Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka”

“Abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka”

“Abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka”

IYO inyoni zikangutse mu gitondo, akenshi zibanza kuririmba akanya gato maze zikaguruka zikajya gushaka ibizitunga. Nimugoroba zigaruka mu byari byazo, zikaririmba akanya gato maze zigasinzira. Hari ibihe by’umwaka bigera zimwe zikabangurira izindi, zigatera amagi kandi zikarera ibyana byazo. Izindi nyamaswa na zo zibaho zityo.

Twebwe abantu ariko, dutandukanye n’inyamaswa. Mu by’ukuri turarya, tukaryama, tukabyara, ariko ibyo byonyine ntibishimisha abenshi muri twe. Twifuza kumenya impamvu turiho. Dushakisha intego y’ubuzima bwacu. Nanone kandi twifuza kugira ibyiringiro by’igihe kizaza. Ibyo bintu by’ingenzi cyane dukenera kumenya bigaragaza ikintu cyihariye abantu duhuriyeho, ari cyo gukenera ibintu by’umwuka.

Twaremwe mu ishusho y’Imana

Bibiliya isobanura impamvu umuntu yifuza ibintu by’umwuka, igira iti “Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye” (Itangiriro 1:27). Kuba twararemwe mu “ishusho y’Imana” bisobanura ko n’ubwo icyaha no kudatungana byatumye tuba abantu banduye, dufite ubushobozi bwo kugaragaza imico imwe n’imwe y’Imana (Abaroma 5:12). Urugero, dushobora kugira ibyo duhanga. Nanone kandi, dufite ubwenge mu rugero runaka, dukunda ubutabera, kandi dufite ubushobozi bwo kugaragariza abandi urukundo ruzira ubwikunde. Byongeye kandi, dushobora gutekereza ku gihe cyashize tugateganyiriza n’ikizaza.—Imigani 4:7; Umubwiriza 3:1, 11; Mika 6:8; Yohana 13:34; 1 Yohana 4:8.

Kuba dushobora kugira ibyo dukenera mu buryo bw’umwuka bigaragarira neza muri kamere dufite yo kwifuza gusenga Imana. Nta kundi dushobora kugira ibyishimo nyakuri kandi birambye uretse gusa duhagije mu buryo bwiza icyifuzo dufite cyo kugirana n’Umuremyi wacu imishyikirano myiza. Yesu yaravuze ati “abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3, NW). Icyakora, tugomba kugira amakenga mu gihe duhaza ibyo dukeneye byo mu buryo bw’umwuka twifashishije ukuri ko mu buryo bw’umwuka, ari ko kuri ku bihereranye n’Imana, amahame yayo n’umugambi ifitiye abantu. Ni hehe twakura ukuri ko mu buryo bw’umwuka? Ni muri Bibiliya.

“Ijambo ryawe ni ryo kuri”

Intumwa Pawulo yaranditse ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya” (2 Timoteyo 3:16). Amagambo ya Pawulo ahuza neza n’amagambo ya Yesu, wasenze Imana agira ati “ijambo ryawe ni ryo kuri.” Muri iki gihe, tuzi ko iryo Jambo ari Bibiliya Yera, kandi byaba byiza dusuzumye tukareba niba imyizerere yacu n’amahame tugenderaho bihuje n’amahame ya Bibiliya.—Yohana 17:17.

Nitugereranya imyizerere yacu n’Ijambo ry’Imana, tuzaba twigana abantu bo muri Beroya ya kera, bashatse kumenya neza ko ibyo Pawulo yabigishaga byari bihuye n’Ibyanditswe. Aho kugira ngo Luka anenge abantu b’i Beroya, ahubwo yabashimiye iyo myifatire bagize. Yaranditse ati “bakīranye ijambo ry’Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby’ukuri koko” (Ibyakozwe 17:11). Tuzirikanye ko muri iki gihe usanga hari inyigisho nyinshi z’amadini n’iz’amahame mbwirizamuco zivuguruzanya, ni iby’ingenzi ko twigana urugero rw’abantu beza b’i Beroya.

