Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mukomeze “mwigerageze”

Mukomeze “mwigerageze”

Mukomeze “mwigerageze”

“Ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera kandi mwigerageze.”—2 ABAKORINTO 13:5.

1, 2. (a) Ni gute gushidikanya ku myizerere yacu bishobora kutugiraho ingaruka? (b) Ni iyihe mimerere yavutse mu itorero ry’i Korinto ryo mu kinyejana cya mbere ishobora kuba yaratumye bamwe batamenya neza inzira bagombaga kunyuramo?

UMUGABO yagendaga mu giturage aba ageze mu ihuriro ry’inzira. Kubera ko atari azi inzira yari kumugeza iyo yajyaga, yayoboje undi mugenzi ariko amubwira ibintu bivuguruzanya. Byamuteye urujijo ananirwa gukomeza urugendo rwe. Gushidikanya ku myizerere yacu bishobora kutugiraho ingaruka nk’izo. Ibyo bishobora kubangamira ubushobozi bwacu bwo gufata imyanzuro, bigatuma tutamenya neza inzira tugomba kunyuramo.

2 Mu kinyejana cya mbere, hari imimerere yashoboraga kugira ingaruka nk’izo ku bantu bamwe bo mu itorero rya gikristo ry’i Korinto ho mu Bugiriki. Hari abigiraga ‘intumwa zikomeye’ bashidikanyaga ubutware bwa Pawulo bavuga bati “inzandiko ze zivugisha ubutware zivuga ihanjagari, ariko iyo ari aho agira igisuzuguriro, kandi amagambo ye ni ayo guhinyurwa” (2 Abakorinto 10:7-12; 11:5, 6). Iyo mitekerereze ishobora kuba yaratumye bamwe mu bari bagize itorero ry’i Korinto batamenya neza uko bari bakwiriye kugenda.

3, 4. Kuki inama Pawulo yagiriye Abakorinto yagombye kudushishikaza?

3 Pawulo ni we washinze itorero ry’i Korinto igihe yasuraga uwo mujyi mu mwaka wa 50 I.C. Yamaze i Korinto “umwaka n’amezi atandatu, yigisha ijambo ry’Imana muri bo.” Koko rero, ‘Abakorinto benshi bumvise Pawulo barizeye barabatizwa’ (Ibyakozwe 18:5-11). Pawulo yari ashishikajwe cyane n’icyatuma bagenzi be bari bahuje ukwizera b’i Korinto bamererwa neza mu buryo bw’umwuka. Byongeye kandi, Abakorinto bari barandikiye Pawulo bamugisha inama ku bibazo runaka (1 Abakorinto 7:1). Bityo yabahaye inama nziza cyane.

4 Pawulo yarabandikiye ati “nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera kandi mwigerageze” (2 Abakorinto 13:5). Gushyira iyo nama mu bikorwa byari gufasha abavandimwe b’i Korinto kumenya neza inzira bari bakwiriye kunyuramo. Natwe iyo nama ishobora kudufasha muri iki gihe. None se ni gute twakurikiza inama ya Pawulo? Ni gute twakwigenzura tukareba niba tukiri mu byo twizera? Kandi se kwigenzura bikubiyemo iki?

“Nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera”

5, 6. Ni irihe hame dushobora gushingiraho twisuzuma niba tukiri mu byo twizera, kandi se kuki iryo hame ritunganye?

5 Mu isuzuma, ubusanzwe haba hari umuntu cyangwa ikintu gisuzumwa, n’ihame bashingiraho basuzuma. Aha rero, twe icyo dusuzuma si ukwizera, ni ukuvuga imyizerere twemeye. Ahubwo ni twe ubwacu twisuzuma, buri muntu ku giti cye. Tugomba kubona ihame ritunganye dushingiraho twisuzuma. Indirimbo yahimbwe n’umwanditsi wa zaburi Dawidi igira iti “amategeko y’Uwiteka atungana rwose asubiza intege mu bugingo, ibyo Uwiteka yahamije ni ibyo kwizerwa biha umuswa ubwenge, amategeko Uwiteka yigishije araboneye anezeza umutima, ibyo Uwiteka yategetse ntibyanduye bihwejesha amaso” (Zaburi 19:8, 9). Bibiliya ikubiyemo amategeko atunganye kandi akiranuka ya Yehova, ibintu byiringirwa atwibutsa n’amabwiriza atanduye. Ubutumwa bukubiyemo ni ihame ritunganye twashingiraho twisuzuma.

