Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Yatotejwe azira ukwizera kwe”

“Yatotejwe azira ukwizera kwe”

“Yatotejwe azira ukwizera kwe”

UMUJYI wa Cernobbio wo mu majyaruguru y’u Butaliyani washyize mu busitani bwaho urwibutso rw’abantu bapfuye bazira ihohoterwa ry’ikiremwamuntu. Kimwe mu byapa bihari by’urwibutso ni icyagenewe Narciso Riet. Narciso Riet yavukiye mu Budage ku babyeyi b’Abataliyani, akaba yarabaye Umuhamya wa Yehova mu myaka ya za 30. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Hitileri, Abahamya ba Yehova baratotejwe bazira ko banze gushyira Hitileri hejuru y’Imana y’ukuri Yehova.

Abapolisi b’abamaneko bamaze kumenya ko Riet yinjizaga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, Riet yahungiye i Cernobbio. Agezeyo, yasabwe kujya ahindura amagazeti y’Umunara w’Umurinzi mu Gitaliyani kandi akayakwirakwiza muri bagenzi be bari bahuje ukwizera bari hafi aho. Ishyaka yagiraga ryatumye amenyekana. Umusirikare mukuru wo mu barindaga Hitileri n’ingabo ze bateye kwa Riet, baramufata ndetse bafatira Bibiliya ebyiri n’amabaruwa make, bavuga ko ngo byari igihamya cyagaragazaga ko yari “umugizi wa nabi.” Riet yajyanywe mu Budage, afungirwa mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Dachau, maze yicwa mbere gato y’uko Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangira. Icyapa cy’i Cernobbio cyanditsweho ngo “Yatotojwe azira ukwizera kwe.”

Ukwizera kwa Narciso Riet hamwe n’abandi benshi batotejwe n’Abanazi, gutera Abakristo bo muri iki gihe inkunga yo gukomeza kuba indahemuka kuri Yehova, we wenyine ukwiriye gusengwa mu ijuru no mu isi (Ibyahishuwe 4:11). Yesu yagize ati “hahirwa abarenganyirijwe gukiranuka.” Imana izibuka ibyo bakoze kandi izabagororera kubera ubutwari bwabo.—Matayo 5:10; Abaheburayo 6:10.