‘Uzanye inkuru z’ibyiza’
‘Uzanye inkuru z’ibyiza’
“Erega ibirenge by’uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi . . . akazana inkuru z’ibyiza”!—YESAYA 52:7.
1, 2. (a) Ni ibihe bintu biteye ubwoba biba buri munsi? (b) Kuba abantu bahora bumva amakuru mabi bibagiraho izihe ngaruka?
MURI iki gihe, usanga ku isi hose abantu bumva ko amakuru menshi cyane bagezwaho ari amakuru mabi gusa. Iyo bafunguye radiyo, bumva amakuru ateye ubwoba ahereranye n’indwara z’ibikatu ziyogoza abantu ku isi. Iyo barebye amakuru kuri televiziyo, babona amashusho badashobora kuzigera bibagirwa y’abana bishwe n’inzara batakamba basaba uwabafasha. Iyo bafashe ikinyamakuru ngo basome, babona ibihereranye n’ibisasu byaturitse bigasenyagura amazu, kandi bigahitana abantu b’inzirakarengane batagira ingano.
2 Mu by’ukuri, buri munsi haba ibintu biteye ubwoba. Ishusho y’iyi si igenda ihinduka mu buryo butagira rutangira, ari na ko ibintu birushaho kuzamba (1 Abakorinto 7:31). Hari ikinyamakuru cyo mu Burayi bw’i Burengerazuba cyavuze ko hari igihe umuntu abona isi “isa n’aho igiye kugurumana.” Ntibitangaje rero kuba hari umubare ugenda wiyongera w’abantu bahangayitse. Umuntu umwe bagize icyo babaza ku bihereranye n’amakuru anyura kuri televiziyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yagaragaje ibyiyumvo ahuje n’abandi bantu benshi agira ati ‘iyo maze kureba amakuru, nsigara nihebye cyane. Yose aba ari amakuru mabi gusa. Atuma umuntu yumva yihebye.’
Amakuru buri wese akeneye kumva
3. (a) Ni ayahe makuru meza Bibiliya itangaza? (b) Kuki uha agaciro ubutumwa bwiza bw’Ubwami?
3 Mbese muri iyi si itagitanga icyizere, hari aho umuntu ashobora kubona amakuru meza? Harahari rwose! Mbese ntiduhumurizwa no kumenya ko Bibiliya ikubiyemo amakuru meza? Ni amakuru avuga ko Ubwami bw’Imana buzakuraho indwara, inzara, ubugizi bwa nabi, intambara no gukandamizwa uko ari ko kose (Zaburi 46:10; 72:12). Mbese ayo si yo makuru buri muntu wese aba akeneye kumva? Abahamya ba Yehova babona ko ari yo rwose. Ku bw’ibyo, basigaye bazwi hose kubera imihati idacogora bashyiraho mu kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku bantu bo mu mahanga yose.—Matayo 24:14.
4. Ni ibihe bintu bigize umurimo wacu wo kubwiriza turi busuzume muri iyi ngingo, kandi se ni iki tuzasuzuma mu ngingo ikurikira?
4 None se, twakora iki kugira ngo dukomeze kugira uruhare rugaragara mu murimo wo kubwiriza ubwo butumwa bwiza, n’aho twaba turi mu mafasi abantu badakunze kubwitabira (Luka 8:15)? Nta gushidikanya, gusuzuma mu magambo ahinnye ibintu bitatu by’ingenzi bigize umurimo wacu wo kubwiriza, biri budufashe. Ibyo bintu ni ibi: (1) igituma tubwiriza cyangwa impamvu tubwiriza; (2) ubutumwa bwacu cyangwa ibyo tubwiriza; (3) uburyo dukoresha cyangwa uko tubwiriza. Nidukomeza kubwiriza ubutumwa tubitewe n’impamvu nziza, tukabubwiriza mu buryo busobanutse neza kandi tugakoresha uburyo bugira ingaruka nziza, tuzatuma abantu batandukanye bo hirya no hino ku isi babona uburyo bwo kwakira ubutumwa bwiza cyane kuruta ubundi bwose bushobora kuboneka muri iki gihe, ubwo akaba ari ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. *
Impamvu twifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza
5. (a) Ni iyihe mpamvu y’ibanze ituma twifatanya mu murimo wo kubwiriza? (b) Kuki dushobora kuvuga ko kumvira itegeko rya Bibiliya ryo kubwiriza bigaragaza urukundo dukunda Imana?
