Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Mbere cy’Abami

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Mbere cy’Abami

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Mbere cy’Abami

“IYO abakiranutsi bagwiriye abantu barishima, ariko iyo hategeka umunyabyaha abantu bacura imiborogo” (Imigani 29:2). Mu buryo bwumvikana neza, igitabo cya Bibiliya cya Mbere cy’Abami kigaragaza ukuri k’uwo mugani. Kivuga inkuru y’ibyabaye mu mibereho ya Salomo. Muri icyo gihe cy’ubwami bwe, Isirayeli ya kera yari igihugu cyarangwaga n’amahoro menshi n’uburumbuke bwinshi. Nanone kandi, igitabo cya Mbere cy’Abami kirimo inkuru ivuga ukuntu ubwo bwami bwacitsemo ibice nyuma y’aho Salomo apfiriye kandi kikavuga iby’abami 14 bamukurikiye, bamwe bakaba barimye muri Isirayeli naho abandi bakaba barimye mu Buyuda. Abami babiri gusa muri abo ni bo bonyine bakomeje kuba indahemuka kuri Yehova. Byongeye kandi, icyo gitabo kinavuga ibyo abahanuzi batandatu bakoze, harimo na Eliya.

Yeremiya yanditse icyo gitabo ari i Yerusalemu n’i Buyuda. Inkuru zirimo zivuga ibyabaye mu myaka 129, ni ukuvuga kuva mu mwaka wa 1040 M.I.C. kugeza mu wa 911 M.I.C. * Uko bigaragara, mu gihe Yeremiya yandikaga icyo gitabo yifashishije izindi nyandiko za kera, urugero nk’‘igitabo cy’ibyakozwe na Salomo.’ Icyo gitabo n’izo nyandiko za kera ntibikibaho.​—1 Abami 11:41; 14:19; 15:7.

UMWAMI W’UMUNYABWENGE YATUMYE HABONEKA AMAHORO N’UBURUMBUKE

(1 Abami 1:1–11:43)

Igitabo cya Mbere cy’Abami gitangirana n’inkuru ishishikaje ivuga ukuntu Adoniya, umuhungu w’Umwami Dawidi, yagerageje kwigarurira ubwami bwa se. Umuhanuzi Natani yahise agira icyo akora kugira ngo aburizemo uwo mugambi, maze umuhungu wa Dawidi witwaga Salomo arima. Yehova yishimiye ibyo uwo mwami mushya wimitswe yari yasabye maze amuha “umutima w’ubwenge ujijutse” hamwe n’“ubutunzi n’icyubahiro” (1 Abami 3:12, 13). Uwo mwami yari afite ubwenge butagira akagero n’ubutunzi butagira ingano. Icyo gihe Isirayeli yari ifite amahoro n’uburumbuke.

Mu mishinga y’ubwubatsi Salomo yarangije harimo urusengero rwa Yehova hamwe n’inzu nyinshi z’ibwami. Yehova yari yarijeje Salomo ko iyo akomeza kumwumvira yari ‘kuzakomeza ingoma ye mu Bisirayeli iteka ryose’ (1 Abami 9:4, 5). Nanone kandi, Imana y’ukuri yari yaramuburiye imubwira ingaruka zari kumugeraho igihe yari kuzaba atumviye. Nyamara amaherezo Salomo yaje kugira abagore benshi b’abanyamahangakazi. Ageze mu za bukuru, abo bagore baramushutse atangira gusenga Imana z’ibinyoma. Yehova yamuhanuriye ko ubwami bwe bwari kuzacikamo ibice. Mu mwaka wa 997 M.I.C., Salomo yarapfuye maze ubwami bwe bwari bumaze imyaka 40 burangirira aho, umuhungu we Rehobowamu yima ingoma.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:5—Kuki Adoniya yagerageje kwigarurira ingoma kandi Dawidi yari akiriho? Nta cyo Bibiliya ibivugaho. Icyakora, bihuje n’ubwenge gufata umwanzuro ko kuva bakuru ba Adoniya, ari bo Amunoni na Abusalomu bari baramaze gupfa, nk’uko bishoboka ko Kileyaba umuhungu wa Dawidi na we yaba yari yarapfuye, Adoniya yatekereje ko yari afite uburenganzira bwo kuba umwami kubera ko ari we mwana w’imfura wa Dawidi wari usigaye (2 Samweli 3:2-4; 13:28, 29; 18:14-17). Kubera ko Adoniya yari ashyigikiwe n’umugaba w’ingabo wari ukomeye Yowabu hamwe n’umutambyi mukuru Abiyatari wari ufite ijambo, ashobora kuba yarumvaga afite icyizere cy’uko yari kugera ku mugambi we. Bibiliya ntivuga niba yari azi ko Dawidi yari afite gahunda yo kuzaraga Salomo ubwami. Icyakora, Adoniya ntiyigeze atumira Salomo n’izindi ndahemuka za Dawidi ku gitambo yari yatambye (1 Abami 1:9, 10). Ibyo bigaragaza ko yabonaga ko Salomo yashoboraga kuzaragwa ingoma.

