Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bitanga babikunze

Bitanga babikunze

Bitanga babikunze

“ABANTU bawe bitanga babikunze” (Zaburi 110:3). Ayo magambo afite icyo asobanura cyihariye ku banyeshuri 46 bo mu ishuri rya 118 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi. Biteguye bate kujya muri iryo shuri, ritoza abashaka kuba abamisiyonari kugira ngo bageze ku bantu bo mu bindi bihugu ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka? Mike na Stacie bize mu ishuri rya 118, basobanura bagira bati “umwanzuro twafashe wo koroshya ubuzima wadufashije kudaha agaciro kenshi ibirangaza, ahubwo tugashyira iby’umwuka mu mwanya wa mbere mu buzima bwacu. Twiyemeje kutareka ngo ibyo twagezeho mu bucuruzi bitume duteshuka ku ntego zo mu buryo bw’umwuka.” Kimwe na Mike na Stacie, abandi banyeshuri bo muri iryo shuri bitanze babikunze kandi ubu babwiriza Ubwami mu migabane ine yo ku isi.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Werurwe 2005, abantu 6.843 bari bateze amatwi iyo porogaramu yo gutanga impamyabumenyi kandi byagaragaraga ko bari bishimye. Theodore Jaracz, umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, ni we wari uhagarariye iyo porogaramu. Nyuma yo guha ikaze n’ibyishimo byinshi abashyitsi bari baturutse mu bihugu 28, yibanze ku gaciro ko kwiga Bibiliya. Yasubiye mu magambo y’umwarimu w’Umunyamerika witwa William Lyon Phelps, agira ati “umuntu uwo ari we wese ufite ubumenyi bwimbitse kuri Bibiliya ashobora mu by’ukuri kwitwa ko ari intiti.” N’ubwo kwiga amashuri asanzwe byagira umumaro ungana ute, kwiga Bibiliya ni iby’ingenzi kurushaho. Bifasha abantu kugira ubumenyi ku byerekeye Imana, ubumenyi buyobora ku buzima bw’iteka (Yohana 17:3). Umuvandimwe Jaracz yashimiye abahawe impamyabumenyi kuba baremeye kwifatanya mu rugero rwagutse muri gahunda yo kwigisha Bibiliya ku isi hose, ikorerwa mu matorero arenga 98.000 y’Abahamya ba Yehova.

Inkunga iziye igihe ku bahawe impamyabumenyi

Nyuma y’izo nama uhagarariye porogaramu yatanze atangiza iyo gahunda, William Samuelson yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Uko mwamera nk’igiti cy’umwelayo gitohagiye kiri mu rugo rw’Imana,” yari ishingiye kuri Zaburi ya 52:10. Yagaragaje ko muri Bibiliya igiti cy’umwelayo gikoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo gishushanya uburumbuke, ubwiza n’icyubahiro (Yeremiya 11:16). Uwatanze iyo disikuru yagereranyije abanyeshuri n’ibiti by’imyelayo, agira ati “Yehova azajya abona ko muri beza kandi ko mukwiriye icyubahiro nimukomeza gusohoza mu budahemuka inshingano mwahawe yo kubwiriza Ubwami aho mwoherejwe gukorera umurimo w’ubumisiyonari.” Kimwe n’uko igiti cy’umwelayo kiba gikeneye kugira imizi miremire kandi myinshi kugira ngo kituma mu gihe cy’izuba ryinshi, ni ngombwa ko abanyeshuri na bo batuma imizi yabo yo mu buryo bw’umwuka ikomera kugira ngo bihanganire abantu banga kwitabira ibyo bababwira, ababarwanya cyangwa ibindi bigeragezo bashobora guhura na byo mu gihe babwiriza mu bindi bihugu.—Matayo 13:21; Abakolosayi 2:6, 7.

