Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose

Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose

Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose

“Muzaba abagabo bo kumpamya . . . kugeza ku mpera y’isi.”​—IBYAKOZWE 1:8.

1. Twe abigishwa ba Bibiliya, ni ibiki twitondera kandi kuki?

ABARIMU bazi kwigisha ntibitondera gusa ibyo bigisha abanyeshuri babo, ahubwo banitondera uko babyigisha. Kubera ko twigisha ukuri ko muri Bibiliya, natwe ni ko tubigenza. Twitondera ubutumwa tubwiriza hamwe n’uburyo tububwiriza. Ubutumwa tubwiriza, ari bwo butumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ntibuhinduka, ahubwo duhindura uburyo dukoresha tububwiriza. Kubera iki? Ni ukugira ngo tugere ku bantu benshi uko bishoboka kose.

2. Iyo duhuje uburyo bwacu bwo kubwiriza n’abo tubwiriza, tuba twigana bande?

2 Iyo duhuje uburyo bwacu bwo kubwiriza n’abo tubwiriza, tuba twigana abagaragu b’Imana bo mu gihe cya kera. Reka dufate urugero rw’intumwa Pawulo. Yaravuze ati “ku Bayuda nabaye nk’Umuyuda . . . Ku badafite amategeko nabaye nk’udafite amategeko . . . Ku badakomeye nabaye nk’udakomeye kugira ngo nunguke abadakomeye, kuri bose nabaye byose kugira ngo mu buryo bwose nkize bamwe bamwe” (1 Abakorinto 9:19-23). Uburyo Pawulo yakoresheje bwo guhuza n’imimerere bwagize ingaruka nziza. Natwe tuzagira icyo tugeraho nitwita ku bo tubwiriza, tugahindura uburyo bwo kubwiriza tukabuhuza n’ibyo bakeneye.

Kugeza “ku mpera z’isi”

3. (a) Ni iyihe ngorane duhura na yo mu murimo wo kubwiriza? (b) Ni gute amagambo yo muri Yesaya 45:22 asohozwa muri iki gihe?

3 Ikibazo cy’ingorabahizi abantu babwiriza ubutumwa bwiza bahura na cyo, ni ubunini bw’ifasi babwirizamo kuko ari “mu isi yose” (Matayo 24:14). Mu kinyejana gishize, abagaragu ba Yehova benshi bashyizeho imihati kugira ngo bagere mu bihugu bitari byarabwirijwemo, bahakwirakwize ubutumwa bwiza. Ibyo byagize izihe ngaruka? Habayeho ukwaguka gutangaje mu rwego rw’isi. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, umurimo wo kubwiriza wakorwaga mu bihugu bike gusa, ariko ubu Abahamya ba Yehova babwiriza mu bihugu 235. Mu by’ukuri, ubutumwa bwiza bw’Ubwami buratangazwa kugera ndetse no “ku mpera z’isi.”—Yesaya 45:22.

4, 5. (a) Ni bande bagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza? (b) Ibiro bimwe by’amashami bivuga iki ku birebana n’abavandimwe bavuye mu bindi bihugu bakaza kubwiriza mu mafasi y’ibyo biro by’amashami?

4 Ni izihe mpamvu zituma habaho uko kwiyongera? Hari impamvu nyinshi zibitera. Abamisiyonari baherewe imyitozo mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi, ndetse mu gihe cya vuba aha cyane, hari n’abavandimwe barenga 20.000 baherutse guhabwa impamyabumenyi mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo. Abo bose babigizemo uruhare rukomeye. Ntitwakwibagirwa kandi Abahamya benshi bakoresheje umutungo wabo bakimukira mu bihugu ababwiriza b’Ubwami bakenewemo kurusha ahandi. Abo Bakristo barangwa n’umwuka wo kwigomwa, baba abagabo cyangwa abagore, abakiri bato n’abakuze, abashatse n’abatarashaka, bagira uruhare rugaragara mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami ku isi hose (Zaburi 110:3; Abaroma 10:18). Turabishimira cyane. Dore bimwe mu byo ibiro by’amashami byanditse kuri abo bantu bavuye mu bindi bihugu bakajya gukorera umurimo aho bikenewe cyane, mu mafasi agenzurwa n’ibyo biro by’amashami.