5 Nimucyo dusuzume ikintu cya mbere mu bigize umurimo wo kubwiriza, ni ukuvuga impamvu ituma tubwiriza. Kuki tubwiriza ubutumwa bwiza? Impamvu ibidutera ni imwe n’iyatumaga Yesu abwiriza. Yesu yagize ati ‘nkunda Data’ (Yohana 14:31; Zaburi 40:9). Impamvu y’ibanze ibidutera, ni urukundo dukunda Imana (Matayo 22:37, 38). Bibiliya ishyira isano hagati y’urukundo dukunda Imana n’umurimo wo kubwiriza, igira iti “kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo” (1 Yohana 5:3; Yohana 14:21). Mbese amategeko y’Imana akubiyemo n’iryo ‘kugenda tugahindura abantu abigishwa’ (Matayo 28:19)? Yego rwose. Koko ayo magambo yavuzwe na Yesu, ariko mu by’ukuri yari yaturutse kuri Yehova. Ibyo bishoboka bite? Yesu yabisobanuye agira ati ‘nta cyo nkora ku bwanjye, ahubwo uko Data yanyigishije ni ko mvuga’ (Yohana 8:28; Matayo 17:5). Bityo rero, iyo twubahirije iryo tegeko ryo kubwiriza tuba twereka Yehova ko tumukunda.
6. Ni mu buhe buryo urukundo rw’Imana rudushishikariza kubwiriza?
6 Nanone kandi, urukundo dukunda Yehova rudushishikariza kubwiriza kubera ko tuba dushaka kunyomoza ibinyoma Satani agenda akwirakwiza asebya Yehova (2 Abakorinto 4:4). Satani yashidikanyije ku butegetsi bw’Imana avuga ko budakiranuka (Itangiriro 3:1-5). Twe Abahamya ba Yehova, twifuza cyane kugira uruhare mu kunyomoza ibinyoma bya Satani bigamije guharabika izina ry’Imana kandi tukeza iryo zina ry’Imana imbere y’abantu bose (Yesaya 43:10-12). Ikindi kandi, twifatanya mu murimo wo kubwiriza kubera ko twamenye imico ya Yehova n’inzira ze. Twumva dufitanye na we imishyikirano ya bugufi kandi tukumva twifuza cyane kubwira abandi ibihereranye n’Imana yacu. Kandi koko, kugira neza kwa Yehova n’inzira ze zikiranuka biduhesha ibyishimo byinshi ku buryo tutareka kubwira abandi ibimwerekeye (Zaburi 145:7-12). Twumva rwose duhatirwa kuvuga icyubahiro cye no kubwira abashobora kutwumva “ishimwe” rye.—1 Petero 2:9; Yesaya 43:21.
7. Uretse urukundo dukunda Imana, ni iyihe mpamvu yindi y’ingenzi ituma twifatanya mu murimo wo kubwiriza?
7 Ariko kandi, hari indi mpamvu y’ingenzi ituma dukomeza kwifatanya mu murimo wo kubwiriza: tuba twifuza tubikuye ku mutima guhumuriza abantu babuzwa amahwemo n’amakuru mabi badasiba kumva, kimwe n’abantu bababara ku mpamvu izo ari zo zose. Mu gihe dukora uwo murimo twihatira kwigana Yesu. Reka dufate urugero rw’ibivugwa muri Mariko igice cya 6.