1:49-53; 2:13-25—Kuki Salomo yishe Adoniya kandi yari yaramubabariye? N’ubwo Batisheba atamenye impamvu nyayo yari yatumye Adoniya amubwira ngo amusabire umwami amuhe Abisagi amurongore, Salomo we yarayimenye. N’ubwo Dawidi atari yarigeze agirana imibonano mpuzabitsina na Abisagi, abantu babonaga ko uwo mugore wari mwiza cyane yari inshoreke ye. Dukurikije umugenzo wariho muri icyo gihe, uwo Dawidi yari kuraga ubwami ni we wenyine wari gutunga uwo mugore. Adoniya ashobora kuba yaratekereje ko narongora Abisagi, yari no kwigarurira intebe y’ubwami. Salomo amaze kubona ko ibyo Adoniya yasabaga byari ikimenyetso cy’uko yifuzaga ubwami, yahise akuraho imbabazi yari yaramugiriye.

6:37–8:2—Urusengero rwatashywe ryari? Kubaka urusengero byarangiye mu kwezi kwa munani k’umwaka wa 1027 M.I.C., ubwo hari mu mwaka wa 11 w’ingoma ya Salomo. Bisa n’aho gushyiramo ibikoresho no gukora indi myiteguro byafashe amezi 11. Gutaha urusengero bigomba kuba byarabaye mu kwezi kwa karindwi k’umwaka wa 1026 M.I.C. Iyo nkuru ivuga indi mishinga y’ubwubatsi yakozwe nyuma y’uko urusengero rwuzura, mbere y’uko ivuga ibyo gutaha urwo rusengero. Uko bigaragara kwari ukugira ngo iyo nkuru yibande ku mirimo y’ubwubatsi gusa.​—2 Ngoma 5:1-3.

9:10-13—Mbese kuba Salomo yarahaye Hiramu umwami w’i Tiro imidugudu 20 yari mu gihugu cy’i Galilaya, byari bihuje n’Amategeko ya Mose? Iryo tegeko nk’uko rigaragara mu Balewi 25:23, 24, rishobora kuba ryararebaga gusa uduce twari dutuwe n’Abisirayeli. Birashoboka ko imijyi Salomo yahaye Hiramu yaba yari ituwe n’abantu batari Abisirayeli, n’ubwo yari mu mbibi z’Igihugu cy’Isezerano (Kuva 23:31). Kuba Salomo yarakoze ibyo, bishobora nanone kugaragaza ko yari yaratangiye kunanirwa kumvira Amategeko mu buryo bwuzuye, nk’igihe ‘yigwirizaga amafarashi’ kandi akarongora abagore benshi (Gutegeka 17:16, 17). Uko byaba biri kose, Hiramu ntiyanejejwe n’iyo mpano. Wenda abapagani bari batuye muri iyo mijyi ntibari bayifashe neza, cyangwa se ikaba itari ahantu heza.

11:4—Mbese iza bukuru ni zo zatumye Salomo adakomeza kuba indahemuka igihe yari ashaje? Ibyo bisa n’aho atari byo. Salomo yabaye umwami akiri muto, kandi n’ubwo ubwami bwe bwamaze imyaka 40, yari atarasaza cyane. Byongeye kandi, ntiyigeze areka burundu gusenga Yehova. Uko bigaragara, yageragezaga gusenga Yehova n’ibigirwamana.