Ubundi buryo bwo kubona ukuri ko mu buryo bw’umwuka ni ukureba ingaruka kugira ku mibereho y’abantu (Matayo 7:17). Urugero, kubaho mu buryo buhuje n’ukuri kwa Bibiliya byagombye gutuma umuntu arushaho kuba umugabo mwiza, umugore mwiza cyangwa umubyeyi mwiza, bityo mu muryango hakarushaho kurangwa ibyishimo kandi buri wese akarushaho kunyurwa. Yesu yagize ati “abagira ibyishimo ni abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza.”—Luka 11:28, NW.

Amagambo ya Yesu atwibutsa aya Se wo mu ijuru, wabwiye Isirayeli ya kera ati “ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo. Iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja” (Yesaya 48:17, 18). Nta gushidikanya ko abantu bose bakunda kugira neza no gukiranuka bagombye gushishikazwa n’iryo tumira rishimishije.

Hari bamwe bahitamo ko ‘amatwi yabo yumva ibibanezeza’

Ayo magambo akora ku mutima Imana yabwiye Abisirayeli, yayababwiye kubera ko bari barayobejwe n’ibinyoma by’abanyamadini (Zaburi 106:35-40). Natwe tugomba kwirinda ibinyoma. Pawulo yanditse ibihereranye n’abantu bavugaga ko ari Abakristo agira ati “igihe kizaza [ubwo] batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo, kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri.”—2 Timoteyo 4:3, 4.

Abayobozi b’amadini babwira abantu ibinezeza amatwi yabo mu gihe bihanganira ibikorwa biba bigamije guhaza ibyifuzo bibi, nko guheheta, kuryamana kw’abahuje ibitsina n’ubusinzi. Bibiliya ivuga neza ko abantu bemera ibintu nk’ibyo n’ababikora ‘batazaragwa ubwami bw’Imana.’—1 Abakorinto 6:9, 10; Abaroma 1:24-32.

Tuvuze ukuri, kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya bisaba ubutwari, cyane cyane iyo abantu badukoba; ariko kandi birashoboka. Mu Bahamya ba Yehova harimo abantu benshi bari barasabitswe n’ibiyobyabwenge, bari abasinzi, bari abasambanyi, bari abanyarugomo, bari abajura n’ababeshyi. Nyamara kandi, Ijambo ry’Imana ryabageze ku mutima kandi umwuka wera warabafashije maze barahinduka mu mibereho yabo kugira ngo ‘bagende nk’uko bikwiriye’ Yehova (Abakolosayi 1:9, 10; 1 Abakorinto 6:11). Kubera ko babanye amahoro n’Imana byatumye babona amahoro yo mu mutima, kandi nk’uko tuza kubibona, bafite ibyiringiro nyakuri by’igihe kizaza.

Ibyiringiro by’Ubwami

Ibyiringiro Bibiliya itanga ivuga ko abantu bumvira bazagira amahoro ahoraho bizasohozwa binyuze ku Bwami bw’Imana. Mu isengesho ntangarugero, Yesu yagize ati “Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru” (Matayo 6:10). Koko rero, Ubwami bw’Imana bwonyine ni bwo bushobora gutuma ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi. Kubera iki? Ni ukubera ko ubwo Bwami bwo mu ijuru, ubwo Yesu Kristo abereye umuyobozi, ari uburyo Imana izakoresha mu kugaragaza ko ari yo ifite uburenganzira bwo gutegeka isi.—Zaburi 2:7-12; Daniyeli 7:13, 14.

Kubera ko Yesu Kristo ari Umwami w’Ubwami bwo mu ijuru, azavana abantu bumvira mu bubata ubwo ari bwo bwose, hakubiyemo n’icyaha cya Adamu cyabokamye ndetse n’ingaruka zacyo z’uburwayi n’urupfu. Mu Byahishuwe 21:3, 4 hagira hati “dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu . . . [Yehova Imana a]zahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.”

Amahoro arambye azakwira ku isi hose. Kuki dushobora kwizera ko ibyo bizabaho? Impamvu iboneka muri Yesaya 11:9, hagira hati ‘[abayoboke b’Ubwami bw’Imana] ntibazaryana kandi ntibazonona ku musozi wanjye wera wose, kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.’ Ni koko, buri wese mu bazaba batuye isi azagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana kandi azayumvira. Mbese ibyo byiringiro bitumye wishima? Niba ari ko biri, ubu ni cyo gihe cyo gutangira kugira ‘ubumenyi’ bw’agaciro ku byerekeye Yehova.