8. Inkuru yo muri Mariko igice cya 6 igaragaza iki ku byiyumvo Yesu yari afitiye abantu?
8 Intumwa zari zigarutse zivuye mu murimo wo kubwiriza maze zibwira Yesu ibintu byose zari zakoze n’ibyo zari zigishije. Yesu yabonaga ko intumwa zari zinaniwe maze arazibwira ngo zize bajyane ‘kuruhuka ho hato.’ Ubwo bahise bajya mu bwato maze berekeza ahantu hatuje. Abantu babakurikiye biruka, banyura iy’ubutaka maze mu kanya gato baba babagezeho. Yesu yakoze iki? Mariko 6:31-34). Impuhwe ni zo zatumye Yesu akomeza kubwiriza ubutumwa bwiza n’ubwo yari ananiwe. Koko rero, Yesu yagaragaje ko yari yitaye kuri abo bantu abikuye ku mutima. Yabagiriye impuhwe.
Iyo nkuru igira iti ‘abona abantu benshi bimutera impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, aherako abigisha byinshi’ (9. Ni irihe somo dukura mu nkuru ikubiye muri Mariko igice cya 6, rirebana n’impamvu ituma tubwiriza?
9 Ni irihe somo twavana kuri iyi nkuru? Twebwe Abakristo, twumva dufite inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza no guhindura abantu abigishwa. Twumva ko gutangaza ubutumwa bwiza ari inshingano itureba, kuko Imana ishaka ko “abantu bose bakizwa” (1 Timoteyo 2:4). Ariko kandi, ntidukora uwo murimo wo kubwiriza tubitewe gusa n’uko twumva ko ari inshingano twahawe, ahubwo nanone tuwukora tubitewe n’impuhwe. Nitugirira abantu impuhwe nk’uko Yesu yabigenzaga, umutima wacu uzadushishikariza gukora uko dushoboye kose kugira ngo dukomeze kubagezaho ubutumwa bwiza (Matayo 22:39). Gukora umurimo wo kubwiriza tubitewe n’impamvu nziza nk’izo, bizatuma tubwiriza ubutumwa bwiza ubutadohoka.
Ubutumwa tubwiriza ni ubutumwa bwiza bw’Ubwami
10, 11. (a) Ni ayahe magambo Yesaya yakoresheje avuga ibihereranye n’ubutumwa tubwiriza? (b) Ni gute Yesu yazanye inkuru z’ibyiza, kandi se ni gute abagaragu b’Imana bo muri iki gihe bakurikije urugero rwe?
10 Ikintu cya kabiri mu bigize umurimo wacu wo kubwiriza ni ubutumwa tubwiriza. Ubwo butumwa bukubiyemo iki? Umuhanuzi Yesaya yakoresheje amagambo meza cyane avuga iby’ubwo butumwa tubwiriza, agira ati “erega ibirenge by’uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby’amahoro akazana inkuru z’ibyiza, akamamaza iby’agakiza akabwira i Siyoni ati ‘Imana yawe iri ku ngoma!’”—Yesaya 52:7.
11 Amagambo y’ingenzi kurusha ayandi muri uwo murongo agira ati “Imana yawe iri ku ngoma,” atwibutsa ubutumwa tugomba gutangaza, ni ukuvuga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Mariko 13:10). Zirikana nanone ko uwo murongo uhishura ibintu byiza bikubiye mu butumwa tubwiriza. Yesaya akoresha amagambo nk’aya agira ati “agakiza,” “inkuru nziza,” “amahoro,” n’“ibyiza.” Mu kinyejana cya mbere, ni ukuvuga nyuma y’ibinyejana byinshi Yesaya abayeho, Yesu Kristo yashohoje ubu buhanuzi mu buryo butangaje, atanga urugero rwo kubwirizanya umwete inkuru z’ibyiza, ibyo bikaba ari Ubwami bw’Imana dutegereje ko buza (Luka 4:43). Muri ibi bihe turimo, cyane cyane guhera mu mwaka wa 1919, Abahamya ba Yehova bakurikije urugero rwa Yesu babwirizanya umwete ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwimitswe, bavuga n’ibintu byiza buzazanira abantu bo mu mahanga yose.