6 Ku birebana n’ubutumwa bw’Imana bwahumetswe, intumwa Pawulo yagize ati ‘ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira’ (Abaheburayo 4:12). Koko rero, Ijambo ry’Imana rishobora gusuzuma umutima wacu, ni ukuvuga icyo mu by’ukuri turi cyo imbere. Twakora iki ngo ubwo butumwa butyaye kandi bufite imbaraga bugire ingaruka mu mibereho yacu? Umwanditsi wa zaburi yagaragaje neza icyo twakora ngo tubigereho. Yararirimbye ati ‘hahirwa umuntu wishimira amategeko y’Uwiteka, kandi amategeko ye akaba ari yo yibwira ku manywa na nijoro’ (Zaburi 1:1, 2). “Amategeko” ya Yehova aboneka mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe, ari ryo Bibiliya. Tugomba kwishimira gusoma Ijambo rya Yehova. Koko rero, tugomba no gushaka igihe cyo kurisoma bucece, cyangwa cyo kuritekerezaho. Mu gihe tubikora, tugomba kwisuzuma dushingiye ku byanditswe muri iryo jambo.

7. Ni ubuhe buryo bwiza cyane kurusha ubundi bwo kwisuzuma ngo turebe niba tukiri mu byo twizera?

7 Ubwo rero, uburyo bwiza cyane kurusha ubundi bwo kwisuzuma ngo turebe niba tukiri mu byo twizera, ni ugusoma Ijambo ry’Imana kandi tukaritekerezaho, hanyuma tugasuzuma niba imyifatire yacu ihuje n’ibyo twiga. Dushobora kwishimira ko dufite ibintu byinshi bidufasha gusobanukirwa Ijambo ry’Imana.

8. Ni mu buhe buryo inyandiko z’ ‘umugaragu ukiranuka’ zidufasha kwisuzuma ngo turebe niba tukiri mu byo twizera?

8 Yehova yaduhaye inyigisho n’ubuyobozi abinyujije mu bitabo bitangwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ bidusobanurira Ibyanditswe (Matayo 24:45). Urugero, tekereza agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ibibazo byo Gutekerezaho” kaba ku mpera y’ibice hafi ya byose mu gitabo Egera Yehova. * Koko rero, ubwo ni uburyo bwiza icyo gitabo kiduha bwo gutekereza. Hari ingingo nyinshi zasuzumwe mu magazeti yacu y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! na zo zidufasha kwisuzuma ngo turebe niba tukiri mu byo twizera. Hari Umukristokazi wagize icyo avuga ku birebana n’ingingo zisigaye zisohoka mu Munara w’Umurinzi zisobanura igitabo cy’Imigani agira ati “mbona izo ngingo ari ingirakamaro cyane. Zimfasha kwisuzuma nkareba niba koko imvugo yanjye n’imyifatire yanjye bihuje n’amahame akiranuka ya Yehova.”

9, 10. Ni ibiki Yehova yaduteganyirije bidufasha gukomeza gusuzuma niba tukiri mu byo twizera?

9 Nanone mu materaniro y’itorero no mu makoraniro tubona ubuyobozi bwinshi n’inkunga. Ayo materaniro ni kimwe mu bintu byo mu buryo bw’umwuka Imana yateganyirije abo Yesaya yavuze mu buhanuzi bugira buti ‘mu minsi y’imperuka umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira. Amahanga menshi azahaguruka avuge ati “nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka, kugira ngo atuyobore inzira ze tuzigenderemo” ’ (Yesaya 2:2, 3). Kuba dufite izo nyigisho ku bihereranye n’inzira za Yehova ni umugisha rwose.

10 Ikindi tutagomba kwirengagiza ni inama zitangwa n’abasaza b’Abakristo hamwe n’abandi bafite imico yo mu buryo bw’umwuka isabwa. Bibiliya ibavugaho igira iti ‘bene Data, umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebwe ab’umwuka mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza, ariko umuntu wese yirinde kugira ngo na we adashukwa’ (Abagalatiya 6:1). Mbega ukuntu dushimira kubera iyo gahunda yashyizweho yo kutugorora!

