“Inkota y’Uwiteka na Gideyoni”
“Inkota y’Uwiteka na Gideyoni”
ABANZI bateraga ari benshi nk’inzige, imirima irumbuka bayihindura ubutayu. Hari mu gihe Isirayeli yategekwaga n’abacamanza, kandi Abisirayeli bari bihebye pe! Bapfaga gutera imbuto, zamara kumera abanyazi b’Abamidiyani n’Abamaleki n’ab’i Burasirazuba bagenderaga ku ngamiya, bakamanuka ari benshi cyane, bakirara mu gihugu kandi byamaze imyaka irindwi ari uko bimeze. Imikumbi y’abo banyazi yakwiraga hose ishaka ubwatsi, ikarya icyitwa icyatsi cyose. Icyakora, Abisirayeli bo ntibagiraga indogobe cyangwa ibimasa, habe n’intama. Abamidiyani bari barahahamuye Abisirayeli cyane barabakenesha ku buryo Abisirayeli bari basigaye bajya gucukura mu misozi, mu buvumo n’ahandi hantu umuntu atapfa kugera akaba ari ho bahunika imyaka yabo.
Kuki Abisirayeli bari mu mimerere ibabaje bene ako kageni? Bari barabaye abahakanyi basenga imana z’ibinyoma. Yehova na we yabahanye mu maboko y’ababakandamizaga. Abisirayeli bamaze kubona ko batagishoboye kubyihanganira, batakambiye Yehova ngo abatabare. Ese mama yari kubumva? Ni iki ibyabaye ku Bisirayeli bishobora kutwigisha?—Abacamanza 6:1-6.
Ese yari umuhinzi w’umunyamakenga, cyangwa yari ‘umunyambaraga, ugira n’ubutwari’?
Abahinzi b’Abisirayeli ubusanzwe bahuraga ingano bakoresheje ikimasa gikurura igare rihurishwa, bagahurira ku mbuga yabaga iri ahantu hari umuyaga kugira ngo nibagosora, umuyaga uhuhe inkumbi zitandukane n’intete. Ariko akaga katerwaga n’abanyazi bari bariyemeje gucuza igihugu, katumaga abahinzi badahurira ahantu hagaragaraga cyane. Gideyoni yihishe Abamidiyani, ajya guhurira ingano mu muvure bengeragamo vino, bikaba bishoboka ko wari umuvure munini wari warakorogoshowe mu rutare ahantu hiherereye (Abacamanza 6:11). Aho ngaho yashoboraga kuhahurira ingano akoresheje ikibando, akagenda ahura duke duke. Nguko uko Gideyoni yakoresheje uburyo yashoboraga kubona.
Tekereza ukuntu Gideyoni yatunguwe igihe marayika wa Yehova yamubonekeraga akamubwira ati “Uwiteka ari kumwe nawe wa munyambaraga we, ugira n’ubutwari” (Abacamanza 6:12). Kubera ko Gideyoni yahuriraga ingano mu muvure bengeragamo vino yihishe, birumvikana ko atari gutekereza ko yari umunyambaraga. Ariko kandi, ayo magambo agaragaza ko Imana yari yiringiye ko Gideyoni yashoboraga kuba umuyobozi wa Isirayeli w’umunyambaraga. N’ubwo byari bimeze bityo ariko, Gideyoni yari akeneye icyabimuhamiriza.
Igihe Yehova yamuhaga inshingano yo “gukiza Abisirayeli amaboko y’Abamidiyani,” Gideyoni yashubije yicishije bugufi ati “ariko Uwiteka, Abisirayeli nabakirisha iki? Iwacu ko turi aboroheje mu muryango wa Manase, nkaba ndi umuhererezi mu nzu ya data yose.” Gideyoni wari umunyamakenga, yasabye Imana ikimenyetso cyari kumuhamiriza ko yari kuba iri kumwe na we igihe yari kuba arwana n’Abamidiyani; kandi Yehova yari yiteguye kumuha ibyo yari yasabye byari bishyize mu gaciro kugira ngo amwemeze ko yari kumwe na we. Bityo, Gideyoni yahaye marayika ituro ry’ibiryo maze umuriro uva mu gitare, uraritwika. Yehova amaze guhumuriza Gideyoni, Gideyoni yubatse igicaniro aho ngaho.—Abacamanza 6:12-24.
“Bāli nimurege”
Ikibazo gikomeye Abisirayeli bari bafite nticyari ugukandamizwa n’Abamidiyani. Ahubwo ni uko bari barabaswe no gusenga Baali. Yehova ni “Imana ifuha” kandi nta wushobora kuvuga ko amusenga mu buryo yemera mu gihe asenga n’izindi mana (Kuva 34:14). Ku bw’ibyo, Yehova yategetse Gideyoni gusenya igicaniro se yari yarubakiye Baali no gutema inkingi yacyo yera. Gideyoni yitwikiriye ijoro ajyana n’abagaragu be icumi baragisenya, kuko yatinyaga ko aramutse abikoze ku manywa, se ndetse n’abandi bari kubibona nabi.