5 “Abo Bahamya dukunda bafata iya mbere mu kubwiriza mu turere twitaruye, bagafasha mu gushinga amatorero mashya kandi bagatuma abavandimwe na bashiki bacu ba hano iwacu barushaho gukura mu buryo bw’umwuka” (Équateur). “Abavandimwe babarirwa mu magana bakorera umurimo ino baramutse bagiye, amatorero yahungabana. Dufite imigisha kuba bari kumwe natwe” (République Dominicaine). “Mu matorero yacu menshi usanga bashiki bacu ari bo benshi, ndetse hari n’igihe bagera kuri 70 ku ijana by’abagize itorero (Zaburi 68:12). Abenshi muri bo ni bashya mu kuri, ariko bashiki bacu b’abapayiniya batarashaka bavuye mu bindi bihugu bagira uruhare rukomeye mu kubafasha bakabatoza. Abo bashiki bacu bavuye mu bindi bihugu tubafata nk’impano nyakuri twahawe” (Igihugu kimwe cyo mu Burayi bw’i Burasirazuba). Mbese waba warigeze utekereza kujya kubwiriza mu kindi gihugu? *Ibyakozwe 16:9, 10.

“Abantu cumi bazava mu mahanga y’indimi zose”

6. Ni gute muri Zekariya 8:23 herekeza ku ngorane duhura na yo yo kubwiriza abantu bavuga indimi zitandukanye?

6 Indi ngorane itoroshye ni ubwinshi bw’indimi zivugwa ku isi. Ijambo ry’Imana ryari ryarahanuye riti “muri iyo minsi, abantu cumi bazava mu mahanga y’indimi zose bafate ikinyita cy’umwambaro w’Umuyuda bamubwire bati ‘turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe’” (Zekariya 8:23). Mu isohozwa ryo muri iki gihe ry’ubwo buhanuzi, abo bagabo cumi bagereranya imbaga y’abantu benshi ivugwa mu Byahishuwe 7:9. Zirikana ariko ko dukurikije ubuhanuzi bwa Zekariya, abo ‘bantu icumi’ batari kuzava mu mahanga yose gusa ahubwo bari no kuzava mu mahanga y’“indimi zose.” Ese twaba twariboneye isohozwa ry’icyo kintu cy’ingenzi muri ubwo buhanuzi? Yego rwose.

7. Ni iyihe mibare igaragaza ko ubu ubutumwa bwiza bugera ku bantu bo “mu ndimi zose”?

7 Reka turebe imibare imwe n’imwe. Mu myaka mirongo itanu ishize, ibitabo byacu byandikwaga mu ndimi 90. Muri iki gihe uwo mubare wariyongereye urenga 400. ‘Umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yakoze ibishoboka byose kugira ngo haboneke ibitabo biri no mu ndimi zivugwa n’abantu bake cyane (Matayo 24:45). Urugero, ibitabo bishingiye kuri Bibiliya ubu bishobora kuboneka mu rurimi rwa Groenlandais (ruvugwa n’abantu 47.000), urwitwa Palau (ruvugwa n’abantu 15.000), na Yap (ruvugwa n’abantu batagera ku 7.000).

Twugururiwe “irembo rinini” riganisha ku bundi buryo bwo kubwiriza

8, 9. Ni ibihe bintu byatwugururiye “irembo rinini,” kandi se Abahamya babarirwa mu bihumbi babigenje bate?

8 Icyakora, muri iki gihe bishobora kutaba ngombwa kujya mu mahanga kugira ngo tubwirize ubutumwa bwiza abantu b’indimi zose. Mu myaka ya vuba aha ishize, impunzi hamwe n’abantu babarirwa muri za miriyoni bimukira mu bihugu bikize, batumye muri ibyo bihugu havuka amatsinda y’abantu bavuga indimi nyinshi zitandukanye. Urugero, mu mujyi wa Paris ho mu Bufaransa hakoreshwa indimi zigera ku 100. Mu mujyi wa Toronto wo muri Kanada, hakoreshwa indimi 125; naho mu mujyi wa Londres wo mu Bwongereza hagakoreshwa indimi z’amahanga zisaga 300! Abo bantu bakomoka mu bindi bihugu bari mu mafasi amatorero menshi abwirizamo, buguruye “irembo rinini” ryatumye haboneka uburyo bushya bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose.—1 Abakorinto 16:9.