12. Ni izihe ngaruka ubutumwa bwiza bw’Ubwami bugira ku babwemera?
12 Ni izihe ngaruka ubutumwa bwiza bw’Ubwami bugira ku bantu babwitabira? Muri iki gihe, kimwe n’uko byari bimeze mu gihe cya Yesu, ubutumwa bwiza buhesha abantu ibyiringiro n’ihumure (Abaroma 12:12; 15:4). Buhesha ibyiringiro abantu bafite imitima itaryarya, kuko bamenya ko bafite impamvu zumvikana zo kwiringira ko igihe kiri imbere bategereje ari cyo cyiza (Matayo 6:9, 10; 2 Petero 3:13). Ibyo byiringiro bifasha cyane abantu batinya Imana gukomeza kubona igihe kizaza mu buryo burangwa n’icyizere. Umwanditsi wa Zaburi avuga ko ‘batazatinya inkuru mbi.’—Zaburi 112:1, 7.
Ubutumwa ‘buzavura abafite imvune mu mutima’
13. Umuhanuzi Yesaya asobanura ate ukuntu abantu bemera ubutumwa bwiza bahita bahabwa imigisha?
13 Nanone kandi, ubutumwa bwiza tubwiriza buhita buhumuriza ababutega amatwi kandi bukabahesha imigisha. Mu buhe buryo? Imwe muri iyo migisha yavuzwe n’umuhanuzi Yesaya igihe yahanuraga ati “[u]mwuka w’Umwami Imana [u]ri kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe. Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose.”—Yesaya 61:1, 2; Luka 4:16-21.
14. (a) Amagambo ngo ‘kuvura abafite imvune mu mutima’ agaragaza iki ku butumwa bw’Ubwami? (b) Ni mu buhe buryo twigana uko Yehova yita ku bantu bafite imvune mu mutima?
14 Dukurikije uko ubwo buhanuzi bubivuga, iyo Yesu yabwirizaga ubutumwa bwiza ‘yavuraga abafite imvune mu mutima.’ Mbega ukuntu Yesaya yakoresheje imvugo y’ikigereranyo ishishikaje cyane! Dukurikije inkoranyamagambo imwe ya Bibiliya, ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “kuvura” cyangwa gupfuka, “akenshi rikoreshwa ryerekeza ku ‘kuvura’ bapfukisha igitambaro; bityo akaba ari ukuvura hakoreshejwe imiti no gukiza uwakomeretse.” Umuganga wita ku murwayi ashobora kumupfukisha igitambaro, cyangwa se akakizinguriza ku gikomere kugira ngo amworohereze ububabare. Mu buryo nk’ubwo, mu gihe ababwiriza bita ku murimo wabo batangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, bafasha abantu bose bitabira ubwo butumwa bababara mu buryo ubwo ari bwo bwose. Kandi iyo bateye inkunga ababikeneye, baba biganye umuco wa Yehova wo kwita ku bantu (Ezekiyeli 34:15, 16). Umwanditsi wa Zaburi yerekeje ku Mana agira ati “akiza abafite imitima imenetse, apfuka inguma z’imibabaro yabo.”—Zaburi 147:3.
Uko ubutumwa bw’Ubwami bugira ingaruka ku bantu
15, 16. Ni izihe ngero zabayeho mu mibereho y’abantu zigaragaza uko ubutumwa bw’Ubwami buhumuriza kandi bugakomeza ababa babikeneye?
