Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Barashakisha amahoro yo mu mutima

Barashakisha amahoro yo mu mutima

Barashakisha amahoro yo mu mutima

ALBERT yari abanye neza n’umugore we kandi bari bafite abana babiri bashimishije. Ariko yumvaga hari ikintu abuze mu buzima bwe. Mu gihe yashakishaga akazi, yagiye muri politiki kandi yemera ibitekerezo by’Abasosiyalisiti. Ndetse yaje kuba umurwanashyaka w’ishyaka rya gikomunisiti mu gace k’iwabo.

Ntibyatinze ariko, Ubukomunisiti bwatumye Albert amanjirwa. Yavuye muri politiki maze igihe cye cyose agiharira umuryango we. Intego ye yari iyo gushakira abagize umuryango we ibyishimo. Icyakora Albert yakomeje kumva hari icyo abuze; yari atarasobanukirwa icyo kugira amahoro nyayo yo mu mutima bisobanura by’ukuri.

Albert si we wenyine wagize icyo kibazo. Kugira ngo abantu babarirwa muri za miriyoni babone intego nyayo y’ubuzima, bagiye bagerageza kugendera ku bitekerezo bitandukanye, za filozofiya zitandukanye, bajya no mu madini anyuranye. Mu myaka ya za 60, mu bihugu byo muri Amerika ya ruguru no mu Burayi bw’iburengerazuba, hadutse insoresore zari zarigometse zangaga kugendera ku mahame n’umuco abandi bari basanzwe bagenderaho. Abakiri bato cyane cyane, bashakishije uko bagira ibyishimo n’intego mu buzima bakoresheje ibiyobyabwenge, bakanagendera kuri za filozofiya zigishwaga n’abayobozi b’izo nsoresore zari zarigometse. Icyakora, ibitekerezo by’izo nsoresore ntibyatumye bagira ibyishimo nyakuri. Ahubwo byatumye basabikwa n’ibiyobyabwenge kandi bibashora mu busambanyi, ibyo bituma umuco urushaho guhenebera.

Hashize ibinyejana byinshi abantu benshi bashakishiriza ibyishimo mu butunzi, kugira ububasha, cyangwa amashuri. Amaherezo ariko, ubwo buryo bakoreshaga bashakisha ibyishimo bwaje gutuma bamanjirwa. Yesu yavuze ko ndetse n’iyo umuntu yatunga byinshi, “ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye” (Luka 12:15). Ahubwo kwiyemeza gushakisha ubutunzi akenshi bituma umuntu abura ibyishimo. Bibiliya igira iti “kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza. Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe . . . bihandisha imibabaro myinshi.”​—1 Timoteyo 6:9, 10.

None se, ni gute umuntu ashobora kubona amahoro yo mu mutima kandi akagira ubuzima bufite intego? Byaba se bisaba kugerageza ikintu iki n’iki cyananirana ukagerageza kiriya, nk’uko umuntu yagerageza kurasa no guhamya ikintu kiri mu mwijima ariko na we atazi aho giherereye? Igishimishije ni uko atari uko bimeze. Nk’uko tugiye kubibona mu ngingo ikurikira, icyo kibazo cyabonerwa umuti ari uko abantu bashoboye kubona ikintu cy’ingenzi cyane kandi cyihariye mu byo bakenera.

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

Ese gushakisha ubutunzi, kugira ububasha cyangwa amashuri bigufasha kubona amahoro yo mu mutima?