9 Abahamya babarirwa mu bihumbi bahagurukiye icyo kibazo biga ururimi rushya. Kuri benshi muri bo ntibiborohera, ariko iyo mihati bashyiraho igororerwa n’ibyishimo baheshwa no gufasha abimukira n’impunzi kumenya ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Vuba aha, hafi 40 ku ijana by’ababatijwe mu makoraniro y’intara mu gihugu kimwe cyo mu Burayi bw’i Burengerazuba, bakomokaga mu kindi gihugu.

10. Ni gute wakoresheje agatabo Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ibigize agatabo Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose,” ku ipaji ya 26.)

10 Ni iby’ukuri ko abenshi muri twe imimerere turimo itatwemerera kwiga ururimi rw’amahanga. N’ubwo bimeze bityo ariko, dushobora kugira uruhare mu gufasha abimukira dukoresha neza agatabo gashya gaherutse gusohoka kitwa Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose, * karimo ubutumwa bushishikaje bwo muri Bibiliya buri mu ndimi nyinshi zitandukanye (Yohana 4:37). Mbese ujya ukoresha ako gatabo mu murimo wo kubwiriza?

Iyo abantu batitabiriye ubutumwa bwiza

11. Ni iyihe ngorane yindi duhura na yo mu mafasi amwe n’amwe?

11 Uko Satani agenda arushaho kwigarurira isi, hari indi ngorane dukunze guhura na yo: hari amafasi arimo abantu badakunze kwitabira ubutumwa bwiza. Birumvikana ariko ko ibyo bidatangaje kubera ko Yesu yari yarahanuye ko imimerere nk’iyo yari kuzabaho. Igihe yavugaga ibyari kuzaba muri iki gihe, yagize ati “urukundo rwa benshi ruzakonja” (Matayo 24:12). Kandi koko, abantu benshi ubu ntibacyemera Imana cyangwa ngo bubahe Bibiliya (2 Petero 3:3, 4). Ni yo mpamvu mu bice bimwe na bimwe byo ku isi, abantu bake ari bo bahinduka abigishwa bashya ba Kristo. Ibyo ariko ntibishatse kuvuga ko imihati abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo bashyiraho babwiriza mu budahemuka muri ayo mafasi arimo abantu batabyitabira, ari imfabusa (Abaheburayo 6:10). Kubera iki? Reka dusuzume ibi bikurikira.

12. Ni izihe ntego ebyiri z’umurimo wacu wo kubwiriza?

12 Ivanjiri ya Matayo itsindagiriza intego ebyiri z’ingenzi tuba tugamije mu gihe tubwiriza. Imwe ni iyo ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa’ (Matayo 28:19). Indi ni ukugira ngo ubutumwa bw’Ubwami bube “ubuhamya” (Matayo 24:14). Izo ntego zombi ni ingenzi, ariko iyo ya nyuma yo ifite ikintu cyihariye isobanura. Kubera iki?

13, 14. (a) Ni ikihe kintu cy’ingenzi kigize ikimenyetso cyo kuhaba kwa Kristo? (b) Ni iki twagombye kuzirikana cyane cyane mu gihe tubwiriza mu mafasi abantu badakunze kwitabira ubutumwa bwiza?

13 Matayo, umwanditsi wa Bibiliya, yanditse ko intumwa zabajije Yesu ziti “ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?” (Matayo 24:3). Mu kubasubiza, Yesu yavuze ko ikintu cy’ingenzi cyane mu byari bigize icyo kimenyetso ari uko umurimo wo kubwiriza wari kuzakorwa ku isi hose. Ese yaba yaravugaga ibyo guhindura abantu abigishwa? Oya. Yaravuze ati ‘ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose’ (Matayo 24:14). Bityo, Yesu yagaragaje ko umurimo wo kubwiriza Ubwami ubwawo wari kuzaba ikintu gikomeye mu byari bigize icyo kimenyetso.

14 Ku bw’ibyo, mu gihe tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami twibuka ko n’ubwo atari ko buri gihe tugira icyo tugeraho mu guhindura abantu abigishwa, tugira icyo tugeraho mu gutanga “ubuhamya.” Uko abantu babyitabira kose, bazi ibyo tuba dukora, bityo tukaba dushohoje ubuhanuzi bwa Yesu (Yesaya 52:7; Ibyahishuwe 14:6, 7). Uwitwa Jordy, Umuhamya ukiri muto wo mu Burayi bw’i Burengerazuba yagize ati “kumenya ko Yehova ankoresha mu kugira uruhare mu isohozwa rya Matayo 24:14 biranshimisha cyane” (Matayo 24:14; 2 Abakorinto 2:15-17). Nta gushidikanya ko nawe ari uko ubyumva.