15 Hari ingero nyinshi z’ibyabaye mu mibereho y’abantu zigaragaza ukuntu ubutumwa bw’Ubwami butera inkunga kandi bugakomeza abafite imvune mu mitima. Reka dufate urugero rwa Oreanna, umukecuru wo muri Amerika y’Amajyepfo wari warihebye atagishaka kubaho. Hari Umuhamya wa Yehova watangiye gusura Oreanna kandi akajya amusomera muri Bibiliya ye no mu Gitabo cy’Amateka ya Bibiliya. * Mu mizo ya mbere, uwo mukecuru wari warihebye baramusomeraga agatega amatwi aryamye ku buriri ahumirije, akajya anyuzamo akitsa umutima. Mu gihe gito ariko, yatangiye gushyiraho imihati akajya yicara ku buriri bwe mu gihe babaga bamusomera. Nyuma y’iminsi, yatangiye kujya yicara mu ntebe mu ruganiriro ategereje ko umwigisha Bibiliya aza. Nyuma, uwo mukecuru yatangiye kuza mu materaniro ya gikristo ku Nzu y’Ubwami. Yashishikajwe n’ibyo yigiraga muri ayo materaniro maze atangira kujya aha buri muntu wese wanyuraga hafi y’aho atuye ibitabo bishingiye kuri Bibiliya. Oreanna yabatijwe afite imyaka 93, aba umuhamya wa Yehova. Ubutumwa bw’Ubwami bwatumye yongera kugira icyifuzo cyo kubaho.—Imigani 15:30; 16:24.
16 Ubutumwa bw’Ubwami butanga ihumure ry’ingenzi cyane no ku bantu bazi ko bagiye guhitanwa n’indwara. Reka dufate urugero rwa Maria ukomoka mu gihugu cy’i Burayi bw’i Burengerazuba. Yari arwaye indwara amaherezo yaje kumuhitana kandi nta cyizere na mba yari agifite. Yari yihebye cyane igihe yahuraga n’Abahamya ba Yehova. Icyakora amaze kumenya ibihereranye n’imigambi y’Imana, ubuzima bwe bwongeye kugira intego. Yaje kubatizwa aba Umuhamya wa Yehova kandi agira ishyaka ryinshi mu murimo wo kubwiriza. Mu myaka ibiri Abaroma 8:38, 39.
ya nyuma y’ubuzima bwe, yahoranaga isura ikeye kubera ibyiringiro n’ibyishimo yabaga afite. Maria yapfuye afite ibyiringiro bidashidikanywaho by’uko azazuka.—17. (a) Ni gute ubutumwa bw’Ubwami bugira ingaruka zigaragara ku mibereho y’ababwemera? (b) Ni mu buhe buryo wowe ku giti cyawe wiboneye ko Yehova “yemesha abahetamye bose”?
17 Raporo nk’izo zigaragaza neza ingaruka ubutumwa bw’Ubwami bushobora kugira ku buzima bw’abantu bifuza ukuri ko muri Bibiliya. Abantu bari mu cyunamo cy’umuntu bakundaga wapfuye bongera kubona imbaraga nshya iyo bamenye ibihereranye n’ibyiringiro by’umuzuko (1 Abatesalonike 4:13). Iyo abantu babaho mu bukene kandi bagahora bahatana ngo babone icyatunga imiryango yabo, bamenye ko Yehova atazigera abata nibakomeza kumubera indahemuka, bongera kumva bafite agaciro kandi bakagira ubutwari (Zaburi 37:28). Babifashijwemo na Yehova, abantu benshi bari barihebye birenze urugero bagiye buhoro buhoro bagira imbaraga bari bakeneye kugira ngo bihangane; ndetse hari n’ababashije gukira iyo ndwara yo kwiheba (Zaburi 40:2, 3). Koko rero, binyuriye ku mbaraga zo mu Ijambo rye, muri iki gihe Yehova “yemesha abahetamye bose” (Zaburi 145:14). Iyo twitegereje ukuntu ubutumwa bwiza bw’Ubwami buhumuriza abantu bafite imvune mu mutima bo mu ifasi yacu no mu itorero rya gikristo, bihora bitwibutsa ko dufite ubutumwa bwiza cyane kuruta ubundi bwose bushobora kuboneka muri iki gihe.—Zaburi 51:19.
