Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mu Gutegeka kwa Kabiri 14:21 hagira hati ‘ntimukarye intumbi yose.’ Mbese ibyo bivuguruza ibivugwa mu Balewi 11:40, hagira hati “uriye ku ntumbi yacyo amese imyenda ye ageze nimugoroba”?

Iyo mirongo yombi ntivuguruzanya. Mu Gutegeka kwa Kabiri 14:21 hasubiramo itegeko ryabuzanyaga kurya itungo ryapfuye, wenda ryishwe n’inyamaswa zo mu gasozi (Kuva 22:30; Abalewi 22:8). Naho mu Balewi 11:40, hasobanura icyo Umwisirayeli yagombaga gukora igihe yari kuba yishe iryo tegeko, wenda bimugwiririye.

Kuvuga ko ikintu cyari kibuzanyijwe n’Itegeko ntibivuga ko hatabagaho igihe ryirengagizwaga. Urugero, hari hariho amategeko yabuzanyaga kwiba, kwica, gushinja ibinyoma, n’ayandi menshi. Ni na ko kandi hariho ibihano byari bigenewe abari kwica ayo mategeko Imana yari yatanze. Ibyo bihano byahaga ayo mategeko imbaraga kandi bikagaragaza ukuntu yagombaga gufatanwa uburemere.

Uwicaga itegeko ryo kwirinda kurya intumbi, yari kuba yanduye mu maso ya Yehova kandi yagombaga gukurikiza gahunda zariho zo kwiyeza. Iyo yananirwaga kwiyeza neza, yagombaga ‘kugibwaho no gukiranirwa kwe.’—Abalewi 17:15, 16.