Icyo ibyo bitwigisha:

2:26, 27, 35. Ibyo Yehova yahanuye buri gihe birasohora. Kuba Abiyatari, wakomokaga kuri Eli, yarakuwe ku butambyi ‘byashohoje ijambo Uwiteka yavugiye i Shilo ku nzu ya’ Eli. Nanone kuba Sadoki wo mu muryango wa Finehasi yarasimbuye Abiyatari ryari isohozwa ry’ibivugwa mu Kubara 25:10-13.​—Kuva 6:25; 1 Samweli 2:31; 3:12; 1 Ngoma 24:3.

2:37, 41-46. Mbega ukuntu kwaba ari ukwibeshya gutekereza ko umuntu ashobora kwica amategeko y’Imana agakomeza akabaho adahanwa! Abantu bose biyemeza bakanga kunyura mu ‘nzira ijya mu bugingo’ bazagerwaho n’ingaruka z’uwo mwanzuro wabo mubi.—Matayo 7:14.

3:9, 12-14. Yehova asubiza amasengesho y’abagaragu be bamusenga babikuye ku mutima bamusaba ubwenge, gusobanukirwa n’ubuyobozi mu gihe basohoza umurimo we.​—Yakobo 1:5.

8:22-53. Mbega ukuntu Salomo yashimiye Yehova abivanye ku mutima, We Mana yuje urukundo, isohoza amasezerano kandi yumva amasengesho! Gutekereza ku magambo agize isengesho Salomo yasenze mu gihe batahaga urusengero, bizatuma turushaho kwishimira iyo mico hamwe n’indi igize kamere y’Imana.

11:9-14, 23, 26. Igihe Salomo yananirwaga kumvira amaze gusaza, Yehova yamuhagurukirije abamurwanya. Intumwa Petero yaravuze ati “kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu.”​—1 Petero 5:5.

11:30-40. Umwami Salomo yashatse kwica Yerobowamu abitewe n’ibyo Abiya yari yahanuriye Yerobowamu. Mbega ukuntu iyo myitwarire itandukanye n’iyo yagize imyaka 40 mbere y’aho igihe yangaga kwihorera yica Adoniya n’abandi bagambanyi (1 Abami 1:50-53)! Uko guhindura imyitwarire kwatewe n’uko yari yararetse Yehova.

UBWAMI BWACITSEMO IBICE

(1 Abami 12:1–22:54)

Yerobowamu n’abaturage bagiye kureba Umwami Rehobowamu maze bamusaba kuborohereza umutwaro bari barashyizweho na se Salomo. Aho kugira ngo Rehobowamu abahe icyo basabaga, yarabahahamuye ababwira ko yari kuzaremereza uwo mutwaro kurushaho. Imiryango icumi yarigometse kandi igira Yerobowamu umwami wayo. Ubwo ubwami bwari bwiciyemo ibice. Rehobowamu yabaye umwami w’ubwami bw’amajyepfo bwari bugizwe n’umuryango w’Abayuda n’uw’Ababenyamini, naho Yerobowamu aba umwami w’ubwami bw’amajyaruguru bwari bugizwe n’imiryango icumi ya Isirayeli.

Kugira ngo Yerobowamu ace intege abantu ntibazajye i Yerusalemu gusengerayo, yashyizeho inyana ebyiri za zahabu, imwe ayishyira i Dani indi ayishyira i Beteli. Mu bami bimye muri Isirayeli nyuma ya Yerobowamu harimo Nadabu, Basha, Ela, Zimuri, Tibuni, Omuri, Ahabu na Ahaziya. Abakurikiye Rehobowamu i Buyuda ni Abiyamu, Asa, Yehoshafati na Yoramu. Abahanuzi bakoranye umwete mu gihe cy’abo bami ni Ahiya, Shemaya, n’umuntu w’Imana utaravuzwe izina kimwe na Yehu, Eliya na Mika.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

18:21—Kuki abantu baruciye bakarumira igihe Eliya yababazaga niba bahitamo gukurikira Yehova cyangwa Baali? Birashoboka ko bari bazi ko bananiwe kwiyegurira Yehova mu buryo bwuzuye uko yabibasabaga, ku bw’ibyo bakaba barumvaga umutimanama ubacira urubanza. Cyangwa wenda imitimanama yabo yari yarabaye ibiti ku buryo nta kibi babonaga mu gusenga Baali, ari na ko bavugaga ko basengaga Yehova. Keretse gusa nyuma y’aho Yehova agaragarije imbaraga ze, ni bwo bagize bati “Yehova ni we Mana y’ukuri, Yehova ni we Mana y’ukuri.”​—1 Abami 18:39, NW.