John E. Barr, umwe mu bavandimwe batatu bo mu Nteko Nyobozi batanze disikuru muri iyo porogaramu, yatanze disikuru igira iti “Muri umunyu w’isi” (Matayo 5:13). Yagaragaje ko kimwe n’uko umunyu uyu tuzi urinda ibyokurya kwangirika, ari ko n’umurimo wo kubwiriza Ubwami bw’Imana ukorwa n’abamisiyonari uzarokora ubuzima bw’abazabatega amatwi, ukabarinda kwangirika mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka. Hanyuma mu ijwi rirangwa n’impuhwe za kibyeyi, Umuvandimwe Barr yateye inkunga abahawe impamyabumenyi yo gukomeza ‘kubana amahoro’ n’abandi (Mariko 9:50). Yabagiriye inama ati “mwitoze kwera imbuto z’umwuka, kandi mujye mukora uko mushoboye kose kugira ngo buri gihe ibyo muvuga n’ibyo mukora bijye birangwa n’ikinyabupfura no kwita ku bandi.”

Wallace Liverance, umwarimu mu ishuri rya Galeedi, yatanze disikuru igira iti “Mugume mu bwato buri mu mazi menshi.” Nk’uko ubwato buri mu mazi menshi bushobora kujya mu cyerekezo gikwiriye, ni na ko gusobanukirwa “amayoberane y’Imana” cyangwa ibintu byimbitse byayo, ibyo bikaba ari ukuri ku bihereranye n’umugambi w’Imana n’uko uzasohozwa, bishobora gufasha umuntu kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka (1 Abakorinto 2:10). Kwigumira mu mazi make yo mu buryo bw’umwuka, tukanyurwa gusa n’“iby’ishingiro rya mbere ry’ibyavuzwe n’Imana” byatuma tutagira amajyambere kandi bishobora no gutuma tumera nk’“inkuge imenetse ku byo kwizera” (Abaheburayo 5:12, 13; 1 Timoteyo 1:19). Umuvandimwe Liverance yashoje agira ati “nimureke ‘ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero’ bibe ari byo bibakomeza mu ifasi muzakoreramo umurimo w’ubumisiyonari.”—Abaroma 11:33.

Mark Noumair, undi mwarimu mu ishuri rya Galeedi, yatanze disikuru igira iti “Mbese muzabaho mu buryo buhuje n’umurage mwahawe?” Mu gihe cy’imyaka isaga 60, abantu bakomeje kwemera no gushima Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi bitewe ‘n’ubuhamya’ bwiza bwatanzwe n’abanyeshuri bahize (Itangiriro 31:48). Uwo murage w’ishuri rya Galeedi wahawe n’abanyeshuri bo mu ishuri rya 118. Umuvandimwe Noumair yateye abanyeshuri inkunga yo kwigana abantu ba kera b’i Tekowa bo mu gihe cya Nehemiya, kandi bagakorana bicishije bugufi n’itorero bazasanga aho boherejwe ndetse n’abandi bamisiyonari bagenzi babo. Bagiriwe inama yo kwirinda imyifatire y’ubwibone nk’iyagaragajwe n’‘imfura’ zavuzwe na Nehemiya kandi bakirinda ibintu byabatera kwishyira imbere.—Nehemiya 3:5.

Inkunga batewe n’ibyabaye, n’izo batewe n’ababajijwe

Ikiganiro cyakurikiyeho kuri porogaramu cyari gifite umutwe ugira uti “Ijambo ry’Imana rikomeza kwamamara” (Ibyakozwe 6:7). Lawrence Bowen, umwarimu mu ishuri rya Galeedi, ni we wayoboye icyo kiganiro abanyeshuri batanzemo ibyerekanwa bigaragaza ibyababayeho mu gihe babwirizaga ari na ko biga muri iryo shuri. Inkuru z’ibyabaye zagaragaje ko abanyeshuri batangaje Ijambo ry’Imana babigiranye ishyaka kandi ko Yehova yahaye imigisha myinshi imihati bashyizeho.