Mu gihe ubutumwa tubwiriza burwanyijwe

15. (a) Ni iki Yesu yari yaraburiye abigishwa be? (b) Ni iki gituma dukomeza kubwiriza n’ubwo turwanywa?

15 Kurwanywa na byo biri mu bibangamira umurimo wacu wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Yesu yari yaraburiye abigishwa be ati “muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye” (Matayo 24:9). Kimwe n’Abakristo ba mbere, abigishwa ba Kristo bo muri iki gihe baranzwe, bararwanywa kandi baratotezwa (Ibyakozwe 5:17, 18, 40; 2 Timoteyo 3:12; Ibyahishuwe 12:12, 17). Mu bihugu bimwe na bimwe, muri iki gihe ubutegetsi bwabuzanyije umurimo bakora. Ariko kandi, kubera ko bumvira itegeko ry’Imana, Abakristo b’ukuri bari muri ibyo bihugu bakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Amosi 3:8; Ibyakozwe 5:29; 1 Petero 2:21). Ni iki gituma bo, kimwe n’Abahamya bose bo ku isi, bakomeza kubwiriza? Yehova abaha imbaraga z’umwuka we wera.—Zekariya 4:6; Abefeso 3:16; 2 Timoteyo 4:17.

16. Ni gute Yesu yagaragaje isano riri hagati y’umurimo wo kubwiriza n’umwuka wera?

16 Yesu yatsindagirije isano rya bugufi riri hagati y’umwuka wera n’umurimo wo kubwiriza igihe yabwiraga abigishwa be ati ‘muzahabwa imbaraga umwuka wera nubamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya kugeza ku mpera y’isi’ (Ibyakozwe 1:8; Ibyahishuwe 22:17). Uko ibintu bikurikirana muri uyu murongo ni iby’ingenzi. Mbere na mbere, abigishwa bahawe umwuka wera maze batangira umurimo wo kubwiriza ku isi hose. Imbaraga zo kwihangana mu gihe bari kuba batanga “ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose,” bari kuzihabwa n’umwuka w’Imana gusa (Matayo 24:13, 14; Yesaya 61:1, 2). Mu buryo bukwiriye rero, Yesu yerekeje ku mwuka wera awita “umufasha” (Yohana 15:26). Yavuze ko umwuka w’Imana wari kuzigisha abigishwa be kandi ukabayobora.—Yohana 14:16, 26; 16:13.

17. Ni gute umwuka wera udufasha mu gihe turwanywa bikomeye?

17 Muri iki gihe, ni mu buhe buryo umwuka w’Imana udufasha iyo duhanganye n’abantu barwanya umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bivuye inyuma? Umwuka w’Imana uradukomeza kandi ukarwanya abadutoteza. Kugira ngo tubyumve neza, reka turebe ikintu cyabaye mu buzima bw’Umwami Sawuli.

Yarwanyijwe n’umwuka w’Imana

18. (a) Ni gute Sawuli yaje guhinduka umuntu mubi? (b) Ni ubuhe buryo Sawuli yakoresheje kugira ngo atoteze Dawidi?

18 Sawuli akiba umwami wa mbere wa Isirayeli yatangiye neza, ariko nyuma yaje gusuzugura Yehova (1 Samweli 10:1, 24; 11:14, 15; 15:17-23). Ibyo byatumye umwuka w’Imana ureka gufasha uwo mwami. Sawuli yarakariye Dawidi cyane amukorera urugomo, kubera ko Dawidi yari yarasizwe kugira ngo azabe umwami wa Isirayeli mu cyimbo cya Sawuli kandi umwuka w’Imana ukaba waramufashaga (1 Samweli 16:1, 13, 14). Dawidi yasaga n’aho atagira kirengera. Ubundi se Dawidi ntiyabaga afite gusa inanga mu ntoki mu gihe Sawuli we yabaga afite icumu? Ubwo rero umunsi umwe Dawidi yarimo acuranga inanga, maze “Sawuli aherako atera icumu, yibwira ko yahamya Dawidi rikamushita mu rusika. Dawidi yizibukira kabiri amuri imbere” (1 Samweli 18:10, 11). Nyuma y’aho Sawuli yumviye umuhungu we Yonatani wari incuti ya Dawidi maze ararahira ati “ndahiye Uwiteka uhoraho, [Dawidi] ntazicwa.” Nyamara nyuma Sawuli yongeye ‘kugerageza gutera Dawidi icumu ngo rimushite ku nzu.’ Icyakora Dawidi ‘yarizibukiriye amuva imbere rihama urusika.’ Dawidi yarahunze ariko Sawuli atangira kumuhiga. Muri icyo gihe cy’amahina ni bwo umwuka w’Imana warwanyije Sawuli. Mu buhe buryo?—1 Samweli 19:6, 10.