20:34—Yehova amaze gutuma Ahabu atsinda Abasiriya, kuki Ahabu yarekuye umwami wabo Benihadadi? Aho kugira ngo Ahabu yice Benihadadi, yagiranye na we isezerano ry’uko Benihadadi yamuha imihanda yari i Damasiko mu murwa mukuru wa Siriya. Uko bigaragara byari ukugira ngo Ahabu azahashyire za butiki n’amaduka. Mbere y’icyo gihe, se wa Benihadadi yari yarihaye imihanda y’i Samariya kugira ngo ayikoreremo imirimo y’ubucuruzi. Ku bw’ibyo, Ahabu yarekuye Benihadadi kugira ngo Ahabu azakorere imirimo y’ubucuruzi i Damasiko.

Icyo ibyo bitwigisha:

12:13, 14. Mu gihe dufata imyanzuro ikomeye mu buzima, twagombye gushakira inama ku bantu b’abanyabwenge kandi bakuze, bazi Ibyanditswe kandi bubaha cyane amahame y’Imana.

13:11-24. Inama cyangwa ibitekerezo umuntu asa n’ushidikanyaho, kabone n’iyo byaba bivuye kuri mugenzi wacu duhuje ukwizera kandi w’inyangamugayo, yagombye kubigereranya n’ubuyobozi bwiza bw’Ijambo ry’Imana.​—1 Yohana 4:1.

14:13. Yehova aratugenzura akadushakamo icyiza. Uko icyiza cyaba kiturimo cyaba ari gito kose, agiha agaciro igihe dukora ibishoboka byose kugira ngo tumukorere.

15:10-13. Tugomba kugira ubutwari bwo kwanga ubuhakanyi, ahubwo tugateza imbere ugusenga k’ukuri.

17:10-16. Umupfakazi w’i Sarefati yamenye ko Eliya yari umuhanuzi kandi yamwakiriye nk’umuhanuzi. Yehova yamuhaye imigisha ku bw’ibyo bikorwa bye byagaragazaga ukwizera. Muri iki gihe na bwo, Yehova abona ibikorwa byacu bigaragaza ukwizera, kandi aha imigisha abantu bashyigikira mu buryo bunyuranye umurimo w’Ubwami.​—Matayo 6:33; 10:41, 42; Abaheburayo 6:10.

19:1-8. Mu gihe baturwanya cyane, dushobora kwiringira ko Yehova adushyigikiye.​—2 Abakorinto 4:7-9.

19:10, 14, 18. Nta na rimwe abasenga by’ukuri bajya baba bonyine. Baba bari kumwe na Yehova hamwe n’umuryango w’abavandimwe.

19:11-13. Yehova si imana iba mu bintu kamere.

20:11. Igihe Benihadadi yavuganaga ubwirasi ko azatsembaho Samariya, umwami wa Isirayeli yaramushubije ati “ucyambara umwambaro w’intambara ngo atabare, ye kwirata nk’uwikuramo atabarutse” atsinze urugamba. Igihe duhawe indi nshingano, tugomba kwirinda gukabya kwiyiringira nk’uko umwirasi abigenza.—Imigani 27:1; Yakobo 4:13-16.

Kidufitiye akamaro kenshi

Igihe Mose yasubiragamo ukuntu yahawe amategeko ku Musozi Sinayi, yabwiye Abisirayeli ati “dore uyu munsi mbashyize imbere umugisha n’umuvumo. Uwo mugisha muzawuhabwa nimwitondera amategeko y’Uwiteka Imana yanyu, mbategeka uyu munsi, uwo muvumo muzawuvumwa nimutumvira amategeko y’Uwiteka Imana yanyu, mugateshuka inzira mbategeka uyu munsi.”​—Gutegeka 11:26-28.

Mbega ukuntu igitabo cya Mbere cy’Abami kitwereka neza uko kuri kw’ingenzi! Nk’uko twabibonye, icyo gitabo nanone kitwigisha andi masomo y’ingirakamaro. Koko rero, ubutumwa burimo bufite imbaraga kandi ni buzima.​—Abaheburayo 4:12.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Mbere y’Igihe Cyacu.

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Urusengero n’andi mazu byubatswe na Salomo

[Ifoto yo ku ipaji ya 30 n’iya 31]

Yehova amaze kugaragaza imbaraga ze, abantu barashakuje bati “Yehova ni we Mana y’ukuri!”