Mbese uzatega amatwi ubutumwa bw’Ubwami?

Imana izakoresha Ubwami bwayo kugira ngo ikureho imirimo ya Satani kandi yigishe abantu inzira Zayo zikiranuka. Ku bw’ibyo, ntibitangaje kuba Ubwami bw’Imana ari bwo Yesu yibandagaho cyane mu nyigisho ze. Yagize ati ‘nkwiriye kwigisha ubutumwa bwiza kuko ari ibyo natumiwe’ (Luka 4:43). Kristo yategetse abigishwa be kugeza ku bandi ubwo butumwa (Matayo 28:19, 20). Yarahanuye ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize” (Matayo 24:14). Iyo mperuka iregereje cyane. Ku bw’ibyo rero, mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko abantu b’imitima itaryarya batega amatwi ubutumwa bwiza burokora ubuzima!

Albert twavuze mu ngingo ibanziriza iyi, yateze amatwi ubutumwa bw’Ubwami igihe umugore we n’umuhungu we bari batangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Mu mizo ya mbere, Albert yarashidikanyaga. Ndetse yasabye umuyobozi w’idini ryo mu gace k’iwabo gusura umugore we n’umwana we kugira ngo abereke ibinyoma by’Abahamya. Ariko uwo munyedini yanze kubyivangamo. Albert yiyemeje gutega amatwi igihe babaga bigisha abandi Bibiliya, agamije kwerekana aho ibinyoma by’Abahamya biri. Nyuma yo kwiga isomo rimwe gusa, yahise yifatanya ku cyigisho afite ishyushyu ryo kumenya byinshi. Nyuma y’icyo gihe yasobanuye impamvu yahinduye imyifatire ye. Yagize ati “ibi ni byo nahoze nshakisha kuva kera.”

Amaherezo, Albert yatangiye guhaza ibyo yari akeneye mu buryo bw’umwuka kandi ntiyigeze yicuza. Ukuri kwa Bibiliya kwamuhaye icyo yari yarashakishije mu buzima bwe bwose, icyo kikaba ari umuti w’akarengane n’uwa ruswa byacengeye mu muryango w’abantu hamwe n’ibyiringiro by’igihe kizaza. Ukuri kwa Bibiliya kwamuhaye amahoro yo mu mutima. Mbese uhabwa ibyo ukeneye mu buryo bw’umwuka? Kuki utafata akanya ko gusoma ibibazo biri mu gasanduku kari ku ipaji ya 6? Niba ushaka ibisobanuro by’inyongera, Abahamya ba Yehova bazishimira kugufasha.

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 6]

MBESE UBONA IBYO UKENEYE MU BURYO BW’UMWUKA?

Mbese unezezwa n’ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka uhabwa? Tugutumiriye gusoma ibibazo bikurikira maze urebe ibyo wasubiza neza.

□ Imana ni nde kandi se izina ryayo ni irihe?

□ Yesu Kristo ni nde? Kuki yagombaga gupfa? Ni gute wakungukirwa n’urupfu rwe?

□ Mbese Satani abaho? Niba abaho se, yakomotse hehe?

□ Bitugendekera bite iyo dupfuye?

□ Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi n’abantu?

□ Ubwami bw’Imana ni iki?

□ Imana ibona ite ibihereranye n’amahame mbwirizamuco?

□ Mu muryango, umugabo afite iyihe nshingano kandi se umugore afite iyihe? Ni ayahe mahame amwe n’amwe ya Bibiliya atuma umuryango ugira ibyishimo?

Niba hari ikibazo icyo ari cyo cyose muri ibyo waba utizeye neza igisubizo cyacyo, wakwaka agatabo kitwa Ni Iki Imana Idusaba? kanditswe n’Abahamya ba Yehova mu ndimi zigera kuri 300. Ako gatabo karimo amasomo y’ibanze 16 ashingiye kuri Bibiliya, kandi gatanga ibisubizo bishingiye ku Byanditswe by’ibyo bibazo wasomye.

[Amafoto yo ku ipaji ya 4]

Abantu banyuranye n’inyamaswa: bo bakenera ibintu byo mu buryo bw’umwuka

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

“Kuko . . . bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo.”​—2 Timoteyo 4:3

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Ubwami bw’Imana buyobowe na Mesiya buzazana amahoro arambye