19. Ni gute umwuka w’Imana warinze Dawidi?

19 Dawidi yahungiye ku muhanuzi Samweli ariko Sawuli yoherezayo abantu bo kumufata. Icyakora bageze aho Dawidi yari yihishe, ‘umwuka w’Imana uza ku ntumwa za Sawuli na zo zirahanura.’ Bari buzuye umwuka w’Imana ku buryo bibagiwe neza neza icyari cyabajyanye. Sawuli yohereje abantu izindi ncuro ebyiri ngo bajye kuzana Dawidi, maze ibyabaye ku ba mbere na bo bibabaho. Amaherezo Umwami Sawuli ubwe yigiriyeyo, ariko na we ntiyabasha kunanira umwuka w’Imana. Koko rero, umwuka w’Imana wamubujije kugira ikindi akora “yiriza umunsi akesha ijoro,” bituma Dawidi abona igihe gihagije cyo guhunga.—1 Samweli 19:20-24.

20. Ni irihe somo dushobora kuvana ku nkuru y’uburyo Sawuli yatoteje Dawidi?

20 Iyi nkuru ya Sawuli na Dawidi ikubiyemo isomo ritera inkunga: abarwanya abagaragu b’Imana ntibashobora kugira icyo bageraho mu gihe barwanywa n’umwuka w’Imana (Zaburi 46:12; 125:2). Yehova yari afite umugambi w’uko Dawidi ari we wari kuzaba umwami wa Isirayeli. Nta muntu n’umwe wari kugira icyo abihinduraho. Muri iki gihe, Yehova yagennye ko ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa.’ Nta muntu n’umwe wabuza ibyo kuba.—Ibyakozwe 5:40, 42.

21. (a) Ni ubuhe buryo abaturwanya muri iki gihe bakoresha? (b) Ni iki twiringiye?

21 Bamwe mu bayobozi b’amadini n’aba politiki bajya bakoresha ibinyoma ndetse n’urugomo mu kugerageza kuturwanya. Icyakora, nk’uko Yehova yarinze Dawidi mu buryo bw’umwuka, ni na ko azarinda ubwoko bwe muri iki gihe (Malaki 3:6). Ku bw’ibyo rero, kimwe na Dawidi, tuvugana icyizere tuti “Imana ni yo niringiye sinzatinya, abantu babasha kuntwara iki?” (Zaburi 56:12; 121:1-8; Abaroma 8:31). Tubifashijwemo na Yehova, nimucyo dukomeze guhangana n’ingorane zose duhura na zo mu gihe dusohoza inshingano twahawe n’Imana yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami abantu bo mu mahanga yose.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Bumva banyuzwe,” kari ku ipaji ya 22.

^ par. 10 Kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Mbese uribuka?

• Kuki duhuza uburyo bwo kubwiriza n’abo tubwiriza?

• Ni irihe ‘rembo rinini’ ryuguruwe riganisha ku bundi buryo bwo kubwiriza?

• Umurimo wacu wo kubwiriza utuma tugera ku ki n’ubwo twaba tuwukorera mu mafasi arimo abantu batitabira ubutumwa bwiza?

• Kuki abaturwanya badashobora guhagarika umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami?