Amakenga ya Gideyoni yari afite ishingiro kuko abasengaga Baali bo muri ako karere bamaze kumenya icyo gikorwa cyo gutesha agaciro imana yabo, basabiye Gideyoni kwicwa. Icyakora, Yowasi ari we se wa Gideyoni, yabahaye ingingo batashoboraga kuvuguruza, abafasha gutekereza ababwira ko niba Baali ari Imana yagombaga kwiburanira. Ni bwo Yowasi yahaye umuhungu we izina rikwiriye rya Yerubaali, risobanurwa ngo “Bāli nimurege.”—Abacamanza 6:25-32.
Iyo abagaragu b’Imana barwaniriye ugusenga k’ukuri bashize amanga, buri gihe ibaha imigisha. Igihe Abamidiyani n’abo bari bafatanyije bongeraga gutera Isirayeli, ‘Imana yahaye Gideyoni ku mwuka wayo’ (Abacamanza 6:34). Gideyoni yakoranyirije hamwe ingabo zo mu gihugu cya Manase, izo mu Basheri, mu Bazebuluni no mu Banafutali abifashijwemo n’umwuka w’Imana cyangwa imbaraga zayo.—Abacamanza 6:35.
Yitegura kugira icyo akora
N’ubwo Gideyoni yari afite ingabo 32.000, yasabye Imana ikimenyetso. Iyo ubwoya bw’intama bwari kuba burambitse ku mbuga bwari gutonda ikime imbuga yo ikuma, byari kugaragariza Gideyoni ko Imana yari kuzakiza Abisirayeli imukoresheje. Yehova yakoze icyo gitangaza, maze Gideyoni ashaka guhabwa ikindi kimenyetso kinyuranye n’icyo, ni ukuvuga gutoha kw’imbuga no kuma k’ubwoya, kandi na cyo yaragihawe. Mbese Gideyoni ntiyagize amakenga agakabya? Uko bigaragara ntiyakabije kuko Yehova yamukoreye ibyo yamusabye kugira ngo amuhe icyizere (Abacamanza 6:36-40). Muri iki gihe ntitwakwitega ibitangaza nk’ibyo. Ariko, Yehova ashobora kuduha ubuyobozi n’icyizere akoresheje Ijambo rye.
Noneho, Imana yavuze ko abantu bari kumwe na Gideyoni bari bakabije kuba benshi. Iyo baza kunesha abanzi babo bakiri benshi gutyo, bagombaga kwirarira bavuga ko ari bo ubwabo birwanyeho. Ariko kandi Yehova ni we wagombaga guhabwa ikuzo ry’uko gutsinda kwari kwegereje. Hakozwe iki? Gideyoni yagombaga gukurikiza Amategeko ya Mose agasaba abanyabwoba gutaha. Ni yo mpamvu abantu 22.000 mu bari kumwe na we batashye hagasigara 10.000 gusa.—Gutegeka 20:8; Abacamanza 7:2, 3.
Imana yari ikibona ko n’abo bakabije kuba benshi. Yabwiye Gideyoni ngo amanukane na bo ku mugezi. Umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwa Josèphe avuga ko igihe Imana yabwiraga Gideyoni ngo amanukane n’ingabo ze ku mugezi, uwo munsi hari hiriwe ubushyuhe bwinshi. Uko umunsi wari umeze kose, Gideyoni yitegereje uko ingabo ze zanywaga amazi. Abantu 300 gusa ni bo bayozaga amazi ikiganza kimwe akaba ari cyo banywesha, ari na ko bakomeza gucunga aho umwanzi yaturuka. Abo 300 babaye maso ni bo bonyine bagombaga kujyana na Gideyoni (Abacamanza 7:4-8). Ngaho nawe tekereza iyo uza kuba uri muri abo bajyanye na Gideyoni! Kubera ko abanzi banyu bari kuba ari 135.000, nta gushidikanya ko wari kwemeza ko imbaraga zanyu zitari gutuma mutsinda ko ahubwo hari aha Yehova!
Imana yasabye Gideyoni kujyana n’umugaragu we ndetse n’intasi mu rugerero rw’Abamidiyani. Gideyoni agezeyo, yumvise umuntu arotorera Abacamanza 7:9-15.
mugenzi we inzozi, mugenzi we azirotora avuga ko zasobanuraga ko Imana yari yahanye Abamidiyani n’ingabo zabo zose mu maboko ya Gideyoni. Ngayo amagambo atera inkunga Gideyoni yari akeneye kumva. Noneho yemeye adashidikanya ko Yehova yari kumufasha we n’abantu be 300 bakanesha Abamidiyani.—Amayeri yakoresheje ku rugamba
Ba bantu 300 yabagabanyijemo imitwe itatu, ni ukuvuga 100 buri mutwe. Buri wese yahawe ikondera n’ikibindi kinini kirimo ubusa. Mu bibindi bari bahishemo imuri. Amabwiriza Gideyoni yatanze bwa mbere yagiraga ati “mundebereho, uko ngira namwe aba ari ko mugira, nimvuza ikondera namwe muhereko muvuze amakondera muvuge muti ‘inkota y’Uwiteka na Gideyoni.’ ”—Abacamanza 7:16-18, 20.