11. Gusuzuma niba tukiri mu byo twizera bisaba iki?

11 Ibitabo byacu, amateraniro ya gikristo n’abagabo bashyizweho, izo zose ni gahunda zihebuje Yehova yaduteganyirije. Icyakora, gusuzuma niba tukiri mu byo twizera bisaba kwigenzura. Bityo rero, mu gihe dusoma ibitabo byacu cyangwa twumva inama zishingiye ku Byanditswe, tugomba kwibaza tuti ‘mbese ibi ni jye bivuga? Mbese ibi ndabikora? Mbese nizirika ku myizerere yose ya gikristo iyo iva ikagera?’ Uko twitabira ibyo tumenya binyuriye kuri izo gahunda twateganyirijwe, na byo bigira ingaruka ku mimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka. Bibiliya igira iti ‘umuntu wa kamere ntiyemera iby’umwuka w’Imana kuko ari ubupfu kuri we. Ariko umuntu w’umwuka arondora byose’ (1 Abakorinto 2:14, 15). None se ubwo ntitwagombye kwihatira gukomeza kugira imyifatire myiza kandi yo mu buryo bw’umwuka ku birebana n’ibyo dusoma mu bitabo byacu, mu magazeti yacu no mu zindi nyandiko ndetse n’ibyo twumvira mu materaniro yacu hamwe n’ibyo abasaza batubwira?

Mukomeze “mwigerageze”

12. Kwigerageza ngo tugaragaze abo turi bo by’ukuri bisaba iki?

12 Kwigerageza ngo tugaragaze abo turi bo by’ukuri bidusaba kwigenzura. Ni koko, dushobora kuba turi mu kuri, ariko se imimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka ikomeye mu rugero rungana iki? Kwigerageza bikubiyemo gutanga igihamya cy’uko dukuze mu buryo bw’umwuka kandi ko dushimira by’ukuri ibyo duhabwa byo mu buryo bw’umwuka.

13. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 5:14, ni ikihe gihamya kigaragaza ko umuntu akuze mu buryo bw’umwuka?

13 Mu gihe twigerageza, ni ikihe gihamya kigaragaza Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka dushobora kwishakaho? Intumwa Pawulo yaranditse ati “ibyokurya bikomeye ni iby’abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza” (Abaheburayo 5:14). Dutanga igihamya cy’uko dukuze mu buryo bw’umwuka iyo dutoza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu. Nk’uko imikaya y’umukinnyi w’imikino ngororangingo iba ikeneye gutozwa binyuriye mu kuyikoresha kenshi, ubushobozi bwacu bwo gutekereza na bwo bugomba gutozwa binyuriye mu kubukoresha dushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya.

14, 15. Kuki tugomba gushyiraho imihati kugira ngo twiyigishe ibintu byimbitse byo mu Ijambo ry’Imana?

14 Icyakora, mbere yo gutoza ubwo bushobozi bwo kwiyumvisha ibintu tugomba kubanza kugira ubumenyi. Kugira ngo tubugire, ni ngombwa kugira umwete mu cyigisho cya bwite. Iyo dufite icyigisho cya bwite cya buri gihe, cyane cyane tukiyigisha ibintu byimbitse byo mu Ijambo ry’Imana, ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu buriyongera. Mu gihe cyahise, hari ingingo zimbitse zasuzumwe mu Munara w’Umurinzi. Iyo tubonye ingingo zisuzuma uko kuri kwimbitse tuzakira dute? Mbese usanga tudashaka kuziga bitewe n’uko gusa “zirimo bimwe biruhije gusobanukirwa” (2 Petero 3:16)? Ahubwo dushyiraho imihati y’inyongera kugira ngo dusobanukirwe ibyo izo ngingo ziba zivuga.—Abefeso 3:18.

15 Bite se niba bitugora kugira icyigisho cya bwite? Tugomba gushyiraho imihati kugira ngo twihingemo kubikunda * (1 Petero 2:2). Gukura mu buryo bw’umwuka bisaba ko twitoza kwigaburira ibyokurya bikomeye, ni ukuvuga ukuri kwimbitse ko mu Ijambo ry’Imana. Bitagenze bityo, ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu bwakomeza kuba buke. Icyakora gutanga igihamya cy’uko dukuze mu buryo bw’umwuka, bikubiyemo byinshi birenze kugira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu. Mu buzima bwa buri munsi tugomba gushyira mu bikorwa ubumenyi twungukira mu cyigisho cya bwite dukorana umwete.

16, 17. Ni iyihe nama umwigishwa Yakobo yatugiriye ku birebana no ‘gukora iby’ijambo’?

16 Igihamya cy’abo turi bo by’ukuri kigaragazwa nanone n’ukuntu dukora imirimo yo kwizera tugaragaza ko dushimira uko kuri. Umwigishwa Yakobo yakoresheje urugero rukomeye asobanura ukuntu tugomba kwisuzuma muri ubwo buryo agira ati “mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka, kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. Amaze kwireba akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa. Ariko uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora.”—Yakobo 1:22-25.