[Ibibazo]

[Agasanduku ko ku ipaji ya 22]

Bumva banyuzwe

“Baterwa ibyishimo n’umurimo bakorera Yehova bunze ubumwe.” Uko ni ko bimeze ku bagize umuryango umwe bavuye muri Hisipaniya bakimukira muri Boliviya. Umuhungu wo muri uwo muryango yari yaragiye muri icyo gihugu gufasha itsinda ryari mu karere kitaruye. Ibyishimo byinshi ababyeyi be bamubonanaga byabakoze ku mutima cyane ku buryo mu gihe gito abagize uwo muryango bose, harimo n’abana b’abahungu bane bari bafite hagati y’imyaka 14 na 25, bagiye gukorera umurimo muri icyo gihugu. Batatu muri abo bahungu ubu ni abapayiniya, kandi uwo muhungu wagiyeyo bwa mbere aherutse kwiga Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo.

Angelica, ufite imyaka 30, ukomoka muri Kanada kandi ukorera umurimo wo kubwiriza mu Burayi bw’i Burasirazuba, yagize ati “duhura n’ingorane nyinshi. Ariko nshimishwa no gufasha abantu mu murimo wo kubwiriza. Nanone kandi, amagambo menshi yo gushimira mbwirwa kenshi n’Abahamya bo muri icyo gihugu, banshimira kuba naraje kubafasha, ankora ku mutima.”

Hari abakobwa babiri bava inda imwe bari mu kigero cy’imyaka hafi 30, bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bakorera umurimo muri République Dominicaine. Bagira bati “hari imigenzo myinshi twagombaga kumenyera. Ariko kandi, twarihanganye tuguma mu ifasi twari twoherejwemo, kandi barindwi mu bo twigana na bo Bibiliya ubu baza mu materaniro.” Abo bashiki bacu babiri bafashe iya mbere mu gutangiza itsinda ry’ababwiriza b’Ubwami mu mujyi utarabagamo itorero.

Laura, ufite hafi imyaka 30, amaze imyaka irenga ine abwiriza mu kindi gihugu. Agira ati “niyemeje kubaho mu buzima bworoheje. Ibyo bifasha ababwiriza kubona ko kubaho mu buzima bworoheje ari ikibazo kirebana n’amahitamo no gushyira mu gaciro, atari ikibazo cy’ubukene. Kuba narabashije gufasha abandi, cyane cyane abakiri bato, bimbera isoko y’ibyishimo binyibagiza ingorane nterwa no gukorera umurimo wo kubwiriza mu gihugu cy’amahanga. Umurimo nkorera muri iki gihugu sinawugurana ubundi buzima ubwo ari bwo bwose, kandi nzaguma ino igihe cyose Yehova azabishaka.”

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ibigize agatabo Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose

Agatabo Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose gakubiyemo ubutumwa bw’ipaji imwe buri mu ndimi 29. Ubwo butumwa bwanditswe muri ngenga ya mbere y’ubumwe. Mu gihe nyir’inzu abusoma yumva ari nk’aho ari wowe urimo ubumubwira.

Muri ako gatabo imbere ku gifubiko cyako hari ikarita y’isi. Uzajye wifashisha iyo karita y’isi kugira ngo ushobore gushyikirana na nyir’inzu. Wenda ushobora gukoza urutoki ku gihugu utuyemo maze na we ukamwereka ko wifuza kumenya igihugu akomokamo. Muri ubwo buryo, ushobora kumutera inkunga yo kuvuga ikimuri ku mutima, ibyo bigatuma hagati yanyu harangwa umwuka wa gicuti kandi akumva yisanzuye.

Ijambo ry’ibanze ry’aka gatabo rikubiyemo intambwe twatera kugira ngo dufashe mu buryo bugira ingaruka nziza abantu bavuga ururimi tutumva. Turagusaba gusoma izo ntambwe witonze kandi ukazishyira mu bikorwa ubikuye ku mutima.

Mu rutonde rw’ibirimo ntihagaragara indimi gusa, ahubwo hashyizwemo n’inyuguti ziranga urwo rurimi. Ibyo bizagufasha gutandukanya inyuguti ziranga ururimi ziba zanditse ku nkuru z’Ubwami zacu cyangwa ku magazeti yo mu ndimi zitandukanye yacu.

[Ifoto]

Mbese ujya ukoresha aka gatabo mu murimo wo kubwiriza? Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Ubu ibitabo byacu bishobora kuboneka mu ndimi zirenga 400

GANA

LAPLAND (SUWEDE)

FILIPINE

[Amafoto yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]

Mbese ushobora kujya kubwiriza aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane kurushaho?

ÉQUATEUR

RÉPUBLIQUE DOMINICAINE