu bibazo bitatu twasuzumye, igisubizo cy’iki kibazo cya nyuma ni cyo cyoroshye cyane. Dore igisubizo kigusha ku ngingo Bibiliya itanga: “ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe” (Umubwiriza 12:1). Koko rero, iki ni cyo gihe ugomba gutangira gusingiza Yehova. Biroroshye ko wavuga uti “ndacyari muto cyane sinasingiza Yehova. Sinzi iyo biva n’iyo bijya. Ngomba gutegereza nkabanza ngakura.” Si wowe wa mbere waba utekereje utyo. Urugero, Yeremiya akiri muto yabwiye Yehova ati “nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!” Yehova yamwijeje ko atari afite impamvu yo gutinya (Yeremiya 1:6, 7). Mu buryo nk’ubwo, natwe nta cyo tugomba gutinya mu gihe dusingiza Yehova. Nta kaga katugeraho Yehova adashobora kuvanaho burundu.—Zaburi 118:6.

21, 22. Kuki abakiri bato basingiza Yehova bagereranywa n’ikime, kandi kuki iryo gereranya ritera inkunga?

21 Turabatera inkunga mwebwe abakiri bato; ntimukajijinganye gusingiza Yehova! Ubu mukiri bato ni cyo gihe cyiza cyane cyo kwifatanya mu murimo w’ingenzi kurusha indi yose ikorwa ku isi muri iki gihe. Iyo wifatanyije muri uwo murimo, uba winjiye mu muryango uhebuje, ni ukuvuga umuryango wo mu ijuru no ku isi w’abasingiza Yehova. Yehova ashimishwa n’uko namwe muri mu bagize uwo muryango. Zirikana aya magambo yahumetswe umwanditsi wa zaburi yabwiye Yehova, ati “abantu bawe bitanga babikunze, ku munsi ugaba ingabo zawe, abasore bawe baza aho uri nk’ikime, bambaye umurimbo wera, bavuye mu nda y’umuseso.”—Zaburi 110:3.

22 Ese ntibishimisha kubona ibitonyanga by’ikime bibengerana iyo bihuye n’umucyo wa mu gitondo? Bikugarurira ubuyanja, amazi yabyo aba asa neza cyane, kandi ntiwashobora kubibara. Nguko uko Yehova ababona mwebwe abakiri bato mumusingiza mu budahemuka muri ibi bihe birushya. Biragaragara ko amahitamo mwagize yo gusingiza Yehova ashimisha umutima we (Imigani 27:11). Nuko rero, mwebwe abakiri bato, mukore ibishoboka byose kugira ngo musingize Yehova!

Ni gute wasubiza?

• Ni izihe mpamvu z’ingenzi zituma dusingiza Yehova?

• Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zigaragaza ko abakiri bato bashobora gusingiza Yehova mu buryo bugira ingaruka nziza cyane?

• Ni gute abakiri bato muri iki gihe basingiza Yehova?

• Ni ryari abakiri bato bagombye gutangira gusingiza Yehova, kandi se kuki?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 25]

Uramutse ufite incuti magara ifite ubuhanga buhambaye, ntiwajya uyiratira abandi?

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Abanyeshuri mwigana bashobora gushishikazwa no kumenya imyizerere yawe

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Niba ushaka kunonosora umurimo wawe, saba ibitekerezo Abahamya bamenyereye