Richard Ashe yagize icyo abaza bamwe mu bagize umuryango wa Beteli bakorana mu buryo bwa bugufi n’iryo shuri. Ibyo bavuze byarushijeho gusobanura inkunga umuryango wa Beteli utera abanyeshuri ba Galeedi kugira ngo babafashe kungukirwa mu buryo bwuzuye n’amasomo biga. Nyuma yaho, Geoffrey Jackson yaganiriye n’abavandimwe batatu bigeze kwiga ishuri rya Galeedi. Bagaragaje ukuntu ubuzima bw’ubumisiyonari buha abamisiyonari uburyo bwinshi bwo guhimbaza Yehova no kumuhesha icyubahiro. Umwe muri abo babajijwe yagize ati “abantu baba bitegereza akantu kose umumisiyonari akoze. Batega amatwi, bakareba kandi bakibuka.” Bityo, abanyeshuri batewe inkunga yo gukomeza kuzirikana ko igihe cyose bagomba gutanga urugero rwiza. Nta gushidikanya ko iyo nama izabagirira akamaro mu bihe biri imbere.

Stephen Lett, umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yatanze disikuru isoza yari ifite umutwe ugira uti “Nimugende mutange ‘amazi y’ubugingo’” (Yohana 7:38). Yavuze ko mu mezi atanu yari ashize, abanyeshuri bungukiwe cyane no kunywa amazi menshi y’ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Ariko se ni iki abo bamisiyonari bashya bazakoresha ubwo bumenyi bungutse? Umuvandimwe Lett yateye abahawe impamyabumenyi inkunga yo gutanga ayo mazi yo mu buryo bw’umwuka batizigamye, kugira ngo n’abandi bazagire muri bo ubwabo “isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho” (Yohana 4:14). Yongeyeho ati “ntimuzigere na rimwe mwibagirwa guha Yehova, we ‘sōko y’amazi y’ubugingo,’ icyubahiro n’ikuzo bimukwiriye. Mujye mwihangana mu gihe mwigisha abantu baturutse muri Babuloni Ikomeye yazahajwe n’amapfa” (Yeremiya 2:13). Umuvandimwe Lett yashoje atera abahawe impamyabumenyi inkunga yo gushishikarira kwigana umwuka ndetse n’umugeni, maze bagakomeza kuvuga bati “‘ngwino!’ Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.”—Ibyahishuwe 22:17.

Umuvandimwe Jaracz yashoje porogaramu abagezaho intashyo zari zavuye mu bihugu bitandukanye. Ibyo byakurikiwe no gusoma ibaruwa yo gushimira yasomwe n’umwe mu bari bahawe impamyabumenyi.

Mbese ushobora kwemera gukorera umurimo aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane? Niba wabyemera, kurikirana intego zo mu buryo bw’umwuka nk’uko abo banyeshuri bahawe impamyabumenyi babigenje. Isarurire imigisha no kunyurwa umuntu aheshwa no kwitanga abikunze mu murimo w’Imana, byaba ari ugukora umurimo w’ubumisiyonari mu kindi gihugu cyangwa kubwiriza hafi y’iwanyu.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 13]

IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI

Umubare w’ibihugu bakomokamo: 8

Umubare w’ibihugu boherejwemo: 19

Umubare w’abanyeshuri: 46

Mwayeni y’imyaka yabo: 33

Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 16,5

Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 12,9

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Abanyeshuri babonye impamyabumenyi mu ishuri rya 118 rya Watchtower rya Galeedi

Mu rutonde rukurikira, imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, naho amazina yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.

(1) Brockmeyer, A.; Moloney, S.; Symonds, N.; Lopez, Y.; Howard, C. (2) Jastrzebski, T.; Brown, D.; Hernandez, H.; Malagón, I.; Jones, A.; Connell, L. (3) Howard, J.; Lareau, E.; Shams, B.; Hayes, S.; Brown, O. (4) Burrell, J.; Hammer, M.; Mayer, A.; Kim, K.; Stanley, R.; Rainey, R. (5) Jastrzebski, P.; Zilavetz, K.; Ferris, S.; Torres, B.; Torres, F. (6) Connell, J.; Hernandez, R.; Moloney, M.; Malagón, J.; Shams, R.; Hayes, J. (7) Ferris, A.; Hammer, J.; Stanley, G.; Kim, C.; Symonds, S.; Lopez, D.; Burrell, D. (8) Brockmeyer, D.; Mayer, J.; Rainey, S.; Zilavetz, S.; Jones, R.; Lareau, J.