Abasirikare 300 b’Abisirayeli baranyonyombye bagera ku nkengero z’urugerero rw’umwanzi. Hari nka saa yine za nijoro nyuma gato yo gusimburanya abazamu. Ayo yari amasaha meza yo kugaba igitero kuko kugira ngo amaso y’abazamu bashya amenyere umwijima byari gutwara igihe.
Mbega ukuntu ibyo byatumye Abamidiyani bakangarana! Mu buryo butunguranye, ibibindi 300 byamenaguritse, urusaku rw’amakondera 300 n’akaruru k’abantu 300, byatumye umutuzo bari bafite uyoyoka. Abamidiyani baratatanye bitewe ahanini n’akaruru k’abantu bavugaga bati “inkota y’Uwiteka na Gideyoni,” maze na bo bungamo urusaku ruba rwinshi. Kubera ako kaduruvayo, ntibashoboraga gutandukanya umwanzi n’utari we. Mu gihe Imana yateraga abanzi babo gusogotana, ba basirikare 300 bagumye mu myanya yabo. Inkambi yakwiriye imishwaro, inzira banyuragamo bahunga irafungwa, maze Abisirayeli bakoresha imbaraga zose bakomeza ibikorwa byo guhumba abari basigaye inyuma kugira ngo bakureho burundu akaga Abamidiyani bari bateje. Amaherezo, igihe kirekire Abamidiyani bari bamaze babakandamiza, babica cyari kirangiye.—Abacamanza 7:19-25; 8:10-12, 28.
Na nyuma yo kunesha, Gideyoni yabaye umuntu wiyoroshya. Igihe Abefurayimu bumvaga ko kuba batari bahamagawe ku rugamba, uko bigaragara bakaba barumvaga ko ari ukubasuzugura, baramutonganyije ariko abasubizanya ineza. Gusubizanya ineza byacubije uburakari bw’Abefurayimu ndetse bicogoza n’amarere bari bafite.—Abacamanza 8:1-3; Imigani 15:1.
Noneho amahoro amaze kugaruka, Abisirayeli basabye Gideyoni ngo ababere umwami. Icyo cyari igishuko gikomeye pe! Ariko Gideyoni yarabyanze. Ntiyari ayobewe uwatsinze Abamidiyani. Yaravuze ati “sinemeye kubategeka, n’umuhungu wanjye ntabwo azabategeka, ahubwo Uwiteka ni we uzabategeka.”—Abacamanza 8:23.
Icyakora, kubera ko Gideyoni atari atunganye, si ko buri gihe yakoraga ibintu bihwitse. Bitewe n’impamvu itaravuzwe, yakoze efodi mu minyago y’intambara ayishyira mu mudugudu we. Inkuru ivuga ko Abisirayeli bose batangiye ‘kurarikira’ iyo efodi. Barayiramyaga kandi yabereye Gideyoni n’abo mu nzu ye umutego. Icyakora ntitwavuga ko yasengaga ibishushanyo mu buryo bweruye, kuko Ibyanditswe byemeza ko yizeraga Yehova.—Abacamanza 8:27; Abaheburayo 11:32-34.
Isomo twavanamo
Inkuru ya Gideyoni ikubiyemo umuburo ndetse n’inkunga bifite icyo bitwigisha. Iyo nkuru ituburira ko Yehova aramutse atuvanyeho umwuka we kandi ntaduhe imigisha bitewe n’imyifatire yacu mibi, mu buryo bw’umwuka twamera nk’abaturage bugarijwe n’ubukene bo mu gihugu cyayogojwe n’inzige. Turi mu bihe birushya kandi ntitugomba na rimwe kwibagirwa ko umugisha Yehova atanga “uzana ubukire, kandi nta mubabaro yongeraho” (Imigani 10:22). Imana iduha imigisha kubera ko ‘tuyikorera n’umutima utunganye kandi ukunze.’ Naho ubundi tutabigenje dutyo yazaduta.—1 Ngoma 28:9.
Inkuru ivuga ibya Gideyoni ishobora kudutera inkunga kuko itwereka ko Yehova ashobora gukiza ubwoko bwe akaga ako ari ko kose, kandi agakoresha abantu ubona basa n’aho badafite imbaraga cyangwa batagira kirengera. Kuba Gideyoni n’abantu be 300 barashoboye kunesha Abamidiyani 135.000, ni igihamya kigaragaza ko Imana ifite imbaraga zitagira akagero. Dushobora guhura n’ingorane nyinshi kandi tukiheba bitewe no kubona abanzi bacu basa n’aho baturuta ubwinshi. Ariko kandi, inkuru ivuga ibya Gideyoni idutera inkunga yo kwiringira Yehova, we uzaha umugisha kandi akarokora abantu bamwizera bose.