Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Intambara irarangiye”!

“Intambara irarangiye”!

“Intambara irarangiye”!

MU MWAKA wa 2002, Abahamya ba Yehova bagize ikoraniro ry’intara mu mujyi wa Mbandaka mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Igihe Les Saintes ÉcrituresTraduction du monde nouveau y’Ibyanditswe bya Kigiriki mu Lingala yasohokaga muri iryo koraniro, abari bari muri iryo koraniro basimbukiye mu birere bafite ibyishimo byinshi kandi bamwe basukaga amarira y’ibyishimo. Nyuma, abantu birukankiye kuri platifomu kugira ngo bitegereze neza iyo Bibiliya nshya bayegereye, bavuga bati “basuki, basambwe,” bisobanura ngo “intambara irarangiye, amadini akozwe n’isoni!”

Kuki abo bantu bari baje muri iryo koraniro bari bishimye cyane? Kandi se ayo magambo asobanura iki? Mu duce tumwe na tumwe twa Mbandaka, Abahamya ba Yehova bari barabuze uburyo babona Bibiliya yanditswe mu rurimi rw’Ilingala. Kubera iki? Ni ukubera ko amadini yari yaranze kugurisha Abahamya ba Yehova izo Bibiliya. Abahamya bagombaga kwifashisha abandi bantu batari Abahamya kugira ngo babone izo Bibiliya. Icyo gihe, ibyishimo byari byabasabye kubera ko amadini atari kuzongera kubabuza kubona Bibiliya.

Ubwo buhinduzi bushya bwa Bibiliya ntibuzagirira akamaro gusa Abahamya ba Yehova, ahubwo nanone buzakagirira abantu muri rusange. Kubera ko indangururamajwi zo muri iryo koraniro zavugaga cyane, hari umuntu wakurikiranye iyo porogaramu ari iwe maze yandikira ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova agira ati “nishimiye iyo Bibiliya yasohotse. Izatuma dusobanukirwa ibintu byinshi. Si ndi Umuhamya wa Yehova, ariko nari ntegerezanyije amatsiko menshi kuzabona iyo Bibiliya mumaze gusohora.”

Ubu Les Saintes ÉcrituresTraduction du monde nouveau iboneka yuzuye mu ndimi 33 naho Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo byo bikaboneka mu ndimi 19, harimo n’Ilingala. Kuki utabaza Umuhamya wa Yehova uko wabona ubwo buhinduzi bushimishije cyane?