17 Mbese ni nk’aho Yakobo atubwira ati ‘mutumbire mu ndorerwamo y’ijambo ry’Imana maze mwisuzume. Mukomeze mubigenze mutyo, mwigenzure mushingiye ku byo mubona mu ijambo ry’Imana. Hanyuma, ntimugahite mwibagirwa ibyo mwabonye. Mwikosore aho bikenewe.’ Rimwe na rimwe gukurikiza iyo nama bishobora kugorana.

18. Kuki gukurikiza inama ya Yakobo bitoroshye?

18 Urugero, tekereza inshingano yo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Pawulo yaranditse ati ‘umutima ni wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa’ (Abaroma 10:10). Kwatura agakiza kacu dukoresheje umunwa wacu bisaba kugira ibintu runaka duhindura. Kuri benshi muri twe, kubwiriza si ibintu bitworohera. Kugira ishyaka muri uwo murimo no kuwuha umwanya ukwiriye mu mibereho yacu, bisaba kugira ihinduka rikomeye kurushaho no kwigomwa (Matayo 6:33). Ariko iyo twatangiye gukora uwo murimo Imana yadushinze, tugira ibyishimo bitewe n’uko utuma Yehova asingizwa. None se turi ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka?

19. Ibikorwa bigaragaza ukwizera kwacu bigomba kuba bikubiyemo iki?

19 Ibikorwa bigaragaza ukwizera kwacu bigomba kuba bikubiyemo iki? Pawulo yagize ati “ibyo nabīgishije, ibyo nababwirije, ibyo mwanyumvanye, n’ibyo mwambonanye abe ari byo mukora. Ni bwo Imana itanga amahoro izabana namwe” (Abafilipi 4:9). Tugaragaza abo turi bo iyo dushyira mu bikorwa ibyo twigishijwe, ibyo twemeye, ibyo twumvise n’ibyo twabonye, ni ukuvuga ibintu byose bikubiye mu kuba Umukristo wiyeguriye Imana. Yehova yatwigishije abinyujije ku muhanuzi Yesaya ati “iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.”—Yesaya 30:21.

20. Ni abahe bantu babera itorero umugisha ukomeye?

20 Abagabo n’abagore biyigisha Ijambo ry’Imana bashyizeho umwete, bakagira ishyaka mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, batagira inenge mu gushikama kwabo, kandi bagashyigikira Ubwami mu budahemuka, babera itorero umugisha ukomeye. Batuma itorero bifatanya na ryo rigira umutekano. Baribera ingirakamaro cyane cyane bitewe n’uko hari abantu benshi bashya baba bagomba kwitabwaho. Iyo tuzirikanye inama ya Pawulo yo gukomeza ‘kwisuzuma ubwacu, tukamenya yuko tukiri mu byo twizera kandi tukigerageza,’ natwe dushobora kugira ingaruka nziza ku bandi.

Ishimire gukora ibyo Imana ishaka

21, 22. Ni gute twakwishimira gukora ibyo Imana ishaka?

21 Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera yararirimbye ati “Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda, ni koko amategeko yawe ari mu mutima wanjye” (Zaburi 40:9). Dawidi yishimiraga gukora ibyo Imana ishaka. Kubera iki? Ni ukubera ko amategeko ya Yehova yari mu mutima wa Dawidi. Dawidi ntiyashidikanyaga inzira yagombaga kunyuramo.

22 Iyo amategeko y’Imana ari mu mutima wacu, ntidushidikanya ku birebana n’inzira tugomba kunyuramo. Twishimira gukora ibyo Imana ishaka. Ubwo rero, uko byagenda kose, nimucyo ‘tugire umwete’ mu gihe dukorera Yehova tubivanye ku mutima.—Luka 13:24.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 15 Niba wifuza ibitekerezo by’ingirakamaro ku birebana no kwiyigisha, reba ipaji ya 27-32 mu gitabo Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Mbese uribuka?

• Ni gute twasuzuma niba tukiri mu byo twizera?

• Kugaragaza abo turi bo bikubiyemo iki?

• Ni ikihe gihamya twatanga cy’uko umuntu ari Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka?

• Ni mu buhe buryo ibikorwa bigaragaza ukwizera kwacu bidufasha kwisuzuma?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Mbese uzi uburyo bwiza cyane kurusha ubundi bwo gusuzuma niba ukiri mu byo wizera?

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Dutanga igihamya cy’uko dukuze mu buryo bw’umwuka dutoza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu

[Amafoto yo ku ipaji ya 25]

Tugaragaza abo turi bo by’ukuri binyuriye mu kutaba ‘abumva gusa bakibagirwa, ahubwo tuba abumvira’