‘Mbasabira ku Mana’
18. Kuba Abayahudi baranze ubutumwa bwiza byagize izihe ngaruka kuri Pawulo, kandi kuki?
18 N’ubwo ubutumwa tubwiriza bukubiyemo amakuru meza cyane kurusha ayandi yose, abenshi barabwanga. Ibyo byagombye kutugiraho izihe ngaruka? Byagombye kutugiraho ingaruka nk’izo byagize kuri Pawulo. Incuro nyinshi yabwirizaga Abayahudi, ariko abenshi muri bo banze ubwo butumwa bw’agakiza. Kuba barabwanze byababaje Pawulo cyane. Yariyemereye ati “mfite agahinda kenshi n’umubabaro udatuza mu mutima wanjye” (Abaroma 9:2). Pawulo yagiriraga impuhwe abo Bayahudi yabwirizaga. Yababajwe no kubona banze ubutumwa bwiza.
19. (a) Kuki ari ibyumvikana ko hari igihe dushobora kumva ducitse intege? (b) Ni iki cyafashije Pawulo gukomeza kubwiriza?
19 Natwe tubwiriza ubutumwa bwiza tubitewe n’impuhwe. Bityo, birumvikana ko dushobora kumva ducitse intege mu gihe abantu benshi banze ubutumwa bw’Ubwami. Iyo myifatire igaragaza ko mu by’ukuri tuba duhangayikishijwe n’icyatuma imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’abantu tubwiriza irushaho kuba myiza. Icyakora, ni byiza ko twibuka urugero rw’intumwa Pawulo. Ni iki cyamufashije gukomeza kubwiriza? N’ubwo kuba Abayahudi baranze kwemera ubutumwa bwiza byateye Pawulo agahinda kandi bikamubabaza, ntiyigeze azinukwa Abayahudi bose wenda ngo atekereze ko batari bagishoboye gufashwa. Yari yiringiye ko hari hakiri bamwe Abaroma 10:1.
bari kwemera Kristo. Bityo, ku bihereranye n’ibyiyumvo yari afitiye Abayahudi buri muntu ku giti cye, Pawulo yaranditse ati “ibyo umutima wanjye wifuza n’ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, ni ukugira ngo bakizwe.”—20, 21. (a) Ku birebana n’umurimo wacu wo kubwiriza, ni gute dushobora kwigana urugero rwa Pawulo? (b) Ni ikihe kintu kigize umurimo wacu wo kubwiriza tuzasuzuma mu ngingo ikurikira?
20 Zirikana ibintu bibiri Pawulo yatsindagirije. Mu mutima we yifuzaga ko haboneka abantu bazahabwa agakiza kandi ibyo yabisabaga Imana mu isengesho. Muri iki gihe, natwe dukurikiza urugero rwa Pawulo. Dukomeza kugira icyifuzo kivuye ku mutima cyo gushakisha uwo ari we wese waba ari mu mimerere ikwiriye yatuma yemera ubutumwa bwiza. Dukomeza gusenga Yehova tumusaba ngo adufashe kubona abantu nk’abo, ku buryo twabafasha kugendera mu nzira izabageza ku gakiza.—Imigani 11:30; Ezekiyeli 33:11; Yohana 6:44.
21 Icyakora, kugira ngo tugeze ubutumwa bw’Ubwami ku bantu benshi uko bishoboka kose, ntitugomba kwitondera gusa impamvu tubwiriza ndetse n’icyo tubwiriza, ahubwo tugomba no kuzirikana uko tubwiriza. Ibyo ni byo tuzasuzuma mu ngingo ikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 4 Iyi ngingo iri bwibande ku bintu bibiri bya mbere. Ingingo ikurikira izasuzuma ikintu cya gatatu.
^ par. 15 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
Ni iki wize?
• Ni izihe mpamvu zituma tubwiriza?
• Ni ubuhe butumwa bw’ingenzi tubwiriza?
• Ni iyihe migisha abantu bemera ubutumwa bw’Ubwami babona?
• Ni iki kizadufasha gukomeza kubwiriza?
[Ibibazo]
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Ubutumwa bw’Ubwami buha imbaraga abafite imvune mu mutima
[Amafoto yo ku ipaji ya 20]
Isengesho ridufasha kwihangana mu murimo